Episode 45: Mu marira ya Mama Belinda, hari uwatuguye gitumo

Juma-“Eeeh! Twaguhamagaye turakubura ngo tukubwire ko nawe twagushyirishirijeho komande none usanze twe twarangije kurya, iyeranje nawe urebe uko wigenza, dore n’ aka jus karateguye neza cyane urenzeho, uryoherwe ahubwo uhage nudahaga bakuzanire n’ ibindi rwose”

Jolie-“Enjoy Songa! Enjoy sha...”

Narushijeho gutungurwa nkomeza guhagarara nitegereza ibyari biteretse imbere yanjye ngahindukira nkareba Juma na Jolie muri ako kanya bari babaye abana beza bitangaje.

Nakomeje kwibaza icyo gukora ari nako Juma akubitanya ibiganza amwenyurira ambwira,

Juma-“Enjoy rwose ahubwo byatubabaje cyane kuba tutasangiriye hamwe, twakomeje kugutegereza turarambirwa inzara nawe urabizi iryana habi”
Mu gihe nari nkiri aho urugi rwarakingutse turahindukira hinjira Bosco, ahita ambwira vuba,

Bosco-“Songa! Tuvugane gato, birihutirwa cyane ibyo byo kurya ba ubiretse gato uze ndagushaka cyane”

Yahise asohoka nanjye ngenda mukurikiye ngo numve ibyihutirwa, twinjira mu biro bye aricara maze atangira kumbwira,

Bosco-“Eeeh! Songa! Nawe icara rwose tuganire udahagaze, uce bugufi uruhure umugongo dore n’ ubundi ngusanze hariya uhagaze”

Naricaye ndatuza maze Bosco atangira kumbwira,

Bosco-“Icyo nguhamagariye rero nagiraga ngo tuganire rwose….erega buriya njye nawe ntabwo twari twarigeze twicarana ngo tuganire tumenyane bihagije niyo mpamvu amakuru yawe yangeragaho igice, nicyo nari nguhamagariye”

Njyewe-“None se umpamagaye ngo uranshaka byihutirwa kugira ngo tuganire? Nari nzi ko ari iby’ akazi naho….”

Bosco-“Hhhh! Akazi se….akazi buriya ngo nuwagahanze yarinze apfa atarakarangiza! Reka twiganirire, ubusanzwe….ubundi njyewe maze igihe kirekire muri kano kazi, iyi company rwose nayigezemo cyeraaaa amadevise agitangira gukoreshwa mu Rwanda, mfite ubunararibonye abakozi bose ni njyewe bacaho, ahubwo natunguwe n’ impamvu utanyuzeho gusa ibyo byararangiye nta kibazo rwose wumve ko ubu nshaka ko uba inshuti yanjye by’ umwihariko ukareka ba Juma….”

Njyewe-“Ariko ko se koko nicyo umpamagariye kihutirwa?”
Bosco-“Erega….nibyo byihutirwa, ntiwumvishe se ko ibintu byafashe indi ntera, nari nguhamagaye ngo ngusabe imbabazi twiyunge bityo uze kundengera nibiba ngombwa,

Rwose nanjye naguye mu mutego ururimi rwanjye ruransuzugura mvuga ibyo ntatekereje, ngusabye imbabazi uze kundengera nibiba ngombwa nanone nzagufumbatiza ukwezi nigupfa, kuko kuva twava muri iriya nama nakomeje gutekereza ndeba uko nitwaye muri kiriya kibazo numva biragayitse nk’ umuntu w’ umugabo”

Njyewe-“Koko se cyangwa uri gucinya inkoro?”

Bosco-“Musore muto nisamye nasandaye ntabwo nari kuguciraho iteka ntazi impamvu yaguteye biriya byose, ukuri kwawe kwatumye nicuza impamvu yabinteye, niteguye kwigorora nawe ariko umwanzuro nuza gufatwa bikangeraho undengere dore ninjye nkingi ya mwamba mu muryango wanjye,

Igeno nkura aha niryo funguru ry’umugore n’abana, mvuye aha kubera wowe najya mpora nicuza niba ari isomo naribonye, uwo naciriye urwo kumanikwa naje gusanga ari umwere, uze kunsabira imbabazi singusimbure kurwo nagusabiye”

Narabibonaga ko ubwoba bwamutashye, uwo mugabo wari usheshe akanguhe naramurebye numva mugiriye impuhwe kubw’ umuryango we, nishyize mu mwanya we maze ndamubwira,

Njyewe-“Ni byiza ko ibyabaye byagusigiye isomo naho ibyo gutakamba byo humura nta kosa wakoze ryatuma wirukanwa, ubwo umutima wawe uguciriye urubanza ugasaba imbabazi biroroshye cyane kuba umuntu mushya, byose biberaho kutwigisha”

Bosco-“None se mbyizere uri buze kunsabira imbabazi?”

Njyewe-“Nta kibazo rwose tekana”

Bosco-“Urakoze cyane! Urakoze rwose ahubwo nyuma yaho nzagutumira uze iwanjye nkwereke umugore n’ abana, dusangire n’ akanyama dusomeshe akabyeri, ni kalibu rwose ubu sinatinya kukwita inshuti mu zindi”

Muri ako kanya nongeye kwibaza ku mugani numvishe baca ngo “Inshuti iva ku nzira” nibuka ko koko Kalim namukuye ku nzira, muri ako kanya naheze mu gihirahiro nibaza niba hari n’ inshuti ziva mu makimbirane, mu manza no muguhangayika, nibuka nanone ko bavuga ngo inshuti igaragarira mu byago, sinatinda kubyibazaho ntegereza ibiri imbere ngo ndebe ko nzabona ko ibintu byahindutse, inshuti itakiva ku nzira gusa.

Mu gihe nari nkiri kure telephone ya Bosco yarasonnye ayitaba vuba,

Bosco-“Alloo!.... ngo mukeneye amafaranga?.....nta kibazo rwose reka Songa anyaruke ayazane….aka kanya ntabwo atinda wigira ikibazo….erega niwe wahose akorera aho ngaho…..ubu asigaye akorera aha ku kicaro gikuru cya company….araje rwose ariko ubutaha uzajye uhamagara hakiri kare”

Yakuye telephone ku gutwi ahita ambwira,

Bosco-“Ni umuntu wo kuri guichet y’ inyamirambo hahandi wakoreraga umpamagaye, arambwiye ngo akeneye amafaranga byihutirwa, reka ngusinyire checque vuba vuba unyaruke ariko ntabwo tuganiye ubwo uzaza iwanjye kandi umunsi nzagutumira nizeye neza ko uzaboneka gusa ugende uzirikana ko nagusabye imbabazi”

Yasinye vuba ampa Sheki, ako kanya mpita mva aho ntabwo niriwe nsubira no mu biro, nageze ku muhanda mfata moto njya ku murongo kuri bank, navuyeyo nerekeza kuri guichet aho nakoreraga mbere.

Nahageze nsanga umukozi mushya wansimbuye, tubanza kuganira bisanzwe nishimira ukuntu azi kwakirabantu neza, maze kumwibwira no kumuha amafaranga ndamusezera, ni nako amasaha yo gutaha yari yageze, ntabwo nari kwirirwa nsubira ku kazi.

Natekereje kujya kwa muganga ariko nibuka uko ubushije nahavuye, natekereje kubyirengagiza nkajya kureba Teta numvaga nshaka kubwira ibyo mu kazi namusimbuyemo….umutima urankomanga njya gutega imodoka itaha.

Ngeze mu rugo nibwo nibutse ko nasize umureti na jus Juma na Jolie bari banzaniye ku meza, bikaba surprise kuri njye, nibwo nongeye kubitekerezaho ntuje…nyuma y’ akanya gato ntangira kwivugisha, burya kuba wenyine si ikintu,

Njyewe-“Ariko buriya kariya gatima kavuye he? Ni kuri Juma cyangwa ni Jolie? Umureti na Jus? Ngo bampamagaye barambura? Ko telephone yanjye itigeze ivaho se? Ahubwo se buriya babifashe bate ko ntasubiyeyo ngo mbabwire ko bakoze kuntekereza ariko nari mpaze kandi ntari kurenzaho ibindi?

Apuuu! Ariko ubundi hari ikindi bashakaga kitari ukunsaba imbabazi nyuma yo guseba kwabo? Ninde wababeshye kuntegera kunda? Buriya bumvaga ndi buze kurya ngahaga ubundi nkirengagiza byose? Hmmm! Imana ishimwe ko ntabiriye, niba ari n’ impuhwe bangiriye bahombe babanze batekereze kabiri”

Nkiri aho hari uwakomanze, numvishe ijwi ndarimenya, yari Mama Blenda uwo nubahaga ubugira kabiri, kuba ari Mama Blenda, no kuba anshumbikiye ntitaye kubwishyu,

Mama Belinda-“Niko…harya ninde ra? Songa! Urimo?”

Njyewe-“Yego ndimo rwose, ni kalibu iwanyu, ahubwo se…reka nze mpaguruke nze mbakire”

Mama Belinda-“Reka reka sohoka! Inzu z’ abasore kuzinjiramo erega buriya….wasanga wifitiye n’ umushyitsi”

Njyewe-“Hhhh! Oya nta mushyitsi mfite ahubwo….”

Ibyo nabivugaga mugezeho, ndamusuhuza,

Njyewe-“Mwiriwe neza Mama Beli?”

Mama Belinda-“Yego twiriwe neza? Ese ko utajya usohoka bite? Ni ukugenda ukaguma munzuuu? Jya usohoka n’ abandi bakubone”

Njyewe-“Eeeh! Nibwo nari nkigera hano, naho ubundi se, umuntu abyuka agenda agataha bwije, ubu buzima se, ni hatali kweli….”

Mama Belinda-“Ibyo byo ntubeshye, none se waje nawe tugasangira ko umwana wanjye yansuye akaba yanantuye, dore nta wundi mba mfite hafi erega, uzi gusaza ukaba nk’ inshike kandi wari ufite abana?”

Njyewe-“None se, harya ubundi….”

Mama Belinda-“Wivunika, icyo ushaka kumbaza nakimenye, erega usibye mwe mukodesha hano abana banjye bose barashatse, Belinda nari nsigaranye aba agiye anteye n’ agahinda,

Umbabarire ntabwo nakubwira ibyuwo mwana wanteye agahinda uze dusangire umwana wanjye yantuye, yewe utirirwa uteka, ibyo kurya nibyo kunywa birahari, nakubwiye ko abakodesha hano mbafata nk’ abana murugo”

Muri ako kanya nongeye kubona neza igisobanuro cy’ umubyeyi mwiza, maze ndamubwira,

Njyewe-“Eeeh! Murakoze, ayo mahirwe ntabwo nayitesha, reka nze nshyiremo agakote rwose nze”

Mama Belinda-“Ni kalibu muri salon”

Nashyizemo ikote manuka gato ndakomanga ninjira kwa Mabuja….nako kwa Mama Belinda, nahuje amaso n’ umukobwa usa neza na Belinda, niwe washyize akadomo kubyo nibazaga, ko Belinda ndi ariwe wo mu kahise kanjye, maze kumusuhuza nicara mu ntebe nziza ahantu hari iby’ agaciro, intebe nziza, akabati n’ ibindi.

Nyuma y’ akanya gato,

Mama Belinda-“Kama! Kamanzi!! Uyu muhungu noneho ahugiye mu biki?”
Muri ako kanya wa musore Kamanzi yitabishije amaguru n’ umunwa byose, aza yihuta avuga cyane,

Kamanzi-“Karame Mama Beli!”

Mama Belinda-“Ariko uba uri mu biki bituma utumva ko hari ugushaka?”
Kamanzi-“Nari ndi gukaranga za nyama….”

Mama Belinda-“Uranyumvira? Nzakugire nte koko? Sinakubwiye ngo ntukajye uzimura?”

Kamanzi-“Mabuja….nako Mama Beli! Ubu koko wahisha ute k utetse inyama n’ umuhumuro wazo?”

Twese-“Hhhhhhh!”

Mama Belinda-“Ngaho reba icyo wakiriza Songa! Kandi nawe umubare mubo turasangira ibya nimugoroba”

Kamanzi-“Yebaba wee! Ubu se ko ntari namwanditse? Ntawamuha ikinyamakuru agasoma ko hano ari I Kigali?”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Mama Belinda-“Ariko ibi niki koko? Ninde wakubwiye ko I Kigali ariko tubaho?”
Kamanzi-“Erega ntabwo kiramvamo? Ubwo mwandikeho itako cyangwa ijosi? Agasendababoyi ko ni akanjye nakiyanditseho”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Uwo musore Kamanzi yaradushimishije muri ako kanya, amaze kumpa icyo kunywa asubira mu kazi ke,

Mama Belinda-“Naho ubundi uriya nicyo mukundira, ntabwo njya ngira irungu, none se ko mwese mwagiye mukansiga, niwe umara irungu”

Wa mukobwa wasaga neza na Belinda ntashidikanyaga ko ari mukuru we yahise avuga,

We-“Mama! Jya wihangana erega natwe si twe, none se tuzate ingo zacu tuze kubana nawe? Ko umukobwa wawe yakunaniye?”

Mama Belinda-“Oya reka winyibutsa Belinda, iyo mwibutse ngira agahinda, iyi nzu, izi nkuta nizo zizi agahinda kanjye kuko niba zifite amaso zahamya neza uko mpora ndira kubera we”

Mukuru wa Belinda yahise amwegera atangira guhoza uwo mubyeyi byagaragaraga ko yaheranwe n’ intimba, burya irandura najye nagize intimba mbona mama Belinda arira,
Muri ako kanya ndikoroza, mpfunga umwuka numvaga ko ngiye kuvuga ibyo nzi k’ umwana wabo, uw’amateka nzi neza, nkaraga ururimi karindwi, ngiye kuvuga hari uwakomanze ahita yinjira atungwa gitumo Mama Belinda n’ umukobwa we barikanga cyane ibintu biba ibindi aho ahantu……………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 46 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Callixte

    Konumva isosi Iguyemwo Inshishi Badi Aho namahoro.

  • - Bemeriki

    Uwo ni Brenda ugarutse kwivuko c raaaaa arko Songa inyamaswa idakenga yishwe numututizi witondere juma na Jolie kandi harageze ngo ugaragarize teta ko umuri hafi.

  • - mtg

    Nguwo Belinda 2 gusa songa mugitondo nusubira kukazi usobanurire bagenzi bawe impamvu yatumye utaboneka ngo ufate kwifunguro bari bakufeneye kdi unabasabe imbabazi kuko utabikoze ntaho mwaba mutaniye.

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO