Episode 63: Joannah yampaye impamba, iba iya Teta mu marira

Natangiye kuzenguruka ndeba hirya no hino ariko nkabona nta muntu mbona, akomeza kundangira aho nyura ngo ngere aho ari, nkomeza kugenda naguye mu kantu mpingutse kuri Joannah fiancé wa Moses twahuriye ku nzira bakampa lift atabishaka,

Njyewe-“Joannah??”

Joannah-“Hhhhh! Ndakeka koko utunguwe nkuko wari ubyiteze….”

Hashize akanya gato turebana ntabyumva neza, Joannah waberwaga kubera imiterere ye izira inenge, indeshyo….muri make yari umukobwa buri musore atanenga, yaratambutse arampobera maze arambwira,

Joannah-“Hhhhh! Kalibu”

Njyewe-“Urakoze”

Twaricaye gusa njye ntabwo nari nakabyumva ukuntu ndi kumwe na fiancé wa Moses twahuriye ku nzira, natangiye kwibaza uko yabonye nimero yanjye nicyo yampamagariye.

Muri uko kwibaza byinshi byatumye ntuza mba nkuwagize isoni, Joannah arabibona ndetse ahita amwenyura,

Joannah-“Hhhhhhh! Ko witonze cyane se byagenze bite? Uziko ukubonye ubwa mbere ashobora kugira ngo ugira isoni? Nganiriza nicyo kintu nabonye uzi, numvishe aho bakuvuga nahita mvuga nti, eeeh! Wa mutipe uzi kuganira?”

Njyewe-“Hhhhh! Ubwo ntumbeshyeye koko?”

Joannah-“Hhhh! Oya niba nkubeshyeye ubwo ni njyewe waba waribeshye mbere”

Muri ako kanya Joannah yashyize telephone ku gutwi arongera ayisubiza ku meza, nk’ umuntu mukuru nahise menya ko hari uwo abipye, nyuma y’ akanya gato nabonye haje umusore wari wambaye imyenda y’ umukara n’ umweru ashyira amaboko inyuma maze arambaza,

We-“Ni kalibu! Tukwakirize iki se?”

Njyewe-“Oya nta kibazo….nta kibazo ntacyo mpfata”

Navuze ntyo nanga kwereka ko kunywa atari cyo kinzanye aho hantu kandi nanone ibibazo byari byinshi, kuburyo nicyo nari gufata banza amafaranga yari mu mufuka atari kubasha kukishyura bibaye ngombwa.

Wa musore yahise yigendera, hashize akanya gato dutuje Joannah yandebye ibisa n’ igitsure maze arambaza,

Joannah-“Koko se nta kintu ufata?”

Njyewe-“Oya ndumva nta kibazo, nje ari bwo ngifata amafunguro nari kuba nafashe saa sita, ndumva mpaze ahubwo mbwira ukuntu watekereje kumpamagara n’icyo umpamagariye ndumva mfite amatsiko menshi”

Joannah-“Amatsiko se….urumva ariko ubwo twaganirira ku busa, basi reba ikintu ufata niyo cyaba cyoroheje, ntugire ikibazo cya facture ndabizi nibwo bwoba benshi bajya bagira, hano ni nko mu rugo nta kibazo rwose”

Ku mutima nongeye gutekereza no kwifuza iyaba icyo kunywa yambwiraga gufata yakabaye akivunjemo amafaranga akayampa, twatandukana nkajya kuguramo ingemu nkashyira Teta mu bitaro ariko ntibyari gukunda.

Nanze kwirarira dore ko n’ ubundi ntacyari gutuma nihishamo muri Joannah fiancé wa Moses wari wateye intambwe maze nirengegiza ibyo kwiyemera imwe muri kamere y’ abasore nkanjye ndamubwira,

Njyewe-“Cyakora wagira ngo uri umuhanuzi cyangwa urerekwa, wamenye icyambujije kugira icyo mfata, buriya umuntu atuma icyo abasha ariko yakwiyishyurira, naje ntiteguye…..”

Joannah-“Ndabyumva cyane, erega ndi umuntu mukuru, wowe tuza uri kumufuka wanjye”

Natumye icyo kunywa bamaze kukinzanira ntangira kuganira na Joannah noneho mbyimbitse, nari mfite amatsiko koko,

Njyewe-“Joannah! Na nubu ntabwo nari numva ikintu umpamagariye, nabanje kwanga kuza ndigutekereza ukuntu nabaye impamvu yo gushwana kwawe na Moses ntangira kwibaza ko ahari kaba ari agatego wanteze ngo nze umpate ikiboko ko nababangamiye”

Joannah-“Hhhh! Oya humura”

Njyewe-“Ntibisanzwe! None se nimero zanjye ariko buriya zo…ni Moses waziguhaye...”

Joannah-“Uuuuh!, hari ubwo wazitanze mu ibanga se? Igihe wazivugaga nanjye narandikaga nyine”

Njyewe-“Koko se?”

Joannah-“Yiiii!”

Njyewe-“Ubwo byari byanshanze, none se….ndacyafite amatsiko menshi, ukuntu ndi kukubona uyu munsi, bitandukanye cyane n’ ukuntu nakubonaga cya gihe”
Joannah-“Niyo mpamvu naguhamagaye Songa!”

Joannah yikije umutima hashize akanya gato ambwira atuje,

Joannah-“Songa! Mbabarira, nyuma yo kwivumbura nkuko nsanzwe mbigenza iyo nashwanye na Moses, kenshi yampaga impamvu yamuteye ibyo tutabaga twumvikanye nkanga kuyumva ariko impamvu yatumye nigaya ndetse umutima ukankomanga nkabura amahoro nuko namenye ubuzima bwe atigeze ambwira kuva twamenyana,

Namenye impamvu yo kwanga kugusiga kunzira kwe, uba imbarutso yo gutsindwa kwanjye nsha bugufi, nirengagiza ko nari naramenyereye ko ansaba imbabazi ariwe menya ko buri wese aba afite impamvu kandi ko ribara uwariraye, iyo wamenye ko rigira ibyaryo bitamenya abasinziriye, niyo mpamvu yabaye ibamba bigatuma nsindwa nkemera guhinduka”

Joannah yambwiraga ibyo mbona asa n’ ufite ikiniga, kuri njyewe numvaga ntakabaye nicazwa ngo nshimirwe, nta nubwo mu ntekerezo numvaga ko uwo munsi naba ndi aho nk’ impamvu yo guhinduka k’ umuntu ntari nzi.

Aho niho naboneye ko ubuzima umuntu anyuramo ari isomo rikomeye kuri we, bikaba intwaro yo guha imitima guhinduka ndetse bikarenga ugahindura ingendo, agahindukirira n’ abandi, ibyo bikava ku kantu gato utacyekaga ko kabyara kakibaruka, kagatera bacye cyangwa benshi kuruhuka.

Joannah-“Songa! Naguhamagaye ngo tuganire, ahari nawe waba ufite isomo kuri njye, ndifuza gukomeza kwiga iri shuri kuko ari wowe wabaye ibuye ry’ ishingiro ryo kumenya gitera utera benshi nkanjye kutamenya,

Ndifuza ko uba inshuti yacu, numara kumbabarira no kuba inshuti yacu nibyo byishimo bya Moses, wenda yabona ko za ntonganya wadusanzemo wenda byaba ibyishimo byacu kuko ntabwo nakabaye mbikora, urabivugaho iki Songa?”

Natuje akanya gato maze mubwira ntuje nti…..

Njyewe-“Biranshimishije kandi biranyubatse, mbonyemo Moses nk’ intwari irwanirira akahise, ikarwanira akazaza, burya iyo waciye mu bikomeye cyangwa ugahurira hamwe nuwo mwasangira ubuzima kubw’ impamvu imwe cyangwa iyindi, n’ intambwe benshi batera bakanyerera,

Joannah! Kuba uteye iyi ntambwe binyeretse ko hari uwo wihebeye, wumvira utifuza kubura, n’ ubundi erega nashakaga kubyivangamo ariko nubaha lifuti mwampaye, ndishimye kubwawe kandi rwose ubu meze nk’ agatenesi wayobora mu mwobo w’ insinzi nka kamwe mbona bayoboza inkoni ariko ntikababuze kubaha insinzi, mbonye andi marembo yo kwinjiramo, ntabwo ngihinnye akarenge ahubwo twagiye!”

Joannah-“Wooow! Twagiye! Ntugira byinshi disi uzi kuganira imfubyi yumvira murusaku, nturi musaza wanjye yewe habe na murumuna wanjye ariko wabaye inkebu ndakebuka….”

Mu gihe twari tukiri muri ibyo nabonye wa musore wari wanzaniye icyo kunywa aje yikoreye nkaho adutuye, yari isahani y’ inkoko, nabonye amaguru n’ amaboko menya ko ari urukwavu.

Njyewe-“Eeeh! Joannah! Watekesheje n’ inkoko? Ubwo se urabona nayimara?”
Joannah-“Nahita nguseka! Umusore nkawe? Gerageza nibyanga uyicyure uzayirya nejo”

Mu gihe twatamiraga ishusho ya Teta yakomezaga kungarukamo, mbona Teta akoropa aho abantu bakandangiye ngo akunde abone igeno ritema imizi y’ ibibazo byakuraga umunsi ku munsi, mbura apetit.

Akaguru kamwe maze kukirenza narekeye aho ntabwo ari uko nari nijuse, nibutse Teta bambe…. maze mbwira Joannah,

Njyewe-“ Joannah! Ndahaze! Wa mugani wawe reka bamfunyikire nzitahane, nawe washyirishyijeho byinshi”

Joannah-“Hhhhh! Nta kibazo, ariko nkanjye witegura kurwubaka, niga no kugaburira abantu, aho kugira ngo usigare wirigata iminwa wakwijuta, nta kibazo baraguha tekawe…bivuga ibyo kurya byo kujyana”

Ntibyatinze nyuma yo kuganira no guseka twirengagije akahise bampaye ibyo gutwara, turamanuka tugera ku muhanda Joannah amperekeje,

Joannah-“Ubu uratashye?”

Njyewe-“Yego ndatashye”

Joannah-“None se ubana nande?”

Njyewe-“Ndibana, nta wundi tubana kuko kubana na Billy naje nsanga naje gusanga….”

Habuze gato ngo mubwire ibyanjye na Billy ariko burya ururimi ruba mu muntu, umuntu akagira ubwenge, ubwenge bukaba isoko y’ ibyo kuvuga umutima ukabika, nagarukiye aho.

Joannah-“Noneho reka nkureke ugende, buriya hariya aho wansanze niho n’ ubundi nkora, ubu ndi mu kazi”

Njyewe-“Yeeee?”

Joannah-“Urambeshya! Ubwo nakwiciye akazi bigeze aha?”

Joannah-“Oya nta kazi kanjye wishe, ahubwo wakankoreye, bariya bakozi wabonaga bitaba ntabahamagaye babaga banyitabye mu kazi kandi no kwiteza imbere ntaho bihanirwa mu kazi”

Njyewe-“Eeeh! Ubu se….mbuze icyo mvuga gusa reka nyaruke n’ amasaha arakuze, jyane niri funguro, inkoko n’ urukwavu bitangurukana”

Joannah-“Hhhhh! Winsetsa pe! Ahubwo se ubwo urabanza iki nugera murugo? Wariye inkoko umbwiye ko ikunaniye nanjye irananira, none byose ndabigupfunyikiye, mbwira nawe?”

Muri ako kanya hari moto yahagaze mpita mvuga vuba,

Njyewe-“Mota! Kwa muga….i gikondo hariyaaaa…!”

Motari-“Twagiye ariko wowe! Hano nta parking ihari! Bamfashe wowe….”

Nuriye moto dufata umuhanda nsiga Joannah ntyo, nkikira ibyanze kumanuka kubera Teta twerekeza aho nabwiye motari,

Njyewe-“Mota! Ko uri kugenda ntakubwiye aho tujya, unjyanye iwawe?”

Motari-“None se kare kose ubundi ntabwo wabonaga ko tugiye?”

Njyewe-“Ntabwo ari njye utwaye wangu, ahubwo hagarara”

Motari-“Mpagarare? Ok! Reka mpagarare noneho duhangane”

Njyewe-“Ndahangana nawe gute se? Ariko uzi ko mwigize akaraha kajyahe? Wowe njyana ku bitaro bya kimihurura ndakwishyura”

Motari-“Ubu se ubwo iyo umbwira kare? Reba ahantu nanyuze hose”

Nakomeje kwibaza niba ikosa ari iryanjye cyangwa ari iry’ uwatwaye umuntu akajya aho ashaka, dukomeza urugendo sinjye nabonye tugeze ku bitaro ndamwishyura nkomeza imbere, itanga amapfa ni nayo itanga aho bahahira nahuye na Teta azamuka asohoka afite envelope, akimbona arikanga arampobera ndetse ararira.

Teta-“Songa! Kare kose wari uri he? Habe no kuntekereza…ndabizi uraza kumbwira ko wantekereje ukabura uko umpamagara, ko wari uri mu kazi kenshi, ese ibyo n’ ibiki bihumura uzanye? Songa! Kuki udaha agaciro ko iyo ntakubona iruhande rwanjye mpungabana, ese kuki wemeye ko udahari numva ntari njye, nakubona nkagira ikizere, ubwo se ko unsiga kandi………………………..

Ntuzacikwe na episode ya 64 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ku munsi wo kuwa mbere

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Pélagie

    bjr,barezi beza? muvura imitima yabenshi? iyinkuru iraryoshye pe! ububuzima tubayemo, n'ishuri kdi rikomeye! muri abarimu beza, ntawe utabigiraho ngo afate! gusa murimo kuduha gatoya!? amatsiko ngo mutahe?

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO