Episode 41: Njye na Juma twumvanye imitsi, nitwa umunyamafuti

Kalim yongeye kwitsa umutima ubwoba buba bwose muri njye, hashize akanya aratobora arambwira,
Kalim-“Ntuzi wa mubyeyi nakubwiraga, wa wundi Teta na mukuru we bari bamaze igihe barwaje, umwe nakubwiraga mukuru wa mama wabo? Niwe bari basigaranye wenyine bafataga nk’ ububyeyi wabo.......”

Njyewe-“Oya…oya Kalim! Oya utambwira ko byarangiye”

Kalim-“Songa! Bisa nabyo kuko aho bigeze abaganga bamanitse amaboko ko batagishoboye, ngo igisigaye ni ugushaka ubushobozi bakajya mu bitaro bifite abaganga b’ inzobere n’ ibikoresho bihambaye”

Njyewe-“Ooohlala! None ubwo?”

Kalim-“Nanjye ntabwo nzi ikigiye gukurikira nuko gusa Teta yambwiye ngo mukubwirire uko bimeze ubimenye”

Natuje gato nitsa umutima, wari umwanya wo kumirwa no guhangayika birumvikana natangiye kubona Teta mu ishusho y’ agahinda n’ amarira, yabuze uburyo n’ ubushobozi, ashakashaka uwamufasha.

Kalim-“Sawa Bro, ndumva wagiye kure, ningira ikindi menya buriya ndaza kukubwira”

Kalim yarakupye nsigara ntekereza byinshi gusa nta kindi nari kubikoraho nagombaga kwakira ibidashobora guhinduka.

Bwarakeye mu gitondo nditegura nerekeza ku kazi, ngezeyo mu gihe ninjiraga nahuye na wa musore ukora isuku ahita ambwira,

We-“Boss! Nari nzi ko nawe uri hanze?”

Njyewe-“Wari uzi ko ndi hehe se?”

We-“Nari nzi ko uri mu biro nawe ukaba wanze kunyumva ngo unkingurire”

Njyewe-“Uuuh? Mbwira ntabwo ndi kumva neza, bimeze bite?”

We-“Nyine urumva naje mu kazi nk’ ukubisanzwe mbanza gukora isuku ahandi, mu gihe nari ngeze hariya mukorera nsanga harakinze nkomanze numva nta muntu ukingura, mu kumviriza numva amajwi y’ abantu nagize ngo nawe wari urimo niyo mpamvu nari nkubajije impamvu mwanyumvaga mukanyihorera”

Njyewe-“Wabyumvishe neza harimo abantu?”

We-“Yampaye inka! Nkubeshye se? Nabiyumviye, ubwo wowe utarimo buriya ni wa mukobwa na Juma”

Njyewe-“Ubwo se niki cyatumye bikingirana? Ubusanzwe se n’ ubundi bajyaga babikora ngo wenda tuvuge ko bari gukoreramo amabi?”

We-“Oya…aho ho naba mbeshye, ariko nanjye nabyihoreye, ubwo ntabwo nyine mpakora, apuuu! Si umugongo wanjye wari kuhacikira nakazi kabo, ko Manager uyu munsi atagera hano se, reka nanitahire”

Uwo musore yahise agenda nanjye nkomeza ku biro, mu gukingura nsanga koko harakinze, nkomanga ubugira kenshi ari nako nivuga ariko bakomeza kuvugiramo banaseka.

Umujinya waranyishe mponda urugi cyane ari nako mbabwira gukingura, hashize akanya numva Juma aravuze,

Juma-“Komeza uhonde cyane ntacyo bitanga, hano saa mbiri aba ari saa mbiri turakinga tugatangira akazi”

Namenye neza ko gukinga babikoreye ubushake, umujinya uranyica mpfata telephone ndeba nimero za Manager vuba nkanda yes nshyira ku gutwi.

Nyuma y’ akanya gato,

Manager-“Yes allo!”

Njyewe-“Boss! Nakomeje kubiceceka ariko ndarambiwe, ugomba kugira icyo ukora kuko….”

Manager-“Ko uvugana igihunga se bigenze bite kandi? Tuza umbwire cyangwa niba ari ikibazo wagize mu by’ akazi uzantegereze ejo kuko uyu munsi ntabwo ndi bugere aho”

Njyewe-“Boss! Kuva nagera mu kazi Juma na Jolie ntabwo banyishimiye, uretse amagambo mabi bambwiye ndetse bagasohora intebe nicaraho, ubu tuvugana nabujijwe kwinjira mu biro mwampaye gukoreramo….bankingiranye kandi barimo ndabizi neza”

Manager-“Ibyo se birashoboka?”

Njyewe-“Ibyo nkubwira ni impamo ndetse nubu nduhagaze inyuma, kuba narasimbuye Teta nicyo nzira?”

Manager-“Reka nze gato ndahita nguhamagara”

Ako kanya ngikupa telephone urugi rwahise rukinguka, mbona ni Juma urukinguye, n’ umujinya mwinshi ninjira nihuta, njye na we turebana ay’ ingwe akanya gato, ngiye kumva numva Jolie arasetse noneho umujinya urushaho kwiyongera,

Njyewe-“Uraseka se uraseka iki wowe? Nta soni, ariko ubwo mwumva muri ibiki kuburyo munkinaho mukanjujubya mukanyereka urwango rwuje ubugome n’ ubucucu?”

Juma-“Igicucu ni wowe”

Negereye Juma ndamuhirika n’ imbaraga nyinshi aradandabirana ako kanya Bosco wari kontabure yinjira yihuta atujya hagati avugana igihunga,

Bosco-“Nta soni? Abantu babagabo murarwana? Juma! Nawe koko? Musigeho, abana bazajya barwana namwe murwane? Byongeye mu kazi?”

Juma-“Atari uwo muswa se unshotoye? Ariko Bosco nuko nkubaha, nuko uri umuntu w’ umupapa nubaha mba nkweretse uko mugenza”

Njyewe-“Baduhe urubuga ariko, baduhe rugari cyangwa se dusohoke tujye hanze hatagira nibyo twangiza, ubundi turebe imbwa n’ umugabo”

Juma-“Imbwa ni wowe”

Jolie-“Bosco! Byose nuwo musore erega, yinjiye adutuka ngo nta kazi tuzi ngo twese bazatwirukane asigare akora mu mwanya wacu”

Muri ako kanya byabaye urubanza…nako ntirwari urubanza kuko ntawumvaga undi, buri wese yavugaga yisobanura kandi cyane, Bosco twubahaga twese ahita ansohora ku ngufu tujya hanze.

Twagezeyo nkubita agatoki kukandi, numvaga mpfite umujinya w’ umuranduranzuzi gutuza ngo mvugane nawe birangora,

Bosco-“Tuza! Tuza uri umuntu w’ umugabo…..mbwira bigenze bite?”

Njyewe-“Hari icyo utabonye se? Ni biriya nyine! Ariko ntabwo birangiriye hariya tu! Nzamwereka”

Bosco-“Ariko se urumva kurwana aribyo koko? Ibi niki uzanye muri company yacu? Umukozi utaramara nukwezi utangiye kurwana? Ubwo se urumva ubundi utisezereye rugikubita”

Natuje umutima umujinya uragabanyuka Bosco akomeza kumbwira,

Bosco-“Ngaho mbwira nawe mbwira, wagize kubeshya Manager ko bagukingiranye, anyitabaje ngo nze ndebe nsanga uri kurwana ubwo se urumva ayo makosa twakomeza kuyarebera?

Niyo waba uri umuhanga ute, ukora neza ute ntaho byakugeza ubaye udafite ikinyabupfura, urambabaje cyane kuko aho wari ugeze wari ugiye kubaho neza nk’ umusore ushaka ejo hazaza heza, ariko kuko nta discipline ufite bikuviriyemo kwirukanwa, ndumva ntawabyihanganira rwose, n’ abayobozi badukuriye babimenye ntabwo babyihanganira?”

Muri ako kanya natangiye kwiheba numva amagambo ya Bosco, umugabo uhamye nari narabwiwe ko afite uburambe muri company, ntangira gushaka kumwumvisha uburyo atari njyewe nyirabayazana, ko n’ umujinya waje ntazi aho waturutse,

Njyewe-“Ariko rero “Nanjye si njye” kamere mbi iba mu muntu kandi ntiyizana, nkubwiye uko byatangiye byose wanyumva….”

Yahise ansha mu ijambo,

Bosco-“Nawe si wowe iki? Urumva wahera hehe wisobanura? Ahubwo ndumva waba witahiye ukazagaruka ejo Manager akaba ariwe ukemura ibibazo byanyu”

Njyewe-“Mbe ntashye?”

Bosco-“Ba utashye uzagaruke ejo, ntabwo natuma usubira hariya mu biro, ndumva mu nshingano mpfite harimo no gufata ibyemezo mu gihe cyose Manager adahari”
Njyewe-“Gutaha…..gutaha ndumva bitaba aribyo, fata undi mwanzuro basi nkorere ahandi hatari hariya ariko gutaha…..”

Bosco-“Oya nta bindi nshaka, n’ abantu bose barabizi iyo mvuze mba navuze, iyo nafashe umwanzuro ntawe ujya uwuhinyuza, taha uzagaruke ejo Manager akemure amakimbirane wagiranye n’ abakozi bagenzi bawe”

Njyewe-“Hanyuma se Juma we ko adatashye kandi ariwe kabitera?”

Bosco-“Ibyo ndi kuvuga uri kubyumva ariko?”

Muri ako kanya nabuze ikindi nkora, ukuri kwanjye kubura aho guca kungumamo, nta kundi nari kubigenza nahinnye akagongo nsohoka aho twakoreraga ngeze ku muhanda nicara mu kazu k’ abagenzi ibitekerezo bijya kure.

Natangiye kwishinja ibyaha amagana, nicuza impamvu nananiwe kwihangana, nibaza ingaruka bizagira numva ubwoba burantashye.

Nakomeje kwicara aho, mbura inzira inyobora aho njya, muri byose nibutse Teta na bakuru be bari basumbirijwe n’ umuhangayiko nitsa umutima ako kanya bus iba iraje mpfata umwanzuro wo kujya kumureba nkamufata mu mugongo akanyiyegamiza agakomera.

Ninjiye mu modoka dufata urugendo, ibitekerezo bikomeza kuba byinshi muri njye, ntabwo nari nzi ko ubuzima naje nshaka nta gupfa kubugeraho utihanganye, kuko isi ari ibibazo gusa gusa kandi kubinyuramo bisaba ubutwari no kwihangana.

Bidatinze nageze kwa muganga, nkomeza hahandi twinjiye wa munsi nari ngiye gusuhuza umurwayi ariko umuganga agategeka ko abantu bose basohoka ngataha ntamusuye, nkomeza kugenda ngeze imbere nabonye Teta nko mu ntambwe makumyabiri, atambuka anyuza ibiganza mu maso.

Nateye intambwe ndende ngenda musanganira akimbona arahagarara, yegama ku gikuta mugeze imbere turebana mu maso, aye yari yazenze amarira, muri ako kanya arampobera araturika ararira …………………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 42 yiyi nkuru “Nanjye si njye” kuwa mbere mu gitondo”

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - aline

    mana umbabarire ntibirukana songa

  • - K.Joseph Vinny

    Songa humura ukuri kuzaganza ikinyoma kd uko bisa kose ubuzima uzabubona kuko ufite kwihangana no kwicisha bugufi

  • - Egide

    Ko ari kagufi cyane uyu munsi koko? Umwanditsi yihutaga ajya mu muganda? Mwanditsi mwiza ntibirukane Songa ku kazi rwose!

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO