Episode 51: Napanze kuzinduka njya iwacu, nkurwa umutima na Kalim

Njyewe-“Sorry sorry wangu! Ntabwo nabishakaga kabisa, ahubwo se habaye iki ko tubyigana tutazi nibyo ari ibyo?”

We-“Eeeh! Ntabwo wamenye ibyabaye se? Imodoka yihutaga cyane yarenze umuhanda igonga izindi n’ibintu byinshi byari aho hafi, nibyo byakomeje gutuma izindi zidatambuka, ngo bakomeje gushaka uko bakura ibintu mu muhanda ariko imodoka zibikora zatinze cyane inkongi y’ umuriro iba iragurumanye, ahubwo ushatse wakwigirayo ibishashi bitagutarukira”

Njyewe-“Ooooh my God! None se iyo modoka yajyaga hehe? Ahubwo se hari umuntu ihitanye?”

We-“Eeeeh! Ko ubaza ibibazo byinshi nk’umunyamakuru?"

Njyewe-“Oya ntabwo ndi we ahubwo iyo igikuba cyacitse ibintu biba byabaye ibindi niyo mpamvu nkubaza byinshi””

We-“Igikuba byo cyacitse, uraboba ambutiyaji aho igeze?”

Njyewe-“Mbwira se? Ngo iyo modoka ikoze impanuka yari bwoko ki? Niyi itwara abagenzi cyangwa ni ipakira imizigo?…….”

We-“Ahaaa! Numvishe ngo iyo modoka ni za zindi zitwara abarwayi”

Njyewe-“Ntibishoboka?”

Uwo musore yambwiye iby’imodoka itwara abarwayi umutima uransimbuka, intekerezo zajye zerekeza kuri mukuru wa Teta n’ umurwayi bari bafashe urugendo, ntangira kuvugishwa mbaza uwo musore twari kumwe,

Njyewe-“Iyo modoka yavaga ku bihe bitaro…..yajyaga ku kibuga k’ indege se cyangwa….harimo abantu bangahe?”

Uwo musore aho gusubiza ibibazo yatangiye kumbaza nawe,

We-“Ko umbaza nkaho ukeka ko haba hari umuntu wawe uguye muri iyi mpanuka? Ihangane ndabona umutima wenda kukuvamo, bakube hafi ahubwo bagufate udafata icyemezo uhubutse nawe ukinaga mu modoka,”

Nasize uwo musore aho nkomeza kubyigana ngo ngere imbere mbaze neza ariko abashinzwe umutekano bari bahatambitse imigozi yerekana ko ntawe ugomba kurenga aho hantu.

Abantu bose bakomezaga kubazanya byinshi nanjye nkomeza kubaza, ubutabazi bukomeza kuza abazimya barazimya, imodoka zongera kugenda, abari bashungeye turikubura turataha.

Nageze mu rugo amasaha akuze, ndeba icyo ndaza mu nda ndaryama, kare kare mu museso nakangutse butaracya ntangira gutekereza….

Natangiye gutekereza Teta ishingiro ry’ ubuzima nari ndimo, ya magambo yambwiye akomeza kungarukamo, kuri njye usibye kumva ari inzozi ntabwo numvaga ko ndi mu rukundo nawe kubw’ icyubahiro nahaga uwo azemerera guha umutima we ngo awuturemo.

Aho niho nongeye kwibaza icyo natanze, nongera kwibuka abo nzi bamubyiganiyeho bamwifuza ariko akabahinda ndetse bikaba ngombwa akareka akazi, nongeye guha agaciro amahitamo ya muntu, mbona neza ko ntawuhitiramo umuntu.

Nongeye kwibaza icyo nakora ngo Teta atazicuza ko yanyizeye akampitamo nkuwo yifuza gusangira ubuzima , ibi bigora benshi mu buzima bakibeshya, muri byinshi mbura icyo mpitamo….nkomeza gutekereza cyane burinda bucya, ndabyuka nditegura mfata inzira ijya ku kazi,

Nabaye nkigerayo numva inkuru yabaye inkuru, abari aho bose bavugaga iby’ impanuka yaraye ibaye, umutima wongera kunsimbuka,

Juma-“Songa! Bite se? Nawe se wabimenye iby’impanuka?”

Njyewe-“Eeeh! Nabimenye ahubwo se ngo byagenze bite abafite amakuru?”

Jolie-“Njyewe numvishe ngo imodoka yirukaga cyane, ngo amapine ayivaho iraguruka igendera mu bicu igonga insinga z’ amashanyarazi zirayitangira irahanuka no hasi ngo piiiiii…..ngo iyo izo nsinga zitayitangira yari gukomeza kuguruka nk’ indege”

Juma-“Reka reka genda wishaka kutwifatira! Ubwo urumva imodoka yaguruka ite?”

Jolie-“Ni ukuri niko numvishe, ahubwo ngo yari itwaye abarwayi we, buriya ubundi abo barwayi ntibahuhutse”

Juma-“Cyakora ibyo byuko yari ambulance nabyumvishe, birababaje cyane kwihuta ngo baramire amagara y’ abarwayi bakayasiga mu nzira”

Hashize akanya gato twese ducecetse, umuryango urakinguka, hinjira Manager,

Manager-“Bite byanyu?”

Twese-“Ni byiza”

Manager-“Songa! Ndagushaka gato mu biro”

Yaragiye nanjye ndakurikira, twinjira mu biro ndicara ahita ambwira,

Manager-“Andi makuru se? Nta kibazo?”

Njyewe-“Yego urebye nta kibazo usibye impanuka yankuye umutima”

Manager-“Hhhhhh! Nta byawe kabisa, umuntu w’ umusore utinya urupfu uri munsi y’ ijuru? Nta byawe kabisa, sasa nagirango nkubwire ko nkuko wabyifuje twafashe umwanzuro ko Juma na Jolie ndetse na Bosco twabaha imbabazi ariko bazigusabye, tukabihanangiriza hanyuma kandi ugiye kuzajya ukorera mu biro bimwe na Bosco, buriya twaje gusanga abakozi batatu banganya imyaka nkiyanyu wa mugani gukorera ahantu hamwe hatabura gushondana nkuko byagaragaye, urabivugaho iki?”

Njyewe-“Ndabyakiriye rwose nta kibazo”

Manager-“Ok! None se uyu munsi urasohokera hehe ko agashahara kari mu nzira katugeraho twese?”

Njyewe-“Eeeeh! Uyu munsi se?"

Manager-“Cyane rwose”

Manager akimbwira iyo nkuru nziza nta kindi nahise ntekereza muri byose usibye kwerekeza iwacu ku ivuko nkajya guhumuriza umuryango wanjye, nubwo byari binkomereye ariko nagombaga kugenda mfukamye,

Njyewe-“Boss! Ngize Imana dore birikoze muduhebye kuwa gatanu, mu gitondo ndazindukira iwacu ku ivuko, uko undeba uku erega….”

Manager-“Uuuh? Ni ngombwa kujyayo se? Ibibazo by’ amafaranga baba bafite ntuba ubizi? Urayohereza si ngombwa kujyayo natwe twese niko bigenda”

Njyewe-“Boss! Kuyohereza ndabizi birakunda ahubwo uku undeba iwacu nsa nuwibagiranye”

Manager-“Usa n’ uwibagiranye ute se?”

Njyewe-“Erega kuva nava iwacu nje gupagasa ntabwo ndasubirayo, inshuro zose nabigerageje byarangaga, ubu bazi ko ahubwo ntakiriho”

Manager-“Ubwo ntubeshya Songa? Harya nta gihe watse uruhushya uvuga ko….”

Njyewe-“Wahora niki ko ubwa mbere nahembwe umusore witwa Billy akankenyeza rushorera, nagira ngo mbonye indi mpamba bakanyiba mbyiganira ngo ndagura indabo…..”

Manager-“Eeeeeeh! Ndabyibutse! Nibutse umunsi ngusanga kwa Teta! Ariko nubwo ukomeza kumpisha ukuri ibyanyu hari ikintu mbibonamo!”

Njyewe-“Boss! Ibyo reka tubyihorere ahubwo nk’ umunsi wo kuwa mbere nawo muwumpayemo konji mwaba mungiriye neza”

Manager-“Oya kuwa mbere ugomba kuba uri mu kazi, kuwa gatandatu no kucyumwe birahagije, cyeretse niba uzaba ugiye kubakisha inzu?”

Njyewe-“Ubushake se…..ubushake burahari ubushobozi nibwo kibazo”

Manager-“Humura ubushobozi buzaza nukomeza kwihata gukora akazi kawe neza no kongera ubumenyi, nta kabuza uzagera kunzozi zawe”

Njyewe-“Urakoze Boss!”

Manager-“Ngaho komereza kwa Bosco rero abe ariho uzajya ukorera, ntuzamupfushe ubusa uzamukureho ubumenyi afite ubunararibonye muri aka kazi”

Njyewe-“Yego ndabyumva kandi nzabizirikana”

Narahagurutse ngeze ku muryango Manager yongera kumpamagara ndahindukira,

Manager-"Nari nibagiwe, harya ntiwagujije amafaranga igihe wimuka?"

Njyewe-"Yego narayagujijije ariko rero....."

Manager-"Ugomba kuyishyura, nari nibagiwe, uzi ko nawe wakomeje kwicecekera nta kibazo ufite?"

Njyewe-"Boss! Ariko rwose mwaciye inkoni izamba ko nari mbabwiye ikibazo mfite, wenda nkazayishyura mu kundi kwezi ariko nkabona impamba?"

Hashize akanya gato,

Manager-"Nta kibazo genda ubwo uraza kubivuganaho na Bosco...."

Navuye kwa Manager nerekeza kwa Bosco, nasanze wa musore ukora isuku yarangije kuhategura, Bosco umugabo ushesha akanguhe anyakira bidasanzwe, nongeye kwibuka ko ibyo ari byo byose ashobora kuba abikorera akahise ngo akomeze angushe neza,

Bosco-“Kalibu kalibu nari ngutegereje, bambwiye ko ugiye kuzajya ukorera hano ndabyishimira cyane, njyewe n’ ubundi narabibonaga! Narabibonaga rwose ntabwo wari gukomeza gukorera hariya, Jolie na Juma buriya ni nka ba bana babi wize mu gitabo k’ ikinyarwanda cyeraaaa, babandi basitaye ku mizi y’ ibiti bagakomereka hose, abantu bagukingirana ahantu hatari iwabo?”

Naricaye Bosco akomeza kumbwira byinshi, yiharira ijambo ntangira kwibaza niba nabyo biri mu byo Manager yambwiraga nzamwigiraho biranshanga gusa kuko nari nzi ko ndibumwinginge akareka kunkata ideni n’ ibidasekeje ngaseka, saa sita zigeze,

Bosco-“Songa! Rero njyewe nyarukiye mu rugo, ubu ndasanga madamu yahishije ushatse waza tukajyana ukanahamenya”

Njyewe-“Eeeh! Ubwo se naba nje kuhareba, kubasura cyangwa naba nzanywe n’ ibiryo?”

Bosco-“Umva nawe ra, iyo umuntu asuye abantu saa sita byo umuntu ahita abyibwira ariko wowe nta kibazo kuko turaba tujyanye, erega ugomba kwimenya, ugomba kumenya ko uri ingaragu utagira usigara acugusa ashaka akantu ko gushyushya mu mazi, ukajya ucunga nk’ iwanjye ugahita ugira utya ukadusura! Hhhhhhh!”

Nakomeje kubona koko byinshi Manager yambwiraga Bosco andusha, ibyo numvaga ko ari akazi gusa nyamara natangiye kwibaza ko Manager yaba yashatse kumbwira ikindi kitari akazi, kuko mu masaha make yari ashize dukorana yari yangize nk’umusinzi kubera ibintu byinshi yambwiraga.

Yarasohotse ansiga aho, hashize akanya nanjye ndasohoka, ntangira gutembera hanze ntekereza ukuntu buracya mfata urugendo rwerekeza iwacu ku ivuko kuko hari kuwa gatanu kandi Manager yari amaze kumenera ibanga ko igeno ryacu turirarana icyari gisigaye kwari ukwinginga Bosco.

Mu gihe nari ngitembera hanze nikanze umuntu unkozeho mpindukira vuba, yari Juma wari uri kumwe na Jolie,

Juma-“Songa! Bite se?”

Njyewe-“Ndabona bicamo kabisa”

Juma-“Uko utureba rero tukubonye twagushakaga cyane”

Njyewe-“Ni amahoro se?”

Juma-“Yego ni amahoro atugenza, utwihanganire kukuderanja,twakubazaga niba bishoboka ngo uduhe akanya gato tuganire”

Njyewe-“Eeeh! Nta kibazo twaganira rwose”

Juma-“Ntabwo twareba aho tujya kwicara se ntituganirire duhagaze nk’ abari imbere y’ urukiko?”

Njyewe-“Hhhhhhhhh!”

Njye na bo twasohotse aho twakoreraga, Jolie akomeza kugenda atuyobora twinjira ahantu hamwe nari ngeze bwa mbere, hari ahagurishirizwa ibyo kurya no kunywa, turiyarurira turicara dutangira kurya, nabonaga Juma na Jolie basa n’abatanyisanzuyeho ariko nanjye nkomeza kubereka ko nta cyasha mfite ku mutima kubera bo.

Nyuma yo kurya no gusomeza icyo kunywa,

Juma-“Naho ubundi Songa! Nyuma ya byose njye na Jolie twifuje ko twakwicarana tugasangira tukibagirwa ibyahise, buriya nta zibana zidakomanya amahembe kandi ibyatsi biharurwa ahacibwa inzira ntibibura gushibuka nubwo bwose bidashinga kabiri, twakoze amakosa turanigaya niyo mpamvu twifuje kwicarana tukibagirwa akahise….washaka ukatuyobora rwose”

Jolie yahise amuca mu ijambo,

Jolie-“Rata reka mbivuge neza, nyine twifuje kugusaba imbabazi, twaratsinzwe ku mugaragaro kandi ntacyo twarenzaho, ahubwo niba bishoboka wadusabira Manager tukazagusabira imbabazi n’ imbere ye ukatubabarira ntibadufatire imyanzuro”

Juma-“Noneho byabaye ibindi bindi uraduhunga urigendera, turifuza ko ugaruka tugakorana rwose ibyabaye ntabwo bizongera”

Nakomezaga kumva ibyo Juma na Jolie bambwiraga, burya mu buzima kumenya ko wakosheje ugasaba imbabazi n’itegeko kuwamaze gutsindwa urubanza, bikaba ubutwari ku muntu ubikora atarigeze agera mu rubanza ahubwo ari umutima nama we umuciriye urubanza.

Mu gihe nari ngituje numva ibyo Juma na Jolie bambwiraga narebye telephone yanjye mbona iri kwaka mu kureba nasanze Kalim yambuze inshuro eshanu kubera ko ndi mu kazi nayinize ngo idasona ikabangamira Bosco....sinzi uko byaje umutima waransimbutse, nkubita agatima kuri Teta, ako kanya mpita mbwirana igihunga Juma na Jolie,

Njyewe-“Mube mwihanganye gato ndaje,…..ndaje mbanze nsohoke nitabe uyu muntu umpamagaye……”

Nasohotse mbyigana n’ abaterura ibiryo bamwe amafiriti akagwa abandi isosi ikabamenekaho, ngeze hanze nkanda yes ngo mvugane na Kalim button yanga gukandika....................................

Ntuzacikwe na Episode ya 52 yiyi nkuru “Nanjye si njye” Ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - jedo

    uwandusha za episode 10 Ku nkuru y'ubushize yazimpa Ganza from 91 -100 wasp 0783344635

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO