Episode 58: Nasanze kw’ ivuko inkuru mbi yakwiye I Musozi

Nageze ku mugezi twavomagaho nibuka ko ariho nanywaga amazi mvuye ku ishuri, inyota yari yakomeje kumbaga nyitura aho, maze kwiruhutsa nkomeza kuzamuka, habura intera nto ngo ngere iwacu natereye amaso iwacu mbona kw’ irembo hari abantu benshi ubwoba buranyica, umutima uransimbuka nteye intambwe biranga.

Narahatirije nkomeza gutera intambwe ndazamuka, uko nasatiraga iwacu umutima ugakomeza gutera insigane, amaherezo y’ inzira agera iwacu abankubise amaso bakwira imishwaro biranshanga.

Mu gihe nari nkibazo ibyo ari byo nakubise amaso mushiki wanjye Mwiza ahagaze mu muryango, akimbona aza yihuta arampobera, atangira kurira abari bakwiye imishwaro baragaruka,

Mwiza-“Songa! Songa! Koko? Kuki wabikoze Songa? Kuki watumye Data yicwa n’ agahinda, Mama akaba ashengurwa ashira? Niki cyakwibagije umuryango? Ese twacumuye iki cyatumye uduta, ukatwibagirwa, tukakubika nyuma tukaza kumenya ko uriho widegembya mu mugi?

Songa! Koko niki cyaguhinduye umutima ko ari wowe twari dutezeho amaboko? Hmm! Iyaba wamenyaga agahinda So wakubyaye ajyanye nicyo yasize avuze, we wiriye akimara ngo uzadukure mukangaratete”

Mwiza mushiki wanjye yambwiye atyo amarira azenga mu maso, nahise menya icyazanye abantu benshi bari mu rugo, namenye ko Papa umbyara byarangiye, agiye ajyanye agahinda…oooh

Mwiza yakomeje kundirira mu gituza, abari aho bakomeza kumirwa no kongorerana, burya ahari abantu barenze umwe iyo batuje ibintu biba byabaye ibindi, ako kanya narikomeje njye na Mwiza twinjira mu nzu.

Koko ibyo naketse nibyo mushiki wanjye yambwiye byari byo, Data yari yasezeye ku isi y’ abazima, indirimbo z’ akababaro n’ amaganya byari byose, menya neza icyatumye mpamagarwa igitaraganya.

Agahinda kenshi, amarira n’ intimba byasaze umutima wanjye, mpungira mu cyumba ndarira ndihanagura.

Mu gitondo cyuwo munsi, ibyo kwera no kwirabura birangiye, nari nicaye mu gikari nicira urubanza, ngiye kubona mbona mama ampingutseho, yicara impande yanjye, amarira yongera kunzenga mu maso,

Mama-“Niko se Songa! Niki cyabiguteye? Koko? Ubu urumva nta soni ufite?”

Nyuma y’akanya gato nabuze icyo mvuga, narihanganye mvugana ikiniga, mbwira mama,

Njyewe-“Mama! Mbabarira! Ndagusabye mbabarira, ndakwinginze ni ukuri nanjye si njye”

Mama-“None niba atari wowe ninde? Nuko shenge wageze I mahanga, ese wabonye iki cyakurutiye so na nyoko na bashiki bawe? Naho ngo bwira habona? Ahari ibizungerezi babyina bugacya, aho bataramukanya ngo niho washimye indaro ukibagirwa ku isooko?”

Uwambyaye yakomeje kumbwira ayo magambo agahinda gakomeza kuba kenshi muri njye, ntacyo nari gushobora kuvuga nakomeje kwicwa n’ ikiniga,

Mama-“Nuko warakoza Songa gusa amaboko So yagukuyeho nta wundi uzayakuramburiraho, nanjye umwanjye niyo nagenda none ngakurikira So najyana agahinda,

Mbega Songa! Uruzi ngo uhinguke iwanyu abantu bakwire imishwaro bagira ngo uri umuzimu? Mbega kubyara ukicuza, uzi kwicuza ko wabyaye? Nako reka nere kugereka agahinda ku kandi nkureke nigire kwigunga”

Mama yagize ngo ahaguruke muramburira ibiganza, mvugana agahinda n’ amarira mutakira,

Njyewe-“Mama! Mbabarira Nanjye si njye, ndakwinginze nyumva Nanjye si njye”

Mama-“Ngo nawe si wowe? Ubwo niba atari wowe se ninde?”

Njyewe-“Mama! Ibyo nakavuze Data akabyumva ubu ntibishoboka, ariko ndakwinginze nyumva kubwe, dusangiye agahinda, nyemerera unyumve nkubwire ibyanjye nubwo bwose ntakiza agahinda ufite ariko niko kuri kwatuma umutima wanjye uruhuka”

Mama-“Songa!....nako ngaho mbwira menye gatera wabiguteye, uwagiye yagiye kandi amaganya yayadusigiye”

Muri ako kanya nongeye gutuza, niwo mwanya nari mbonye ngo mbwire uwambyaye byose, ndabohoka maze ndamubwira,

Njyewe-“Mama! Urakoze kumpa aya mahirwe, kuba wemeye kunyumva byibura ni amahirwe nkeshya ko ari wowe nsigaranye ngo nkubwire ko nanjye atari njye, ubuzima buri hanze aha butoroshye, bwo bwanzitiye bukamboha uko natekerezaga kugaruka ku isoko nkesha kubaho ngahura n’ amahwa akantobora ibirenge nkicara aho ngeze intimba ikaba yose,

Mama! Nkiva ku ishuri narebye kugaruka hano ngo nicare mbona bitaba ari byo, mfata icyemezo cyo kujyana n’ umusore wari inshuti yanjye iwabo mu Ruhengeri kuko babivuze neza ko akanyoni katagurutse katamenya aho bweze, ibyo byose nabikoreraga kuzabakura mu buzima bubi nkuko mwatanze byose ngo nige,

Mama! Ngitangira ubwo buzima ntabwo nanze kugaruka aha murugo kubwanjye ahubwo Nanjye si njye, inzozi zanjye za buri joro ntabwo zaburagamo wowe na Papa, barumuna banjye ntibagiwe na mushiki wanjye Mwiza wambererekeye akava mu ishuri ngakomeza,

Mama! Nkigera hanze iyo nabonye byinshi, ubuzima ntabwo bworoshye, nahuye na benshi, mbona byinshi ariko ntabwo nigeze mbibagirwa, buri uko natekerezaga gutaha iwacu amahirwe nabaga nshigatiye yanshaka mu myanya y’ intoki,

Mama! Nanjye si njye ubu ndicuza kandi mfite agahinda kenshi nawe urabibona, gusa mumbabarire, nubwo Data atanyumva ariko nzi ko navutse mwarabaye umwe, aho atari urahari, mbabarira”

Nyuma y’ akanya gato,

Mama-“Songa mwana wanjye noneho ndakumvishe, nubwo mfite intimba ntabwo nabura kukubwira ko nishimiye kukuboba ukiriho, twari tuzi ko wapfuye ndetse n’ ikiriyo cyawe cyahuruje inshuti n’ abaturanyi”

Njyewe-“Ibyo narabimenye kandi byanteye agahinda nifuza ko umvura wowe wantwise amezi icyenda ukanyonsa, ubu nkaba nduyu ndiwe”

Mama-“Songa mwana wanjye none nyuma y’ agahinda n’ amarira yashotse akagera ku birenge ubu uratekerezai ki?”

Naratuje ijambo ry’ umubyeyi rikomeza gucengera mu matwi risakara mu mutima maze ndamubwira,

Njyewe-“Mama! Nyemerera umpe amahirwe, utamfata nkuko wantekerezaga igihe utambonaga, mwongere mungirire ikizere nerekane icyatumye mbajya kure, ni mwe nagiye kure nshakira ahazaza, impumu isigaye muri njye, nubwo Papa agiye ajyanye agahinda ariko ndahari ngo mbakize icyo gikomere”

Muri ako kanya Mama yongeye kwitsa umutima mbona imbaraga ziraserutse ntega ibiganza nawe arabimpa ndamukomeza, nabonye neza ko uwakubyaye aba akuzi, numva ambwiye ngo….

Mama-“Ndakuzi mwana wanjye, ntabwo wigeze umbera ikirumbo, nibwiraga ko wapfuye kubera ko utari gutekereza kujya kure yacu kubw’ iraha no kwibagirwe aho wavuye,

Buri munsi numvaga ko hari impamvu nkuko wabimbwiye ariko nashaka iyo mpamvu nkayibura, ndakumvishe kandi kuba ukiriho ndagaragiwe, enda ngwino tugushakire icyo kurya, ndabizi kuva waza ntabwo wari wakora ku munwa”

Njyewe-“Urakoze mama, ahubwo se bwira Mwiza aze tujyane mu gasanteri turebe icyo twahaha, ntabwo nubwo naje kuko namenye ko nkenewe byihutirwa ntabwo naje imbokoboko, naje nzanye impambo n’ ubundi nicyo naharaniraga, ubu nabonye akazi kandi nicyo naharaniraga ngo nzabakure mu mage, nubwo ntakubwira inzira byanyuzemo aka kanya ariko ntabwo byari byoroshye”

Mama-“Ndabyuma shenge amahanga arahanda, aho utuye se wumva radiyo? Mwiza yaje aje gutanga itangazo kuri radiyo dore ko twari twaramenye ko uriho utapfuye nkuko twabicyekaga, umwana wanjye disi atekereza kure njye numvaga ko tutazongera kukubona”

Njyewe-“Ugira ngo se itangazo naryumvishe kuri radiyo ko naryumvanye umusore washyiraga abagenzi mu modoka? Erega buriya n’ inuma igurukana ubutumwa bikaba umugisha iburekuye bukagwa kuwo bwari bugenewe, nabonye Mwiza amahushuka birangira mukurikiye ndamubura, ariko ubutumwa bwo nari nabumenye kare”

Mama-“Ahaaa! N’ iterambere ga mwana wanjye twe turabyina tuvamo”

Nahise mpaguruka ku ibuye nari nicayeho,

Njyewe-“Mbwirira Mwiza aze tumanukane turebe icyo nahaha, mbone gusubira I Kigali ejo ni akazi”

Mama-“Cyo re! None se ugiye kugenda udakuye n’ ikiriyo?”

Njyewe-“Uwakubwira ko na patron atazi ko nabuze Data, iyi si, ahaaa!”

Mama-“None se sinabonye ufite icyombo? Wabimubwiye ukamusaba uruhushya wenda nkurw’ icyumweru ukabanza gushyitsa agatima mu nda? Ubundi ako kazi wakorana agahinda…..”

Njyewe-“Ariko uziko ari byo? Erega ntundenganye Mama, nakabonye ngakeneye, mba numva mu bintu byose ariko gakwiye kuza mbere y’ ibindi, telephone yari yashizemo umuriro, mbwirira Mwiza aze tumanukane ningera ku muhanda telephone ndayishyira ku muriro mpamafare boss musabe uruhushya”

Mama-“Ku muriro? Na hano ariko twacanye mu ziko, si ngombwa kujya ku muhanda….”

Njyewe-“Hhhhhh! Oya ntabwo mvuga umuriro wo muziko ndavuga umuriro w’ amashanyarazi”

Mama-“Eeeh! Erega ndashaje, reka nze mbwire mushuki wawe aze mugende, mbabajwe nuko So yigendeye atahiye adafunguye ku mahaho yawe”

Mama yagiye atyo nongera kuganzwa nicyo yari asize avuze kuza Nanjye si yari njye, narahagurutse njya kwambara agapira, njye na Mwiza tumanuka tugana mu gasanteri.

Twagezeyo twinjira kwa Rutayisire, umucuruzi umwe wari uzwi na twese, yari abimazemo igihe kirekire, yahahirwaga n’ abishoboye, ibyo kumbaza ngo ndi mwene kanaka ntibyabura.
\
Umuceri, akawunga n’ ibindi cyera twaryaga ku munsi mukuru narabihashye, mushiki wanjye byari byamurenze, tumaze gushyura mu mifuka ibiri turicara,

Njyewe-“Mwi! Baguhe iki se cyo kunywa?”

Mwiza-“Songa! Dutahe! Ubwo se ushaka kungurira iki nyuma yibi byose duhashye? Urumva hari andi mafaranga ushaka gutanga? Oya dutahe ese ubwo ufitee amafaranga koko utambesye”

Njyewe-“Humura icara baguhe Fanta unywe tubone guterera umusozi, erega ndazirikana, ndabizi ko wambererekeye ngo nige kandi niki numvaga ko nzaheraho ngo Data na Mama babone ko babyaye”

Mwiza-“Oya Songa! Fanta irahenda! Basi tugende ungurire ubushera”

Njyewe-“Oya baguhe Fanta wumve uko ibikonje bimera, nanjye ndaba nshyizeho telephone ijyemo umuriro mpamagare Boss musabe uruhushya wenda ampe iminsi ibiri ya konji, mbonereho no kubwira Teta ibyambayeho………………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 59 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Egide

    Mwaramutse! Amatsiko yakaze

  • - Egide

    Mwaramutse? Mwabaye amahoro mwanditsi dukunda,? Muduhe inkuru twumve uko Teta avanze agahinda mu kandi.

  • - General

    Mwanditsi rwose utumara irungu tukabikunda ariko rwose utudohorere, icyago cya Corona ntikitworoheye none no mu nkuru ndabona ibyago ari hatari kbs. Muduhuhiremo imiyaga disi

  • - Egide

    Yoooo! RIP disi! Teta arimo kurira bamwubye na Songa abaye imfubyi aka gahinda koko! Amatsiko arabaga amagara

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO