Episode 56: Ngiye gusezera Teta ngo ntahe, nasanze abaturanyi bahuruye

Namanutse ngana aho naje nturutse ngeze ku mayira abiri ntangira kwibaza aho ngiye muri ako kanya nafashe umwanzuro wo kujya kwa muganga nkabwira Teta uko ibintu bimeze, ngasaba Kalim kuguma mu mwanya wanjye, ibyari byaranze bigakunda ngafata inzira ijya iwacu bidasubirwaho.

Nageze yo bidatinze, nkinjira mu bitaro nahise mbona Kalim yicaye aho bakirira abarwayi arangaguzwa.

Nagiye musanga mukozeho arikanga,

Kalim-“Eeeeh! Songa!?”

Nasuhuje Kalim wari wahageze kare naho njye ngatinda mu nzira niruka nkurikira mushiki wanjye,

Kalim-“Nakomeje gushaka ahantu hose, ntera ijisho hirya no hino ngo ndebe ko nkubona ariko wapi ndaheba, byakundekeye bite? telephone yanjye nayo yanzimanye nabuze uko nguhamagara ngo nkubaze impamvu watinze”

Njyewe-“Bro! Nanjye si njye nuwo nahuriye nawe mu nzira”

Kalim-“Uuuh? Uwo nahuye nawe?”

Njyewe-“Ahubwo se wigeze ubonana na Teta cyangwa mukuru we?”

Kalim-“Reka da! Naje nigumira aha ndagutegereza, numvaga nuza ari wowe uranyobora”

Njyewe-“Kalim! Mbere yo kureba bariya bana ndashaka ko tubanza kuvugana, ubu ndi mu bagenda”

Kalim-“Ibi niki se kandi? Uragiye se ugiye hehe?”

Njyewe-“Kalim! Ubu tuvugana itangazo rimpamagara igitaraganya iwacu ku ivuko riri guca kuri radio Rwanda”

Kalim-“Ariko se ibyo uvuga nibiki?”

Njyewe-“Ubu ndi kwibaza icyo bampamagariye, nkibaza uko ndahahinguka…..ewana byanshanze kabisa”

Kalim yongeye kwikanga, atangira kumbaza cyane icyo nshaka ko tuvugana dutangira kugenda tuzamuka gake gake dusohoka mu bitaro, twikinga ku ruhande munsi y’ ibiti byari aho hafi.

Kalim we musore wenyine nagezeho tugahuza, muri ako kanya nagombaga kumugisha inama yicyo nakora kuko umutwe umwe utigira inama, ikindi kandi numvaga mfite ubwoba n’ ikimwaro cyo guhinguka iwacu.

Kalim wari ufite amatsiko menshi yahise ambaza,

Kalim-“Mbwira Bro! Ngo bimeze bite?”

Njyewe-“Kalim! Uko undeba uku erega buriya ibyanjye ni birebire, byaransumbye mbirebera mu bicu, ubu ndi imbere yawe nabuze ndi mu bagenda, muri make uko undeba uku navuye ku ishuri nanga gusubira iwacu mu cyaro niyemeza kugenda nkajya gushaka ubuzima kuko akanyoni katagurutse katamenya aho bweze”

Kalim-“Ndabyumva kandi wafashe icyemezo cya kigabo”

Njyewe-“Uko nabonye akazi nkora ubu nabyo ni birebire na Billy twabanye nabyo n’ ibindi ahubwo wumve ko kuva nava mu rugo ntigeze nsubirayo bakanyibagirwa ndetse bakambika ko napfuye”

Kalim-“Hhhhh! Ariko abo nabo barakabya, none se umuntu wese udasubiye iwabo aba yarapfuye?”

Njyewe-“Wiseka mu bibabaje Kalim! Bafite impamvu, ninjye bari batezeho amakiriro, batanze byose ngo nige,….agahinda ko kukagira no gutekereza byinshi kugeza aho bambika ndiho byose ni amakosa yanjye”

Kalim-“Wikwirenganya Songa! Njyewe ndumva ahubwo nta n’ impamvu yo gusubirayo, erega umusore nkawe ibyo akora agomba kwikorera akubaka ubuzima bwe, nta mpamvu yo gutekereza iwanyu”

Njyewe-“Kalim! Ibyo bimparire, buriya agahwa kari ku wundi karahandukira, kandi uyu ndi we ntiyakwibagirwa aho yavuye”

Kalim-“None se niba utahibagirwa kuki utasubiyeyo nyine ubu ukaba uri kwicuza, wasize uhibye?”

Njyewe-“Oya Kalim! Nanjye si njye, sinanze gusubirayo ahubwo buri uko napangaga kujyayo nahuraga n’ ingorane, nawe ntiwakumva ukuntu bwa mbere nateguye kujyayo…………”

Natangiye kubwira byose Kalim, akomeza kuntega amatwi nanjye ndushaho kurambukirwa nkomeza kumubwira, nyuma y’ umwanya munini,

Kalim-“Eeeh! Iyo nyatsi ubwo wayitewe nande? Ninde wakuroze inyatsi? Bro! Ntakubeshye iyo ni inyatsi kabisa”

Njyewe-“Ibyo by’ inyatsi ntabwo mbizi….”

Kalim yahise ansha mu ijambo,

Kalim-“Kuba utazi inyatsi nyine niyo mpamvu izakomeza kugufata bugwate ukazarinda usaza ntacyo ugezeho, ariko ntacyo hari umukozi w’ Imana nzi uyisengera nzakujyanayo, ahubwo se iyo ngwagasi y’ inyatsi niyo yagutindije mu nzira? Ubu wasanga wataye ikofi irimo n’ ibyangombwa”

Njyewe-“Oya! Ahubwo mu nzira nza, sinzi ukuntu twageze ahantu hamwe mba mbonye mushiki wanjye”

Kalim-“Eeeh! Ubwo se yaje atakubwiye?”

Njyewe-“Umva ra? Ndi kukubwira ko ahubwo yaje aje kundangisha, hari umusore wambonye ajyana inkuru mu cyaro, ababwira ko ndiho nidegembya mu mugi”
Kalim-“Noneho ubwo yari aje kugushakisha?”

Njyewe-“Yari azanye itangazo kuri radiyo Rwanda! Rimpamagara kujya mu cyaro iwacu ngo baranshaka byihutirwa”

Kalim-“None se ko mwabonanye ubwo itangazo yaritangiye iki?”

Njyewe-“Ugira ngo se twabonanye? Wowe ngira inama ahubwo nkore iki ko ndumva byanshanze?”

Hashize akanya gato Kalim acecetse,

Kalim-“Umva, wihabuka, ubwo wasanga impamvu bagutumyeho bagiye kubagabanya umunani”

Njyewe-“Umva Kalim nawe, ubwo se icyo nicyo uhise utekereza? Kuki utatekereza ko ari igikuba gicitse?”

Kalim-“Cyakoze nanone!”

Njyewe-“Niyo mpamvu rero ngomba kugenda kandi uyu munsi, igituma nje aha rero nagira ngo ngusabe uzabe mu mwanya wanjye, uhagarare ukomere kuri Teta na mukuru we mu gihe ntahari”

Kalim-“Ibyo ntabwo ari ibyo umbwiriza Bro! Wigira ikibazo bariya bana mbazi mbere yuko ubamenya gusa binyeretse ko utari indyadya ukunda Teta by’ ukuri, ntabwo uri nkababandi, ndumva ahubwo twamanuka tukajya kubareba nawe umusezere”

Twamanutse twerekeza ku bitaro, mu gihe twari duhagaze dutegereje hari uwampamagaye duhindukira vuba….yari Gihozo mukuru wa Teta,

Gihozo-“Kalim! Bite?”

Kalim-“Ni byiza…nako nta byiza mwihangane”

Gihozo-“Sha se…...ahaaa!”

Njyewe-“Abarwayi se bameze bate?”

Gihozo-“Sha nta kigenda, mukecuru we ubanza uyu munsi atarawurangiza”
Kalim-“Ooohlala! Naho se Denise?”

Gihozo-“Denise we ari kugenda yoroherwa gusa ntarashobora kweguka”

Kalim-“Yayaaya! Nanjye nabimenye mu gitondo, munyihanganire kuba naratinze kubageraho”

Gihozo-“Oya nta kibazo Kalim!”

Njyewe-“Teta se ari hehe?”

Gihozo-“Teta se? Teta yabaye agiye mu rugo, iminsi ingahe ishize nta muntu uhari ni myinshi”

Njyewe-“Oya humura, hanyuma se ubu ikihutirwa niki Giho?”

Gihozo-“Icyo gukora se….

Ako kanya hari umuganga waje yihuta atwara Gihozo igikubagahu, dusigara twibaza impamvu biradushobera,

Njyewe-“Bigenze bite se kandi?”

Kalim-“Buriya njyewe nicyo nangira kwa muganga, ibintu byose ni ukwirukaaa! Ikintu gikura umutima buriya nuko aba amujyanye atanamubwiye ngo wenda bigenze bitya”

Njyewe-“Urumva se yamubwira iki nyine, arabimenya ahageze, ahubwo se buriya uwagusiga hano nkajya kureba Teta iwabo, ngahita nkomeza ngenda ubwo wanyemereye ko uhari mu mwanya wanjye?”

Kalim-“Nta kibazo Songa! Caho wangu, caho ujye gusezera umwana ubundi ukomeze ujye kugabana isambu”

Cyari cyo gihe cyo gusezera Kalim nkagenda, namukoze mu ntoki ndamukomeza, turebana indoro y’ ikizere, mfata inzira ngeze ku muhanda ntambika njya kwa Gogo ngo mwishyure ideni gusa mu kugerayo nasanze hakinze.

Mu gihe nibazaga icyo gukora nibutse ko aho yambwiye aba ari iwabo, nazengurutse inyuma nkomanga ku muryango, urugi rwarakingutse…..yari Gogo,

Gogo-“Eeeh! Songa! Ni wowe? Ni kalibu!”

Njyewe-“Ni njyewe rwose! Urakoze kubwa kalibu ariko…..urebye ikinzanye urakizi, nari nje kwishyura ideni”

Gogo yahise ashyira agatoki ku munwa mu rwego rwo kumbwira guceceka, ambwira buhoro,

Gogo-“Vuga buhoro muzehe atakumva, yumvishe ibintu by’ amadeni ntabwo namukira, ahubwo karibu”

Njyewe-“Eeeh! Ntabwo ninjira ndihuta, nkomanze kubera ko nari nsanze hariya ukorera hakinze, ahubwo akiraaaa….”

Nakoze mu mufuka nkuramo ikofi ndebamo mwishura ibihumbi bitatu bye,
Gogo-“Urakoze Songa!”

Njyewe-“Ni njyewe ahubwo wagakwiye kugushimira, rwose nundi munsi uzanyizere”
Gogo-“None se wowe ko wanze kunyizera?”

Njyewe-“Nanze kukwizera gute se Gogo?”

Gogo-“Kalibu iwacu nyine wayanze, wabona nitwongera guhura utazanansuhuza”

Njyewe-“Oya Gogo, ntabwo nanze kwinjira iwanyu ahubwo nuko ndi kwihuta, ubu ngiye gufata urugendo, ahubwo reka ngende….eeeeh! Basi niba bishoboka mpa nimero yawe”

Gogo yampaye nimero ye musiga ubwo, nzamuka ku muhanda nurira moto nerekeza kwa Teta.

Motari yansize ku muryango neza, numvaga imbere abantu benshi bavuga, nibaza icyabaye kwa Teta umutima wongera kunkuka mwishyura mpubuka n’ ibiceri biramucika mbyunamaho mbitora ngo agire agende.

Amaze kugenda nakinguye umuryango wo kwa Teta, natunguwe no gusanga abashinzwe umutekano ndetse n’ abaturanyi, abagenzi n’ abashungerezi, mu kubaza amakuru bambwira ko bene ngango basahuye iwabo wa teka inzu bakayisiga yera………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 57 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Elie Le Petit

    Imana Ireba Hose Kandi Ishoboye Vyose,igarukire Uwo Muryango Rwose

  • - Bemeriki

    Ayiga data sha songa ubanza uzasubira iwanyu arko ujyanye na teta naho uri wenyine wapi peeee arko mbega ibyago ba teta bakomeje guhura nabyo Imana ibabe hafi peeee

  • - mtg

    Gusa jye ndababaye pe

  • - K.Joseph Vinny

    Ariko ababana bafite umwaku kweri ninyatsi imwe ya turawansi pe Nanone Songa gutaha arabiretse koko

  • - Egide

    Aka si akaga bahu? Teta ko ari umunyabyago na Songa adasigaye? Aba bajura bafatwe bagarure ibyo bibye bashyireho n'indishyi z'akababaro! Denise akire na mukecuru. Ibindi nzabisaba ubutaha!

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO