Episode 6: Umunsi umwe ntazibagirwa hari uwo nakubise amaso nta ubwenge

Muri ako kanya namenye neza impamvu Teta yantoranyije mu bandi cya gihe…wa munsi ubwo nabyiganaga ngo ngere imbere mbone akazi…Yoooh! Burya bwose yabonye uko mbyigana yibuka musaza we yabuze maze ampfumbatiza amahirwe abona bake kuri ubu.

Hashize akanya katali gato mwihanganisha mushimira mu mugongo, muhanagura amarira yahise ambwira,
Teta-“Songa! Byose nabikoreye musaza wanjye, buriya nageze hariya mbona ukuntu abantu bari bahuruye batonda umurongo nibuka umunsi wanyuma njye na musaza wanjye,

Nakubonye ubyigana nibuka byose maze ngushyira mu mwanya wa musaza wanjye, ndemera ndatukwa, bavuga ko nariye ruswa n’ ikimenyane ariko nari mpfite impamvu”
Njyewe-“Yoooh! Ese maama?”

Nyuma y’ akanya gato, ako kanya hahise hinjira umusore wihutaga cyane ahita ambwira vuba,
We-“Ngirira vuba ndihuta! Ndashaka kuvunjisha kandi ndi kumwe na ba Boss nta gutinda…”

Nagiye mubyo kumwakira, ibya Teta biba bigiye ku ruhande, disi isura ye yari yahindutse yuje umubabaro ndetse ahita anansezera musaba kwihangana akantegereza tugatahana ariko aranga, agenda atyo.

Nka saa moya n’ igice nibwo nakinze ndataha, ngeze hanze kuko bwari bwije ntangira kubona imodoka nyinshi, abantu benshi mbese ntangira kwibaza aho ndi bunyure ngo nambuke umuhanda.

Negereye abandi nabonaga bambuka ngize amahirwe ngera hakurya mpfata umuhanda, nongeye kwisanga hagati y’ imihanda ibiri, mbura uwo nshamo.
Usibye ko nibukaga ko twamanutse ku ishami rya banki ya BK nta kindi nibukaga, natangiye kwibaza uko nabigenza ariko mbura igisubizo, ntangira kwibaza impamvu nta n’ agatelephone ka make ntunze ngo mpamagare Teta cyangwa Bily.

Mu gihe nari nkireba hirya no hino hari umu motari wahagaze imbere yanjye, ahita ambaza,
Motari-“Twagiye Boss?”
Njyewe-“Oya ntabwo ntega ahubwo wandangiye kuri BK iri hano hafi ko umuntu yandangiye ko ariho ari?”
Motari-“Kuri BK?”
Njyewe-“Yego!”
Motari-“Ahubwo se waretse nkahakugeza ko ari atatu yonyine?”
Njyewe-“Magana atatu yose?”

Natangiye gutekereza ukuntu ngiye kwishyura amafaranga maganatatu kubera kuyoba, nibaza ubundi amaherezo nintayatanga ngo wenda mbone ngeze kuri BK ubundi ahandi ho sinari kuhayoberwa, mfata umwanzuro,

Njyewe-“Ngaho hangeze mota! Ndayafite ndayaguha nta kibazo ariko wihute”
Motari yampereje casque nicara kuri moto, ayikubita umugeri umwe, ntitwarenze metero magana atatu yahise ahagarara,
Motari-Ni hano Boss!...”

Nakuyemo Casque nitegereza neza koko mbona niho, mva kuri moto vuba ntangira kubaza mutari,

Njyewe-“None se ubu ndakwishyura?”
Motari-“Ngo iki? Utanyishyura se? Ushaka kumbwira ko nguhaye lift se?”
Njyewe-“None se ni gute wanyishyuza urugendo rutageze no ku munota?”
Motari-“Si ngaho! Ubwo ushaka kunyambura reka nze nyiveho noneho duhangane, gute se wakwanga kunyishyura?”
Njyewe-“Basi reka nguhe maganabiri mota, uru ntabwo ari urugendo rwa magana atatu kabisa”

Motari-“Aca wewe! Iyo moto ihagurutse ipine iba ishira mpereza amafaranga magana atatu”
Nabonye motari asa nushaka kurwana nkora mu mufuka ndamuhereza, yicara kuri moto,
Motari-“Nundi munsi uzajye umenya ko Kigali barya badahinga, nyagukuyemo nyine, no kurangisha barishyura!”

Yakije moto agenda nsigara mpagaze nk’ igiti cyakubiswe n’ inkuba, hashize umwanya utari muto ntekereza kubyari bimbayeho ndahindukira nkomeza hirya gato, ndenze indi etaje mbona agahanda kamanuka kagana kwa Bily ndiruhutsa, sinjye wabonye mpagera.

Ninjiye mu gipangu nkomeza mu nzu, ngikingura umuryango nakubise amaso Bily ndikanga nsubira inyuma ndakinga kubera ibyo nari mbonye.
Hashize akanya gato umuryango warakingutse,

Bily-“Man! Kuki winjira udakomanze kweli?”
Njyewe-“Pole sana kabisa, ubutaha ntabwo bizongera, wari wambwiye ko ngomba kwisanzura niyo mpamvu!”

Bily-“Ewana uhise udukura muri mood kabisa, ukuntu twari tugeze muri mood ya danger”
Njyewe-“Ayayaya! Ubutaha ntabwo bizongera ndabikwijeje, ahubwo se uriya mukobwa muri kumwe ni Belinda ko ntabashije kumubona mu maso?”
Bily-“Wapi ntabwo ari we, abakobwa mpfite ntendeka wowe erega ntabwo wababara, ahubwo rero….sasa ba ugiye kwikatisha, upimanye nka nyuma y’ amasaha abiri ubone kugaruka”

Njyewe-“Kwikatisha?”
Bily-“Yego! Kwikatisha ni ukuba wizerereza, utembera utemberaaaa kuko nyine urabibona ko mfite umushyitsi”
Njyewe-“Eeeeh!”
Bily-“Ba wikatisha rero wowe mbanze mpfate umwana neza ubundi uze kugaruka tu”

Nta kundi nagombaga kubyemera, narasohotse ngera muri ka gahanda, nzamuka ku muhanda mu nini ntangira gukata wa mugani wa Bily.
Uzi kugenda utazi aho ujya, nta gahunda ufite? Narakase ndongera ndakata koko, ndushye nibwo nasubiye inyuma cyakora bwo ntabwo nigeze nyoba nari nagiye ndeba neza aho nyura iyo bishoboka nari kujya nsiga ibibabi by’ ibiti mu nzira ngo nze kumenya aho nanyuze.

Nageze kwa Bily noneho ndakomanga, ngitegereje umuryango warakingutse asohoka afashe akaboko umukobwa baseka ubona ko akanyamuzeza ari kose,
Bily-“Eeeh! Cherie! Uyu musore yitwa Songa niwe tubana hano”

Uwo mukobwa yahise aseka amasoni aramwica akurura Bily baragenda nanjye ndinjira ndicara ndiruhutsa dore ko nari nahabye kubera gukata.
Nakomeje kwitegereza ukuntu ibintu byari bitereye hejuru nibuka ko n’ umunsi wa mbere ntaha kwa Bily ariko nabisanze, hashize akanya katari gato Billy yinjira yishimye ankubita mu kiganza,

Bily-“Ewana uri kabarira kabisa, wabariye neza neza mperekeje Caline uba uraje! Ndakwemeye tu!”
Njyewe-“Wahora niki ko nafashe inzira n’ umuhanda nkagenda kugeza aho naniriwe ngakata nkagaruka!”

Bily-“Hhhhh! Niko bimera wangu, none se ubundi iyo ujya nk’ ahantu ukicara ugafata kamwe aho kwiha umuhanda?”
Njyewe-“Eeeeh! Bily! Buriya uko undeba uku ntabwo nari nifata ngo njye ahantu nigurire agacupa kamwe, cyakora icyayi cyo narakiguriye, nabwo kandi sinzi uko byari byagenze”

Bily-“Koko se? Ubura iki se wangu?”
Njyewe-“Bro! Buriya uko undeba uku nakuze ntagira ako gatima, amafaranga yose nabonaga nayahaga agaciro gakomeye nkumva ko kuyajyana ahantu ngo nyaguremo icyo kunywa no kurya ari ugusesagura,
Amafaranga nabonaga yose narayabariraga, nkabara imyenda, inkweto, n’ ibindi byose nawe urabyumva, kabisa ibyo kuba natekereza ibindi wapi kabisa”

Bily-“Ayayaya! Ndumva kabisa warahuritse pe! Ubwo se inshuti uzikura hehe niba utajya wicarana n’ abasore bagenzi bawe ngo musangire?”
Njyewe-“Buriya se niho inshuti ziva?”
Bily-“Saana! Njyewe rero nakuze mu buzima bwo gusohoka, najyaga nsohokana n’ ababyeyi bakangurira, kugeza na nubu byabaye umuco kuri njyewe, akenshi nkunda gusohoka nkigurira cyangwa nkagurira abandi ubuzima bugakomeza”

Njyewe-“Eeeeh! Ndumva naracitswe byinshi kabisa, ndumva mfite amatsiko yo kugera muri ubwo buzima nanjye”
Bily-“Humura ubu wabitangiye, ubwo twatangiye kubana wowe tuza uzabona ibitangaza”

Amatsiko yakomeje kwiyongera Bily akomeza kumbwira iby’ ubuzima bwiza yiberamo, dukomeza kuganira mubwira iby’ uko nayobye araseka ajya hasi, narura ibiryo Caline umushyitsi we yari yatetse ndarya tujya kuryama.
Nageze mu cyumba cyanjye mbere yo kuryama nongera gutekereza kuri Teta, nibutse amarira ye imbere yanjye, nongera kwibuka impamvu yamuteye kumpa inzira ngo ntambuke, nitsa umutima ninjira mu mashuka ndimiramiza nk’ ibisanzwe ibitotsi binsamira hejuru.

Iminsi yakurikiyeho natangiye kumenyera, noneho ntabwo nayobaga, nageraga ku kazi ngataha nta kibazo ngize, abakiriya batangira kumenyera ntangira kwishimira ubuzima nari ndimo.

Umunsi umwe ari kuwa gatandatu ubwo nari nicaye muri salon njye na Bily nagiye kumva numva urugi rurafungutse nibaza umuntu ukinguye adakomanze dore ko byari byarabaye itegeko, mu guhindukira nakubise amaso uwo nabonye ngakubitwa n’ inkuba,….

Nahuje amaso na Belinda w’ amateka nsa n’utaye ubwenge, amaso yanjye agarukamo bya bihe…wa munsi urubwa rumbera ngafata umwanzuro wo kuzinukwa urukundo ngataha nkubita agatoki ku kandi…………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 7 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ku munsi wejo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - NYAWE

    Umwanditsi mwiza w’inkuru ndende. Courage brother

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO