Episode 65: Nongeye guhura na Billy yarabaye undi, ifaranga rijojoba

Mu gihe nari ngisohoka mpabye kubera umusaza twari duhuje amaso, hari ijwi ry’ umusore numvise rimpamagara cyane ngo “Songa! Songa!” Ndikanga, ndahagarara, ndahindukira…hari uwo nakubise amaso.

Nakubise amaso Billy ndikanga, uwo twabanye mu kahise, uwo nagiye mpunze aho yari amaze igihe anshumbikiye,

Billy-“Aaaaah! Songa! Aho wanyihishiye nkuguye gitumo kabisa! Hhhhh! Ndagufashe ntunshika”

Nitegereje Billy wari warahindutse cyane, yari yambaye imyenda n’ inkweto byiza ariko bitameshe, umusatsi mwinshi ndetse n’ ubwanwa, imiringa ku maboko no mu ijosi.

Ako kanya haje undi musore bishoboka ko bari bari kumwe ahita avuga cyane,

We-“Wangu ugenda ute? Uziko nkebutse rimwe nkakubura? Eeeh!”

Billy-“Hhhhh! Urangaye gato urambura nyine, nari mbonye uyu musore Songa kandi ntabwo yari kunshika, uyu namucumbikiye igihe kirekire akiza gupagasa I Kigali, uyu amfata nk’ umwami ushatse wamubaza”

Nakomeje kwitegereza Billy wari warahindutse kugeza no kumvugo ye, hashize akanya ndamubwira,

Njyewe-“Eeeeh! Billy! Ni wowe nzi cyangwa ndibeshya?”

Billy-“Hhhhh! Gute se unyoberwa? Narahindutse cyane se? Urabona ntarabaye ibogari? Hhhhh!”

Njyewe-“Guhinduka gusa se ko birenze no guhinduka!”

Billy-“Hhhhh! Wowe waragiye uranyanga wibagirwa ko twabanye wangu? Wagezeyo wibagirwa ko nagucumbikiye?”

Njyewe-“Oya nta rwango ngira aho waba umbeshyeye, ahubwo ni byabindi byo muri iyi minsi byo kwihugiraho buri wese ashaka ubuzima, none se amakuru yawe ko mbona….”

Billy-“Hhhhh! Ubwo se amakuru nayakubwirira mu muhanda, ngwino wowe turebe aho twicara tuganire, umuntu twari tuje kureba tuzamutuburira n’ undi munsi”

Njyewe-“Ngo? Billy! Banza ntumvishe neza ariko?”

Billy-“Hhhhhh! Tugende wana turebe aho twicara ngure kamwe ugure akandi ureke bimwe byawe, umbwire ukuntu usigaye utuye muri iyi karitsiye y’ abakire, uyu musore nawe nta ribi rye n’umuntu wanjye utamwishisha”

Nahuje amaso nuwo musore yambwiraga….ndongera nitegereza Billy muri ako kanya mubwiza ukuri,

Njyewe-“Billy! Ntabwo byakunda urabizi turaziranye, mbaye ntazirikana akahise kanjye nawe ntasomo naba narakuye mu buzima twabanyemo nawe uretse kwirengagiza, urumva narenzaho nkajyana nawe gusangira?”

Billy-“Hhhhhh! Amafaranga ndayafite wana!...do! Aya yose si amafaranga?”

Billy yakuyemo amafaranga ndikanga, nta kindi natekereje nibajije akazi yaba akora kuburyo yaba afite amafaranga angana atyo mu mufuka,

Njyewe-“Eeeh! Billy! Ntibishoboka? Ni amaso yanjye yapfuye cyangwa? Ayo ni amafaranga cyangwa n’ ibipapuro?”

Billy-“Hhhhhh! Ibipapuro se njyewe nkora mu icapiro ahubwo tugende uri gutinda mu makorosi”

Njyewe-“Billy! Ntabwo byakunda, ngiye hano hepfo ku bitaro, Teta ahamaze igihe bisa naho ariho asigaye yibera”

Billy-“Eeeeh! Teta! Hhhhh! Teta wana! Teta yabaye umuganga kuva ryari? Wakomeje kumwihomaho se?”

Njyewe-“Billy! Ntabwo Teta yabaye umuganga ahubwo mukuru we na mukuru wa mama we bamaze igihe baharwariye”

Billy-“Niyihangane kabisa, noneho ubwo uranze uransuzuguye?”

Njyewe-“Nyihanganira ntabwo kujyana namwe tukicara tukarya tukanywa byandutira kujya kuba iruhande rwa Teta! Ahubwo Billy! Uziko nsigaye nkodesha kwa Belinda?”

Billy-“Belinda?”

Njyewe-“Cyane rwose, byabaye igitangaza nsanze aho nari nishyuye inzu ari iwabo, ubu tuba hamwe rwose ndi umupangayi w’ iwabo”

Billy-“Reka reka wimbeshya, Belinda yavuye iwabo atorotse ajya kwangara kuko yari atwite none ngo muba muri kumwe?”

Njyewe-“Ubwose nakubeshya ngo nunguke iki? Ahubwo ngize amahirwe turabonanye, ushatse wazaza kumureba cyangwa ukamuhamagara mugahura ukamusaba imbabazi, mukajya inama z’ ukuntu muzafatanya kurera umwana wanyu atwite”

Billy-“Ngo dufatanya kurera? Ariko Songa uzi ko uri umurezi kweli? Ubwo urumva nakwigerekaho uwo musaraba? Azagende yirwarize”

Njyewe-“Billy! Uziko utajya uhinduka? Uracyari wa wundi?”

Billy-“Hhhhhh! Ngo kurera umwana wana? Azagende yirwarize ngo namuteye inda, nayimuteye se areba he?”

Njyewe-“Nyamara uriya mwana uzamwifuza utakimubonye Billy! Uzajye wibuka ko byose byavuye mu iraha”

Billy-“Ko wumva se nyine ari iraha? Iyaba naramukundaga nakabaye nemera kuzamufasha, ese ubundi waje kugenderako neza neza wibagirwa ibyo yagukoreye ugeze naho usigaye umugirira impuhwe? Hhhhhh!”

Nabonye gukomeza kugira inama Billy ari uguta inyuma ya huye, mpitamo kumusiga we na mugenzi we nkigendera,

Njyewe-“Billy! Reka mbe ngiye ndabona saa kuni nebyiri zigeze kandi hariya bagira amasaha bafungiraho, ataza kugera ntarangije kuganira na Teta, buriya wenda tuzasubira”

Billy-“Ariko se nkawe wiruka uhakwa ku mukobwa ntabwo uzi ko bitakigezweho?….nako ngaho mpa nimero yawe urabizi ko nayitaye muri ya telephone za ndaya zanyibye”

Billy yampaye telephone ye nandikamo nimero ndamuhereza,

Billy-“Sawa ngaho jya kureba Teta wagutwaye ubwenge, umutima na roho gusa umunsi yakwigishije umugi uzagaruka usanga natwe ibirenge twarabitambitse cyera”

Billy na wa musore mugenzi we bagiye kugenda muhamagara vuba,

Njyewe-“Billy! None se wowe ko utampaye iyawe?”

Billy-“Hhhhh! Nzakwihamagarira wanjye! Ariko ubona ndi umwana? Ubwo ndabyuma urashaka kujya kunteza Belinda umuha nimero yanjye ngo ajye ahora antesha umutwe! Nzaguhamagara wangu! Sawa!”

Billy na wa musore barenze namanutse ngana kwa muganga, ngezeyo nkomeza gutegereza ko nabona Teta ngo tugabane cyangwa muhe ya mafaranga yose Juma yari yampaye mu rwego rwo kumfata mu mugongo bitewe n’ ibibazo afite nkuko nari naraye mbitekereza, ariko ntegereza ko mubona asohoka ndaheba.

Ntangiye kurambirwa nafashe umwanzuro negera umusore nabonaga yambaye imyenda isa niyo Teta yambaraga ari mukazi mukoraho arahindukira maze ndamubwira,

Njyewe-“Eeh eeh! Bite? Nakubaza se?”

We-“Mbaza nta kibazo”

Njyewe-“Hari umukobwa mukorana nashakaga witwa Teta, yaba ri hehe ko ubundi ntajyaga nza aha ngo mare igihe kirekire ntamubona?”

We-“Eeeh! Ni wa wundi mushyashya?”

Njyewe-“Yego nuwo, atangiye vuba kandi afite n’ umurwayi hano”

We-“Yewe naba nkubeshye pe! Ntabwo namenya aho ari”

Njyewe-“None se waretse nkakugora ukamunshakira ukamubwira ko mushaka?”

We-“Ubu se ndamenya nshakira hehe ra?”

Njyewe-“Gerageza rwose wihangane ndabibona ndakugoye”

Uwo musore yaragiye nsigara ntegereje, hashize akanya katari gato aragaruka maze arambwira,

We-“Nashakishije ahantu hose namubuze, gusa hari undi mukobwa dukorana umbwiye ko ashobora kuba yajyanye na Chef”

Njyewe-“Chef? Chef ninde?”

We-“Ni umuyobozi uza kudukontorora, niwe winjiza akanirukana abakozi”

Muri ako kanya nibutse Teta ambwira umusore wamuhaye akazi….mu gihe nkibitehereza wa musore yahise ambwira,

We-“Wamuhamagaye se?”

Njyewe-“Wahora niki ko nta telephone afite? Ubu se simba namuhamagaye kare?”

We-“Ihangane rero ubwo urakomeza utegereze”

Niko byagenze nakomeje gutegereza kugeza igihe ataziye, amasaha wa muzamu yambwiye ko iyo ageze abaje gusura abarwayi bose basohoka nanjye nsohoka nseta ibirenge.

Nafashe umuhanda nerekeza mu rugo gusa ibitekerezo byari byinshi muri njye, nibazaga uko byaba byagendekeye Teta, nkomeza kwibaza icyo uwo musore Chef yaba yamujyaniye kiranga kiranyobera.

Ijoro ryose agatotsi nagatoye mu rukerera nongera gukanguka nshigutse nitegura vuba ngisohoka nakubitanye na Mama Belinda ndikanga, burya ideni riragatsindwa nabuze uko nsubira mu nzu kuko yari yambonye natangiye kwisobanura,

Njyewe-“Eeeh! Mama Beli! Muraho muraho?”

Mama Belinda-“Uraho Songa! Ese usigaye uba hehe ko ntakikubona hano? Uzi ko wagira ngo warimutse?”

Njyewe-“Oya…oya ntabwo nimutse, ubwo se urumva nakwimuka nkagenda nububa nk’ umujura? Ndacyahari rwose ahubwo nuko nsigaye ntaha amajoro”

Mama Belinda-“Uuuuh? Usigaye ukora ijoro se?”

Njyewe-“Oya ahubwo ibibazo byakomeje kwisuka, ubu mfite abarwayi mu bitaro nitaho mvuye mu kazi…, murabizi ko nanagize ibyago…ku kazi naho…..mbese ntabwo norohewe gusa itariki ndayizirikana ariko nukuba unyihanganiye”

Mama Belinda-“Eeeh! Nanjye narakwihoreye ngo ndebe ko uzibwiriza, abantu babaye hano nibo babizi sinjye nishyuza, umupangayi niwe umpa igihe, ahubwo se ubwo umpaye igihe kingana iki?”

Njyewe-“Buriya se….ndumva…mbese…”

Mama Belinda-“Genda ubitekerezeho ubwo urambwira, utavaho wemera amasezerano utazigera usohoza ukazambwira ko wahubutse”

Njyewe-“Nibyo! Ibyo uvuga nibyo Mama Beli! Reka ngende ubwo nimugoroba cyangwa ejo nzaguha igisubizo”

Navuye mu rugo njya gutega imodoka, mu modoka nari ndimo hari aho yageze irahagarara, hinjiramo umusore ndikanga, yasaga neza na Leon umusore wo mu Ruhengeri rw’ ibihunge twiganye, aho nashyikiye bwa mbere mfata umwanzuro wo kudasubira mu rugo nkajya gushaka ubuzima…………………………………….

Ntuzacikwe na episode ya 66 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - moses

    kari keza arko dukumbuye mushiki wa bill nawe uzamugarure afashe songa kndi courage mwanditsi wacu corona nirangira nukuzagushaka tukanywa kamwe kbs.

  • - Gogo

    Leon aragarutse🤗🤗🤗🤗 byibura ndumva songa agiye kubona umujyanama Imana ishimwe

  • - Ben

    Bily yarangiritse yabaye umutubuzi kamutorotse songa arabyumva, ihangane ntuzamwumve amafaranga afite ntacyo azamunarira nubwo uyakeneye bwose karaba umwihorere ibuo yakoreye belinda bizatuma asaza aganya komeza kutumara irungu eddy rwibutso

  • - Gaelle

    Courage Mwanditsi wacu, Teta se yaba atangiye guca uza bugufi? Byambabaza ananiwe kwihangana gufashwa agashakira ubushobozi mu nzira mbi

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO