Episode 43: Kwa muganga natukishije Teta ntabigambiriye, ngenda mpunze

Nyuma yo kumva ayo magambo umutima wanjye ugutera cyane kwawo kuje agahinda kwaranganje, nari ngiciye bugufi imbere ye, maze ngize ngo mvuge, nakebutse inyuma yanjye nkubita amaso uwo nabonye umutima ukikanga, mpaguruka bwangu, aba atugezeho, Teta atangira kumpungiraho.

Nakubise amaso uwo nabonye nkibaza impamvu Teta agize ubwoba agahaguruka akampungiraho, uwo yari abonye yari mukuru we.

Yazaga yihuta cyane bigaragara ko afite igisa n’ umujinya mwinshi, Teta ahita ambwira,

Teta-“Noneho Denise si mukira, arankuramo iyo kotsa, ubu se ndamubwira ngo iki koko?”

Denise-“Teta! Ubwo nta soni ufite? Uratinyuka ugasiga umurwayi urembye ukaza kwihugika hano kugeza ubwo bashaka umurwaza bakamubura kandi uzi ko ari wowe twahasize? Ariko banza ahari nawe urwaye mu mutwe si gusa, ubu wirengagije ibibazo uruhumbirajana dufite?….”

Teta-“Eeeeh! None se banshatse barambura? Ntabwo namenye ko banshatse…..”

Denise-“Umva mbese? Ubwo se uravuga uvuga iki? Ariko uyu musore banza hari icyo yaguhaye gituma utagitekereza? Nako nta wowe nta nawe mwese muri bamwe, ubwo se niki ari kukubwira cyakurangaje kugeza ubwo wibagiwe ibibazo byose dufite?”

Teta-“Deni! Ntabwo nakoze ikosa ngo nsige umurwayi ahubwo muganga yansabye kuba muretse agasinzira, agahinda kandenze muri iruhande ndasohoka mpura na Songa aje kudusura, aha niho nongeye guturiza, wikumva ko twaje hano ariko twirengagije ibibazo”

Denise-“Ariko ye? Hmmm! Nuko se muko?”

Teta-“Deni! Wikumva ko njye na Songa nta bwenge dufite, ari aha kubw’ ibibazo byacu kandi arifuza ko tubisangira, nari ndi kumutura byose”

Denise-“Nuko ye? Yiyemeje gukora iki se? Kuvura indwara abaganga baha bananiwe? Kumutwara mu ndege ye se cyangwa kumusengera agataha yigenza?”
Teta-“Sha waretse koko?”

Denise-“Ndeka ndeka iki Teta? Erega nakomeje kukwihorera ugira ngo ako gakungu kanyu ntikandya ahantu?Uumva ca aha tugende, uwo nawe atahe iwabo, ubwo yarari kugukina ku mubyimba ngo ihangane, ndagukunda, humura azakira……ca aha muko…”

Teta-“Ariko se noneho ungize cishwa aha….”

Denise-“Erega utangiye no kumvugiramo”

Muri ako kanya nabonye ko ibintu byabaye ibindi abavandimwe batangiye gusubiranamo kandi bitagakwiye hejuru y’ ibibazo bafite, mpfata icyemezo cyo kubasiga aho ako kanya nkagenda,

Njyewe-“Teta! Reka ngende! Bye reka mbe mbahaye umwanya mukomeze mwihangane kandi umbabarire”

Ntabwo niriwe nsezera nateye intambwe ndende, ngiye kurenga numva,

Teta-“Songa!....”

Nasubije amaso inyuma nyahuza na Teta mbona andebaga agahinda, mukuru we andebana umujinya, hashize akanya gato mpindukira vuba mba ngwiriye umugabo wari usunitse akagare ndabandagara habuze gato ngo nikubite hasi,

We-“Ariko se mwagiye mugenda mureba?”

Njyewe-“Sorry! Sorry! Ntabwo nabishakaga….”

Nabivugaga mva aho hantu nari maze gusebera nkomeza kugenda nsohoka ibitaro manuka jya gutega imodoka.

Nageze mu rugo nkinjira nkubitana na wa musore Kamanzi wakoraga kwa Mama Belinda ndamusuhuza, nkomeza ku muryango wanjye ndafungura ndinjira ndicara ndiruhutsa.

Namaze akanya katari gato natumye ubwenge kure, mu gihe nkiri kure numvise umuntu ukomanze ahita aninjira, yari Kamanzi wa musore w’ umukozi wo mu rugo nabagamo,

Kamanzi-“Boss! Ni kalibu se cyangwa uraheje?”

Njyewe-“Urabaza kalibu kandi winjiye?”

Kamanzi-“Ariko ntabwo ndi umuturage! Byibura nzi no gukomanga”

Njyewe-“Gukomanga se ko ari ugusaba karibu ukaba ukomanze warangije kuyiha ubundi iyo ubireka?”

Kamanzi-“Sorry kabisa! Mbaye nka ba bandi bajya muri toilette bagakingura badakomanze basangamo umuntu bakamubaza ngo urimo? Ibyo nabitukiwe kenshi Belinda akiba aha”

Yongeye kuvuga Belinda ndashiguka, nicara neza maze mubaza nitonze, uwo Belinda ngo menye niba ari wo nzi mu kahise,

Njyewe-“Ngo Belinda yarabigutukiye? Ariko uwo Belinda banza agira amahane?”
Kamanzi-“Eeeh! Urabivuga urabizi? Amahane gusa se? Iyaba akiba hano wari kuzaba umbwira”

Njyewe-“Uuuh? None se yagiye hehe?”

Kamanzi-“Sinzi aho yagiye yigize ikirara ava aha, sinzi icyamujyanye numva bavuga ngo banza yarashatse umugabo, kandi yari akiri muto cyane, nibwo yari arangije kwiga amashuri ye yisumbuye”

Muri ako kanya natangiye kwemera ntabonye ko uwo Belinda ashobora kuba ari uwo mu kahise…..mu gihe nari ntuje mbyibazaho,

Kamanzi-“None se ko ucecetse birakubabaje? Hhhhh! Ni ubwa mbere nabona umuntu ubabazwa n’ umuntu atazi”

Njyewe-“None se urumva bitababaje?”

Kamanzi-“Reka reka njye nta kibabaje mbonamo, ahubwo se Boss! Navuze cyane nibagirwa icyari kinzanye, ubusanzwe nyine ubundi abantu baba hano akenshi bakunze kunyitabaza mu bintu byose….”

Njyewe-“Kukwitabaza?”

Kamanzi-“Eeeh! Abantu bose bakunze kunyitabaza mu kazi kose, ni muri urwo rwego nari njye kukubwira ko mpari nawe uzajya ukenera umuntu uha ikiraka nk’ icyo gukora isuku, guteka cyangwa gutuma Fanta zo kwakira abashyitsi Kamanzi ndahari services nziza nyitanga nta n’ akavungukira kavuyeho”

Njyewe-“Eeeeh! Ntiwumva se! Ndumva uzi kwiteretera akazi kabisa”

Kamanzi-“Ehee? Muri iki gihe se wabaho ute? Ugomba guterateranya ugashaka aho ukura, nta kuramuka ugenda ureba hasi ngo urebe ko hari uwataye igiceri”

Njyewe-“Kama! Byari byo ariko ntabwo nari nageza ku rwego rwo gukoresha, byose nzajya mbyikorera igihe nzajya mba mpfite umwanya”

Kamanzi-“Ayayaya! Ubu se ko nari nayabariye koko wampaye akazi Boss?”
Njyewe-“Hhhh! Ngo wari wayabariye?”

Kamanzi-“Ni ukuri kose nari nayabariye, numvaga ko nzayongeranya nayo nzahembwa muri uku kwezi nkaguriramo murumuna wanjye indi ngurube none ngo….”

Uwo musore muto yavuze atyo ayo amagambo ankora ku mutima numvishe nigaye cyane kuko Kamanzi we yantanze kugera kucyo numvaga nifuza kugeraho, nongeye kwigaya no kumva ndemerewe n’ umutwaro, mbona neza gutsindwa kwanjye mu rugamba rw’ ubuzima.

Kamanzi-“Ubu urampakaniye neza neza uransembeye?”

Njyewe-“Ihangane nta kundi gusa ariko umunsi byakunze nkagera muri icyo kiciro cyo kuruhuka hakagira umpfasha nzakubwira”

Kamanzi yagiye acitse intege, ntangira gushaka amarariro, naryamye bwije nka saa yine z’ ijoro.

Mu gitondo narakangutse nibutse ko mpfite urubanza ku kazi umutima uransimbuka, ntangira kwibaza uko ndi bwisobanure, nshaka impamvu zose zindengera gusa nibuka ko niyo washaka impamvu amagana ukuri guseruka nditegura mpfata inzira ijya ku kazi.

Nkigera ku marembo hari moto yahagaze, ako kanya havaho Juma, yinjira yihuta ngira amakenga, ngenda mukurikiye ariko nyoberwa aho arengeye, nicara hanze ntegereza ko Manager aza urubanza rugatangira.

Jolie nawe yarinjiye anshaho we banza atarigeze ambona, yandengeje ingohe arikomereza, Bosco twubahaga twese kuko yari amaze igihe mu kazi yaraje, aransuhuza,

Bosco-“Bite musore? Ndabona wazindutse!”

Njyewe-“Ni byiza nazindutse byari ngombwa”

Bosco-“Nizere ko wasubije ubwenge ku gihe ugatuza ukamenya neza amakosa yawe kandi ukaba witeguye kwemera umwanzuro urafatwa?”

Njyewe-“Nditeguye kandi ndemera kuvugisha ukuri no gusaba imbabazi ku makose yo gushaka kurwana…..”

Bosco-“Ok! Ubwo urategereza Manager aze, ngira ngo yambwiye ko ahari ikibazo kirakemurirwa mu nama y’ abakozi bose, ntuze kugira aho ujya”

Njyewe-“Yego murakoze”

Nagumye aho amasaha akomeza kw’ icuma, nka saa tatu mbona nguwo Manager araje, ava mu modoka ashyira ikote ku rutugu, akuramo igikapu arakinga aza ansanga, akingeraho ndahaguruka,

Manager-“Bite Songa?”

Njyewe-“Ni byiza ariko ntabwo ari cyane….”

Manager-“Ni byiza gute kandi ngo wararwanye? Burya bwose uri umunyarugomo bigeze aho?”

Njyewe-“Oya…oya ni kamere nanjye erega nirwaniriraga kuko….”

Manager-“Wimpa ibisobanuro, ahubwo jya muri salle y’ inama abandi barahagusanga, njye niko nyobora ibibazo mbikemurira hagati y’ abakozi bose, nyirabayazana araza kubiryozwa”

Yahise yinjira nanjye nkomereza mu cyumba k’ inama, mpageze ndicara ndatuza nyumay’ iminota nka makumyabiri nibwo Bosco, Juma na Jolie, Espe, na David binjiye, abo bose bari abakozi twakoranaga umunsi ku munsi.

Nyuma y’ iminota mike na Manager ahita yinjira aricara turatuza hashize akanya afata ijambo,

Manager-“Mbanje kubasuhuza, mwihangane ko umwanya wari uw’ akazi tuwugeneye inama, byose ni ukugira ngo dushyire ibintu byose ku murongo amakosa ahanirwe banyirayo,

Bamwe murabizi abandi ntimubizi ejo habaye gushyamirana kw’ abakozi aribo Songa na Juma, bakaba barashatse kurwana bagakizwa na Bosco ubwo yazaga kureba niba koko Songa yahejejejwe hanze nkuko yari ampamagaye ambwira, nkaba rero muri uyu mwanya niba hari uwemera ko yagize uruhare muri ayo makimbirane, cyangwa uwabeshye nundi wese ubiri inyuma yahaguruka agasaba imbabazi tutiriwe tujya mu rubanza”

Njyuma y’ akanya gato ducecetse twese ntawe uvuga, umutimanama wantegetse guhaguruka, ndabitegereza bose maze ndavuga,

Njyewe-“Mbere na mbere mpagurutse ngo nsabe imbabazi zo kuba ndi mu bakozi batumye umwanya w’ akazi tuwuta tukaza mu nama, icya kabiri ndasaba imbabazi ko koko nashatse kurwana nkarenga ku mategeko agenga akazi, murakoze”

Manager-“Nta wundi?”

Twakomeje guceceka hashize akandi kanya katari gato,

Manager-“Niba ntawundi twakomeza?”

Juma yahise amanika ikiganza, yemererwa kuvuga maze avuga cyane ntacyo yishisha n’ umujinya mwinshi,

Juma-“Nyakubahwa Manager, ubwo Songa yemera ibyaha byose akwiye guhanwa igihano kiruta ibindi kandi akampa n’ indishyi kuko yampohoteye akantuka ndetse akanankubita, na Jolie nguyu yabihamya”

Jolie-“Nibyo rwose nanjye nari mpari….”

Manager-“Twumvikane, nasabye ko niba hari usaba imbabazi tutarajya mu mizi y’ urubanza ariwe uhaguruka akavuga, kubwizo mpamvu mwicare murongera kuvuga muhawe ijambo”

Juma na Jolie baricaye, hashize akanya,

Manager-“Songa! Ndagira ngo nkubaze impamvu yaguteye kubeshya ko wakingiranwe kandi igihe nabwiraga Bosco kuza kureba niba ibyo uvuga ari byo yarasanze ahubwo uri kurwanira mo imbere”

Njyewe-“Nyakubahwa Manager! Nazindutse mu gitondo nza hano mu kazi uko bisanzwe, ngeze aha nsanga Juma na Jolie bankingiranye ku bushake, kuko nakomanze inshuro nyinshi badakingura kandi numva bavuga, bakanyiyama,

Nyakubahwa Manager, ibyo byaje bikurikiye ko basohoye intebe yanjye bavuga ko iteye icyugazi, naza nkayibura nkongera kujya kuyishaka, ibyo bigakurikirwa n’ amagambo nabwirwaga ko ntazamara kabiri mu kazi,

Icyatumye ngirana amakimbirane na Juma akimara kunkingurira ni kamere yazamutse kubera ibyo byose, namwe muri abantu byaje ntabiteguye niyo mpamvu nabisabiye imbabazi”

Nagiye kurangiza kuvuga ibyo Juma yamanitse akaboko kare,

Manager-“Juma! Ibyo Songa avuga urabivugaho iki?”

Juma-“Boss! Ibyo avuga arabeshya, uyu musore yaje adusuzugura cyane avuga ko muziranye, yiha kudutegeka no kudukoresha, akajya atwangisha akazi twamucyaha akavuga ngo turi kumutuka”

Bosco-“Ntibishoboka?”

Bose barakangaranye Juma akomeza kuvuga cyane,

Juma-“Ibyo byo gusohora intebe arabeshya, ahubwo yavuze ko adashaka kujya akorana natwe, ngo ko ashaka ibiro bye, niyo mpamvu ari kubeshya atyo, mushatse mwabaza na Jolie dore nguyu”

Jolie-“Nibyo rwose, nicyatumye ejo Songa ashaka gukubita Juma nuko yari avuze ko agiye gutanga ikirego, byose byabaga mpibereye”

Nakubiswe n’ inkuba itagira amazi, numva ijuru rirangwiriye, abari aho bose barumirwa, mbura aho ndeba mbura ayo nshira nayo mira, manika ikiganza gihera ibicu, Manager yanga kumpa umwanya,

Manager-“Manura akaboko Songa! Birababaje kandi biteye agahinda kugirirwa ikizere nkicyo wagiriwe, wamara kwicara ukegama ugasandaguza ibyo usanze, ntabwo nibaza impamvu yabiguteye nicyabiguteye….reka tubanze twumve Bosco ndabona yamanitse akaboko”

Bosco-“Murakoze! Nubwo atari njye mpfata imyanzura Manager ahari ariko uyu musore nari naramuteguje akimara gukora aya makosa, namubwiye ko agomba kwakira umwanzuro wo kwirukanwa kuko natwe abakozi ntawakomeza gukorana n’umuntu umeze atya, ndumva rero atadutwaye umwanya mwategura ibaruwa imusezerere tugakomeza akazi kacu murakoze”

Akivuga atyo muri ako kanya urugi rwarakingutse, hinjira wa musore wakoraga isuku afite umukoropesho n’ indobo, asanze inama yateranye arikanga mu gihe agiye gusubira inyuma,

Manager-“Eeeh! Garuka gato…buretse kugenda!”

We-“Mumbabarire ntabwo nari nzi ko murimo, nari nje gukora isuku”

Manager-‘Oya nta kibazo ngwino nawe wicare, njya nibagirwa ko nawe uri umukozi nk’abandi, ahubwo se nta ngorane ujya uhura nazo mu kazi kawe ngo utubwire tuzikemure?”

We-“Boss! Ingorane zo ntizabura, reba nk’ejo narazindutse, ngiye gukora isuku ku muryango wa kane banga kunkingurira, ubu se bandeze cyangwa mugasanga hasa nabi mwakwemera ko nisobanura cyangwa mwanyirukana?”

Bose barikanze cyane,

Manager-“Harya ku kuryango wa kane siho….tubwire neza uko byagenze ntabwo mbyumva neza,

We-“Boss! Mwabaza nuyu musore mushya yasanze nawe bamukingiranye, intebe reka sinakubwira nukwirwa bazinjugunyira ngo nkure umwanda mu biro hashira akanya nkongera nkazigarura mbese ni nkokwirirwa bankejesha sinyora“

Manager-“Ngo? Ibyo uvuga ni ukuri?”

We-“Boss! Ntabwo natinyuka kubeshya ngo mbeshye uri imbere yanjye, ahubwo rwose mwamfasha mukanyumva mukambwirira uriya ngo ni Juma na mushiki we kunyorohereza akazi ngakora akazi kanjye neza, ntibakomeze kumpfata nk’ igikinisho cyangwa imbura mukoro banambwira nabi, nanjye ndi umuntu nk’ abandi erega nubwo nkora akazi gaciriritse!………………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 44 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Gogo

    EDDY URI UMUHANGA GUSA NTA KINDI NAKONGERAHO IMANA ISHIMWE KUBWIMPANO YAWE

  • - Gogo

    EDDY URI UMUHANGA GUSA NTA KINDI NAKONGERAHO IMANA ISHIMWE KUBWIMPANO YAWE

  • - Mbabazi Mellony

    Yooooo mbega amarira nari mpataye koko ukuri guhora arukuri mbega abana babi ubuse ibyo bifurije mugenzi wabo kobigiye kubagirirwaho barifata bate koko mwandi mwiza wuje ubuhanga nubwenge urakoze cyane

  • - mtg

    Ukuri guca muziko ntigushye nziko imyanzuro Bosco yaratanze iri buteshwe agaciro ahubwo juma nabambari be aribo bafatirwa ibyemezo

  • - Dou2

    Yemwe weee! Imana ireberera imbwa ntihumbya disi. Songa ararurokotse bari bamwikoreje ishyiga rishyushye pe . Ba Juma na ba Jolie baruzuye ariko Imana Izajya ibadutsindira. Umwanditsi agize neza cyane. Umunsi mwiza basomyi

  • - Egide

    Mwaramutse! Ejo sinzarota hagera ngo numve ukuntu Songa yarenganuwe! Juma na Jolie ni abana babi!

  • - Bemeriki

    Songa humura nawuvuma umunyamugisha rwose Imana ikuri imbere naho Juma na Jolie bakire imyanzuro yose ifatwa kubwa makosa yabo.

  • - K.Joseph Vinny

    Songa humura Imana itabarira igihe ndizera ko utsinze nubwo bari bakurimiyeho ibisinde

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO