Episode 5: Mu gahinda kenshi…Teta yameneye ibanga ry’ impamvu anyitaho

Njyewe-“Eeeh! Uwo mushyitsi ubwo ameze ate mwarwaniye telephone?”
Bily-“Hhhh! Ni umukobwa wo kurimiza nifitiye, ariko ubundi buriya Belinda nta bwenge agira kweli?”

Njyewe-“Ngo…ngo Belinda??...
Bily-“Ko wikanze se wangu? None nasanga ari mushiki wawe…oya nako ntibishoboka, ubwo se naba ntakuzi?”
Njyewe-“Oya, oya ntabwo ari mushiki wanjye ahubwo hari umukobwa twigeze gukundana ku ishuri witwaga gutyo uramuvuze ndibuka niyo mpamvu nikanze, ewana yagize atya arankina arantendeka ndahanuka no hasi ngo pooo! Nseruka kibwa, natashye nimyiza imoso, mu kigo cyose barannyega, urubwa rurambera”

Bily-“Hhhhhhhh!”
Njyewe-“Hmmm! Icyakubwira ko mu modoka nza agatotsi kanyibye nkarota….nkamurota”
Bily-“Koko se? Waroteye mu modoka? Ubwo se iyo ucikwa ukavuza induru cyangwa ukarira?

Njyewe-“Hmmm! Bishobora kuba byambayeho kuko nashigutse numva abantu bose batseka”
Bily-“Hhhh! Pole wangu, gusa icyo ukwiye kumenya nuko urukundo rwo mu bwana ntacyo ruba ruvuze, ni rwarundi nyine rwo guhoberana mukagundirana bikarangira”

Njyewe-“Oya ahubwo nta rukundo rw’ukuri rubaho narabibonye, kandi byose ni abakobwa babitera, ariko umunsi nabonye agafaranga!!”
Bily-“Hhhhhhhh! Pole Bro! Uwo wanjye we nakubwiraga nakandare, akunda mu mufuka kubi, ewana ifaranga niryo rivuga, nanjye rero namushyize ku kagozi ndazirika, ubu azi ko mfite akazi ka hatali ndyoshye, buri munsi muha amasezerano y’ ibitangaza akava mu bye agahamya adashidikanya ko mukunda! Hhhh!…njyewe ndi inyaryenge buriya!”

Njyewe-“Koko se?”
Bily-“Bya hatali wangu!”
Njyewe-“None se wazanyigishije nanjye ko nshaka kwihimura ibyo bazina buwo mukobwa uryarya yankoze? Ba Belinda banza bose ari kimwe!”

Bily-“Ariko se uwo mukobwa wirahira yarakubeshye gusa cyangwa hari ikindi kintu yakoze cyatumye uhabuka bigeze aho, ntabwo mbyumva neza kabisa! Mbwira neza ndumva nshaka kumenya impamvu na nubu ugikubita agatoki ku kandi”

Njyewe-“Wahora niki ko yanyanze ansebeje bya hatali, impano namubikiye umwaka wose akayifungurira hagati y’ abanyeshuri bose twiganaga, yasanga ari ifoto yanjye nawe nari narakoresheje nk’ urwibutso ruzajya rumwibutsa ko twakundanye akayinjugunya mu maso, akanjomba urutoki mu gahanga akansiga nkanuye nk’ ururagara rwatoboye ishashi!”

Bily-“Hhhhhhhhh! Man, iyo film ko numva yari nziza?”
Njyewe-“Hmmm! Byarangiriye aho se ko byageze mu gihe cyo kubyina buri wese agafata uwe nkamanjirirwa najya kubona nkabona aje yitwaje indobo y’ umutuku agaragiwe n’ abandi bakobwa akaba arayinjugunyiye nkayisama, umuziki ugahagarara akantuka akantukuza akambwira ko ntaho tuzongera guhurira!”

Bily-“Hhhhhhh!”
Njyewe-“Isekere wangu n’abandi baransetse kandi byari bikwiye, ariko ntacyo tu! Byampumuye amaso binyereka ko nta rukundo nyarwo rubaho”
Bily-“Hahahaha! Ngicyo ikintu kitari cyambaho kuva navuka, ubwo se ntabwo wamushyizemo nk’urushyi ngo umwemeze nundi munsi ntazakumenyere?”

Njyewe-“Oya…naremeye ndaseba ndabyakira kuko umutima wanjye wananiwe kwakira ibyambagaho muri ako kanya”
Bily-“Hmmm! Ari njye rero ako gakobwa nari kugacanga nkagacanganyikisha kakibura… nako kihorere uzabona undi nako abandi”

Nakomeje kuganira na Bily umusore wari uzi kuganira bitangaje, ntiyandutaga cyane ahubwo nuko yari umusore wari waravukiye mu mugi uzi utuntu twinshi, yampaye kalibu ambwira ko nta kibazo nzagira yewe ko nta byo gushaka ahandi nkodesha tuzajya tubana.

Bily yambwiye ko aho aba ari iwabo kandi ahaba wenyine, agakodesha amazu kuva ubwo ndisanzura.

Kuwa mbere mu gitondo nazindutse kare jya muri douche, mvuyeyo ndambara nsezera Bily nerekeza ku kazi n’ amaguru.

Mu nzira nagendaga nitegereza abantu bose ndeba niba hari uwo naba nzi, ari nako nyoba nyoboza, nageze ku kazi nakerewe ndakingura ndinjira ndicara ndiruhutsa.

Hari mu nzu ikoze mu buryo butekanye nk’ ahantu havunjirwa amafaranga, aho nari nicaye hari umutekano uhagije…nko kuri banki, hagati yanjye n’ umukiriya hagombaga gucamo ikirahuri ngaho aho nagombaga kujya nirirwa kugeza umunsi uciye ikibu.

Natangiye gusoma amategeko n’amabwiriza muri cya gitabo Manager yampaye, uko bakora akazi mbishyira mu mutwe, byageze nimugoroba nakiye abakiriya babiri, birumvikana byabanje kunzonga gusa nk’ umuntu mukuru ndagerageza.

Mu masaha ya nimugoroba nagiye kubona mbona Teta arinjiye mubonye mpita mpaguruka buriya hari umuntu wubaha wamubona wicaye ugahaguruka, wamwumva uvuga ugaceceka, yewe yaguhamagara kuri telephone ugakuramo ingofero mbere yo kumwitaba.

Yahise akomeza aza nkingura umuryango ndamuhobera, numvaga nishimye bidasanzwe, nawe kandi isura ye yari icyeye, yagaragaraga nk’ umukobwa utaragiraga icyasha ku mutima!

Teta-“Songa! Bite?”
Njyewe-“Ni byiza Teta! Urakaza neza urisanga!”
Teta-“Waraye neza, uramuka neza?”
Njyewe-“Cyane rwose, kandi mboneyeho kugushimira ko wamfashije, iyo ntakugira sinzi uko byari kugenda”
Teta-“Hhhhhh! Biriya ntabwo ari ibya hatali gusa urakoze ko wakomeje kubizirikana”
Njyewe-“Ntibyabura”
Teta-“ Bily yakwakiye neza se?”
Njyewe-“Cyane kabisa, ntacyo nigeze mbura”
Teta-“Uriya musore ndamwizeye azi kubana nubwo ajya agira utugeso ntakunda”
Njyewe-“Utuhe se?”
Teta-“Oya, utazabigenderaho ngatuma umufata ukundi”
Njyewe-“Ntabwo nabikora Tonny! Umuntu se ko ari we umenya ibye, kandi ndi mukuru nzi uko umuntu yitwara kuwo badahuje imico, nzi neza ko abafite imico tudakunda tutagomba kujya kure yabo kuko tuba tutazi niba iyacu ariyo myiza, rero nyizera nta ribi ryanjye”

Teta-“Wa mugani utazavaho bigutungura, Songa! Buriya Bily akunda abakobwa cyane, araheheta ntiwabyumva gusa njye twatandukanye neza ndetse nubu twibanira nk’inshuti zisanzwe”
Njyewe-“Hhhh! Uti yikundira abakobwa? Ntawe ubanga arega! Nanjye buriya…nako buretse”
Teta-“Hhhhhh! Yego ntawe ubanga nyine ariko akabakunda muri rusange ubundi ukagira umwe w’ umwihariko”
Njyewe-“Teta! Rero kubw’akahise njye nararahiye, bose nzajya mpera ku murongo ntawe nshiyeho kuko uwo nibwiraga ko ankunda by’ ukuri yahindutse umwanzi akanyangisha ko nta rukundo rw’ ukuri rubaho bitewe n’ ibyo yankoze”

Teta-“Njye ntabwo uwo nakunze namugira umwanzi kirazira kuko no mu buzima busanzwe namukenera, ubu se Bily ntagufashije kubwanjye?”
Njyewe-“Cyakora!”
Teta-“Naho ubundi nuwo Bily, mpora mwihanangiriza ngo azacike kuri iyo ngeso ariko yarananiye”
Njyewe-“Teta! Nkubaze gato?”
Teta-“Nta kibazo rwose mbaza Songa”
Njyewe-“Naraye ntekereza cyane nibaza byinshi kandi n’ubu nuko, ndagusabye mbwiza ukuri kuko ntibisanzwe kandi nawe ntusanzwe”
Teta-“Koko se? Mbaza ndakumva Songa”

Njyewe-“Teta! Biragoye cyane kubona umukobwa nkawe wambonye bwa mbere akantoranya mu bandi akandembuza akanshira inzira akanyobora akangeza aho nsha bugufi nkaruhuka ndetse ubu akaba ugarutse kureba aho yansize,
Teta warantunguye bitavugwa na nubu ndakibaza icyo natanze, muri aka kanya ndagusaba ngo niba koko mbikwiye mpere kuri iki kiganza wampereje ngikeneye umpagurutse buhoro buhoro maze mu gihe kizaza nzitwe undi kubwawe”

Hashize akanya katari gato Teta anyitegereza, ntabwo namenye icyo yatekerezaga muri ako kanya, amaze kwitsa umutima arambwira,

Teta-“Songa! Rero umunsi nkubona ubyigana ushaka kujya mu bimbere ngo ubone akazi byanyibukiye umunsi umwe ubwo nari najyanye na musaza wanjye kureba amarushanwa y’amagare yari ari buce ku muhanda wo ruguru yo murugo….”
Njyewe-“Uuuh? Burya bwose ufite musaza wawe?”

Teta yacecetse akanya gato hashize akanya yongera kwitsa umutima, nabonaga asa naho ababaye, akomeza kumbwira,

Teta-“Songa! Nari mufite ariko ntabwo akiriho”
Njyewe-“Ooohlala! Ihangane! Ihangane ni ukuri”
Naramwegereye ngo muhumurize muri ibyo bihe yari agezemo byamuteye kugira ikiniga, ndetse amarira akamushoka ku matama, hashize akanya ariruhutsa maze akomeza kumbwira,

Teta-“Ubwo duhagaze ku muhanda twabonye abantu bashungeye hakurya y’ umuhanda abajije bamubwira ko bari gutanga akazi byasaga neza nkuko byari bimeze cya gihe i Musanze umunsi nkubona ubyigana”

Njyewe-“Oooh! Komera kandi ukomeze umbwire nguteze yombi”
Teta-“Ubwo musaza wanjye akibyumva yahise ambwira ngo mbe nsigaye gato araje, mu kwambuka yiruka urukweto rwamuvuyemo, mu gusubira inyuma imodoka yihutaga ikura abantu mu nzira bahuriye mu muhanda hagati iba iramugonze, aho ntiyaharenze yahise ashiramo umwuka”
Njyewe-“Oooh! My God!”

Ikiniga cyakomeje kuba kinshi kuri Teta, ndetse asuka amarira binkora mu ndiba y’umutima ndawitsa, agahinda gakomeza kwiyongera kaba kenshi kuri twe….muri ako kanya namenye neza impamvu Teta yantoranyije mu bandi cya gihe…wa munsi ubwo nabyiganaga ngo ngere imbere mbone akazi…
Yoooh! Burya bwose yabonye uko mbyigana yibuka musaza we yabuze maze ampfumbatiza amahirwe abona bake kuri ubu……………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 6 yiyi nkuru “Nanjye si njye” kuwa mbere mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - mtg

    bjr, nukuri ni kagufi pe mugerageze muyongere.

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO