Episode 50: Nabaye impamvu yuko Teta atagomba guherekeza umurwayi

Natangiye kwibaza niba ndota ako kanya arambuka aza agana aho nari ndi, ntiyari yambonye yahagaze impande yanjye nkomeza kwibaza niba ndota, ngiye kumupfuka mu maso nongera gushidikanya kuko numvaga ko Teta nzi, uwari uwundi wundi kuri njye yafashe ikirere agaherekeza mukuru wa mama we kwivuza mu mahanga.

Naramwegereye mupfuka mu maso arikanga cyane arwana no kwipfukura, nanga gukomeza guhatiriza mupfuka, nkura ibiganza byanjye mu maso ye, ahindukira vuba akimbona arikanga cyane,

Teta-“Eeeeh! Songa ni wowe? Ahwiiiiii”

Njyewe-“Yego ni njyewe Teta!”

Teta-“Mana yanjye weee! Nari nibajije uwo muntu utinyutse kumfuka mu maso ntamuzi kandi ubusanzwe iyo mikino ntajyaga nyikina”

Njyewe-“Yoooh! Mbabarira Teta! Nanjye mbikoze kubera gutungurwa no kukubona kandi nari nzi ko ubu wafashe ikirere? Nahoze nguhamagara ariko ndakubura, nibwiye ko wamaze kurira indege”

Teta-“Oya sha, gahunda yahindutse”

Njyewe-“Uuuh? Byagenze bite se kandi?”

Teta-“Twigire hepfo gatoya tuve muri aba bantu nkubwira Songa”

Twamanutse hepfo gato mu tujojoba tw’ imvura twugama ku kabaraza mu kureba neza aho twari twugamye hari Cantine,

Njyewe-“Reka twinjiremo hano tube twicaye Teta”

Teta-“Oya Songa! Ubwo se ntibaradusaba kugira icyo tugura? Twigumire hano nta kibazo”

Njyewe-“Hari icyo se twicaye tukanywa n’ agacyayi tukagabanya ubu bukonje ko ureba ikirere kimeze nabi?”

Teta yakomeje kwanga ko twinjiramo ariko nkomeza guhatiriza aremera turinjira, turicara baza kutwakira, n’ amatsiko menshi nkomeza kumubaza ibya gahunda yari afite uko byagenze,

Njyewe-“Ngaho mbwira, ngo bimeze bite? Gahunda wararanye byaje kugenda bite?”

Muri ako kanya nongeye kwibuka uko nari natandukanye na Teta nongeye kumutukisha, ntangira kwishyiraho amakosa ko ashobora kuba ari njyewe watumye gahunda ihinduka.

Nyuma y’ akanya gato atuje yikije umutima arambwira,

Teta-“Songa! Nyine gahunda yahindutse, mukuru wacu Denise niwe waherekeje Maama wacu kwivuza”

Njyewe-“Yeeee? Koko se?”

Teta-“Byabaye ngombwa umwanzuro urafatwa, ubu mvuye kwa muganga habura isaha imwe ngo bagende, ntabwo twari kubona uko tubaherekeza kuko barajyana n’ambulance y’ ibitaro , nta kundi n’ ugusigara tubasengera”

Njyewe-“Mbwiza ukuri Teta, ndatunguwe kandi nibaza byinshi, ntekereje ko yaba ari njyewe wateye byose, ngatuma bakuru bawe bahindura gahunda bakakwambura ikizere bari bakugiriye?”

Hashize akanya gato Teta atuje, hashize akanya arambwira,

Teta-“Ntabwo wibeshye utekereza utyo Songa! Impamvu niyo nta yindi”

Muri ako kanya nateretse itasi y’ icyayi ku meza, numva nshitse intege muri njye kumva ko Teta yambuwe ikizere yari yagiriwe kubera njye, ariko kandi nibaza niba byari bikwiye,

Njyewe-“Teta! Ntabwo numva impamvu bakuru bawe bafashe uwo mwanzuro, ndahamya neza ko nta mabi twafatiwemo cyangwa icyo twangije kubera wenda akarangare,

Sinzi niba kubaba hafi mu bibazo nkabafata mu mugongo ari ikosa, njye nzi ko ahubwo ari umugisha kugira umuntu nkuwo gusa ahari wenda hari indi mpamvu sinamenya”

Teta-“Songa! Nanjye byanze biranyobera ndabyakira, icyo namenye nabwiwe nuko ndi indangare, rero baje gusanga ndamutse ngiye ntakwita ku murwayi ahubwo nahugira mu bindi nkuko byagaragaye igihe nari ndwaje maama wacu,

Songa! Ntubabazwe ko kuba nakwitwa indangare kubera wowe kandi ko ntakwiye kuba ari njye uherekeza umurwayi ari ikosa ryawe, oyaaa, oya ahubwo nuko bitagaragaye neza kubera impamvu ingana ururo ya bakuru banjye nkunda kandi nubaha,

Buriya niko byagombaga kugenda kandi ndashimira Imana kuri byose, ntabwo nagakwiye kubabazwa nuko ntagiye cyangwa nambuwe ikizere kandi nta kosa nzi nakoze ahubwo buriya kuba ari njyewe babanje gutoranya ni Imana yabishatse ngo tubone umwanya nkumenere ibanga nari narakomeje kubika kure mbere yuko ngenda”

Nyuma y’ akanya gato,

Teta-“Songa! Ngayo nguko nyine, impamvu telephone yanjye itacagamo niyo Denise yajyanye kuko iyo yari asanzwe afite yapfuye, buriya nzayikoresha nsubire ku murongo,

Nicyo cyari gitumye nibuyeza nkanyura hano hafi wambwiye ko utegera mu masaha nzi mutahiraho ngo tubonane, ubu nibwo nkiva kwa muganga na Kalim, niwe watwaye mu rugo ibyo twakoreshaga kwa muganga”

Muri ako kanya naciye bugufi, nyuma ya byose nagombaga guhumiriza Teta no kumuha isezerano rishya nyuma yuko mba impamvu, agatakarizwa ikizere nabo bonse rimwe,

Njyewe-“Teta! Umunsi nkumenya, niwo munsi nabonye inzira nshya y’ ubuzima bwanyerekeje aho numvaga nshaka kwerekeza, aho numvaga ngomba kugenda ngahatana ku rugamba aho gusubira inyuma nkicaraho ngeze,

Niwo munsi kandi nabonye ko amahirwe abaho, ko mu magana igitonyanga gishobora kugwa kuri bake, ibyo byose nibyo byatumye nkomeza kuza nkugana mpa agaciro wowe namenye nkamenya amahirwe n’ umugisha,”

Teta-“Ndabyibuka kandi nanjye uriya munsi ntabwo nakwibagirwa ko ariho amateka yanjye nawe yatangiriye, ayo bizagorana gusiba kuko ari iby’ agaciro kubakana ubuzima n’ umuntu umwe mu magana y’ abandi, ahubwo njya nibaza kuki yabaye wowe?”

Njyewe-“Teta! Ni amahirwe! Ntacyo nakwirata ahubwo ni amahirwe yo kuba waramboneye mu magana y’ abandi, ni yo mpamvu rero nanjye ntateze guhina akarenge kubera wowe cyane ko nta cyasha ku mutima, kuba nkwitaho nkifuza kuba aho uri si ikosa mbona ryatuma ufatwa nk’ indangare kuko wananiwe kumpinda ngo unyigizeyo nk’ umwanzi nkuko bakuru bawe babyifuza”

Teta-“Hmm! Songa! Babarire nabo sibo, bafite impamvu kandi wibuke ko ndi murumuna wabo, bafite uko bagomba kuntwara mu nshingano zabo, ntabwo rero nakwiyambura ayo mahirwe nagize yo kubona abandeberera, niyo mpamvu ya kiriya kitsure”

Nyuma y’ akanya katari gato dutuje,

Njyewe-“Teta! Ntabwo nzi uko wowe wabyakiriye ariko ndagusabye, ntuzahinduke kuko nta mpamvu nimwe nagakwiye kukwihezaho kandi ngukeneye cyangwa ngo unyigizayo ari wowe mfite mu buzima nifuza gutura ibyishimo, agahinda no kubitsa amabanga,

Ntibyanshobokera kwakira kukubona uhindukire ugenda, ngo nibagirwe ya magambo wambwiye nyakeneye, uwo wabaye we kuri njye nari nkeneye, nkazashavuzwa no kuzabura uko nkwitura ineza wa ngiriye”

Teta-“Ibyo ntibishoboka Songa! Ese ubwo koko nakwigizayo umuntu nkawe nkiyegereza nde? Humura rwose ibyo ntibizabaho, uranzi kandi cyane uzi uwo nifuzaga mu buzima niwe wabaye we, urabiharanira byo bitagira ikiguzi, ahubwo mbwira uko tugomba kubyitwaramo”

Njyewe-“Teta! Ni wowe ahubwo wambwira uko nzabigenza gusa kubwanjye ndumva nzakomeza gukora icyo nagakwiye gukora kubera urukundo ngukunda, uyu niwo mwanya ahubwo wo kurushaho kukwereka icyo urukundo ari cyo, ntawe ucana buji ngo ayoroseho ikibo”

Muri ako kanya Teta yongeye kundeba indoro y’ imbabazi ubwuzu buransendera maze arambwira,

Teta-“Songa! Nta cyahagarira urukundo mu bibaho byose ariko kandi ntirwaremewe guteranya abavandimwe, uri umusore nziho kubaha, nkuziho guca bugufi, ndakwinginze ntuzemere ko mpindwa kubera kwanga kukureka, uzamfashe kandi sinzafate umwanzuro wanyuma ngo nsindwe ndabizi bakuru banjye bazagera aho bacishe make”

Njyewe-“Humura humeka utuje nta rugamba turiho kandi erega buriya Denise ntiwamurenganya, nuko atanzi niyo mpamvu yampinze, numara kumuganiriza neza azatuza, ahubwo ndumva ari twe twahangayikiye ubusa”

Teta-“Sha wivuga utyo bakuru banjye ndabazi, impamvu erega bampangayikira ndayizi, ariko ibaze Songa! Nyuma y’ ibihe nkuvuganira nkunambaho uramunse umpindutse ukaba nka babandi?”

Njyewe-“Reka reka Teta! Ibyo ntibishoboka, wowe uzanyizere gusa byo ni urugamba rukomeye ariko tugomba gutsinda”

Teta-“Ahwiiiiii! Songa! Ndagukunda!”

Iryo jambo nifuzaje kera kumva Teta ambwira ryaryoheye amatwi yanjye birarenga nsesa urumeza, akana ko mu jisho twarebanaga kadusatiriza guhoberana, mu gihe naramburaga amaboko nakomye agatelemusi karimo icyayi karahanuka no hasi ngo poooo! Abari aho bose barikanga,

Teta-“Jesus!!!!”

Njyewe-“Teta! Ntacyo ubaye? Icyayi ntabwo kigutwitse?”

Teta-“Oya ahubwo telemusi y’ abandi tumennye!.....”

Njyewe-“Umva ra? Telemusi ntabwo yaruta umuntu Cherie, ahubwo niba ntacyo ubaye baze batubarire twishyure n’ ubwo tutabishakaga turayishyura nta kundi”

Navugaga ntyo hari umugabo wari wicaye ku muryango, yasaga nkaho ari we ufata amafaranga yabazaga kwiyakirira aho yahise avuga,

We-“Nta kibazo mwishyure icyayi gusa n’ ubundi mwari mwizihiwe kandi nta bukwe butamena, ukuntu twese twari twishimiye kubareba ahubwo muhagumye mukamena n’ ibindi twakwirwariza”

Twese-"Hhhhhhh!"

Twahindukiriye rimwe njya na Teta twitegereza uwo mugabo wadutunguye muri ako kanya turahaguruka, turishyura tumusezeranya kuzagaruka, tujya ku muhanda aho nategeraga.

Imodoka yaraje arampobera ninjiramo dutandukana ubwo,mu nzira tugenda twageze ahantu imodoka zari zahagaze ari nyinshi, byasaga naho hari ikintu gikomeye cyari cyabaye imbere.

Hashize nk’ iminota mirongo itatu abagenzi batangira gusakuza,

Umwe-“Ariko rero niba ari n’ ikiraro cyacitse mutubwire buri wese avemo agende na’ amaguru ariko ntimukomeze kudufungira hano”

Undi-“Njyewe mukingure mvemo wana ntabwo nakomeza kwicara mu modoka itagenda”

Uwa mbere yarakinguye, uwa kabiri nawe arakingura, nanjye wari hafi kugera aho naviragamo mfata umwanzuro wo gusohoka nanjye ngenda n’ amaguru mu gihe twabyiganaga kubera umuvundo w’abantu benshi hari umusore umwe nakandagiye ntabishaka urukweto ruvamo,

Njyewe-“Sorry sorry wangu! Ntabwo nabishakaga kabisa, ahubwo se habaye iki ko tubyigana tutazi nibyo ari ibyo?”

We-“Eeeh! Ntabwo wamenye ibyabaye se? Imodoka yihutaga cyane yarenze umuhanda igonga izindi n’ibintu byinshi byari aho hafi, nibyo byakomeje gutuma izindi zidatambuka, ngo bakomeje gushaka uko bakura ibintu mu muhanda ariko imodoka zibikora zatinze cyane inkongi y’ umuriro iba iragurumanye, ahubwo ushatse wakwigirayo ibishashi bitagutarukira”

Njyewe-“Ooooh my God……………………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 51 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Bemeriki

    Mbega amasezerano mukomereze aho turabashigikiye songa nawe Teta murukundo rwanyu mutangiye.

  • - mtg

    Mbabanye uwambere twatangiye kwinjira muburyohe.

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO