Episode 42: Ibibazo Teta yari afite byambereye ihurizo, mbura igisubizo

Nateye intambwe ndende ngenda musanganira Teta akimbona arahagarara, yegama ku gikuta mugeze imbere turebana mu maso, aye yari yazenze amarira, muri ako kanya arampobera araturika ararira.

Tukiri aho hari umubyeyi bigaragara ko yari akuzemo wahatambutse atubonye aratwitegereza cyane maze aravuga ati…,

We-“Yoooh, mwihangane disi, umurwayi wanyu se birarangiye? Yoooh! ….mwihangane kandi mukomere erega kuri iyi si turi kw’ icumbi, aheza ni mu ijuru, nanjye umwana wanjye ararembye cyane…buriya isaha kw’ isaha nakumva inkuru nk’ iyanyu ariko hano niho ubuzima bugira agaciro, inshuti zikigaragaza, iyo ubonye uwo wiyegamiza…, nako…yewe muko, mu magana wabo uzi mbirebesheje ijisho rya mu kuru mbisubiyemo uwo niwe wawe mbibonesheje ijisho rya mukuru”

Kubera ikiniga nabuze uko musubiza cyane ko ari njye wamwumvaga, burya kwa muganga ni ahantu hatera benshi kumenya ko uyu mubiri ari ubusa, tukiri aho nabonye undi mukobwa we bari batwaye mu maboko arira cyane, mpita mpfata akaboko Teta ngo musohore tujye ahantu hatuje muhumurize.

Twageze hanze nkomeza gushaka ahantu hatuje, ndebye hepfo gato nabonye ahantu hari ikigega cy’ amazi nkomeza kumufata ikiganza tujya kukihisha inyuma, kubw’ amahirwe hari hari intebe imwe ntamenye uwayihateye, maze kumwicaza nsha bugufi imbere ye…ntera ivi maze ndamubwira,

Njyewe-“Teta! Ihangane utuze, humura turi kumwe nturi wenyine, nubwo bigoye guhagarika amarira ariko bigerageze, ayo urize arahagije mpore wihogora maze umbwire”

Nakomeje guhanagura amarira ya Teta yamushokaga ku matama, nkomeza kumwitegereza imbabazi ziransaba, hashize nk’ iminota itanu aratuza arihanagura maze ndamubwira,

Njyewe-“Ntureba se, urakoze kunyumvira ugakomera, ubaye intwari kandi birakubereye, nkunda kandi nubaha amahirwe nagize kubera wowe, ndi hano ngo wongere ubone ko wampaye umwanya mu mugana y’ ababyigana”

Hashize akanya gato ngiciye bugufi imbereye ye, we yicaye ku ntebe, maze ahita ambwira,

Teta-“Urakoze Songa!”

Njyewe-“Oya ntacyo nkoze cyatuma unshimira Teta! Kandi niyo cyaba gihari wowe ntabwo ari ngombwa ko unshimira”

Twese twaratuje, hashize akanya gato nanone….

Teta-“Amakuru yawe? Reka tuve mu marira ndumva nduhutse ariko disi nari mbikeneye, sinzi impamvu bije ari uko uje”

Njyewe-“Ayanjye se….ahubwo ayawe y’ impamo niyo nkeneye kumenya, nicyo cyari kinzanye hano, Kalim yankuye umutima, yambwiye bike muri byinshi nifuza ko umbwira kandi mbere ya byose nifatanyije namwe mu kababaro, umubyeyi wanyu nanjye ni uwanjye niyo mpamvu nifuzaga kukubwira ko agahinda kawe ariko kanjye”

Teta yongeye kwitsa umutima hashize akandi kanya arambwira,

Teta-“Songa! Ibyo Kalim yakubwiye nibyo, mama wacu abaganga bananiwe, banzura ko igisubizo ari ukumujyana hanze kuko ariho hari abaganga b’ inzobere, kandi ibyo bigakorwa vuba kuko uko dukomeza gutinda ariko arushaho gutakaza amahirwe yo kubaho”

Njyewe-“Oohlala!”

Teta-“Batubwiye amafaranga yose dusabwa, ubu nyine turi gukubita hirya no hino, byibura ngo tubone igice abe agiye hanyuma abazasigara bazakomeze gushakisha hasi no hejuru”

Njyewe-“None se ni wowe uzamuherekeza?”

Teta-“Yego, abaganga bose ni njyewe bahisemo, kuko igihe maze ntari ku kazi, nakimaze aha, urabizi ko nabuze n’ umwanya wo kujya gufata telephone yanjye ngo wenda uwanshaka ambone”

Muri ako kanya nongeye kubona neza agaciro Teta yahaga uwo mubyeyi, nibuka amagambo umunsi umwe Billy yambwiye agira ati….

Billy-“Bro! Buriya niba ari ikintu nshobora kubura nkabura amahoro ni telephone yanjye impande yanjye, buriya nibwo buzima bwanjye, niyo naba nshigaje umwuka wanjye wanyuma nayitabaza uwo mwuka nkawubika ariko nkandikira inshuti zanjye nkazibwira ko ngiye…..”

Maze nkamusubiza,

Njyewe-“Ese ubwo iyo si iberamo iki cyatuma ukabakaba telephone utabasha no guhumeka?”

Billy-“Uzabimenya umunsi uzaba winjiye muri iyo si, ahubwo se iri he, eeh! Umuriro ugiye gushiramo kandi ubu abantu bambuze weeeee!”

Nibutse ko yahise ahaguruka akansiga…muri ako kanya mbona ko muri make ntaho ndi, ko abandi batari njye aribo bafite agaciro kundusha, ndahaguruka njya mu cyumba cyanjye….nongeye kwibuka nanone ko Teta yarwanye urugamba ngo nyibone kuko yabonaga neza ko hari icyo mbura mu buzima, amaso yanjye arahumuka mpa agaciro ubugira gatatu ibyo Teta yambwiraga,

Njyewe-“Mbega! Pole maama! Komeza wihangane, none se urugendo rwo mu ndege….kugerayo….mpfite ubwoba ko utazagaruka…nako Imana ifashije umubyeyi agakira nicyo twese twakwishimira”

Teta-“Nta kundi Songa! Nibiba ngombwa ko tuzajyana nzagenda, kandi nzagaruka amahoro witangira kumvako nzaba ngiye kure aho utazongera kumbona, ikindi kandi wigira amarangamutima kw’ itabaro, ese ubundi ushaka kumbuza kugenda cyangwa ufite izihe mpungenge?”

Njyewe-“Eeh! Urumva….kujya kure yanjye kandi….nako None se ubu tuvugana bigeze he?”

Teta-“Songa! Ntakubeshye buri wese ari gutanga uko afite, buriya uyu utumye turi hano niwe mubyeyi wenyine tuzi twari dusigaranye, twamutanzeho byose ngo dukomeze kumubona mu ishusho yacu kandi wumve ko ntako tutagize,

Umunsi wa mbere uza mu rugo ndibuka ko wasanganiwe n’ amarira ya bakuru banjye bikaba impamvu yo guhita nguherekeza ukagenda. Ntacyo watanga ngo usigasire ubuzima bw’ umubyeyi ufite wenyine cyereka utazi agaciro ke, buriya uriya wacu nkubwira ndira, yatubereye inkingi ya mwamba kuba turi abo turibo ni ukubera we,

Ndibuka ko ariwe wamenyeraga buri kimwe cyose, mu kwiga kwanjye niwe wambereye byose akampa ibikoresho n’ ubwishyu ndetse na bakuru banjye….buriya hari byinshi utazi Songa niyo mpamvu ndirira imbere yawe,

Songa! Mukuru wa Mama niifuzaga kuzamwitura ariko nanamufasha kuko intege ze zakomezaga kuba nke atakibasha kumva ndetse no gukora, ibyo byose nta handi nari kubikura uretse gushaka ubushobozi ndavuga amafaranga, nibwo nahirimbanye nshaka akazi kandi nkiga nako nkiri muto”

Njyewe-“Ndabyibuka Teta! Kandi byose warabimbwiye ariko ntinya kubikubaza kuko nari mu maboko yawe kandi ntabwo nari gusimbiza ibiri munsi yibyo naje nsanga, twahujwe n’ akazi, wagize uruhare rukomeye ngo nkabone wirengagije izo mvune zoze nicyo washakaga,

Ubu ndi kumva koko impamvu n’ agaciro kuyu mubyeyi uguteye amarira, nanjye nkabona amahirwe nagize kubera guhirimbarira we, ubu se koko ko uzi byose byanjye, ukaba usabwa byinshi wari kwihanganira ukabibamo ariko ufite icyo ushaka kuki wemeye kuva ku isoko idudubiza ngo ubone ubushobozi bwakura umubyeyi wasigaranye mu makuba? Ahari niyo mpamvu nta mugisha nteze kugira kuko ubu nje aha nirukanywe…nako….”

Teta-“Ngo?”

Njyewe-“Teta! Reka nere kuguterekaho undi mutwaro, mu bikomeye byose habamo Ibiza mbere,ahubwo mbwira impamvu wavuye ku kazi kandi ari amahirwe wabonye ngo witure ineza unasigasire uwatumye uba uwo uri we ubu, wananiwe vuba kwihangana kandi intwari tuzi zabayeho zihangana kugeza ku munota wa nyuma ariko insinzi ikaba insinzi koko”

Teta-“Songa! Ko nagiye gushaka akazi nagiye gushaka umugabo? Iyo nza kuba nshaka umugabo ntabwo nari kujya mu kazi, hari benshi bafite byose bari no gukora byose, ariko imvune za mukuru wa Mama nizo nubakiyeho, numvaga ko nshaka kuvunika ngo abeho, ntabwo nari nyobewe kwemera byose ngo abeho, niyo mpamvu nta kindi nari nkeneye usibye gukora, ntiwavanga amazi n’ amavuta ngo ubicanire wizere kurya, nanze kuzicuza, ntabwo nsama ibyo mbonye byose buriya urabizi kami kamuntu ni umutima we, ntabwo ndi ku isoko ngo nkeneye uri hejuru mu biciro, nubwo ubu nkeneye ubushobozi burenze ubwanjye”

Njyewe-“N’ ibindi erega wabyirengagiza, ariko ubuzima ntibuduce mu myanya y’ intoki, bitekerezeho urabizi njye ukuri iruhande no kujya iwacu byaranze….”

Teta-“Ubwo ushatse kuvuga ko natanga umutima wanjye n’ umubiri wanjye, nkagurisha ugushaka kwanjye nkaryoherwa mu buzima bwo kubeshya no kuryarya ngo nkunde mbone icyo nshaka mparabika urukundo nzi nkunda mpa agaciro rugirwa na bake nkawe?”

Njyewe-“Nkanjye?”

Teta-“Ubwo urumva nabeshya abagabo bangahe nzi ko biteguye kurekura byose ngo bambone? Erega ntacyo mpfite ndusha abandi, nta nuwo mbwira kunkundira uko ndi, niyo mpamvu ibyo byose nabyirengagije ngahitamo gukora, ariko ntabwo nari nzi ko bizagenda kuriya”

Njyewe-“My God!”

Teta-“Songa! Ubu njye na bakuru banjye ibyo twakoreye, ibyo dutunze twiyemeje kubitanga ariko uwatugize abo turibo agakomeza kubaho, ubu bakuru banjye bari gushakira hasi no hejuru abatugurira tukimuka”

Njyewe-“Jesus!...”

Teta-“Ubu ayo nari naribikiye yo yose mu kazi nakoraga ubu niyo twakoreshaga mu igihe cyose twari turi hano kuko bakuru banjye nta kazi bafite, kandi banitabaje inshuti n’ abavandimwe,

Ubu tuvugana Denise, impfura yacu yari afite ubukwe vuba ariko twabusubitse kuko amafaranga yose niyo turi kongeranya kw’ itike, uwo nkurikira we nibindi bindi kuko….nako si ngombwa kubikubwira,

Ubu nta wundi uturi iruhande ari nayo mpamvu nagutuye amarira, sinzi uko ngufata ariko uri uwo ntazi uwo uzaba we mu gihe kizaza kandi ntabwo mbibona ubu gusa mbiha agaciro karenze uko waba ubyuva gusa hari umunsi umwe wenda uzabibona kuko amagambo aruta ibikorwa”

Nyuma yo kumva ayo magambo umutima wanjye ugutera cyane kwawo kuje agahinda kwaranganje, nari ngiciye bugufi imbere ye, maze ngize ngo mvuge, nakebutse inyuma yanjye nkubita amaso uwo nabonye umutima ukikanga, mpaguruka bwangu, aba atugezeho, Teta atangira kumpungiraho…………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 43 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Tonzi vovo

    Uwo n manager uje ubwo c yabibwiwe Niki

  • - Elie Le Petit

    Kabsa Njye Ndumva Ntivyoroshe Tu,ubundi Teta Yaragukunze Cyane,ariko Ibibazo Bigomba Kwitambika

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO