Episode 52: Naherekeje Belinda kwa muganga menya inkuru y’inshamugongo

Nasohotse mbyigana n’ abaterura ibiryo bamwe amafiriti akagwa abandi isosi ikabamenekaho, ngeze hanze ngiye kwitaba iba ivuyeho hashize akanya nitsa umutima, nibwo ntangira kwibaza ubundi igitumye nsohoka niruka nk’ utabaye kubera telephone ya Kalim.

Mu gihe nkibyibaza ako kanya Kalim yongeye guhamagara, nkanda yes nitaba vuba,

Njyewe-“Yes Kalim! Ndakumva neza, nsanze wambuze inshuro nyinshi, ni amahoro se….nako amahoro ntayo ntabwo ari gusa, nta kabuza narangije kubyiyumvamo”

Kalim-“Bro! None se ahubwo ko numva wagira hari icyabaye kidasanzwe? Uziko utumye nanjye mpabuka?”

Njyewe-“Ushatse kuvuga ko inshuro eshanu zose wampamagaye wanshakiraga amahoro?”

Kalim-“Nashakaga kukubaza amakuru y’ undi mwana na bakuru be, njyewe mperuka kwa muganga, kandi yaba Teta, yaba bakuru be, bose nimero zabo ntizicamo”

Njyewe-“Rero Teta duherukana ejo hashize, ubu nta makuru ye mfite gusa ariko nimugoroba ndajya kumureba, hari gahunda nshaka kumubwira…nako ejo nzerekeza iwacu ku ivuko”

Kalim-“Eeeh! Nagize ngo hari ikibazo cyabaye sinabimenya kuko ubu ndi mu mahugurwa, ubwo nimugoroba uraza kumbwira”

Njyewe-“Nta kibazo ndaza kukubwira kuko nindangiza akazi niyo gahunda mfite”

Kalim-“Sawa Bro! uraza kumbwira, erega nta bandi bariya bana bafite usibye twe, niyo mpamvu buriya tugomba kwitanga uko dushoboye, kuri wowe ni umwanya wo kwerekana ko urukundo atari amagambo gusa….nako uri mukuru nawe urumva icyo gukora”

Njyewe-“Ndabyuma Kalim! Kandi urakoze ndumva nongeye kugira imbaraga muri njye”

Kalim-“Turi kumwe wangu, ndabona abandi binjiye reka nanjye ninjire”

Kalim yakupye telephone nitsa umutima, nsubira muri restaurant aho nari nasize Juma na Jolie, ndicara ndatuza,

Njyewe-“Naho ubundi ibyo mwambwiraga nabyumvishe kandi muhumure ibyahise kuri njye biba byarahise nta mutima mubi, nta nzika mbafitiye”

Juma-“Byaba ari amahire ibyo uvuga bibaye ari ukuri Songa! Buriya gukosa ni ubugwari kubabaria bikaba ubutwari”

Jolie-“Umva Juma nawe ra? Ibyo avuga ngo ni ukuri? Byaba ari ukuri gute se kandi wabonye ko yimutse akajyana byose akaduhunga?”

Njyewe-“Oya ntabwo nabahunze nkuko ubitekereza ahubwo biriya ni icyemezo cya Manager ntabwo ari icyanjye, naho imbabazi zo narazibahaye reka dukomeze dutegereze umwanzuro wa Manager”

Juma-“Ariko nawe uzabigiremo uruhare rwose umwanzuro uzafatwa wose uzibuke ko twicujije imbere yawe uturengere”

Nasezeranyije Juma na Jolie ko nzabavuganira, tuva aho dusubira ku kazi, nakomezaga kwibuka gahunda nari nafashe yo kuzinduka ntaha agatima kakarehareha, bigeze nka saa cyenda nibwo nagiye kubona mbona message imbwira ko konti yanjye ibyibushye, igeno ry’ ukwezi ryari ryaje.

Naramwenyuye dore ko Bosco kuva yajya gufata ibya saa sita atigeze agaruka, bigeze nka saa kumi nariyumviye…..mfata umwanzuro wo kujya kureba Teta, isaha imwe y’ akazi nkayikwepa.

Nasohotse aho twakoreraga manuka hepfo ku muhanda mfata inzira ijya kwa Teta, bidatinze nagezeyo mu gukomanga narategereje mara akanya katari gato ntegereje ariko nongera buri kanya….hashize umwanya utari muto nibwo namenye ko ibyo aribyo byose ashobora kuba adahari.

Natangiye kwivugisha,

Njyewe-“Nanone kandi ndamubuze, ubu se ndamenya yagiye hehe? Kudatunga telephone nabyo n’ ibibazo, gutegereza umuntu utazi igihe arazira nabyo n’ ibindi, ubu se nicare hano? Ntahe se? Mbigenze nte?”

Nakomeje kwibaza icyo gukora ndakibura, hashize nk’ iminota nka mirongo itatu ndikubura ndataha gusa nagendaga nseta ibirenge ntekereza ukuntu ndazinduka mfata inzira ijya iwacu ntasezeye Teta, ngo menye nuko asigaye.

Nageze mu rugo ntangira gushyira ibintu byose ku murongo, mu gihe nari nkiri muri ibyo hari uwakomanze….yari Mama Belinda.

Mama Belinda-“Wiriwe Songa?”

Njyewe-“Eeeh! Mwiriwe neza Mama Beli? Ni kalibu!”

Mama Belinda-“Oya ntabwo ninjira enda hano udufashe umukobwa wanjye yarembye”

Njyewe-“Inde se? Belinda se?”

Nasohotse vuba nsanga Mama Belinda hanze ku muryango winjira aho nabaga, ntangira kumubaza neza ikibazo kibaye,

Njyewe-“Ngo Belinda ameze nabi?”

Mama Belinda-“Yego, byatangiye kare ambwira ko umutwe umurya, butangiye kugoroba numva umuriro ukomeje kwiyongera, none atangiye kuruka no gutaka imbeho, mbonye ntamurarana aha ameze atya”

Njyewe-“Oya, oya ntabwo wamurarana ni ukumunjyana kwa muganga, ahubwo se araryamye?”

Mama Belinda-“Yari amaze kwitegura, nari nje kukwitabaza ngo udufashe tumurandate turebe uko twamugeze kwa muganga”

Njyewe-“Eeeh! Reka nze nshyiremo umupira w’ imbeho nze tugende”

Ninjiye mu nzu mfata ikote ndasohoka twinjira muri Salon kwa Belinda, nasanze aryamye koko bigaragara ko ubuzima bwe buri ahabi,

Njyewe-“Yoooh, Beli! Ngo warwaye? Ihangane…..ihangane bibaho, uri kubabara hehe?....”

Belinda wavugaga buhoro nanze kumugora ahubwo Kamanzi wa musore w’ umukozi yaramfashije turamurandata, tumanuka hepfo gato ku muhanda, tukihagera hari imodoka nziza yahise ihagarara, itara ry’ imbere riraka, ikirahuri kiramanuka, umugabo wari uyitwaye wari wambaye ikote ryiza ahita avuga,

We-“Uwo mwana byagenze bite?”

Mama Belinda yahise yegera, atangira kumusobanurira hashize akanya uwo mugabo avamo adukingurira inyuma twinjiza Belinda, Kamanzi abona gusubirayo.

Mu nzira tugenda wa mugabo yatangiye kutubaza,

We-“None se uwo mwana asanzwe arwara bitunguranye?”

Mama Belinda-“Oya, oya rwose umwana wanjye ntakunda kurwaragurika”

We-“Ariko nabonye asa naho ashobora kuba atwite kandi ndabona akiri muto, ubwo se ahubwo yujuje imyaka y’ ubukure?”

Mama Belinda-“Gutwita byo……..”

Muri ako kanya Mama Belinda yabuze icyo avuga akomeza guceceka hashize akanya katari gato uwo mugabo yongera kuvuga,

We-“Ni bite ko mutansubiza? Muri iyi minsi ababyeyi benshi basigaye bihugiraho ntibite ku bana babo cyane bikabaviramo ibyago bikomeye byo guterwa inda bakiri bato, ubwo wasanga uwateye uwo mwana inda ari nk’ umugabo ukuze mukaba mwaramuhishiye ntimumushyikirize ubuyobozi?”

Mama Belinda yakomeje guceceka dukomeza kugenda, bidatinze twageze ku ivuriro, twinjiramo wa mugabo ahita avuga,

We-“Naha umugore wanjye arwariye, bavura neza cyane niyo mpamvu nakubwiye ngo tujyane aho nanjye ngiye”

Mama Belinda-“Ese maama? Ndumva duhuje ibibazo, ariko ntacyo nibashaka babe banahenda nta kibazo ndayatanga”

Twakomeje gato twicara ahantu hari intebe z’ abategereje ko babakira, dukomeza gutegereza ari nako ndeba hirya no hino abaganga banyuranamo,

Mama Belinda-“Harya ngo umugore wawe arwariye hano? Ararembye se?”

We-“Yego nawe ararembye, yakoze impanuka ejo bundi …..ntabwo mwumvishe impanuka ikomeye y’ imodoka ya ambulance yabaye ejo bundi?”

Njyewe-“Eeeh! Narayumvishe ahubwo narahageze ikimara kuba”

We-“Umugore wanjye rero nawe yari ari mumodoka ataha ava mu kazi, iriya ambulance yagonze imodoka nyinshi nawe imusanga mu nzira iramugonga”

Mama Belinda-“Yebaba wee, ni ukwihangana disi”

We-“Nta kundi, abakomerekeye muri iriya mpanuka rero babazanye kuvurirwa muri ibi bitaro, bose niho barwariye”

Mama Belinda-“Mana yanjye wee?”

Njyewe-“Ariko se iyo ambulance yajyaga hehe yiruka ityo kugeza ubwo ikora impanuka ikomeye?”

Wa mugabo yahise ansubiza,

We-“Ntabwo nabashije kumenya aho yari igiye ariko nawe urabizi umuvuduko wazo nuwa kera, ziba zisiganwa n’ ubuzima erega”

Mama Belinda-“Nonese hari uwo iyo mpanuka yaba yarahitanye?”

We-“Ntiyabura, gusa igitangaje nuko uwo murwayi ambulance yari itwaye atariwe yahitanye, ariko ntabwo nabyemeye, ntibishoboka”

Mama Belinda-“Yesu mwami! Imana ni igitangaza”

Hashize akanya gato uwo mugabo arahaguruka,

We-“Reka ndebe uriya muganga mubaze uko ibintu bimeze ndabona muzi, namwe ntimurambirwe baraje babakire”

Amaze kugenda hashize akanya baba baje kutwakira, Belinda ajyana na nyina nanjye ndasohoka ngo mbe nizuyaza hanze.

Nakomeje kuzenguruka nibaza byinshi, agatima kakubita ku rugendo rwa mu gitondo nkitsa umutima, mu ntekerezo nkomeza kubona nageze iwacu….nongera kugaruka ku muryango wo kwa Teta nari navuye nihebye mubuze, nitsa umutima numva ngize agahinda nibaza aho ari uko amerewe, niba atankabakabye akambura akaganzwa n’ agahinda k’ ibibazo bari barimo.

Mu gihe nari ngisubira hahandi nari nicaye nakubise amaso umuntu imbere yanjye ndamumenya, umutima uransimbuka nibaza icyo yaba ari gukora aho hantu.

Njyewe-“Ntibishoboka?”

Uwo nabonye yari mukuru wa Teta, uwo akurikira nawe agakurikira imfura yabo Denise basangiye ibere rimwe, yagendaga yihuta cyane afite impapuro mu ntoki , agwira abantu impapuro zimucika ziguruka, mpaguruka vuba vuba mwoma mu nyuma.

Yasohotse hanze mugezeho, mufata akaboko aranyiyaka ahita ahindukira, akibona ko ari njyewe,

Njyewe-“Bite….bite….umbabarire ntabwo nibuka izina ryawe ariko ndakuzi, uri mukuru wa Teta! Nakubonye nka rimwe cyangwa kabiri”

Yahise atuza maze yihanagura mu maso bigaragare ko yari yarize, maze ndamubaza,
Njyewe-“Byagenze bite ko uri hano? Naje n’ iwanyu nsanga nta muntu uhari, birashoboka se ko…..oya…oya, impanuka numvise arabe atari iy’ umurwayi wanyu…..”

Muri ako kanya ubwenge bwanjye bwatangiye gukurura ibyo bwigizagayo ngitangira kubitekereza, natangiye kwemeza ko impanuka yakomeje kungaruka mu matwi kenshi ari iya mukuru wa Teta na nyina wabo.

Natangiye kwijima mu maso, muri ako kanya mukuru wa Teta ahita ambwira ababaye cyane,

We-“Impanuka wumvishe ni iya mukuru wanjye na Mama wacu, njye na Teta turi hano, twataye umutwe twabaye nk’ abasazi, nta wundi muntu dufite sinzi….sinzi”

Mukuru wa Teta yongeye guturika ararira muhoza mushyira mu gituza, agahinda kuzura umutima wanjye, nongera kureba mu kirere, mbaza Imana impamvu yemera kugereka agahinda ku kandi…

Hashize akanya katari gato,

Njyewe-“Tuza….ihangane ukomere ndahari, aho mubona ko nta muntu muri kumwe niho nziye, gahunda zose nari mfite ndaziretse, ndakora uko nshoboye kose mubone hari icyo navukiye, byose ngomba kubikorera Teta nkunda iki nicyo gihe ngo ibikorwa bihamye isezerano namuhaye mu magambo”

Mukuru wa Teta yongeye kumbwira,

We-“Oya oya ikomereze gahunda zawe, ntabwo wakwikorera umusaraba wacu kuko uraremereye cyane, reka dukomeze umuruho buriya ahari nicyo twavukiye”
Natuje gato nitsa umutima maze ndamubwira,

Njyewe-“Ngomba kubikora, umusaraba tugomba kuwikorerana kandi ngafata aharemereye, Nanjye si njye ni urukundo nkunda Teta…………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 53 yiyi nkuru “Nanjye si njye” Ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Elie Le Petit

    yebabaweeeeeeeehi!!mpora numva bavuga ibibazo,ibivyo birenze igipimo rwose,mbega abana ngo baragogwa?

  • - Mbabazi Mellony

    Yooooo mbega abana bahuye nibibazo, Songa nawe uko apanga kujya iwabo niko haza uruhuri rwibibazo atabasha kwigobotora, umwanditsi dukomeje kugushimira kubwizi nkuru zuje ubuhanga nubwenge

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO