Episode 55: Navuye ku izima, bidasubirwaho ndahira kwerekeza ku ivuko

Gahunda yo kuzinduka nerekeza iwacu yongeye gupfa, nari nafashe umwanzuro wo kugumana na Teta kubw’ urukundo mukunda, ntabwo nari kumusiga mu makuba ari njyewe wenyine yiringiye, uwankuye mu bandi akampa amahirwe nicyo cyari igihe ngo ibikorwa birute amagambo.

Mu ijoro ibitekerezo byakomeje kumbana uruhuri ngoheka bingoye, mu gitondo kare kare nakanguwe na telephone, mu kureba uwari umpamagaye yari Kalim, n’ ibitotsi byinshi kanda yes,

Njyewe-“Hello!”

Kalim-“Bite Songa! Ko numva ukiryamye se wangu! Byuka…byuka nta musore ugeza aya masaha akiryamye, saa moya kweli?”

Njyewe-“Eeeh! Ntabwo….ntabwo namenye ko bwakeye”

Kalim-“Ubwo waraye hehe? Cyangwa hari uwo mwararanye ukaba wabuze uko usosoka mu maboko yagusobetsemo?”

Njyewe-“Oya naraye mu rugo nta nuwo twararanye, ahubwo nuko naraye ndyamye bwije, ibitekerezo byinshi buriya biri mu bituma ntagoheka”

Kalim-“Ejo warampamagaye urambura, twari turi mu gikorwa cyo gusoza ya masomo nakubwiraga, burya nari muri salle nabuze uko ninyagambura ngo nsohoke nkwitabe, washaka kunjyana ahantu se narihombeye ngo mbimenye?”

Njyewe-“Oya Kalim! Ahubwo buriya naguhamagaye ndi kukwitabaza ngo ugire icyo ukora”

Kalim-“Unyitabaza ngo ngire icyo nkora?”

Njyewe-“Bro! Buriya naguhamagaraga ndi kwa muganga, ya mpanuka yabaye kimomo burya koko yari iya Denise wari uherekeje nyina wabo kujya kwivuza hanze”

Kalim-“Ntibishoboka? Bro! Uravugisha ukuri?”

Njyewe-“Urumva nakina ngakinira no ku buzima bw’ abandi koko?”

Kalim-“Ooohlala! None se bimeze bite Songa? Utambwira ko yabahitanye?”

Natangiye kubwira byose Kalim, uwo nari nzi nk’ inshuti y’ umuryango wo kwa Teta, uwo twahuriye ku muryango ugana aho nerekeje umutima, tugaterana ikirenge kigana iwabo w’ abakwiye gusurwa, kuganirizwa no kugaragirwa, kuri njye hari aho najishe igisabo.

Maze kubwira byose Kalim,

Kalim-“Oooohlala! Birababaje cyane kandi biteye agahinda, ariko se bariya bana bazishima ryari ko mbona ibibazo bikomeza kuvuka buri munsi?”

Njyewe-“Umbaze nkubaze twese bituyobere”

Kalim-“Hanyuma se ubu ikihutirwa niki Songa, nkawe wabashije kugera aho bari?”
Njyewe-“Ibyihutirwa byo ni byinshi gusa icyangombwa mbona ni ukubaba hafi, burya iyo uri kumwe n’ umuntu, agahindukira akakubona agira imbaraga kandi agakomera akihangana, iyo umuri iruhande umenya icyo gukora gikwiye mu gihe nyacyo”

Kalim-“Ibyo uvuga nibyo kabisa! Ahubwo se ubu uri hehe ngo nze nkurebe tujyane? Nako uracyaburimo, harya utuye hehe?”

Njyewe-“Ndumva aho kugira ngo uze undebe utege inshuro ebyiri wakwitegura tugahurira kwa muganga tugafatanya tukareba uko twahuriza hamwe imbaraga, ndagusabye kandi ndagushimiye ko ubyemeye”

Kalim-“Ntabwo navaho mbyanga, ahubwo reka nkupe nitegure umurabyo uratinda ndangira aho ibyo bitaro biherereye”

Narangiye Kalim aho ibitaro biri, nanjye ndabyuka nereka Imana uwo munsi, nditegura mfata urugendo.

Nabanje guca kuri bank ngo nkore mu igeno ryanjye nakeshaga Rugira kuronka ngo nze kwishyura Gogo wari waraye anyizeye ndetse nze no kuyifashisha bibaye ngombwa dore ko nari nzi neza ko Teta na mukuru we ntako bameze imbere n’ inyuma, mfata urugendo rugana ku bitaro nubwo nari natinzeho.

Mu modoka nari ndimo akavura kajojoba nagendaga ndeba mu kirahuri abagenzi bagendaga n’ amaguru, tugeze mu cyapa kimwe aho imodoka zihagarara zishyiramo abagenzi turahagarara, nkomeza kureba hanze mu gihe imodoka yari ihagurutse nakubise amaso umuntu nabonye nkikanga cyane, ntangira kuvuga cyane mbwira shoferi,

Njyewe-“Shofe! Shofe! Buretse gato, ndasigara! Ndasigara!”

Nubwo navugaga ibyo ariko imodoka yari yahagurutse, nkomeza kuvuga ko nsigara ariko shoferi ahita ambwira antonganya,

Shoferi-“Ariko se nkawe ubwo bite byawe, igihe twahagaze cyose wari urangariye iki? Urabona nahagarara aho mbonye? Banyandikiye se wayishyurira? Tuza uraviramo mu kindi cyapa”

Nakomeje kumusaba ko mvamo abandi bagenzi babyivangamo bakomeza kumbwira ko bidashoboka uburangare ari ubwanjye, uwababwira uwo nari mbonye nkarwanira gusohoka mu modoka…..nari mbonye amahushuka umukobwa usa neza na Mwiza mushiki wanjye.

Twageze imbere mu ntera ndende shoferi ahagarara mu kindi cyapa,

Shoferi-“Ngaho sigara aha, ubutaha ubwo uzamenya ko utagomba kujya ugenda urangaye”

Navuyemo vuba ako kanya ntangira gushaka moto bidatinze mba ndayuriye, nsubira inyuma aho nari mbonye umwana wa mama, ngenda nkubita motari mu bitugu mubwira kwihuta, bidatinze mba ngezeyo ndamwishyura ntangira kureba mu bantu bose bari aho ariko uwo nari nabonye nkomeza kumubura.

Negereye umusore umwe nabonaga asa nushyira abagenzi mu modoka maze ndamubaza,

Njyewe-“Umva umva! Nakubaza gato?”

We-“Mbaza nta kibazo uri gutega ijya hehe se?”

Njyewe-“Oya ntabwo ndi gutega ahubwo nyuze hano mukanya ndi mu modoka mbona umuntu nzi, nari ngarutse nziko mpamusanga ariko ndamubuze, yari umukobwa wambaye ikanzu idoze mu gitenge kiganjemo ubururu, yari yicaye hano afite impapuro mu ntoki, waba wamubonye?”

We-“Eeeh! Umukobwa wari wicaye hano wambaye ikanzu y’ igitenge namubonye, yahoze anyoboza aho radio Rwanda ikorera, ngo yashakaga kujya gutangayo itangazo ryo kurangisha musaza we wabuze….nako wabataye ngo bamubwire ko akenewe mu rugo byihutirwa nahamurangiye rero yagiye!”

Njyewe-“Ngo….ngo… itangazo??”

We-“Ko wikanze se? Cyangwa ni wowe musaza we baburiye irengero, iwanyu bakemeza ko wapfuye ariko ngo bakaza kumenya ko hari umuntu wakubonye inaha widegembya?”

Uwo musore akimbwira ibyo nahise menya ko ari mwiza koko nari mbonye, nta kabuza wa musore twahuye akampururiza abantu avuga ko ndi umuzimu yajyanye inkuru y’ impamo iwacu ku ivuko.

Njyewe-“Oya…oya uwo musore ntabwo ari njyewe, uriya mukobwa namubonye mbona hari aho muzi, abubwo se hashize igihe kingana gute agiye? Ubu tuvugana yaba ageze nka he?”

We-“Yaba ageze nka hehe ra? Ahubwo se wowe aho radio Rwanda iba urahazi?”

Njyewe-“Ashwi daaa!”

We-“Hhhhh! None se ubwo nakubwira ko ageze hehe kandi utahazi?”

Njyewe-“Noneho handangire mfate moto mukurikire niba yahantanze ndamusangayo, nimpamutanga arahansanga”

We-“Ubu se uragenda muri iyi mvura kuri moto ko mbona yiyongereye?”

Njyewe-“Ntege iki se ngo ngereyo vuba?”

We-“Ubwo uratega imodoka gusa uratega nka kabiri”

Njyewe-“Oya imodoka yantinza ahubwo ndangira mfate moto”

Uwo musore yarandangiye, imvura nayo ihita yiyongera abamotari bose bari bugamye aho ntangira kubakoraho,

Njyewe-“Mota! Tunyarukane se tujyane kuri radiyo Rwanda?”

We-“Eeeh! Boss! Iyi mvura ntuyireba?”

Njyewe-“Tugende wana ntabwo uri umunyu ngo urayonga”

We-“Reka reka urambabarire ntabwo nagenda muri iyi mvura”

Nakomeje gukora ku bamotari ariko bose bakomeza kwitarutsa ndatuza, ntakundi byari kugenda.

Narashobewe nkomeza gutegereza imodoka, iyaje nayinjiyemo irahaguruka, uko ikomeza kugenda buhoro numvaga nayivamo nkiruka n’ amaguru ariko imvura nayo yakomeje kuba nyinshi.

Aho yansize nugamye nk’ abandi, ikomeza kugwa nari nabuze amahoro nabuze icyo nakora, nka nyuma y’ isaha n’ igice nibwo yagabanyutse ngenda mu bujojo.

Nagezeyo ntangira kugenda nshakisha ndeba hose ko nabona Mwiza mushiki wanjye ariko nkomeza kumubura, mbaza umuntu aho batangira amatangazo arahandangira njyenda nihuta njyayo ngo ndebe ko mpamusanga.

Nagezeyo nsanga hicaye umugabo umwe nanjye nicara impande ye, hashize akanya ndamubaza,

Njyewe-“Hano niho batangira amatangazo ra?”

We-“Yego!”

Njyewe-“Niba wahageze kare se nta mukobwa waba wamboneye wambaye imyenda y’ ibitenge…..”

We-“Oya ntawe nabonye”

Hashize akanya gato niyumvira narongeye ndahaguruka njya aho bakirira abantu nsuhuza umukobwa wari uhicaye,

Njyewe-“Mwiriwe…nako mwaramutse muraho?”

We-“Yego! Muraho neza? Tubafashe iki?”

Njyewe-“Nashakaga kubabaza niba hari umukobwa wageze aha yambaye imyenda y’ ibitenge wari uje gutanga itangazo?”

We-“Eeeh! Yahageze ndetse n’ itangazo twaryakiriye, ubu se ahubwo ntiryanyuzeho ra?”

Njyewe-“None se ari hehe ko nari nje mukurikiye?”

We-“Ni wowe musaza we bamenyeshaga se?”

Njyewe-“Yego!”

We-“Uuuh? Ubwo nta soni ufite? Umuntu w’ umusore aragenda akabura bikaba ngombwa ko bamushakira kuri radiyo? Ahubwo se wamenye ute ko mushiki wawe ari hano?”

Njyewe-“Byihorere wa muntu we nanjye si njye, wowe mbwira niba mushiki wanjye akiri hano”

We-“Reka reka yagiye, yajyanjye n’ abakozi bacu bagiye gukorera mu ntara iwanyu ni jye wamusabiye lift amaze kumbwira ibye, ahubwo se ubundi uramushakira hano nkaho wakwitabye itangazo riguhamagara byihutirwa iwanyu?”

Muri ako kanya nabuze icyo mvuga, mpina akagongo ndasohoka, ngeze hanze nitsa umutima ubugira gatatu, nongera kuganzwa n’ agahinda kwiheba no kwicuza bizirika umutima wanjye.

Namanutse ngana aho naje nturutse ngeze ku mayira abiri ntangira kwibaza aho ngiye muri ako kanya nafashe umwanzuro wo kujya kwa muganga nkabwira Teta uko ibintu bimeze, ngasaba Kalim kuguma mu mwanya wanjye, ibyari byaranze bigakunda ngafata inzira ijya iwacu bidasubirwaho………………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 56 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Bandeke protais

    Nuramuka unagiyeyo uraba ugiye nabi rwose kugenda bakurangishije? Wagize uburangare nubwo ibibazo byakomeje kuboneka

  • - Bandeke protais

    Warangaranye umuryango nubwo wagiye uhura nibisitaza byinshi

  • - Bandeke protais

    Nuramuka unagiyeyo uraba ugiye nabi rwose kugenda bakurangishije? Wagize uburangare nubwo ibibazo byakomeje kuboneka

  • - K.Joseph Vinny

    Songa ntiwumva ufashe umwanzuro wa kigabo

  • - alice

    songa rwose najye iwabo ibyo akora byose ntamugisha yazahabonera pe

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO