Episode 61: Nahumurije Teta umwanzuro we utuma ndushaho kumukunda

Sinzi uko nabonye umuntu imbere yanjye wari wambaye itaburiya, akagofero mu mutwe n’ agahomamunwa, afite ibikoresho by’ isuku yashishikaye akoropa, mukumukoraho yarahindukiye nkubitwa n’ inkuba no guhuza amaso na Teta….uwo mukozi w’ isuku yari Teta,

Njyewe-“Teta! Ni wowe mbona cyangwa?”

Hashize akanya katari gato nsa nuri mu nzozi, Teta angwa mu gituza ndamucigatira numva yitsa umutima ubugira kenshi twikanze twumva intambuko y’ umuntu turarekurana vuba vuba, akomeza gukoropa yijijisha nanjye nkora mu mifuka ntangira kwisomesha ibyari bimanitse ku gikuta.

Uwatambukaga amaze kurenga nahise mfata akaboko Teta aterura indobo n’ umukoropesho tugenda twihuta dukata inyuma y’ inyubako twarimo, twikinga ahantu itara ritagezaga urumuri,

Njyewe-“Teta! Ibyo mbona nibyo cyangwa ndarota? Ntabwo mbyumva? Wowe n’ umukoropesho uhanagura aho abantu bakandagira?”

Teta-“Utangajywe niki se Songa? Kuba usanze natangiye aka kazi?”

Njyewe-“Yego! Ntabwo mbere hose nigeze ntekereza ko umunsi umwe nshobora kuzakubona muri aka kazi”

Teta-“Songa! Wikwirenganya ntabwo uri umuhanuzi, usibye nawe nanjye ntabwo nari nzi ko nzisanga muri aka kazi ariko ubu nkarimo kandi ndagakora ngakunze nkuko nakora akandi kose”

Nikije umutima amagambo ya Teta acengera mu mutima akomeza mu ndiba yawo nyuma y’ akanya gato ndamubwira,

Njyewe-“None se byaje bite Teta?”

Teta-“Songa! Nyine nawe uzi ibihe wansizemo, waragiye nsigara mpangayitse, nsigara ntaho ndi gusa nakomeje kwishakamo imbaraga n’ ibisubizo, binsunikira mu gusamira hejuru aka kazi unsanzemo”

Njyewe-“Yoooh! Noneho wapiganwe n’ abandi?”

Teta-“Oya, hari umusore twiganye waje hano, tumaze kuganira ambwira ko akora muri company yatsindiye gukora isuku hano, amaze kubimbwira mubaza niba nabonamo umwanya, niwe wamfashije ntangira akazi ngo byibura njye mbona aho nkura amafaranga niyo yaba make”

Nongeye kwitsa umutima maze ndamubwira,

Njyewe-“Teta! Nubwo ntishimiye kukubona uri muri aka kazi ariko kandi ngushimiye ko utirebye ubwiza bwawe ukabwirengagiza ugakora akazi benshi basuzugura, ukabikorera ko uzi neza ibibazo uruhuri twisanzemo,

Nubwo bwose ntifuza ko wazatinda muri aka kazi ariko basi courage, kuko uzi icyo ushaka kandi ukomeza kwishakamo ubushobozi, ibyo bose bituma nkomeza kugukunda, ni wowe mukobwa ukwiye gukundwa”

Teta-“Urakoze Songa!”

Njyewe-“Hanyuma se mukecuru na Denise bameze bate?”

Teta-“Ahaaa! Iby’ abarwayi se….turacyabara ubukeye gusa turashima Imana ko bagitera akuka”

Njyewe-“Oooh! Nkomeje kugira ikizere ko no gukira bazakira, burya Imana niyo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bwacu, ndibuka igihe igikuba cyari cyacitse imihanda yafunze kubera impanuka yabo, benshi bavuga ngo abari barimo ntawe urokoka none dore iminsi ikomeje kwicuma bahumeka….”

Nyuma yo kwitsa imitima twese,

Teta-“Hanyuma se wowe amakuru? Urugendo rwabaye ubuhoro?”

Njyewe-“Teta! Ubuhoro bwo ntabwo, burya nafashe urugendo ngeze aho nterera amaso nkareba ku gasozi k’ iwacu mbona abantu bahuruye, mpingutse iwacu bakwira imishwaro, nsanganizwa n’ inkuru mbi imbwira ko Papa amaze umunsi umwe yitabye Imana”

Teta-“Yoooh! Songa! Ihangane ni ukuri, ubwo se wabuze n’uko umbwira koko? Ko nzi ko nta kihuta nk’ inkuru mbi?”

Njyewe-“Urumva, nkigerayo naracanganyikiwe, nongeye gutekereza neza imihango yo kwera no kwirabura ihumuje, nabwo mfashe telephone nsanga yazimye cyera, gushaka umuriro nabwo biba ibindi”

Teta-“Yoooh, mbega inkuru mbi kuri njye….”

Njyewe-“Ubwo nkibona uko nsubira ku murongo kuko nari nzi ko utari ku murongo nahamagaye Kalim ngo mubwire ibyo nasanze iwacu nawe ndamubura kugeza ubwo nari nkigera mu rugo nkanga kuryama ntakubonye, niyemeza kuza kugushaka iwanyu nkubuze nza hano”

Teta-“Ubwo se ntiwigoye uza Songa, iyo uryama ukaruhuka ko mbyumva umaze iminsi udasinzira?”

Njyewe-“Teta! Iyo ndyama ntakubonye n’ ubundi ntabwo nari kugoheka ntazi uko umerewe, wumve ngo mu gihe nari maze ntakubona numvaga mpangayitse cyane burya uwo ukunda umuhozaho umutima, kandi umutima niwo muntu”

Nyuma y’ akanya gato k’ umutuzo,

Njyewe-“Basi tugende ngufashe akazi mbone gutaha, ndabizi ubu ukararamo bwacya ugakomerezaho umunsi n’ imvune zo kwita ku barwayi, mu rugo ho ubu warahibagiwe kuko ntacyo ugenda usangayo”

Teta-“Wari ukoze Songa! Kumfasha kwawe ntabwo byashoboka hagize ukubona byambera bibi”

Mu gihe twari tukiri aho hantu hatageraga urumuri hari uwaduhingutseho, yari umugabo wari wambaye imyenda y’ abarinda ibitaro aducanaho itoroshi.
We-“Mwebwe bite? Muri gucura imigambi mibi yo kwiba?”

Teta-“Oya! Oya nta migambi mibi turi gucura, uyu yitwa Songa yari yaje kundeba, ntabwo atinda ahubwo aratashye”

We-“Kuki se mwaje kwihisha hano?”

Njyewe-“Sekirite! Twaje hano ngo twibe byibuze umwanya muto tuganire akomeze akazi nanjye ntahe”

We-“Ok! Ngaho rero taha, aya masaha ntabwo ari ayo gusura, hagize ukubona nabihanirwa”

Njyewe-“Teta! Reka ngende! Ukomeze wihangane kandi ugire akazi keza, ejo nimva mu kazi nzagerageza ndebe uko nanyura hano”

Teta-“Urakoze Songa! Imana ikurinde”

Njyewe-“Nawe bambe”

Nasize sekirite na Teta aho mfata inzira ndagenda, nzamuka ku muhanda ntega moto nerekeza mu rugo.

Mu gitondo nazindutse kare, nditegura nerekeza ku kazi, mu kugerayo nasanganiwe na Juma mu marembo akubita mu kiganza ndetse duhuza n’ intugu,

Juma-“Pole Songa! Twamenye ibyawe, twumvishe ko wagize ibyago ukabura umubyeyi, ihangane bibaho mu buzima iriya n’ inzira ya twese”

Njyewe-“Nta kundi, ibyabaye byarabaye”

Juma-“Byo ntacyo twahindura, naho ubundi….

Muri ako kanya Juma yakoze mu mufuka, akuramo ikofi arebamo akuramo inoti ebyiri za bitanu arampereza,

Juma-“Songa! Akira ndabizi nubwo atari bwo buryo bwiza bwo kugufata mu mugongo, twakabaye twaraje gutabara ariko twabimenye dutinze”

Njyewe-“Urakoze cyane Juma, rwose sinzi icyo nakubwira gusa ndatunguwe, ntabwo nari nzi ko wabikora”

Juma-“Ndabibona ko utunguwe ariko….erega buriya kuba waramfashe nk’ umuhemu kubw’ ibyabaye ukiza mu kazi ari ko buriya ntabwo ariko ndi, ni satani ugira nabi, kandi rwose kuvugisha ukuri kose ni byiza”

Njyewe-“Nta kibazo muvandi! Byibura hari indi sura yawe mbonye kandi ibyo icyo uzajya ukora cyose ntukajye wubakira ko hari ikosa rimwe ryabaye ahubwo jya ubikorera ko bikuvuye ku mutima”

Juma-“Ibyo uvuga ni ukuri byo! Rwose kalibu mu kazi dukomeze urugendo, twari turi mu mudoka ibura umugenzi umwe ngo yuzure”

Njyewe-“Hhhhhh!”

Njye na Juma twarinjiye nkomereza mu biro, aho nakoreraga na Bosco akimbona ahita ahaguruka yiyasira,

Bosco-“Eeeeh! Nizere ko uyazanye Songa! Nizere ko uzanye amafaranga y’ abandi!”
Njyewe-“Ariko se habe no kunsuhuza koko?”

Bosco-“Oya shyira hano icyemezo kerekana ko wayashyize kuri konti cyangwa uyampe mu ntoki ubundi mbone kugusuhuza”

Njyewe-“Ibi n’ ibiki ra! Dore kandi! Utangiye no kunkora mu mufuka?.............................

Ntuzacikwe na Episode ya 62 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - K.Joseph Vinny

    Ariko bosco ntabumuntu agira . pe Songa ihangane ntamvura idahita

  • - Egide

    ARIKO DISI TETA NI INTWARI! SONGA UYU MUKOBWA AGUCITSE TWABIPFA!

  • - Egide

    Bisco ko ayakunda bikabije? Songa yihangane ayashake ayamuhe kuko ndabona bikaze! Habe no kumwihanganisha?

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO