Episode 57: Ibyari byaranze byarakunze, nterera umusozi ngana iwacu

Motari amaze kugenda nakinguye umuryango wo kwa Teta, nkinjira natunguwe no gusanga abashinzwe umutekano ndetse n’ abaturanyi, abagenzi n’ abashungerezi, mu kubaza amakuru bambwira ko bene ngango basahuye inzu bakayisiga yera!

Oooh my God! Nacitse integer mbura aho nicara, nyuma y’ akanya katari gato nikoreye amaboko, nabonye Teta asohotse arira akomeza gusobanurira abashizwe umutekano ibyo ntumvaga kuko nari mpagaze mu binyuma.

Nahise nshaka uko nagera imbere ndabyigana nyura mu bantu negera aho bari bahagaze ku ibaraza gusa Teta ntabwo yahise ambona, yakomeje kuvugana amarira umutima wanjye ukomeza gushavura,

Teta-“Byose nta na kimwe basigaje uretse akabati konyine nako kabananiye bashaka kugasohora”

Umwe mu bashinzwe umutekano nabonaga ameze nkaho akuriye abandi yahise abaza Teta…

We-“Ndashaka kumenya niba hari abaturanyi cyangwa abandi bantu bashobora kuba bari bazi neza ko wowe na mukuru wawe muri kwa muganga nta muntu numwe wasigaye hano”

Teta-“Ntabwo namenya niba hari uwabimenye gusa nta muntu numwe twabwiye ibyacu”

We-“None se kwa muganga nta muntu numwe waje kubasura?”

Teta-“Oya ntawe uretse Songa wenyine nta wundi….”

We-“Uwo Songa ni uwa hehe mupfana iki yamenye ate ko muri kwa muganga?”
Ako kanya nahise mpuza amaso na Teta, abari iruhande rwe babona ko hari uwo abonye nabo barahindukira ako kanya mpita manika ikiganza,

Njyewe-“Ni njyewe! Ni njyewe Songa ababwira wabasuye kwa muganga”

Wa mugabo wari uyoboye abashinzwe umutekano yahise aza ansanga aranyitegereza nanjye nkomeza kumureba ntacyo ntinya,

We-“Ni wowe Songa uyu mukobwa avuga wabasuye kwa muganga?”
Njyewe-“Yego ni njyewe”

We-“Ugomba kuza tukajyana ukagira ibyo ubazwa kuko umuntu wibye aha yari afite amakuru yose ko nta muntu uri hano”

Njyewe-“Mushatse kuvuga ko se mwashyira mu bacyekwa kuba baribye hano? Oya kuri iyo ngingo ndera pe! Ndera rwose mushakire ahandi”

We-“Kuki tutagukeka se?"

Teta-“Songa ararengana iby’ abajura ntimubimubaze”

Teta yakoneje kumvugira andengera, abari aho nabo bakomeza kuvuga cyane dore ko bari bahuruye ari benshi,

Umwe-“Ariko wa mugani umuntu wabibye nuwari uzi neza ko nta muntu uhari, niba uwo musore yari azi ko badahari ibyo ari byo byose abifitemo uruhare!”

Undi-“Ubundi se ageze hano gute? Ubwo ntabwo yumvishe ko byamenyekanye akaza kuneka ko yaba akekwa?”

Undi-“Ariko namwe mwimucira urubanza, abantu bibye hano bacukuye inzu, ejo bundi bwo hano hepfo kwa Dogiteri ho ntibabibye bacukuye inzu kandi irayemo abantu? Ahubwo mukoreshe inama abaturage twese twige kuri iki kibazo cy’ abajura bari kutujujubya muri iyi minsi”

Abari aho bakomeje gusakuza buri wese avuga ibye, nyuma y’ akanya katari gato wa mugabo wari uhagararariye abashinzwe umutekano yahise abwira Teta,

We-“Humura ikibazo cyawe ubwo twakimenye turakomeza kugikurikirana, turakomeza gushaka amakuru hanyuma namwe mugerageze kudufasha nihagira icyo mumenya mwihutire kutumenyesha”

Teta yikirijr azunguza umutwe, uwo mugabo akomeza kumubwira,

We-“Uyu musore nawe nubwo wakomeje kumurengera uvuga ko ari umwere twe siko tubibona, mu iperereza ibyo ntabwo bibaho nitumukenera tuzamuhamagaza. Urumva musore? Kandi nukinisha gutoroka umenye ko uzaba wihamije icyaha kandi ntabwo bizagorana kugufata aho uzajya hose”

Njyewe-“Nta kibazo rwose ahubwo nimucyeka naho ibisambo biri muzanyitabaze nzarwanisha ikibando, naho gutoroka byo sinanabirota”

We-“Ok! Ubwo murashaka umufundi asane hariya bacukuye, uwo we ntacyo turamuhemba mu rwego rwo gusangira iki kibazo”

Abashinzwe umutekano baragiye ndetse n’ abari aho barikubura baragenda nsigarana na Teta twenyine.

Hashize akanya ntera intamwe nzamuka ngana aho yari ari, ndamwitegereza nitsa umutima, amaze kwihanagura amarira ndamubwira,

Njyewe-“Teta! Sinzi icyo navuga muri aka kanya gusa ihangane, ibi biri kubabaho birenze ibyago namenye kuva navuka, ubu koko kuki Imana ibyemera?”

Nyuma y’ akanya gato twese ducecetse numvishe umujinya mwinshi muri njye unzamutsemo nditakuma,

Njyewe-“Ariko uwanyereka nkabo baginga babashenzi b’ inda mbi bacukuye inzu bagatwara ibintu byose…..

Teta-“Songa! Reka gucumurira ubusa ubatuka, ibyagiye byagiye, wasanga ari Imana yabishatse wenda iyo haza kuba hari uwari waharaye muri iryo joro bari kumwiba n’ ubuzima, ubu tukaba tuvuga ibindi”

Njyewe-“Ahaaa! Ibyo uvuga ndabyumva Teta ariko kandi sinabura gutuka ibisambo birya ibyabyo n’ ibyabandi”

Twakomeje guceceka birumvikana buri wese yari ari kure mu ntekerezo, njyewe ho nibazaga ukuntu ngiye gusiga Teta aho nakabaye nguma.

Nikije umutima maze ndamubwira,

Njyewe-“Teta! Nubwo ibintu bikomeje kuba bibi, mvuye kwa muganga Gihozo niwe umbwiye ko uri hano, nashakaga kugusezera ngo nkubwire ko nyarukiye iwacu ku ivuko, namenye ko nkenewe cyane byihutirwa,

Biragoye kugusiga ariko kandi wihangane ntabwo nzatinda nzabanguka, uhumure undi ku mutima, uko utera nzajya nkuzirikana, humura ndagukunda kandi agahinda kawe niko kanjye”

Hashize akanya nkora mu mufuka nkuramo ikofi, ndebamo inote eshanu nkuru ndamuhereza ,

Njyewe-“Teta! Ndabizi ibibazo murimo birenze kure ubushobozi bwanyu ariko akira aya mafaranga byibura hari icyo yagufasha nubwo ari iyanga”

Teta wandebanaga indoro y’ imbabazi yakomeje kunyitegereza….akomeza kwifumbata, akaboko karushye kumuhereza ndakamanura,

Njyewe-“Ko utakira se Teta? Akira….”

Aho kugira ngo Teta yakire ahubwo yahise angwa mu gituza, antura amarira agahinda kaba kose muri njye,

Teta-“Oya winsiga Songa! Ndagusabye winsiga, ntaho naba nsigaye ndagusabye winsiga”

Amarira ya Teta yongeye kuntera gutekereza kabiri, nongera kwibaza wa mugani aho naba nsize musize, mu nzu icukuye benengango basize yera, uko nakomezaga kunyuza ikiganza mu mugongo we muhoza ni nako inzira igana iwacu nakomezaga kuyitera umugongo.

Nyuma y’ akanya katari gato,

Teta-“Songa! Nta kibazo igendere, igendere ugire urugendo rwiza, uzabasuhuze”

Njyewe-“Nsezeranya Teta! Nsezeranya ko uzakomera kwihangana igihe nzaba ntahari?”

Teta-“Igendere nta kibazo, Rwose utazahangayikishwa nanjye, uru rugamba rw’ ubuzima nisanzemo ngomba gukomeza kururwana kugeza ku munota wa nyuma, ibyo nabitojwe nkiri muto rero igihe nabwirwaga niki”

Teta yambwiye atyo agahinda karushaho kunyica mwitegereza, yihanagura amarira nongera kumuhereza ya mafaranga,

Njyewe-“Basi akira aya mafaranga, nubwo ari iyanga ariko yakire uyabike, ntabwo azabura icyo abafasha”

Teta-“Ubu se ntitukugoye Songa?”

Njyewe-“Oya nta kibazo Teta! Tugomba gusangira ubuzima, ibyo nzaronka ngatura tukagabana, buriya nicyo wampamagariye mu magana, ugasaba kumpa inzira ngatambuka”

Teta yakiriye amafaranga nongera kumuhobera, hashize nk’ iminota ibiri turebana mu maso muhanagura amarira, nsubira inyuma mwitegereza ndamupepera ndahindukira ndagenda, ngeze ku muryango w’ igipangu nongera kumupepera ngenda ntyo.

Uko nateraga intambwe ni nako agahinda kakomezaga kwiyongera ngeze kumuhanda imodoka itwara abagenzi iba irahagaze, nyinjiramo bidatinze mba ngeze mu rugo, ndeba utwenda tw’ urugendo nshyira mu gikapu ndasohoka amaso yanjye ahanga iwacu, aho nari naribagiranye.

Nageze Nyabugogo mu ihuriro ry’ abagenda n’ abaza, njya aho imodoka zerekeza iwacu zahagararaga, ninjira muri imwe, iyo modoka nari ndimo yatinze kuzura, isaha iragera dufata umuhanda, ibyari byaranze birakunda nerekeza iwacu.

Uko twarengaga umusozi niko nakomezaga kugira igishyika, ibyari byaranganje….ndavuga agatotsi kaba karanyibye, nongeye gukanguka numva imodoka ihagaze, mu kureba neza twari tugeze aho nagombaga kuviramo nanjye mpaguruka vuba mvamo.

Ngikandagira hasi umutima wongeye kunsimbuka, nshyira igikapu mu mugongo, nitegereza agasozi k’ iwacu, nitsa umutima ntera intambwe nambuka umuhanda ntangira kuzamuka.

Nageze ku mugezi twavomagaho nibuka ko cyera nkiri muto kugeza nkuze ariho nanywaga amazi mvuye ku ishuri, inyota yari yakomeje kumbaga nyitura aho, maze kwiruhutsa nkomeza kuzamuka, habura intera nto ngo ngere iwacu natereye amaso mbona kw’ irembo ry’ iwacu hari abantu benshi ubwoba buranyica, umutima uransimbuka nteye intambwe biranga…………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 58 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Obeissante

    Iyi nkuru ndayikunze cyane irimo ibihura nubuzima tubamo bwaburimunsi ikagaruka cyane kukwihangana!!! Dushimiye umwanditsi wacu

  • - DOU2

    Finally Songa aratashye bambe. Uko bamwakira kose ariko byibura bamenye ko akiri ho imitima yabo ituze. Urakoze cyane Umwanditsi wacu

  • - Egide

    Murantabare we hataba habaye ibyago!

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO