Episode 60: Nagarutse nsanga Teta yatangiye akazi mu bitaro

Uwo musore yakomeje gutongana nuwo mukobwa, hashize umwanya utari muto uwo musore wari utwaye arambwira,
We-“Bite se??”
Njyewe-“Ni byiza nuko numva mutongana kubera njyewe?”
We-“Ibyo byihorere ahubwo umbwire aho ugiye numve ko twakwigiza imbere nkuko wari ubidusabye”

Njyewe-“Niba mugera i Kigali aho mwansiga hose nta kibazo kandi wenda niba ari n’ impungenge ndabishyura ayo dusanzwe twishyura kuri bus”
We-“Oya ahubwo injira mu modoka tugende”, nasubiye inyuma Mwiza ampereza igikapu ndamuhobera, ninjira mu modoka arampepera, irahaguruka dufata umuhanda.

Twarenze nka kirometero eshatu mu modoka ntawe uvuga, narabibonaga neza ko hagati y’ abo babiri basaga n’ abafitanye ibanga n’ impamvu bari kumwe bonyine mu modoka hajemo agatotsi.

Twakomeje kugenda tugeze ahantu hamwe wa musore wari utwaye arahagarara maze aravuga, We-“Ntawe muri mwe se ushaka kujya kwirwanaho ko njye uruhago rwari rugiye guturika?” , wagira ngo yari yabimenye ko nanjye meze nabi nshaka kwihagarika cyane, nahise mubwira vuba.

Njyewe-“Ntunsiga turajyana, saho unkuye, buriya iyo watse lifuti kugira ngo uzavuge ngo muhagarare njye kwihagarika…..,aba ari hatali kuri bamwe n’ umwuka barawufunga, kwitsamura cyangwa gukorora bikaba ibindi”
We-“Hhhhh! Mbega! Burya bwose nibyo bya lifuti?”

Njyewe-“Wahora niki ko hari n’igihe ucikwa ugafata ku kanyirayo”
Wa musore yarasetse ajya hasi turasohoka, tumanuka gato twinjira ahantu twabonaga hasize irange ry’ umutuku, mbonye abaduha kalibu menya ko ibyo ari byo byose ari ahantu bahora bategereje abakiriya, tubaza aho bihagarira baraturangira tuvayo tuganira ambwira.

We-“Naho ubundi ibyo wavugaga bya rifuti byo nibyo, byambayeho nanjye nabihamya ariko kuri njyewe wirekure kabisa, ntiwishishe ngo wifunge uruhago rurinde ruguturikana, yewe, nushaka ufate no kukanyirayo”.

Njyewe-“Ntiwumva se urakoze cyane, ni byiza cyane kuba hari aho wavuye ukaba ubizirikana ubu ukaba uzi icyo wabuze muri icyo gihe ukagiha abandi, muri ibi bihe hakenewe abantu nkawe”.

We-“Ariko ubundi uwafata kamwe hano tukiganirira tugakomeza urugendo hari ikibazo?” Njyewe-“Eeeh! Byari byo ariko urebye ndihuta….”
Nagarukiye aho… nibutse ko nateze lifuti ntagombaga gushyira ku nkeke uwayimpaye, ndikoroza maze ndigarura ndamubwira, Njyewe-“Nta kibazo, hari ubwo se buriya turahatinda?”.

We-“Oya ni kamwe kamwe ko kururutsa ivumbi, erega buriya tuvuye ahantu kure, nako twicare….” Njyewe-“Hanyuma se uwo dusize mu modoka?”

We-“Mwihorere! Uriya tumaranye igihe! Ndamuzi, iyo yigize akaraha ka jya he nzi uko mutwara, buriya twashwanye niyo wavuga ngo aze dusangire kamwe twicaranye n’ Imana ntabwo yaza”.

Njyewe-“Eeeeh! Ntabwo byoroshye, kumara isaha n’ igice yose mu rugendo tutavugana?” twaricaye ndetse abakora aho hantu baza kutwakira baduha icyo kunywa, uwo musore atangira kunganiriza ambwira, We-“Naho ubundi buriya niyo byari kugenda gute ntabwo nari kugusiga ku nzira, uzi kugenda n’ amaguru sha no kunyagirwa ubona imodoka zikunyuraho izindi zigucanira amatara ufite n’ ayawe? Ntabwo nabyibagirwa!”.

Njyewe-“Eeeh! Ko numva ubivuga nk’ ibya hatali se ibyo hari utabinyuramo?”
We-“Ntubizi se ko ribara uwariraye! Ubwo buzima nabumazemo igihe kirekire, ntibazakubeshye ntawe umenyera akabi ndi muri ibyo bibazo nasabye Imana kuzampa imodoka nyisezeranya ko nzajya ntwara abantu bose nsanze ku nzira bakeneye lifuti”.

Njyewe-“Eeeh! Ntiwumva se! Nanjye nkabona aho uwo mutima uva ariko buri wese aca mu bwe buzima akamenya icyo asaba Imana ureke za nzozi z’ umukene wasabye ko icyo azajya akoraho cyose kizajya kiba zahabu”
We-“Hhhhhh!”.

Nyuma y’ akanya gato dutuje…. Njyewe-“Eeeh! Twaganiye nibagirwa kukwibwira, nitwa Songa, hariya duhuriye ni mu nzira iva iwacu kw’ ivuko, buriya musanze nategaga imodoka inzana i Kigali kuko ari ho nagiye gushakira ubuzima muri make nagiye gupagasa”.

We-“Eeee! Nanjye nitwa Moses, nibera i Kabuga ni naho twari dutuye mbere muzehe na mukecuru batarasaza ngo bajye kwibera kure aho bazasazira biyororera banahinga”.

Njyewe-“Ok! Ndumva barahisemo neza”, Moses-“Oya nibyo twari twarabiteganyije cyera! Naho uriya mukobwa rero wasigaye mu modoka ni umukunzi wanjye, nari mvuye kumwerekana kuko dufite gahunda yo kuba twazabana mu gihe kiri imbere”.

Njyewe-“Ok! Ni byiza cyane kumenyana nawe Moses! Umunyarwanda buriya icyo yavuze amaherezo cyagiye gisohora inshuti iva ku nzira”.

Moses-“Ibyo uvuga nibyo rwose, ubu se ntitubaye inshuti tukaba tunasangiye tugafatanya urugendo”.

Njyewe-“Ariko rero nubwo twicaye ndi kwibaza icyo umukunzi wawe ari gutekereza? Ibyo ari byo byose twatinze kandi ntabwo byari bikwiye ko urugendo rwanyu rwarangira mushwanye kandi mwari muvuye ahakabateye ibyishimo mwibukiranya ukuntu nyirabukwe yacaracaraga amwakira”.

Moses-“None se hari uruhare nabigizemo? Njyewe icyo nanze ni kimwe nuko ibyifuzo bye byaba ari byiza, byaba ari bibi aba ashaka kubigira itegeko, ibaze ariko umuntu washakaga ko tugusiga ku nzira”.

Njyewe-“Mose! Nawe si we erega wasanga yari afite impungenge zo gutwara uwo utazi”. Moses-“None se nawe ushyigikiye ko umuntu agomba gufasha uwo azi gusa uwo atazi akamwihorera?”.

Njyewe-“Oya! Oya rwose ibyo si byo!”. Moses-“Nari ngize ngo….” Njyewe-“Ariko rero niba bishoboka twakomeza urugendo, ubu kuba twamusize wenyine nabyo biri gutuma atekereza byinshi, akibaza uwo ari we impande yawe, kandi ndabibona ushobora kuzaba nka ba bagabo?”.

Moses-“Abahe bagabo se?”. Njyewe-“Babandi banga gutongana n’ abagore bagahungira mu kabari”. Moses-“Hhhhhh! Tugende! Reka twigendere uriya ndamumenyereye ntaguhangayikishe ngo bibe byaba ngombwa ko usa nutuzamo hagati ngo ube watwunga”.

Njyewe-“Ok! Nta kibazo reka ngarukire aha”. Muri ako kanya twarahagurutse Moses arishyura tuzamuka tujya aho yari yasize aparitse, arakingura turinjira, twasanze umukunzi we yicaye mu modoka uburakari ari bwose, twongera gufata urugendo.

Njye na Moses twakomeje kugenda tuganira ariko umukunzi we akomeza kugenda ahigima yitsa umutima bidatinze twageze i Kigali arahagarara.

Moses-“Uwakugeza hano se hari ikibazo muvandi? Nkabona uko ngeza mu rugo Joannah”. Njyewe-“Eeeh! Nta kibazo, murakoze rwose dore tuhageze vuba iyo mutampa lifuti banza nari kurara ku nzira”.

Moses-“Ahubwo se harya nimero yawe ni kangahe ngo nzaguhamagare tuvugane?”. Njyewe-“Wa mugani ubu nari ngiye njyanye iki? Nimero yanjye ni zero, karindwi…..”
Namubwiye nimero zanjye gusa telephone yanjye yo yari yazimye kubera umuriro, ambwira ko azampamagara nta kibazo ndabasezera ndasohoka ngeze hanze njya gufata imodoka ijya i Gikondo.

Nageze mu rugo bidatinze, nshyira igikapu hasi nshomeka telephone ndicara, nkomeza gusubiza inyuma ibihe nagize ari nako nitsa umutima nyuma, ibitekerezo byanjye byerekeje kuri Teta nibuka uko namusize nta epfo nta ruguru mu nzu icukuye nyuma yo gucucurwa, umutima wongera kunsimbuka.

Nakomeje gutuza no kwibaza byinshi, sinzi uko byaje, muri ako kanya kubera urukundo mfata umwanzuro wo guhaguruka nkajya kumureba aho ari hose, yaba iwabo cyangwa kwa muganga.

Ngihaguruka ako kanya telephone yajye yaratse, yari imaze kugeramo umuriro muke, nimero ntazi zihita zihamagara. Nahise ntekereza mbere ko nta wundi atari Moses nkanda yes nshyira ku gutwi, natunguwe no kumva ari ijwi ry’umukobwa.

We-“Ntabwo uri kunyumva?”. Njyewe-“Eeeh! Noneho ndakumva neza”. We-“Kare kose se, ndi kukubwira ngo nitwa Joannah!”. Njyewe-“Joannah! Joannah se wa hehe? Joannah?”.

Mu gihe nkimubaza telephone yarongeye irazima nyishyira mu mufuka byose na charger ndasohoka ndakinga, feri ya mbere hari kwa mu rugo kwa Teta.

Manuka njya kwa Teta nongeye kumutekereza, isura ye yiganza mu bitekerezo ngeze iwabo ku muryango ndiruhutsa ndakomanga.

Byabaye ubugira gatatu ndetse na kane mpita mbyibwira ko ntawe uhari, mpina akagongo nerekeza ku bitaro. Ku bitaro nagezeyo bwije nka saa mbiri n’ igice, nicara ahantu bakiriraga abantu, maze kurambirwa ndahaguruka ntangira gukatakata nshaka uko nabaza uko nabona umuntu urwarije aho.

Sinzi uko nabonye umuntu imbere yanjye wari wambaye itaburiya, akagofero mu mutwe n’ agahomamunwa, afite ibikoresho by’ isuku yashishikaye akoropa, mukumukoraho yarahindukiye nkubitwa n’ inkuba no guhuza amaso na Teta….uwo mukozi w’ isuku yari Teta……………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 61 yiyi nkuru “Nanjye si njye”

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Bella

    Mwanditsi wacu ntiwibuririza uti agagomamunwa😂😂😂 ibintu ni agahomamunwa

  • - Mwezi

    Woooow thank u eddy muri ibi bihe turagukeneye pe! Turagukunda udutera imbaraga

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO