Episode 40: Umusore unzi ku ivuko yanyise umuzimu abantu barahurura

Nakomeje kwibaza impamvu yabyo ndayibura, ntangira gutekereza ko ahari koko nicaye hejuru y’ itanura ryaka, kwemera kujya mu mwanya wa Teta nahubutse…. ako kanya nihuta njya mu biro bya Manager.

Nageze ku muryango wo kwa Manager nzamura ikiganza ngiye gukomanga.umutima urambuza, manura ikiganza.

Natekereje gato impamvu ngiye gushoza urubanza, nibaza niba bikwiye ko njya gutanga ikirego mbere yo kwegera Juma ngo mubaze impamvu yo kunyirukana mu biro, byananirana nkabona ubujya kwa Manager.

Muri ako kanya nabonye naba mpubutse, nshisha make nsubira inyuma mpura na wa musore ukora isuku aje asunika ya ntebe, ndamukurikira twinjira mu biro ndicara, ndatuza ntangira akazi.

Mu masaha y’ ikiruhuko cya saa sita Juma na Jolie barasohokanye nsigara mu biro, ngiye kubona mbona Manager arinjiye,

Manager-“Aaaah! Salut Songa! Biragenda se?”

Njyewe-“Ndabona bicamo rwose ndagenda menyera, ahubwo hari ahantu nari nagize akabazo, nashakaga kugusobanuza”

Manager-“Nta kibazo nyuma ya poze uze ndagufasha ahubwo se wowe kutajyanye n’ abandi?”

Njyewe-“Oya numvaga nta gahunda mpfite yo kujyayo”

Manager-“Uuuuh? Kubera iki se? Juma na Jolie bakubwiye ngo mujyane uranga se?”

Njyewe-“Oya ntabwo bambwiye, iyo bambwira ntabwo nari kubasuzugura rwose”

Manager-“Ubusanzwe abantu bakorana bagakwiye gushyira hamwe muri byose, cyangwa nuko utari wamenyera?”

Njyewe-“Ahaaa! Buriya wasanga aruko ntari namenyera ariko….”

Manager-“Ariko iki?”

Nagize ngo mvuge byose ariko umutima wongera kunkomanga ndijijisha ndikoroza ndavuga,

Njyewe-“Buriya bizagenda biza”

Manager-“Ok! Sawa reka nanjye njye gushaka aho mpfatira ibya saa sita, turasubira mukanya….”

Njyewe-“Sawa muryoherwe”

Manager yarahindukiye aragenda, ageze ku muryango riyumvira arahindukira aragaruka,

Manager-“Ariko nibagiwe kukubaza”

Njyewe-“Iki se Boss?”

Manager-“Nyuma ya byose amakuru ya Teta? Ntaratangira kubogoza yicuza amahirwe yitesheje?”

Njyewe-“Teta se?....”

Muri ako kanya nabuze icyo nsubiza Manager, mbonye byagaragara nko mumusuzugura nongeye kwitsa umutima ndamubwira,

Njyewe-“Erega buriya ntabwo byabura kumubabaza gusa nyine buriya niba ariyo nzira yahisemo agomba kwihangana”

Manager-“Harya ngo yashaka kunyereka ko byose bishoboka?”

Njyewe-“Boss! Ibintu byose iyo hajemo urukundo birahinduka kuko umutima w’ umuntu niwe umuha umutuzo, ntabwo yashobora gukora neza rero mu gihe adatuje, mu gihe kandi ubona ko ingaruka zizaba nyinshi ufata umwanzuro da”

Manager-“Hmmm! Harya warahakanye uratsemba ngo wowe na Teta nta kindi kibyihishe inyuma uretse ubucuti busanzwe?"

Njyewe-“Niko kuri Boss, gusa nawe urabizi, Teta nta musore wamugeraho ngo atamutura urukundo”

Manager-"Eeeh! Ubwo ushatse kuvuga ko nawe.....wigeze ubimubwira se...ngo utobore nyine....?"

Njyewe-"Eeeeh! Oya...oya...ubwo se urumva koko najye mu marushanwa namwe...oya"

Manager-“Hmmm! Nanubu uriya mukobwa nayobewe icyo akunda, sinzi niba nta rindi hungabana yaba afite……ariko nzabibona neza nyuma y’ iminsi mike”
Nakomeje guceceka…..

Manager-“Sawa….sawa reka mbe ngiye turasubira”

Manager yagiye atyo nsigara ntekereza kubyo yari amaze kumbwira, nongeye kubona neza ko ari bake bihangana bakakira kutabona icyo bifuzaga ku muntu, mbonye ko Manager abuzwa amahwemo na Teta.

Juma na Jolie baragarutse, baje baseka bizihiwe, bagacishamo bakavuga buhoro ngo ntumva, ibyo ntacyo byabaga bimbwiye nakomeje kwibarira imibare, nka saa cyenda umukozi wo kuri guichet yarahamagaye avuga ko ashaka amafaranga byihutirwa, kontabure ansinyira checque ngo njye kuyabikuza nyamuhe kuko byari mu kazi kanjye.

Nagiye kuri Bank mpfata amafaranga nerekeza Nyabugogo, ngezeyo nahasanze umusore wakoragamo ndamusuhuza, mu kumwitegereza mbona anshiye mu jisho, nabonye atari ubwa mbere mubonye,

Njyewe-“Bite se?”

We-“Ni sawa ni kalibu, tubafashe iki se?”

Njyewe-“Eeeh! Oya ntabwo ndi umukiriya ahubwo….ninjye wasimbuye Teta, ibyo yakoraga ninjye nsigaye mbikora”

We-“Ooohlala! Teta yaragiye kweli?”

Njyewe-“Hashize iminsi mike agiye, ubu ninjye wamusimbuye”
We-“Birambabaje kabisa”

Njyewe-“Ariko banza mwese mwaramukundaga, aho ngeze hose numva bababazwa nuko yagiye?”

We-“Wahora niki? Kumukunda gusa? Yari umwana mwiza ahubwo ndaza kumuhamagara mubaze impamvu yagiye adasezeye nicyatumye agenda”

Muri ako kanya njye wari uzi byose nongeye kubona neza Teta mu ndorerwamo y’ abandi, nibwo nabonye umuntu ukundwa na bose, byongeye kunyereka amahirwe nagiriwe yo kuba uwo nitwaga we kuri we.

Njyewe-“Nari nzanye amafaranga rero wari uhamagaye usaba, buriya ninjye tuzajya dukorana umunsi ku munsi”

We-“Ok! Nta kibazo rwose urakaza neza”

Maze kubara neza amafaranga nawe yarayabaze ubugira gatatu amaze guinya ko ayabonye,

Njyewe-“Ariko rero nabonye atari ubwa mbere nkubonye”

We-“Koko se? Ubwo se waba warambonye nka hehe ra?”

Njyewe-“Nanjye niho ndi kwibaza ariko wapi hanze kuza pe!”

We-“Njyewe ndabona ari ubwa mbere nkubonye”

Njyewe-“Buriya wasanga nibeshye cyangwa wa mugani abantu basa ntacyo bapfana”

We-“Ubwo tugiye kujya dukorana nta kibazo uzagenda wibuka neza wasanga wenda twarahuriye muri bus cyangwa twarareranywe nta wamenya”

Njyewe-“Birashoboka….nzagenda nibuka….reka mbe ngiye rero buriya tuzasubira ubutaha”

Navuye aho mu gihe nari ndigushaka imodoka insubiza ku kazi hari umusore wampindukije,

We-“Boss! Aka gasaha mpa make kagukwira kandi karakubereye……

Mu gihe nari nkimwiyaka kuko numvaga ibyo ari ibyo byose ari babandi bita abatubuzi twahuje amaso mbona arikanze cyane agwa mu kantu ahita atangira kuvuga cyane,

We-“Ntibishoboka ntibishoboka! Ni Songa mbona cyangwa ni umuzimu we? Umuzimu...mutanare umuzimu.....”

Natangajwe naho uwo musore yaba anzi, mu gihe nari ntangiye kumubaza yahise akomeza kuvuga cyane ndetse n’ abantu barashungera,

We-“Oya oya ntabwo ariko ntabwo uri umuzimu, ni wowe wa nyawe! Songa! Koko?”

Njyewe-“Tuza unsobanurire, ndi Songa ntabwo ndi umuzimu, ahubwo se unzi hehe?”

We-“Nkuzi iwacu mu cyaro ku ivuko, uri mwene Kangabo, ndakuzi neza nubwo wowe wanyirengagiza kajana sinzabura kuvuga ko nakubonye”

Njyewe-“Eeeh! Eeeh! None se….”

We-“Burya bwose iwacu abantu bose bazi ko wapfuye kandi uriho ubayeho neza? Ndabona umugi waraguhiriye urasa neza, naho iwanyu amarira yageze ku birenge, barihanaguye”

Muri ako kanya nahise menya ko nkabya inzozi, nibutse za nzozi narose menya neza ko zari impamo, mpfatwa n’ ikiniga wa musore akomeza kuvuga cyane kuburyo abari banshungeye bamwe bashakaga no kumpfata,

We-“Songa! Wowe ndakuzi kuva ukiri muto, bashiki bawe ndabazi ntiwavaho ubeshya mpari, So yagurishije imirima akujyana ku ishuri umaze kurangiza nkaho wabakuye mu bukene ubata utabasezeye igihe kibaye kirekire nta gakuru kawe barakubika, ubu baranakwibagiwe”

Njyewe-“Basi tuza uvuge buhoro dore abantu bahuruye uze turebe aho tujya ngusobanurire uko byangendekeye kuko Nanjye si njye"

We-“Nabo babyumve! Nabo babyumve rwose dore uyu musore yateye iwabo agahinda…..”

Mu gihe yari akivuga ako kanya nabonye we n’ abandi birutse nyoberwa ibyo ari byo, nanjye nari ngiye kwiruka habuze gato, nyuma nibwo namenye neza ko ya saha yashakaga ko ngura ari ubucuruzi butemewe, kwiruka kwe yari abonye abashinzwe umutekano.

Narebye aho ndigitira naruhutse nicaye mu modoka, amasaha yo gutaha yari yageze ntabwo niriwe nsubira ku kazi, nafashe iyerekeza mu rugo.

Nagezeyo bidatinze, nari nahabye nari maze kumenya amakuru y’ impamo, ibitekerezo byagiye kure agahinda karanyica, nubika umutwe mu biganza.

Nakomeje kwibaza uko nabigenza ngo njye iwacu byihuse ariko umutima ukomeza kunangira utera insigane nibaza uko nzahahinguka n’ agahinda nateye ababyeyi n’ abavandimwe, kubabwira ko nanjye atari njye numvaga ari nko guhuha mu muyaga, bitabahoza amarira.

Mu gihe nari nkihebye numvishe telephone yanjye isonnye, mu kureba uwari umpamagaye yari Kalim, nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Allo!”

Kalim-“Bite Songa!”

Njyewe-“Yewe nta kigenda kabisa, wowe ntubyumva no mu mvugo koko?”

Kalim-“Byagenze bite se kandi noneho?”

Njyewe-“Kalim! Mpfite ikibazo kinkomereye cyane, muri aka kanya umutima wanjye uganjwe n’ akahise kanjye, umutima wanze kumbabarira nko wemere ko nanjye atari njye ukomeza gutera insigane”

Kalim-“Eeeh! Ko numva se ukomerewe? Erura umbwire wangu, byagenze bite ko nanjye nari nguhamagaye ngo nkubwire inkuru itari nziza”

Njyewe-“Inkuru itari nziza?”

Kalim-“Bro! Ni ubutumwa nari ngufitiye bubabaje cyane”

Njyewe-“Ubutumwa bubabaje?”

Kalim-“Wahora niki ko……”

Kalim yongeye kwitsa umutima ubwoba buba bwose muri njye, hashize akanya aratobora arambwira,

Kalim-“Ntuzi wa mubyeyi nakubwiraga, wa wundi Teta na bakuru be bari bamaze igihe barwaje, umwe nakubwiraga mukuru wa mama wabo? Niwe bari basigaranye wenyine bafataga nk’ ububyeyi wabo”

Njyewe-“Oya…oya Kalim!......................................

Ntuzacikwe na Episode ya 41 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Fafa

    birababaje ariko aha niho songa akwiye kwerekana uwo ari we kuri teta naho ibyiwabo abarize barihanaguye courage mwanditsi mwiza

  • - Ngoga

    Yooooh ubu se uwo mubyeyi arapfuye koko? Songa reka akazi ujye mu rugo ntiwakora uhangayitse ikindi kandi nta mugisha ufite muri ako kazi

  • - Bemeriki

    Yooooo kwa teta nibihangane disi weeee mbega weeee Songa jya gufata undi mwna mumugongo rero

  • - Bemeriki

    Yooooo kwa teta nibihangane disi weeee mbega weeee Songa jya gufata undi mwna mumugongo rero

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO