Episode 62: Kalim yarampanuye, uwo ntazi ambwira ko ashaka ko tubonana

Bosco-“Oya shyira hano icyemezo kerekana ko wayashyize kuri konti cyangwa uyampe mu ntoki ubundi mbone kugusuhuza”

Njyewe-“Ibi n’ ibiki ra? Dore kandi! Utangiye no kunkora mu mufuka?”

Bosco-“Eeeh! Ndakina se? Ku mafaranga njyewe ntabwo njya nkina….

Njyewe-“Ariko se reka kunkora mu mufuka ntakubahuka….”

Mu gihe Bosco yarwanaga no kunkora mu mufuka ku ngufu nanjye nihagazeho nanga ko ansuzugura urugi rwarakingutse…yari Manager,

Manager-“Ngaho re! Bosco! Ibyo urimo n’ ibiki?”

Bosco yarikanze cyane, aranyitaza, atangira kurya indimi ngo yisobanure, mu gihe yari ataravuga,

Manager-“Ko mutambwira? Bite? Nsanze muri mu biki?”

Twakomeje guceceka narebye kubwira Manager uko bigenze ariko ndinda ururimi rwanjye, nanga kuregana nk’ umuntu mukuru,

Bosco-“Ariko ubundi reka mbivuge, usanze ndi kwishyuza ku ngufu uyu musore amafaranga twamugurije, twaramuhembye aragenda arituramira yibagirwa yasinye ko nahembwa azishyura”

Manager-“None se umwishyuza ku ngufu kubera iki? Yanze kwishyura ku neza?”

Bosco-“Ni inshingano zanjye kumwishyuza ku neza cyangwa ku nabi, urabizi iyo baje kugenzura umutungo wa company ni njyewe bareba wowe ntawe ukubaza uko amafaranga yakoreshejwe”

Manager-“Ibyo ndabyumva, hanyuma se tureke iby’ akazi, nk’ umuntu mukuru utekereza twubaha ko yadutanze kubona izuba, habe no gutuza ngo wihanganishe Songa wagize ibyago? Akiza uhise umufata mu ishingu ngo akwishyure? Wenda tuvuge ko gucunga amafaranga ari inshingano zawe da, none se inshingano zikuraho ubumuntu?”

Bosco-“Ariko…urabona…..ariko agomba kwishyura, sinzi impamvu ushaka kumbuza kumwishyuza nkaho atari umukozi nk’ abandi….”

Ako kanya nanjye nahise muca mu ijambo,

Njyewe-“Kwishyura simbyanze erega kandi nta naho ngiye gutorokera nta mpamvu rero yo gukoresha imbaraga, kuba ntarahise nishyura ideni nuko nagize ibyago kandi umuryango wanjye ari njyewe warebaga, ntabeshye amafaranga yose narayakoresheje ahubwo ubu sinzi nicyo nzabwira nyir’ inzu”

Bosco-“Aho ntiwumva? Nawe Manager rwose nyumvira urahibereye, ubu kumwishyuza ku ngufu nakoze ikosa?”

Hashize akanya gato,

Manager-“Ok! Nta kibazo Songa! Ideni ndaba ndikwishyuriye ubwo ni njyewe uzishyura wahembwe ukundi kwezi ariko ibintu bive mu nzira akazi gakomeze”

Bosco-“Ahubwo ibyo byo nabyumva! Nabyumva rwose”

Manager-“Sawa ubwo uraza kundeba, ndumva ku ifaranga ryawe n’ umuntu yahagwa”

Bosco-“Hhhhhh! Eeeh! Niyo mpamvu nyine Company itajya ihomba, no murugo iwanjye umugore arabizi nta giceri gitakara ngo singitore, niyo yaba ik’ ifaranga rimwe, hari ubwo njya ntora n’ imifuniko ya Fanta ngira ngo n’ igiceri”

Manager yasetse agenda adusiga aho, Bosco akomeza kundeba aseka gusa mwereka ko ntishimye, akomeza kumbaza byinshi ariko nkavuga make ubundi nkicecekera, ntangira gushaka aho nari ngereje akazi ngo nkomerezeho.

Uko umuti wavaga mu ikaramu niko nabonaga ifoto ya Teta mu ntekerezo kwa muganga ari gukoropa, nkomeza kwibaza uko we na mukuru we babayeho, nibaza igihe ikizere kizagaruka nkababona baseka umutima ukomeza kubyimba ari nako nsindagira ikaramu nandika nkawitsa ngakomeza akazi, saa sita zegereje telephone yanjye yarasonnye, mu kureba umpamagaye yari Kalim.

Namwitabye vuba,

Njyewe-“Hello Kalim!”

Kalim-“Bite Songa! Uri hahandi ku kazi se?”

Njyewe-“Yego niho ndi”

Kalim-“Eeeeh! Sawa noneho sohoka uze tuvugane niho ndi”

Ako kanya nahise nsohoka, ngeze hanze mbona nguwo Kalim wari ufite impapuro mu ntoki maze kumusuhuza,

Kalim-“Eeeh! Amakuru wana?”

Njyewe-“Ni meza kabisa, aha nahe se n’ impapuro mu ntoki? Usigaye ukora mw’ ibarura?”

Kalim-“Hhhhhh! Eeeh! Izi mpapuro ko ari iz’ agaciro ra!”

Njyewe-“Reka?”

Narashyugumbwe nshaka kureba icyanditsemo ariko Kalim aranga ahubwo ahita ambwira,

Kalim-“Oya ntabwo nakwereka imitungo yanjye utazaneza ibisambo, ahubwo se ntujya muri pause ya saa sita?”

Njyewe-“Eeeh! Zageze se?”

Kalim-“Neza mu kadomo, tumanuke tujye hahandi muri ya restaurant twaririyemo cya gihe tuganire umbwire iby’ urugendo rwawe, isambu warayigabanye se ibyo naketse byabaye impamo?”

Nikije umutima maze mbwira Kalim,

Njyewe-“Wahora niki? Iyaba wamenyaga icyo bari bampamagariye igikubagahu”

Kalim-“Uuh? Ko isura yawe ihise ihinduka se?”

Njyewe-“Tugende! Tugende ndaba nkubwira”

Twamanutse tuganira twerekeza kuri ya restaurant, tugezeyo twicara mu kumba ka twenyine dutumiza ibyo kurya n’ icyo kunywa,

Kalim-“Hagati aho uyu munsi ni wowe urishyura, inshingano wansizeho nazikoze neza, nabaye hafi ya Teta natangajwe cyane n’ uburyo agufata, nabonye neza urukundo nyarwo agukunda,

Yakomezaga kukumbwiraho, akambwira ukuntu yajyaga yifuza umuntu nkawe, akambwira ukuntu atigeze yifuza kuzabona umuntu umukunda, akamwitaho adashyize ibintu imbere cyangwa afite icyo ashaka,ahubwo se ko mbona uru rukundo mu byago buriya umunsi ibibazo bizarangira bizagenda bite?”

Naramwenyuye ariko kandi nkorwa ku mutima nayo magambo Kalim yari ambwiye, nta kindi natekereje nibonye nyuma y’ ibibazo njye na Teta uko bizaba bimeze, nongera kugira amatsiko

Njyewe-“Naho se wowe wambazaga iby’ urugendo rwanjye wahora niki ko nasanganiwe n’ ibyago, burya bampamagaye igitaraganya ngo ngende numve ijambo rya nyuma Data yashakaga kumbwira ariko ayo mahirwe yanshiye mu myanya y’ intoki”

Kalim yashyize ifurusheti n’ icyuma hasi,

Kalim-“Ooohlala! Songa! Pole sana kabisa, ihangane ntabwo nari nzi ko ari uko byagenze”

Njyewe-“Nta kundi”

Kalim-“Biteye agahinda ariko! None se ko utampamagaye ngo umbwire….nako nari nibagiwe ko telephone yanjye yasubiye ku murongo ejo, nanjye benengango bamaze iminsi bansuye erega?”

Njyewe-“Uuuh? Barakwibye se?”

Kalim-“Ahaaa! Telephone yanjye bagize batya baba barayintwaje”

Njyewe-“Ibi niki koko?”

Kalim-“Kuko nta mafaranga rero nari mfite, ayo nari mfite nari maze kuyishyura ikibanza nabanje kuba ntuje, ejo nibwo naguze ako kuba nitabiraho”

Njyewe-“Uti ikibanza?”

Kalim-“Eeeh! Hari ahantu mperutse kugura ikibanza hirya gato y’ umugi! Izi mpapuro naguhishaka nizo nari mvuye kwaka ku buyobozi”

Njyewe-“Burya bwose ntabwo uri mugenzi wanjye! Ubu ufite ikibanza cyawe kuri iyi si y’ Imana?”

Kalim-“Hhhhh! Ubwo se urumva ari ibintu bikomeye koko? Reka nta bikomeye birimo kuri njye ahubwo mba numva ari akantu gato”

Njyewe-“Byihorere wowe ntubizi! Kuri njye ni inzozi nta nubwo nakwirirwa mbitekereza”

Kalim-“Ntukabure gutekereza ejo hazaza hawe, burya uwo wifuza kuzaba umutekereza hakiri kare, gushaka ni ugushobora nawe bizagenda biza buhoro buhoro, icyo ugomba kuzirikana nuko muri bike ariho hava byinshi,

Ugomba kuzirikana kandi ko ugomba gukora cyane utikoresheje mu busore bwawe kandi kuri wowe ugomba kumenya ko hari benshi baguteze amaso, umuryango wawe ndetse na Teta,

Ndifuza kuzakubona uri umugabo uhamye, ibi tuganira tubibaramo inkuru y’ akahise, ndifuza ko Teta azakwirahira kumwitaho kwawe muri bike, ukaba aho undi wese ataba bituma numva mbigukundiye Songa! Kandi na Teta arabigukundira, utaretse mukuru we Gihozo, ndakeka n’ umunsi Denise yakize……nako reka ndekere aho”

Nikije umutima hashize akanya katari gato ntekereza kubyo Kalim yari amaze kumbwira telephone yanjye irasona mbona ni nimero ntazi gusa ntabwo nigeze nyitaba kuko nari narabwiwe ko nta witaba telephone ari kumeza.

Njye na Kalim twakomeje kuganira amasaha ya pause ararangira tuva aho tugeze ku muhanda aransezera atega moto nanjye nsubira mu kazi.

Amasaha yakomeje kwicuma ayo gutaha yegereje ya nimero yampamagaye kare yongeye kumpamagara noneho nditaba,

Njyewe-“Hello!”

We-“Oui amakuru yawe?”

Ijwi ry’ umukobwa numvise ryatumye ngira amatsiko nibaza uwo ari we naho yaba anzi,

Njyewe-“Ni meza!”

We-“Ko nshaka ko tubonana se ubu uri hehe?”

Njyewe-“Ntabwo nakumenye ariko?”

We-“Hhhhh! Humura niduhura uramenya”

Njyewe-“Uuuuh! Ni surprise se ushaka kuntungura duhuye?”

We-“Hhhh! Byashoboka nabyo”

Njyewe-“Urashaka ko tubonana se amaso ku maso?”

We-“Yego, niyo byaba akanya gato”

Njyewe-“Ok! Nta kibazo noneho mbwira aho turaza guhurira, ntabwo nakwitesha ayo mahirwe wabona koko ndi buze gutungurwa”

Yandangiye ahantu ntari nzi gusa nk’ umusore nanze guseba mfa kwikiriza, ku mutima nti ndaza kuyoboza.

Saa kumi n’ ebyeri zarageze nsohoka ku kazi dore ko nari nagasigayemo ngira ngo amasaha akomeze yicume, ngeze ku muhanda nicara kuri moto, mbwira motari aho wa mukobwa yari yandangiye nkuhazi dufata umuhanda.

Bidatinze twagezeyo nkimara kwishyura tepehone yarasonnye mu kureba neza yari ya nimero nditaba,

Njyewe-“Nari mpageze, uri hehe se?”

We-“Ko nta kubona se kandi nicaye ahitegeye?”

Natangiye kuzenguruka ariko nkabona nta muntu mbona, akomeza kundangira kuri telephone aho nyura ngo ngere aho ari....naguye mu kantu mpingutse kuri Joannah, fiancé wa Moses twahuriye ku nzira bakampa lifuti atabishaka……………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 63 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - mtg

    Songa shikama ubu nibwo utangiye kubona isi icyaricyo gusa utangiye kubona ko byose bishoboka.nkuko kalim yakubwiye rero shikama ukore utikoresheje uzabe uwo ushaka. Kdi humura nyokobukwe azakira ndetse na muramu wawe

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO