Episode 47: Teta yambwiye ko agiye kwitegura urugendo, ntangira kuganya

Muri ako kanya naratuje, mu gihe nari ngiye gusubiza Juma telephone yanjye yarasonnye, mu kuyikura mu mufuka natunguwe no gusanga ari Teta umpamagaye, umutima unsimbuka utera insigane imbaraga zo gukanda yes ngo nitabe zirabura.
Telephone yarinze ivaho, muri ako kanya ntangira kubunza imitima nibaza mu by’ ukuri icyo Teta yaba ampamagariye, nagize igishyika kinshi nibaza niba atari umurwayi uvuye mu mubiri.

Nyuma y’ akanya katari gato Teta yongeye guhamagara, mfunga umwuka nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Alloo! Teta! Bite? Ni amahoro ko umpamagaye umutima ukansimbuka? Umurwayi ameze ate?”

Teta-“Songa! Nta mahoro ntayo, ahubwo ndagushaka cyane”

Njyewe-“Ngo…ngo uranshaka cyane? None aha se?”

Teta-“Ntabwo nzi igihe wabonekera ariko wihangane turare tubonanye”

Njyewe-“None se ko ubizi ko mukuru wawe kutubonana ari ikibazo kuri we, turahurira hehe ko nzi ko byose ari rwihishwa? Ntabwo nifuza kongera kugutukisha, ntabwo byaba ari byo nongeye gutuma mudacana uwaka muri ibi bibazo bikomereye umuryango”

Teta-“Songa! Ibyo byirengagize ahubwo umbwire aho duhurira aho ari ho hose ndahagusanga”

Njyewe-“Waje mu rugo se ukareba naho nimukiye?”

Teta-“Murugo iwawe se?”

Njyewe-“Yego, waza ukahareba tukaganira twisanzuye ndumva ari naho byaba ari byiza nta muntu twikanga nkakubwira neza ukuntu ari n’ iwabo wa Belinda uzi nakubwiye wo mukahise”

Teta-“Urabeshya Songa, koko se?”

Njyewe-“Ahaaaa! Ahubwo umwana w’ ikirara yaraye atahutse umubyeyi amutegera ibiganza, ndi kwibaza ukuntu nzabana nawe mu rugo bikanshanga….ahubwo mbwira niba uza n’ isaha urangereraho”

Teta-“Oya Songa! Ubwo se naza iwawe koko….”

Njyewe-“Uuuh? Ufite ikihe kibazo se? Humura witinya iwanjye ntabwo kikurya”
Teta-“Oya sha, ntabwo naza iwawe ahubwo mbwira ahandi twahurira, umbwire n’ igihe urabonekera ubundi tuze kubonana”

Natuje akanya gato maze ndamubwira,

Njyewe-“Teta! Ndababaye kuba wanze kuza kureba aho nsigaye mba kandi warahangayitse ubwo nabaga kwa Billy ugakomeza kunsabira ngo nzabone uko mpava amahoro, mbone ahandi negeka umusaya,

Nari nzi ko uzahataha wishimye tugafatanya gushima Imana kubera andi mahirwe n’ umutwaro yantuye none ngo ntabwo waza koko? Teta!...nako ubwo nta kundi duhurire aho ushaka”

Teta-“Oya wibabara Songa! Kuba ntagusuye iwawe mfite impamvu, ntabwo narenga ku mategeko, ntabwo ari ukwanga kuhaza kuko ntabishaka ahubwo reka uyu munsi duhurire ahandi kandi unyihanganire…”

Nta kundi byari kugenda twavuganye aho duhurira nimugoroba mvuye ku kazi, nkomeza kugira amatsiko yicyo Teta yanshakiraga, uko amasaha akomeza kwicuma amatsiko akomeza kwiyongera.

Mu gihe nari nkibaza byinshi umuryango warakingutse twese turahindukira….yari Manager, ahita andembuza ndahaguruka ngenda mukurikiye twinjira mu biro bye,

Manager-“Bite se Songa? Icara tuvugane gato”

Maze kwicara,

Manager-“Sasa rero nari nguhamageye ngo tuvugane kuri kiriya kibazo cyabaye hagati yawe na bariya bakozi bandi kugira ngo tugikemure tugendeye ku buremere wabihaye no ku mategeko agenga akazi,

Mbere na mbere mbanje kukwihanganisha kubyakubayeho nk’ umukozi mushya, ndagushimira kandi ko wagerageje kwihangana ndetse ubwo twari mu nzira yo gukemura ibibazo ugaca bugufi ugasaba imbabazi aho witwaye nabi,

Rero ikibazo cyawe ntabwo nagikemuye njyenyine ahubwo nitabaje n’ abankuriye, mbabwira uko ibintu bimeze kuri bo ubu Juma na Jolie bakagombye kuba batakiri hano ariko kuri njyewe, nifuje kubanza kuganira nawe ngo numve icyo ubitekerezaho niba ushobora kubihanganira cyangwa….”

Njyewe-“Ugira uti se….ndumva ibyo ahubwo ari mwebwe bireba, nkuko wabitubwiye ndacyeka ntagaciriye bagenzi banjye urubanza ahubwo niba amakosa yabo hari itegeko riyahana mwayakurikiza”

Manager-“Hhhhh! Uri umuhanga rwose, nari niteze ko ugiye kuba nka Bosco ariko aho ho wongeye kunyereka ingano y’ ubwenge bwawe, hanyuma se urumva wabifata ute turamutse tubirukanye amahoro agahinda?”

Njyewe-“Eeeeh! Nabyakira neza! Ahubwo se ibyo birashoboka?”

Manager yaratuje gato hashize akanya arambwira,

Manager-“Ubwo turamutse twirukanjye Juma na Jolie wabyishimira Songa?”

Nongeye kwibaza impamvu Manager ambajije ubugira kabiri icyo kibazo, muri ako kanya nibuka ko Juma yari yaciye bugufi nawe akicuza ndetse akansaba imbabazi ariko kandi nyuma yo guhamwa n’ amakosa nta kindi yari gukora.

Nahise mbwira Manager,

Njyewe-“Boss! Niba igihano giteganya ko birukanwa mubirukane kuko mu gihe bakiri aha biriya bizajya bihora byisubira, ibaze iyo ntaza kugira uriya musore ngo ahamye ukuri aho nari kuba ndi”

Manager-“Ok! Nashakaga kumva uko ubitekereza ubwo icyemezo kiraza gufatwa gusa ukomeze ubitekerezeho ni wowe ufite umwanzuro kuri bo ushatse wanabasabira imbabazi”

Muri ako kanya nanone nongeye gutuza nsubiza amaso inyuma, nibuka umunsi Teta antoranya mu bandi akampa amahirwe kugeza kuri uwo munsi nari ngeze aho ngira amahitamo yo gufatira bagenzi banjye imyanzuro.

Nongeye kwibuka ko amahirwe yo kubona aho ukura igeno abona bake, nishyira mu mwanya wabo, nibaza nabo baramutse barasize imiryango yabo nkuko nanjye nayisize nkaza gushaka ubuzima, narangiza nkababera impamvu yo kwicuza no gutaha nta n’ impamba numva byazankururira umuvumo maze mbwira Manager,

Njyewe-“Boss! Ntekereje kabiri, mubishatse mwababarira Juma na Jolie, kubirukana bivuye kuri njye ndumva nta mugisha nazagira”

Manager-“Hanyuma se byazisubira nanone ikibazo kikavuka hagati yanyu ubwo….”

Njyewe-“Wenda nibyisubira muzabone gufata umwanzuro ariko nkeka ko babonye ko nta mpamvu yabatera kumbanira nabi kuko njye nta mutima mubi”

Manager-“Ok! Sawa ngaho ba usubiye mu kazi ndakomeza mbitekerezeho ndebe niba nta kindi kirenzeho umuntu yakora, kabone niyo bababarirwa ariko kandi akanyafu ntikabura,bagomba gusigarana isomo”

Ngihaguruka ngo ngende,

Manager-“Eeeeh! Songa! Ba wicaye gato nari nibagiwe kukubaza”

Narongeye ndicara ako kanya ahita ambaza,

Manager-“Songa! Amakuru ya Teta? Muherukana ryari? Amarira ntiyari yamugera ku birenge ngo yicuze?”

Njyewe-“Boss! Teta uhora wifuriza kwicuza ahagaze bwuma, niba unabitekereza nakubwira gusubiza amerwe mu isaho, ariko kandi nanjye numva utagakwiye guhora umutega iminsi kubw’ amahitamo ye”

Manager yabuze icyo avuga hashize akanya,

Manager-“Ngaho genda, genda subira mu kazi kawe”

Nasohotse mbona asigaye arakaye niba ari ukuri nari mubwiye ntabwo nzi icyamuteye guhindura isura, nsubira mu biro nsanga Juma na Jolie ubwoba ari bwose nkaho hari icyo bari biteze kumva, ndicara nkomeza akazi.

Amasaha yakomeje kwicuma ari nako amatsiko akomeza kwiyongera, numvaga bitaragera ngo mpure na Teta ari nako umutima ukomeza kunsimbuka nkawitsa ngakomeza akazi.

Bidatinze amasaha yo gutaha yarageze ndasohoka nkigera hanze numvishe umuntu umpamagaye ndahindukira……yari Juma.

Narahagaze aza yiruka ansanga,

Juma-“Songa! Wari uducitse habuze gato kandi njye na Jolie twagushakaga”

Njyewe-“Eeeeh! Mwanshakaga?”

Juma-“Twagushakaga kabisa, urumva nyine….twari twatekereje kugutumira tugasangira muri uyu mugoroba akazi karangiye, uramutse utadusuzuguye waza tukareba aho twicara”

Njyewe-“Eeh! Mwari mukoze kuntumira gusa ntabwo mbonetse, mfite indi gahunda ntasimbuza indi yose”

Juma-“Ariko se Songa! Waretse kutwishitura ukaza ukumva icyo dushaka kukubwira ko nta kibi tugushakira?”

Njyewe-“Erega nanjye ntabwo ntekereza ko ari ikibi munshakira kandi niyo cyaba gihari Imana yandengera kuko ibera hose icyarimwe gusa nuko muntunguye mugasanga mfite indi gahunda….ahubwo nakerewe reka ngende”

Juma-“Sawa ubwo nta kundi…..”

Nahise ngenda nihuta, ngeze ku muhanda mfata moto ngo injyane hahandi umunsi umwe twigeze kujyana na Teta ngo tube tuganira dutegereje bakuru be bari bwatwaye imfunguzo maze ubwo twari twicaye Clever akaduhingukaho akivanga mu biganiro byacu.

Narahageze nicara hahandi twicaye ubwo tuhaheruka, mfata telephone nandika message,

“Bite Teta? Njyewe nahageze, nicaye hahandi twicaye ubushize”

Maze kohereza iyo message nubuye amaso mbona umukobwa wari wambaye imyenda y’ abakora aho, ambaza icyo mfata mutuma Fanta ayizana vuba nkomeza gutegereza Teta.

Hashize nk’ isaha ataraza ntangira kwibaza uko byamugendekeye, nongera kumwandikira indi message yagiraga iti,

“Teta! Byagenze bite? Hari ikibazo wagize? Niba wagize ikibazo gerageza umbwire, ntabwo ari ukurambwirwa ahubwo ndaguhangayikiye”

Nakomeje gutegereza ko Teta ansubiza ariko ndaheba, hashize nk’ indi minota mirongo itatu nahisemo kumuhamagara ngo tuvugane ambwire niba ari amahoro, mu gihe nari ngishyira telephone ku gutwi nahise mubona imbere yanjye ndahaguruka ndamuhobera, mukururira intebe aricara,

Njyewe-“Teta bite? Ndishimye kongera kukubona, ngahuza imboni nawe ibiganza byanjye bikongera kugukoraho”

Teta-“Nanjye ndishimye kongera kukubona Songa! Nari ngukumbuye”

Njyewe-“Yoooh! Ni amahoro se? Byagenze bite ko watinze?”

Teta-“Mbabarira Songa! Nanjye si njye, gahunda zabaye nyinshi ziranzitira mbura uko nubahiriza isaha twavuganye”

Njyewe-“Ndabibona ntabwo utuje, usa n’ uwahabye ariko humura humeka, bakuzanire iki se?”

Teta-“Oya ntacyo, nta kibazo batagira icyo bazana”

Njyewe-“Uuuh? Teta! Wanze icyo nguhaye koko?”

Teta-“Wikwigora Songa! Nubundi ntabwo cyamanuka mfite gahunda nyinshi cyane wumve nubu kubonana nawe byari bigiye kwanga”

Njyewe-“Yoooh! Basi gerageza urebe icyo ufata twere kuganirira ku busa, ndabibona urahangayitse ariko byibura ndifuza ko utuza muri aka kanya gato turi kumwe”

Teta yaremeye bamuzanira icyo kunywa, hashize akanya Teta yitsa umutima maze arambwira,

Teta-“Songa! Ntabwo ntinda hano, ubu ngiye mu rugo gutunganya ibyangombwa byose by’ urugendo”

Njyewe-“Ngo? Teta!....urugendo?”

Teta-“Nyine urabizi ko gahunda yafashwe ari ukujya kuvuza Mama wacu mu buhinde, ubu rero inzu yacu twayitanzeho ingwate baduha amafaranga, nta kindi gisigaye rero ni ukugenda”

Njyewe-“None se ni wowe ugiye guherekeza umurwayi?”

Ibyo nabivugaga mu by’ ubukuri mpabye, Teta yambwiye kwitegura urugendo umutima utera insigane, ntangira kumva igisa n’ ikiniga muri njye, ntabwo nifuzaga ko ariwe ugenda akajya kure.

Ntitaye kukimujyanye natangiye kwibaza uko nzasigara nta wundi nkawe mfite mu buzima, ntangira kumva ko aho agiye atazagaruka, ntangira gushavuzwa nuko aho agiye aziheba akabura uwo atura amarira nanjye nkabura uko mugeraho ngo muhumurize……………………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 48 yiyi nkuru “Nanjye si njye” kuwa mbere mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO