Episode 44: Ukuri kwaratsinze nsanga surprise mu biro

We-“Boss! Ntabwo natinyuka kubeshya ngo mbeshye uri imbere yanjye, ahubwo rwose mwamfasha mukanyumva mukambwirira uriya ngo ni Juma na mushiki we kunyorohereza akazi ngakora akazi kanjye neza, ntibakomeze kumpfata nk’ igikinisho cyangwa imbura mukoro banambwira nabi, nanjye ndi umuntu nk’ abandi erega nubwo nkora akazi gaciriritse!”

Abari muri icyo cyumba bose barumiwe, Juma na Jolie bamanikira rimwe ibiganza ngo bavuge ariko Manager akomeza kubirengagiza, akomeza kubaza wa musore ukora isuku,

Manager-“Ntabwo nanubu ndi kwemera neza niba ibyo uvuga ari byo, ibyo koko byarabaye cyangwa hari uwagize icyo aguha ngo uvuge ibyo byose?”

We-“Boss! Suko nabaye, njyewe ubusanzwe ndya duke nkaryama kare, ntabwo nabeshya ngo nkunde mbone ibyo abandi babona biyushye akuya, singurisha ikinyoma reka reka!”

Juma yahise ahaguruka yiha ijambo atangira kuvuga cyane,

Juma-“Nyakubahwa Manager, uyu musore arabeshya, ibyo avuga byose yabitumwe na Songa….

Manager-“Ceceka kandi wicare! Nta jambo wahawe, niwongera kwiha ijambo ndabifata nk’ agasuzuguro, urumva neza?”

Juma yaricaye akomeza kubwira Jolie ubwoba bwari bwatashye utugambo twinshi, Manager akomeza kubaza wa musore,

Manager-“Birababaje kuba utaraje kuvuga ko hari inzitizi uhura nazo mu kazi kawe, kuki utaje ngo umbwire ko ubangamiwe ngo ngire icyo nkora?”

We-“Nangaga kwiteranya Boss! Ariko kandi nanjye ndi umuntu w’ umugabo agakomye kose ntabwo naza kurega, cyeretse nkuriya musore wambaye ishati y’ umutuku wenda we mwamwumva niwe mbona wagowe, ejo yiriwe ahondahonda urugi bamukingiranye bamuseka”

Manager-“Yayayaya!”

Muri ako kanya numvishe umutwaro wari utsikamiye umutima uhigamye, umusore ntari nzi ko yawuntura namurebaga imbere mwishimiye cyane, amagambo ashira ivuga aho hantu,

Hashize umwanya utari muto yahise abwira wa musore,

Manager-“Igendere ikibazo cyawe turagikemura kandi nuzongera kugira ikindi kibazo ujye uhita uza kumbwira”

We-“Yego urakoze Boss”

Uwo musore yafashe indobo ye arisohokera, amaze gukinga ako kanya Manager yahise avuga,

Manager-“Birababaje kandi biteye agahinda kubona abantu bifata bagahimba ibinyoma bakorosa ku kuri babigambiriye, ubu se kandi mufite iki cyo kuvuga? Ndabareba nkabona isoni gusa nta kindi”

Bosco-“Ariko nyakubahwa Manager njyewe ntabwo ndimo, hari amakuru ntari mpfite niyo mpamvu nafashe umwanzuro nkuriya, ndumva rero mutandenganya ubwo amakuru yuzuye nisubiyeho ibyo nasabiye uriya musore biseswe”

Manager-“Ngaho fata undi mwanzuro…nako ca urubanza noneho ubwo umaze kumenya amakuru yuzuye”

Bosco-“Oya nyakubahwa Manager! Ntabwo nafata umwanzuro kandi muhari, mbibashyize mu maboko rwose”

Manager-“Kare kose se ntabwo nari mpari ujya guca urubanza?”

Bosco-“Wari uhari ariko nyine…..urebye….mbese numvaga….”

Manager-“Ntimukihutire gucira abandi imanza, ese uciriye umuntu urubanza akamanikwa nyuma ukaza gusanga yarenganaga aho wowe ntiwamanikwa? Sinzi icyo uyu musore Songa yakoze cyatuma mwese mumuhurizamo hagati ngo pooo! Nk’imbeba iguye muri rwagakoco, kugeza ubwo ashatse kwigaranzura akoresha imbaraga ngo abigobotore,

Ntabwo nagakwiye gufata uyu mwanya ngo mbigishe nk’ abana kandi muri abantu bakuru, ngo mbabwire ko hanza aha hari abantu nkamwe bifata bakanga umuntu ntacyo abatwaye ndetse bakamwangisha n’ abandi? Bakabona ikintu cyose kimuriho nk’ inenge, bakamutega iminsi kandi nta nyungu na mba bateze kuronka ari umutima wanangiye gusa nta kindi,nawe Bosco nawe ukuze twubahaga koko?”

Bosco-“Ariko njyewe buriya ntabwo ndimo, numvaga bavuga ko uwo musore aje kudusenya nanjye mpagarara ku muryango…”

Manager-“Hmmm! Si wowe ejo bundi wavugaga ngo raporo ze zirapfuye ngo ntabwo ari nkizo wakiraga mbere, ngo nta kigenda aho kujya ayikora azabyihorere sinkamenye impamvu?

Noneho menye aho ukuri kuri, ari nayo mpamvu mutaratangazwa n’ icyemezo kirafatwa nyuma yo kuvugana n’ abankuriye, hagati aho mube musubiye mu kazi kanyu uwo nkenera ndamutumaho”

Bosco-“Njye ariko ntarimo, Ndumva njyewe ntaho mpuriye n’ amakimbirane yabo, njyewe mbaye ngiye ku ruhande….”

Manager-“Umva akandi, mukanya ukaba umucamanza, ubundi ngo ntaho uhuriye nabo? Ibyo nibyo biri kunyereka ko hari ikibyihishe inyuma….mube musubiye mu kazi kanyu, uwo nkenera ndamutumaho”

Juma na Jolie bakomeje kumanika ibiganza basaba ijambo ariko Manager aranga asoza inama, turasohoka, ntambuka nemye ngana mu biro ndicara ndatimaza, ntangira akazi.

Hashize akanya Juma na Jolie ntazi aho bari, ngiye kubona mbona binjiye baseta ibirenge baricara, nikomereza akazi.

Numvaga bikoroza buri kanya simbyiteho, ubundi nkumva bavuga buhoro ibyo ntumvaga neza, nikomereza gukora saa sita zigeze njya mu kiruhuko n’ umutima ucyeye.

Nageze ku muhanda manuka gato ngana ahantu nari nzi restaurant ngo njye kureba icyo mpfata, mu nzira natunguwe n’ umuntu wampamagaye ari kuri moto ndikanga, moto ihita ihagarara, agikuramo casque….yari Kalim.

Nateye intambwe musanga,

Njyewe-“Aaah! Kalim! Bite muvandi!”

Kalim-“Ni sawa kabisa ndashima Allah!”

Njyewe-“Umbonye ute ra?”

Kalim-“Eeeh! Mbonye iyo shati mbona hari aho nyizi, ndebye mbona ni wowe mpita nguhamagara”

Yabivugaga yisakasaka mu mufuka, ako kanya yishyura motari aragenda ubundi ahita ambaza,

Kalim-“Aha nahe se?”

Njyewe-“Nari ngiye gushaka icyo kurya hariya hepfo, dore nkorera hano ruguru…..”

Kalim-“Eeeh! Hariya Teta yakoreraga se?”

Njyewe-“Warabimenye se ko yahavuye?”

Kalim-“Yabimbwiye, naramukiye kwa muganga niho niriwe, yarari kuntakira ambaza ahantu amafaranga arava ngo bajye kuvuza uriya mubyeyi, nibwo yambwiye ko nta nakazi agifite”

Njyewe-“Kali! Ntabwo byoroshye”

Kalim-“Ariko ubundi…..harya ngo wari ugiye kurya?”

Njyewe-“Yego! Ndumva n’ inzara imbaga wagira ngo naburaye, kurarira ubugari si ikintu”

Kalim-“Hhhhh! Ntubizi se! Ni nko kurya igisheke ukiryamira, reka tujyane dusangire mbone gusubira ku kazi, unambwire ya maganya yawe wambwiraga, buriya wanteye ematsiko bya hatali”

Njyewe-“Amaganya se shahu, uziko wagira ngo ninjye Yeremiya bavuze muri bibiriya!...ibyanjye ni birebire muvandi”

Twakomeje imbere gato njye na Kalim, twinjira muri restaurant twicara mu kumba ka twenyine, baratwarurira baduha n’ umutobe dutangira kurya tuganira,

Kalim-“Naho ubundi, ibya Teta na bakuru be ntabwo byoroshye, uziko bagiye gutangaho inzu ingwate banki ikabaha amafaranga kugira ngo bajye kuvuza nyina wabo!”

Njyewe-“Yeeee! Koko se?”

Kalim-“Icyemezo cyafashe ahubwo, nawe se urumva miliyoni icumi zava hehe kuri bariya bana bibana batagira na benewabo biyambaza?”

Njyewe-“Harya buriya nta wundi muntu wo mumuryango bagira?”

Kalim-“Ntawe, uriya mubyeyi urembye niwe bari basigaranye, buriya barabanaga niwe wabareze”

Njyewe-“Yoooh”

Kalim-“Ariko njye nabagiriye inama ngo bamureke akomeze arwarire hariya, cyangwa bamucyure bategereze ifirimbi ya nyuma ariko batsembye ngo bagomba kumujyana hanze uko byagenda kose”

Njyewe-“Eeeh! Kalim! Aho ho nanjye ntabwo wowe twahuza, ntacyo utakora ngo uramire amagara y’ umubyeyi, keretse utazi agaciro ke”

Kalim-“Ariko tuvugishe ukuri Songa! Ufite ababyeyi?”

Kalim yavuze atyo ndekera kurya, nitsa umutima, nongera kubona ishusho ya Data na Mama narose mu nzozi baganya, bicuza ko bambyaye, nyuma y’ akanya ndashiguka,

Njyewe-“Yego ndabafite”

Kalim-“Ubonye nka Papa wawe amaze igihe arwaye, bakagusaba amafaranga menshi utabona, wagurisha byose ngo ukunde umuvuze cyangwa wareka Imana igakora icyo yateguye ariko wowe na barumuna bawe mugakomeza ubuzima”

Njyewe-“Kalim! Icyo kiganiro tukireke”

Kalim-“Ko banza ugira ubwoba bwo gupfa kandi uri munsi y’ ijuru?”

Nyuma y’ akanya gato,

Kalim-“Wowe se uheruka kwa muganga? Cyangwa watereye agate mu ryinyo wibagirwa ko hariya ariho ugomba kwerekera Teta ko umuzirikana kandi umuhangayikira nkuko nabikubonyeho?”

Njyewe-“Wahora niki muvandi! Nimugoroba navuyeyo mpunze, mukuru we Denise yari anshiyemo kabiri”

Kalim-“Reka da! Zimpe neza se?”

Njyewe-“Urumva nyine ejo nagiye hariya kwa muganga ngiye gusura umurwayi no kureba Teta nuko………………..”

Nabwiye Kalim byose uko byagenze, maze kumubwira byose araturika araseka ndikanga,

Njyewe-“Isekere! None se ukore iki? Urakoze kunyumvira ubusa”

Kalim-“Hhhh! Akabi gasekwa nk’ akeza, ndi kukubona ugwira abasunitse amagare kubera umutontomo wa Denise, Hhhhhh!”

Njyewe-“Isekere nyine……...”

Kalim-“Songa! Ntabwo ari ukuguseka ahubwo ihangane, buriya Denise ubusanzwe bavuka ko agira amahane ariko si byo ahubwo agira igitsure kuko ariwe wareze barumuna be mu gihe nyina wabo yari amaze gucika intege kubera uburwayi,

Buriya ntajya aseka mu buzima bwe, agendera inzira imwe niba yifuje ikintu kigomba guhita gikorwa, imiteto n’ imitereto wapi yabiciye ku ruhande, ntacyo waza umubwira kuri barumunabe”

Njyewe-“Koko se?”

Kalim-“Hari umunsi nari ndi iwabo maze arambwira ngo yibeshye agasanga hari nk’ umugabo uri kumwe na murumuna we yamubaza niba hari igikoroto yatanze kuri we ngo amubone akuze , ngo yamubaza niba ku isi ari we mukobwa usigaye wenyine kuburyo yamwirukaho, ngo ntabwo bakiranuka kuko kuba ubu bari abo baribo byarabavunnye”

Njyewe-“Eeeh! Ko atoroshye habe na mba!”

Kalim-“Yambwiye ibintu byinshi ndahabuka, ariko kandi mbona nibyo”

Nkiirije ntikirije, nkomeza gutekereza kuri ayo magambo hashize akanya Kalim yongera kumbaza,

Kalim-“Ariko ntabwo wambwiye, wibagiwe ko twaje hano uje kumbwira amaganya yawe?”

Mu gihe nari ndi gushaka aho mpera ngo mbwire Kalim umusore mugenzi wanjye inzira y’ ubuzima yambanye ndende, nkabura umusare n’impamba yo gusubirayo, icyo mpfashe cyose kikansha mu myanya y’ intoki nkavugirizwa induru ngo ndi umuzimu ngashavuzwa nuko nibagiranye ndetse ngatinya nibaza uko nzagenda mvuga, mu kureba ku isaha nasanze amasaha y’ ikiruhuko abura iminota itatu gusa,

Njyewe-“Bro! urihangana, ntabwo namenye ko amasaha yageze, ubu ndabura iminota itatu yonyine, ahubwo tuzongere ubutaha nzakwihamagarira kuko ni njyewe ugukeneye cyane”

Kalim-“Nta kundi! Ukomeze wihangane kandi ntabwo nagusetse, ntabwo ndi muri babandi bumvira abandi ubusa”

Njyewe-“Ndabikubonamo kalim!”

Twahanye ibiganza mu gihe nari ngiye gukora mu mufuka ngo nishyure,

Kalim-“Eeeh! Wakerewe Bro! Nyaruka ndasigara nishyura batabura ayo bakugarurira bakajya gushaka ibiceri kuri bank ugakererwa! Hhhh!”

Nashimiye Kalim ngenda nihuta, nagezeyo bidatinze, nkinjira mu biro natunguwe no gusanga jus ndetse n’ isahani ipfundikije indi biteretse mu mwanya nicaragamo, n’ impumuro nyinshi y’ umureti, mu kureba hirya gato aho Juma na Jolie bari bicaye nabonye amasahani baririyeho, mu gihe nkibyibaza,

Juma-“Eeeh! Twaguhamagaye turakubura ngo tukubwire ko nawe twagushyirishirijeho komande ngo dusangire none usanze twe twarangije kurya iyeranje nawe urye n’ aka jus urenzeho, uryoherwe ahubwo”

Jolie-“Enjoy Songa!...”

Narushijeho gutungurwa nkomeza guhagarara nitegereza ibyari biteretse imbere yanjye ngahindukira nkareba Juma na Jolie muri ako kanya bari babaye abana beza bitangaje,……………………………..……………….

Ntuzacikwe na Episode ya 45 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Egide

    Mwaramutse neza ko amatsiko yanzonze? Songa yaramutse ate ko mbona Juma na Jolie batamwororoheye? Inkuru igeze aharyoshye rero!

  • - K.Joseph Vinny

    Songa have utabirya pe waba udakenga nukuri sigaho bireke Dore umaze no kurya utavaho uhasiga ubuzima mwanditsi wumuhanga ramira amagara ya songa kd umuture umutwaro yikoreye asure ababyeyi be

  • - Dou2

    Ahwii. Juma na Jolie ko mbona batoroshye impande zose ra? Ndabona baburira hamwe bagashaka gufatira ahandi.

  • - mtg

    Mana watabaye uwo mubyeyi koko songa we afite ibibazo bikomeye kdi birimo nimitego pe.

  • - Egide

    Mwanditsi mwiza namwe basomyi nkunda mwaramutse! Ndabasabye Juma na Jolie ntibahumanye Songa! Umunsi mwiza

  • - GILBERT

    Wabona songs core ko atagira amakekenga ariye into ahasanze

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO