Episode 49: Mu nzira ntaha, natunguwe no kubona Teta nibwiraga ko yafashe indege

Nageze mu rugo nicara mu ntebe nari naratijwe na Mama Belinda ndiruhutsa, hashize akanya katari gato ibitekerezo byanjye byibere kuri Teta wari umaze kunsezera ariko akamenera ibanga yari amaze igihe ambikiye bikaba icyo nifuzaga kumva mu matwi yanjye, ibyishimo nari kugira byivanze n’ agahinda kuko yari agiye kunsiga akajya kure yanjye ikizere kikaraza amasinde ngategereza igihe kitazwi azazira tugakomezanya urugendo rw’ubuzima.

Mu gihe nari nkibereye iwabo w’umwiza nzi watwaye umutima wanjye akangira uwo ntakekaga kuzaba we hari uwakomanza,

Njyewe-“Ouii! Ninde?”

Numvise ijwi rya Belinda, mubwira kwinjira ko ari kalibu iwabo, nawe yinjira yisanga aransuhuza aricara ariruhutsa,

Belinda-“Ahwiiiiii! Songa bite?”

Njyewe-“Ni sawa Beli! Wowe se umeze ute?”

Belinda-“Meze neza, maze kumenyera mu rugo nari naravuye mpunze, ubu ndashima Imana rwose nta kibazo uturaso turi gusubira ku mubiri mbyumva”
Njyewe-“Ooooh! Imana ishimwe ni ukuri, nanjye ndaho mvuye mu kazi, urebye nanjye meze neza usibye ko……”

Belinda-“Usibye iki se Songa?”

Narebye kubwira Belinda ko mfite intimba yo kuba Teta agiye kunsiga ariko mbona bitaba ari byo kuko n’ubundi ntacyo yari kubikoraho,

Njyewe-“Nta kibazo….urebye nta kibazo”

Belinda-“Hari icyo umpishe ndabibona ariko ntacyo wa mugani ni uburenganzira bwawe bwo kumbwira ibyo ushaka, ahubwo se mbwira Songa! Wageze aha ute? Ubu ndibaza ukuntu waje ukagera aha, ntakubeshye natunguwe cyane no kugusanga aha”

Njyewe-“Ubu se nkubwire iki Beli! Ni igitangaza nanjye natunguwe n’ iyi isi, uziko igutembereza ikagusiga iwabo waho utari uzi ko uzagera, nkimara kumva izina Mama Belinda ni wowe nahise ntekereza kandi koko byabaye byo, burya ubuzima n’ ikintu gikomeye ntabwo nari nzi ko wowe w’amateka numvaga ko ntazongera kuvugisha kubw’ akahise nzacumbika iwanyu”

Belinda-“Ariko n’ ubundi byabaye impanuka Songa! Iyo umenya ko hano ari mu rugo mbere yuko uhaba wari kwemera kuhaba?”

Njyewe-“Ntabwo mbizi ariko…..birashoboka ko nari kuhaba Beli! Erega nkuko nabikubwiye igihe duhurira mu modoka, mu buzima hari igihe uhura n’ umuntu akaguhindurira ubuzima n’ intekerezo ukaba mushya ukibagirwa ibyahise,

Nahuye n’ umuntu mu buzima ampindurira byose, intekerezo zanjye azigira nshya, umugambi mubisha nari narakuye ku ishuri kubera wowe arawuhindura, menya neza ko abakobwa bose atari bamwe nkuko nabitekerezaga”

Belinda-“Eeeeh! Uwo mugambi wari ufite nuwuhe Songa niba atari ibanga?”

Njyewe-“Urabyumva nyine, ibyambayeho wa munsi byaranshegeshe, nzinukwa ko habaho urukundo nyarwo, nishyiramo ko abakobwa bose ari indyadya, mpiga umuhigo ko nta rukundo rutari uburyarya nzongera kugira, ko nzashakira hasi no hejuru ifaranga ubundi nkabeshya uzansekera wese nkamushuka nkamubeshya nkuko Billy wahaye umwanya wawe wose yabigenje”

Muri ako kanya nabwiraga Belinda ayo magambo yasazwe n’ ikiniga, azenga amarira mu maso ndetse atangira kwihanagura mbona ko nshobora kuba mukomerekeje, burya ntuzifuze kubona umuntu arira kubwawe atari amarira y’ ibyishimo, namenye icyo gukora ngarukira aho ntangira kumuhumuriza,

Njyewe-“Mbabarira Beli! Ntabwo nari ngamije kugukomeretsa, ndabizi hari icyo wibutse ariko ihangane ibyabaye byarabaye kandi n’ ubuzima bitabaye ku bantu ntabwo byaba ku biti cyangwa ku mabuye, ihangane wirira”

Hashize akanya gato Belinda yitsa umutima maze arambwira,

Belinda-“Mbabarira Songa! Aya marira aba akwiye kuko kwicuza ko atagaragara inyuma ni ugushinyiriza, uyu mwanya ndakwinginze ngo umbabarire, nimye agaciro urukundo wankunze mpa agaciro impano n’ ibindi nakiraga nkumva ko ari rwo rukundo rubaho,

Ntabwo nagakwiye kuba ndi imbere yawe kubera ipfunwe ariko kandi ntabwo nakomeza gufunga umwuka ngo ngume mu nzu kandi uba iwacu, mbabarira kuri byose niba bishoboka dutangire ubuzima bushya buzira akahise k’ amateka nagiranye nawe, ntabwo naguhisha kwicuza kwanjye, ibyambayeho nyuma nawe urabizi, ni agahinda gusa”

Nyuma y’ akanya gato,

Njyewe-“Uranyibukije Beli! Ntabwo namenye neza uko byaje kukugendekera igihe uza gusezera Billy wafashe umwanzuro wo kuva hano iwanyu, ese aho wagiye byakugendekeye gute ngo ufate umwanzuro wo kugaruka iwanyu?”

Belinda yikije umutima nanjye ntera inkingi itama mutega amatwi ngo ambwire ayo mateka y’ impamo kuri we,

Belinda-“Songa! Nkimara kumenya ko ntwite inda ya Billy ijuru ryarangwiriye, kunyihakana numva isi nayo iramize, ntekereza uko nzarihingutsa hano murugo numva birenze ubwenge bwange, umutwe umwe wigira inama yo gusara mfata umwanzuro wo gushaka aho njya”

Njyewe-“Ndakumva Beli!”

Belinda-“Ubwo nazinze ibyanjye mpengera Mama adahari nterura amafaranga kuko nari nzi aho bika, mfata inzira njya kubana na Scovia”

Njyewe-“Scovia nzi ku ishuri se?”

Belinda-“Yego! Uwo uzi twari inshuti cyane, niwe nagiye mpungiyeho, niho nageze ngatangira ubuzima bwo kwirwanaho ariko bikanga, bikaza kurangira mfashe umwanzuro wo kugaruka mu rugo ikizaba nkanywa umuti”

Njyewe-“None se mwari mubayeho gute kuburyo waje gufata umwanzuro wo kugaruka mu rugo? Ubuzima bubi nibwo bwabiguteye cyangwa nuko wabonye ko ari ngombwa utagakwiye guhunga aho wagakwiye kuba uhungira?”

Belinda-“Songa! Ntabwo wakumva ubuzima twari tubayemo, burya ntukabone ubana n’ umuntu ubuzima bumwe cyangwa ubundi ariko ntuba uzi umuryango yasohotsemo aza ngo muhure, Scovia buriya yari abayeho mu buzima bukomeye,
Songa! Scovia yari abayeho mu buzima bubi, buriya afite musaza we muto, yaza ku ishuri amusize iwabo wenyine mu nzu ariko ni nkaho yamusiganaga n’ abapangayi kuko igice kimwe k’ inzu bagikodesha bo bakaba mu bindi byumba bibiri byo kurundi ruhande”

Njyewe-“Yoooh”

Belinda-“Ubwo nyine nawe urabyumva naragiye ngo tubane, umwana mwiza ntabwo yigeze ampakanira twarabanye dusangira byose, agakora uko ashoboye akabona akabisi n’agahiye, njye nkirirwa mu nzu kuko numvaga isi yaranshikamiye ntashobora kuyigaranzura”

Amarira niyo yari umushyitsi wanjye wa mbere wa mugitondo akaza kumperekeza ijoro riguye, Scovia yakomezaga kunyihanganisha, akampumuriza agashaka ibiganiro binyibagiza ibitekerezo ariko ikintu cyongeraga kunkomeretsa nuko buri munsi utaburaga mu biganiro bye, aho kunyomora akankomeretsa nibutse ko wankundaga by’ukuri ariko nkakurutisha uwatumye nicuza”

Muri ako kanya Belinda wambariraga iyo nkuru nteye inking itama yongeye gusuka amarira mbona neza umutima unsinzwe unaniwe kwakira akahise, ntacyo nari gukora muri ako kanya naramuretse ngo kurira bimuruhure.

Nyuma y’ akanya katali gato,

Belinda-“Songa! Nyihanganira ndekere aha, nzakomeza ubutaha nkubwire impamvu yatumye mfata mwanzuro wo kugaruka mu rugo, naho nasize Scovia wemeye kunyikorera nk’umusaraba, wakoze kandi kuntega amatwi, numvaga bidashoboka, byibura untuye umutwaro umwe mu gihumbi nikoreye, kuba waraje kuba hano ni umugisha kuri njyewe, kunyakira ukambabarira ukantega amatwi wowe unzi mu kahise bikaba ibindi”

Muri ako kanya nahise numva ijwi rya Mama Belinda rihamagara Belinda, yitabira iwanjye ahita yinjira, yari atashye avuye ku kazi,

Mama Belinda-“Beli! Numvishe ijwi ryawe ndarimenya, ndabona wasuye Songa, Songa! Umeze neza?”

Nikirizanye ubwuzu Mama Belinda umubyeyi nishimiye nkimubona, ndetse aricara atangira guhanagura mu maso Belinda, mbona neza impuhwe ze,

Mama Belinda-“Beli! Ko mbona usa n’ uwarize niki cyakubabaje maa? Songa! Umukobwa wanjye yaje kugutura amarira?”

Nabuze icyo nsubiza muri ako kanya ndya indimi, sinjye nabonye bansiga bakagenda, nitsa umutima amasaha yari akuze, igihe cyo kuryama cyari kigeze, muri iryo joro ryari buke Teta wameneye ibanga ryuko amfata agafata urugendo akajya kure yanjye.

Bwarakeye ndabyuka nditegura nerekeza ku kazi, amahoro yari ntayo nicaraga nshiguka ndeba muri telephone ntegereje ko isona nkumva ko Teta agiye, byageze mu masaha ya nimugoroba ngerageza kumuhamagara bikanga, ntangira kwibaza ko ubwo yagiye nta kundi.

Mu masaha ya saa kumi n’imwe ni mugoroba ubwo akazi kari karangiye namanutse hepfo gato aho nategeraga bus, nicara mu kazu abagenzi bategeramo mu gihe nari nkihicaye nikanze cyane mbonye umuntu usa na Teta neza, ndahaguruka…..koko yari we yari ahagaze hakurya y’ umuhanda.

Natangiye kwibaza niba ndota ako kanya arambuka aza agana aho nari ndi, ntiyari yambonye yahagaze impande yanjye nkomeza kwibaza niba ndota, ngiye kumupfuka mu maso nongera gushidikanya kuko numvaga ko Teta nzi, uwari uwundi wundi kuri njye yafashe ikirere agaherekeza mukuru wa mama we kwivuza mu mahanga……………………………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 50 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Bemeriki

    Ahhhhh wasanga rwose mukuru waTeta yakomeje ibintu akanga KO Teta agenda

  • - Marino

    Teta nta kigiye, mbega byiza Imana ishimwe

  • - mtg

    Wasanga disi hari uko imana ntibayisenye bikoze umubyeyi akabona ubufasha bwihuse.

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO