Episode 4: Umukobwa yatangiye kumbera ikigeragezo ansaba ibidashoboka

Duherukana Noella asize ahaye ibaruwa Danny nuko n’amatsiko menshi yicara munsi y’igiti cya avoka agiye kuyifungura, ntitwamenye icyo yasanzemo. Reka dukomeze n’igice cy’uyu munsi tumenya uko byagenze.

Danny ati:"Noella Yaragiye mpita mfata ya baruwa nicara
munsi y’igiti cya avoka gusa amatsiko
yari yambanye yose,nkiyifungura
nasanganiwe n’amafranga gusa
sinayitayeho nahise mfata urwandiko
ntangira gusoma dore uko rwari
rwanditse rushushanyijeho n’akarabo
keza.

yatangiye agira ati: ’’Burya urukundo
ntirwihishira kandi uwo rwagezeho
agashaka kwihishira urukundo
ruramutamaza. nanjye nibyo
byambayeho nyuma yo kumenya ko
hari urubuto rw’urukundo rwashibutse
muri njye nagerageje kubihisha gusa
birananira kuko urukundo rufite
imbaraga zisumba izumuntu wese.

None aka niko kanya keza ko kukubwira ko
umutima wanjye uri mu biganza byawe
ubishatse nababara kd ubishatse
nakwishima kuko ari wowe byishimo
byanjye.

Akomeza agir’ati:" Danny
mu basore benshi nabonye ku isi ni
wowe musore nabonye ubaruta ndabizi
birakugora kubyumva gusa wumve ko
uri umunezero wanjye kandi nkufite
naba mfite byose muri iyi si,ntegereje
igisubizo cyawe kuko nicyo cyatuma
umutima utuza yari ugukunda kd
uzahora agukunda umutesi Noella.

Mana weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
nkimara kurusoma nasimbukiye hejuru
abambonye bagirango ahari sindi
muzima gusa ni urubori rw’urukundo
rwari rumaze kunyinjira nahise njya mu
ga centre ngura simcard nishyura
na wamuntu wankopye fanta ansubiza
radiyo yanjye ubundi nerekeza mu rugo
ndi kuririmba indirimbo yitwa"igipimo ya
Meddy".

Nkigera mu rugo nafunguye
ya telefone irankundira iraka kumbe
kuri rwa rupapuro yari yanditseho utu
nimero twe nahise nzishyiramo
ndahahamagara nitabwa n’umugore
arambwirango nimero composee
n’ayandi magambo sinagira icyo
musubiza kuko nagizengo ni mama
Noella unyitabye ndatuza.

Nyuma y’iminota mike ndongera
ngo ndebe ko wamugore wanyitabye
yayimuhaye ngiye kumva
numva n’ijwi ry’umwari
wanyuzuye igituza rinyitabye kumbe
yari Noella shenge mbega ngo ndishima
dore ikiganiro twagiranye.

Noella:Allo
njyewe:yego ni Danny muvugana.
Noella::Mana Nyagasani ndarota....cyangwa
Njye:oya sha ntabwo urota ninjye
nagirango ngushimire mbikuye ku
mutima kandi nakuganiriye mama
aragushima ngo uzagaruke akubone
kandi urwandiko rwawe narubonye none
hitamo ari ukukubwira igisubizo
turikumwe no kukikubwirira
kuri phone ?

Noella:::oya sha mbwira mfite amatsiko
adasanzwe ntashobora kwihanganira

Njyewe:ntega amatwi rero nkubwire.
nkivuga gutyo numva.............

Ese niki danny yumvise???? Ese noella we arabyakira gute kuba Danny atamuhaye igisubizo??? Ese byibuze danny azemerera ko koko umwana wumukire nkuriya bakundana???? Reka tubitege amaso nimugice gikurikira .

NTUZACIKWE N’IGICE GIKURIKIRA CY’IYI NKURU ’Imbaraga z’urukundo’ Igice cya 5 ni ejo mu gitondo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO