Episode 64: Agacu k’ ikizere katangiye gutamba kerekeza iwabo wa Teta

Twageze ku bitaro nishyura motari nkomeza imbere, itanga amapfa ni nayo itanga aho bahahira nahuye na Teta azamuka asohoka afite envelope, yasaga nuwari ugiye guhaha. Akimbona arikanga aza yihuta arampobera amarira azenga mu maso he.

Teta-“Songa! Kare kose wari uri hehe? Habe no kuntekereza?…ndabizi uraza kumbwira ko wantekereje ukabura uko umpamagara cyangwa ko wari uri mu kazi kenshi…”

Njyewe-“Oya sha, oya wirira kandi, Teta! Mbabarira gutinda aya niyo masaha nari neteganyije kuza kukureba”

Teta-“Hmmm! Ubwose wumvaga ko….ese ubundi ibyo n’ ibiki bihumura uzanye? Wasanga aribyo washyize imbere ukibwira ko ari byo nari nkeneye? Songa! Kuki udaha agaciro ko iyo ntakubona iruhande rwanjye mpungabana, ese kuki wemeye ko udahari numva ntari njye, nakubona nkagira ikizerere, ubwo se ko unsiga kandi…”

Muri ako kanya nongeye kubona Teta mu yindi sura, nabonye Teta utagishobora guhisha amarangamutima ye imbere yanjye nkuko mbere byahoze, ibyo byampaye ikimenyetso cyuwo ndiwe imbere ye, icyo nifuzaga namaze amajoro nsaba Imana nkimara kubona ko ariwe muti wavura umutima wanjye wari warakomerekejwe n’ akahise kanjye mu rukundo.

Nahise mfata akaboko Teta, tumanuka hahandi inyuma y’ inzu wagira ngo twari twarahateye ihema twugamagamo maze muhereza ibyo nari nzanye,

Njyewe-“Teta! Akira, natinze ariko nakwibutse, ibi n’ ibyanyu wowe na Gihozo mwirwaneho”

Teta-“Ko bihumura cyane se n’ ibiki Songa?”

Njyewe-“Hhhh! Nibyo kurya nawe urabyumva….umbabarire kuba ntazanye icyo nicyo kunywa…cyangwa nyarukire hariya ruguru gato ngishake?”

Teta-“Oya Songa! Wikwigora ahubwo….”

Njyewe-“Ahubwo iki se Teta?”

Hashize akanya Teta atuje, yajyaga kuvuga akongera agaceceka nabonaga ko bisa n’ ibimugoye yari afite ikiniga,

Teta-“Songa! Sinzi icyo nakubwira, nkomeza kwibaza icyo nzakwitura kubyo unkorera, ukwitanga kwawe kubera njye, imvune ugira no kwigomwa ibyawe bike bituma ndushaho kubaza Imana niba naravukiye kuba umutwaro kubandi,

Hari ubwo mba ndi njyenyine nkicwa n’ ikiniga, hari ubwo nkubona uje nkumva iyaba nakubonye kare ngo nkwihishe gusa si uko mba numva ntashaka ko umbona ahubwo nuko mba numva ibyo wakoze bihagije ibindi ari ukukugora,

Songa! Nindamuka ntakwituye Imana yonyine izakwiture yo nshima ko yamkumpaye ari wowe nkeneye, ni ukuri amahitamo yanjye yari wowe, nubwo ntari nzi aho uzaturuka ariko wangezeho, ndagukunda Songa kandi sinagukundiye ko unkunda ahubwo ni wowe musore nifuzaga mu buzima bwanjye, unyitaho nakebuka nkamubona, uwansezeranyije ko nta kindi agambiriye usibye urukundo”

Njyewe-“Ahwiiiiii!”

Ntacyo nari kurenza kuri ayo magambo, nahobeye Teta nyuma y’ akanya katari gato turarekurana,

Njyewe-“Teta! Reka ngende ndabona ya masaha umuzamu yatubwiye yageze, hato atagaruka akabifata nko kumusuzugura”

Teta-“Ahwiii! Igendere disi urakoze, buriya uhuye nari ngiye gushaka wenda umugati ku muhanda none dore…”

Njyewe-“Yoooh! Wintera agahinda bambe…nako reka ngende….”

Teta-“Urugendo rwiza Songa! Nanjye reka njye gutangira akazi nubwo nakerewe bwose”

Njyewe-“Ariko se mbere yuko ngenda abarwayi bamerewe bate?”

Teta-“Sha, urebye uko biri hari ikizere, kuva abanyamasengesho baza gusengera abarwayi mukecuru ubu ntagihumekera mu byuma”

Njyewe-“Koko se? Woooow!”

Teta-“Naho Denise we yatangiye kugerageza kunywa no kurya, urumva ko wenda noneho umuntu yakwitsa umutima, agategera akazaza ejo!”

Njyewe-“Ndumva nishimye, ntegereje umusi umwe tuzasezera aha hantu, ntegereje umunsi nzongera kubona ya nseko yawe ntaheruka, mfite amatsiko nyuma y’ ubuzima bushya buzira amaganya”

Teta yikije umutima nongera kumubwira,

Njyewe-“Reka noneho ngende, ndabona ndi gusezera ngaruka kandi erega ntabwo nakwirenganya mba numva ntagusiga ngo ngende”

Teta-“Nta kundi igendere Songa Imana ikurinde!”

Njyewe-“Urakoze shenge uw’ umutima uzira icyasha, umwiza nsanga sura insonga, bye!”

Nahobeye Teta tuzamuka ruguru ndamupepera aragenda nanjye nzamuka nsohoka, nasanze imiryango iri gufungwa, wa muzamu yongera kunyihanangiriza gutinda gutaha gusa nanjye si yari njye.

Nafashe moto feri ya mbere yari mu rugo, iryo joro narayamye ndasinzira, ya magambo ya Teta niyo yambikiiye nongeye gukanguka numva inkoko yo kwa Mama Belinda aho nabaga ibitse.

Nibutse ko nta makuru yabo mperuka, ndabyuka ndasohoka gusa muri icyo gitondo nta muntu nari kubona aho hafi, nditegura nerekeza ku kazi.

Iminsi yakomeje kwicuma gahunda yanjye ikaba mu rugo…ku kazi…kwa muganga …mu rugo.

Nyuma y’ icyumweru n’ iminsi ine nibwo natashye ngeze mu muryango mugari winjira mu bitaro natunguwe no kubona Gihozo mukuru wa Teta arandase Denise imfura yabo basohoka ibitaro.

Numvishe ibyishimo muri njye, nahise menya neza ko basezereye ngenda nihuta mbasanga mu ntera nto ndamuhamagara,

Njyewe-“Eeeh! Giho!”

Yarahindukiye abonye ari njyewe arahagarara, arahindukira,

Gihozo-“Eeeh! Songa! Ni wowe?”

Narihuse ngo mfate iburyo kuko yari afashe ibumoso mbasindagize gusa Denise ntiyabyemeye yaranyiyatse,

Gihozo-“Cyo re! Niko Deni! Uranga ko Songa apfasha ubona nta mbaraga ufite zo gutambuka?”

Denise mu ijwi rito ryuje umunaniro n’ umubabaro,

Denise-“Ntankoreho, ndijyana! Ntankoreho!”

Nasubije amaboko inyuma ndikoroza gusa ntabwo natunguwe nayo magambo kuko nari nzi Denise imbere ya barumuna be, nkuko nabibwiwe na Kalim,

Denise-“Giho! Niba nawe byakunaniye kugenda nshyira hasi nicare aha”

Gihozo-“Oya Deni! Ntugakine mu bikomeye! Rata Songa! Fata ku rundi ruhande tugere ku muhanda dutege moto, ibyo se ni ibiki?”

Nafashe Denise ariko byasaga no guhatiriza turamusindagiza tugera ku muhanda, moto zirahagarara, barazurira,

Gihozo-“Urakoze Songa! Teta niwe usigaye kwa muganga na mukecuru, twe babaye badusezereye, Imana iguhe umugisha tuzasubira”

Njyewe-“Sawa sawa urugendo rwiza Imana ibarinde!”

Nitegereje moto mpaka zirenze, ikizere cyongeye kugaruka ko ka gacu k’ ihumure kari gutembera kagana mu kirere cyo kwa Teta namenye nkaba undi, ngakunda nkamuha igice gihenze mu mubiri wa muntu.

Mu gihe nari mpindukiye hari umuntu wasifuye maze abamotari bazakiriza icyarimwe basiganwa bajya imbere ngo batanguranwe uwo mugenzi nyamara si moto yashakaga, uwasifuye…yari Gogo wari uhagaze imbere ya rya duka ry’ iwabo yacururizagamo, arenza akaboko abamotari arandembuza.

Nabanyuze hagati ngenda musanga, ntaramugeraho yinjira mu iduka, niho namusanze yipfutse ku munwa n’ isoni nyinshi arampobera ubundi anyima amaso,

Njyewe-“Gogo! Bite? Burya ni wowe uri gukinisha abamotari? Ntabwo nari nzi ko nawe biriya ujya ubikora, basi se iyo ubabaza isaha byonyine ntibatwike essence y’ ubusa?”

Hashize akanya gato Gogo yarandebye ahita yubika amaso, ambwira buhoro,

Gogo-“Basi mbabarira nisanze nagusifuye, ntabwo ari ukugusuzugura, nta bundi buryo nari kuguhamagaramo nabonaga ugiye kugenda ntagusuhuje kandi nari maze umwanya nkwitegereza wuriza umurwayi kuri moto”

Njyewe-“Oooh! Niyo mpamvu se mbona ufite isoni n’ ubwoba, oya ntacyo bitwaye,
nta kibazo pe! Kunsifura gusa? Humura nta kosa wakoze”

Gogo-“Oya sha, ndabizi ni amakosa wasanga uri kurenzaho kandi bikurakaje”

Njyewe-“Nta kosa mbibonamo njyewe rwose uburyo bwose njye wampamagaramo utanshakira ikibi, ahubwo unyihanganire ntabwo nibutse guca hano nanjye ngo ngusuhuze”

Gogo-“Hmmm! Genda wowe uheruka umuntu umukeneye gusa ntiwibuka no kugaruka?”

Njyewe-“Oya ntabwo ariko bimeze Gogo! Nanjye si njye “

Gogo-“Nta kibazo rata! Byose se ko ari umuntu ubyibwiriza, ntabwo nakwisabira ibyo ntagenewe, ariko kandi ntabwo nari kukubona ngo ngendere ko wagiye uwa mperezayo nanjye nkwihorere”

Njyewe-“Gogo! Nari nzi ko nyuma y’ igihe nzaza kukureba tukaganira, tukamenyana ndetse nkagushimira nkakujyana iwabo w’abo twari dufatanyije urugamba nabo bakagushimira…”

Gogo-“Sinakubwiye ko ariko ntakorera gushimwa? Niba ari aho wari kuzambonera rwose ntabwo nari gushimishwa nabyo”

Njyewe-“None se ubu koko mvuge iki?”

Gogo-“Basi nari nguhamagaye ngo ngusuhuze, nongere nakwake nimero yawe, umwana wo mu rugo yansibiye abantu nari mfite muri telephone bose”

Muri ako kanya nongeye kwigaya ko byibura njye ntigeze muhamagara, nawe arabibona ko binshanze, maze kwandikamo nimero nsezera vuba ngo nkure igisebo aho.

Njyewe-“Gogo! Reka ngere hariya hepfo ku bitaro ndebe umurwayi uhasigaye, tuzasubira kandi urakoze kudatuma ngenda uko byibuze ukankebura nkanyura aha nkagusuhuza ubutaha nzaza utansifuye”

Yampereje ikiganza ndacyakira,

Gogo-“Sawa ngaho genda tuzasubira kandi…Hhhhh! Nako nta kibazo”

Njyewe-“Oya mbwira…

Gogo yakomeje kuwenyura nanjye nkomeza kurangara, muri ako kanya hari umusaza wahingukiye mu rugi rwo muri kontwari,

Njyewe-“Gogo! Sawa reka ngende! Ubwo buriya tuzareba uko twareba nta kibazo rwose nzabizirikana”

Gogo-“Yego Songa! Size yawe nayanditse, amapantaro ni menshi rwose nta kibazo”

Mu gihe nari ngisohoka mpabye kubera umusaza twari duhuje amaso, hari ijwi ry’ umusore numvise rimpamagara cyane ngo “Songa! Songa!” Ndikanga, ndahagarara, ndahindukira…hari uwo nakubise amaso………………………………….

Ntuzacikwe na episode ya 65 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO