Episode 69: Mu marira…Teta yantuye amagorwa yahuye nayo

Gihozo mukuru wa Teta amaze kumbwira atyo Koko nishyizemo ako gatima nkomeza gutegereza, saa kumi ziragera, saa kumi nimwe ntangira kwiheba, saa kumi n’ ebyiri numvishe umuntu ukomanze, ndahaguruka njya ku muryango, mu gukingura Teta yanguye mu gituza arira cyane ndetse anasa nabi cyane.

Namwinjije mu nzu ndakinga, ndamwicaza yubika isura mu biganza bye, ntangira kumwinginga musaba ngo ambwire,

Njyewe-“Teta! Nyumva, ihangane ureke kurira umbwire uko byakugendekeye, ndabibona ko wahuye n’ ibibazo kuko uko usa….ndebera ni ukuri imyenda yabaye ibyondo, inkweto zacitse…Teta! Byakugendekeye bite koko?”

Gutuza byaranze gusa nkomeza kumuhumuriza muhoza, mwitegereza uko yasaga, nyuma y’ akanya katari gato yitsa umutima maze arambwira,

Teta-“Songa! Ntabwo nzi aho nabihera, sinzi uko urabifata gusa ikosa ni iryanjye wirengagije akahise nkizera ko byarangiye nkemera lifuti”

Njyewe-“Lifuti?”

Teta-“Songa! Navuye mu rugo hakiri kare nje kukureba, ngeze ku muhanda aho dutegera nkomeza gutegereza bus, mu gihe nari ngihagaze hari imodoka yanyuzeho, igeze imbere irahagarara isubira inyuma mu kureba uwari uyirimo, yari Clever!”

Akimbwira atyo narikanze cyane, ntabwo nari nzi ko Clever wabonye Teta umunsi umwe gusa akava mu bye yewe akanyitabaza nkamubera ibamba kuri uwo munsi atari yakava ku izima yewe nari naranamwibagiwe.

Numvise umujinya muri njye birumvikana nahise menya ko ari we mpamvu y’ ibyabaye kuri Teta maze ndamubaza,

Njyewe-“Clever? Clever niwe kabitera wo kuba umpingutseho usa utya?”

Teta-“Yego!”

Njyewe-“Mbwira Teta! Ni bya bindi numvaga cyera ngo Lifuti itera inda, Clever yagufashe ku ngufu?”

Teta yaracecetse ntiyagira icyo ansubiza, nta kundi nikije umutima maze muri ako kanya nongera kugira agahinda nibaza impamvu hari abantu baremye bunyamanswa nka Clever, natangiye kubona mu ntekerezo Teta agundagurana nawe yirwanaho,
numva ikiniga kinshi muri njye, nk’ibisanzwe iyo cyazaga nacishaga make,

Njyewe-“Teta! Basi ngaho komeza umbwire uko byagenze ….”

Teta-“Ubwo nyine yandembuje ndamwegera n’ umutima mwiza aransuhuza ambaza aho naburiye, ambaza niba ndi gutega mubwira ko ntegereje bus, ambaza aho ngiye ndamubwira, ambwira ko nawe ariho agana ko nshatse nakwinjira mu modoka tukajyana”

Njyewe-“Nuko winjiramo….”

Teta-“Yego ninjiyemo azamura ibirahuri dufata umuhanda, agenda ambaza amakuru anganiriza bisanzwe, nabonaga rwose nta kibazo gusa… Hmmm! Songa! Icyakubwira ko twageze aho abamotari bahagarara wari wambwiye kuviramo akanga guhagarara”

Njyewe-“Yeeee?”

Teta-“Yanze guhagarara Songa! Nkomeza kumwinginga mutakambira ariko aranga ahubwo akongeza umuvuduko, nshaka kumufata amaboko ambwira ko ninkora ikosa rimwe ngashaka gushyiraho agahato imodoka iraduhitana twese, narize amarira agera ku birenge,

Songa! Twakomeje kugenda ku muvuduko nibaza ibigiye kumbaho twahagaze ahantu ntazi hari ishyamba, maze arambwira ngo nsohoke mu modoka ye ngo byibuze mbonye ko nshobora kuzisanga ndi ahandi kubera we, navuyemo mbyigana si njye wabonye ngera hanze, ansiga aho aragenda”

Teta amaze kumbwira ibyo nikije umutima ubugira gatatu, nawe akomeza kwihanagura amarira yamushokaga ku matama, hashize akanya,

Teta-“Songa! Amaze kugenda narebye imbere n’ inyuma,ndeba hirya ndeba hino, mfata umuhanda nsubira inyuma umuhanda wose, ngenda urugendo rurerure ndetse imvura irakuba irisuka iranyagirira mbura aho nugama impitiraho n’ imyenda inyumiraho”

Njyewe-“Ibaze ni ukuri?”

Teta-“Songa! Uko ngeze aha byo n’ ibindi! Umbabarire nanjye si njye ntabwo nari nzi ko ibi bishobora kumbaho, nanze guhita njya mu rugo nemera guca hano ngo basi nkubwire ibyambayeho, ngo nkubwire ko ntigeze nifuza kukubeshya ngo utavaho untakariza ikizere”

Maze kumva ibyo Teta yambwiraga agahinda kabaye kenshi muri njye, nibaza icyo Clever yakoreye ibyo gusa nta kindi kwari ukwihimura kuri Teta kubera amahitamo ye.

Njyewe-“Teta! Ihangane, ihangane nta kindi nakubwira, ibikubayeho ni ibyago mu bindi, ntabwo nakurenganya ngo mbyite ukundi gusa byibura umenye ko uhanganye ubutaha uzamenye kwirinda, iyo uba wari uzi agahinda kandi kumutima nkubona usa gutya gusa binyeretse ko amahitamo y’ umuntu ari impamvu ikomeye ishobora gutuma agirirwa nabi kuko benshi banezezwa nuko ikifuzo cyabo kiba itegeko bitwaje ibintu cyangwa icyo bari cyo,

Humura mukunzi, kuba ari njye uje utura byose binyeretse ko ndi ubushyinguro bw’ amaganya yawe nifuza kuzahindura ibyishimo, icecekere igihe kizagera ibyago nkibi ntibizongere kukubaho, ufite ugukunda, ukumva, uguhoza, uzakebuka ukabona ibihe byose, uwo wagize uwo ari we ubu, uwo waje agukeneye ariwe njye”

Teta aho kuvuga yarampobeye burya hari ubwo biba ngombwa ko ibikorwa biruta amagambo, nongeye kumwitegereza, nagize ikiniga mbona atitizwa n’ imbeho njya mu cyumba ndeba ikote ndarimuzanira ngize ngo mutekere icyayi….

Teta-“Songa! Wikwigora, ahubwo mperekeza ntahe njye mu rugo nisukure ndyame nduhuke ndumva naniwe cyane ndetse ndumva n’ umutwe utangiye kundya”

Njyewe-“Yoooh! Ihangane basi nkwiteho njye uruhukiyeho were gutaha utitira cyangwa usa nabi kandi wavuye mu rugo bazi neza ko ari njye uje kureba”

Nakomeje kumusaba ko namwitaho ariko aranga yanga icyo yitaga kungora, nta kundi naramuherekeje tugeze ku muhanda umusore wakodeshaga mu gipangu wari umumotari arahagarara ngo ansuhuze, tugira amahirwe musaba ko yantwarira Teta arabyemera, ampobera ansezera nitegereza moto mpaka irenze, mpina akagongo ndataha.

Ngeze mu rugo narebye icyo nshyira mu nda njya mu buriri ndaryama,mu gitondo nditegura nerekeza ku kazi nkihagera nakubise amaso wa musore wakoraga isuku wari umaze iminsi ataza ku kazi, ndetse bari barashatse undi umusimbura, ngenda musanga ndamusuhuza,

Njyewe-“Eeh! Umuntu tutari duherutse kubona! Bite se?”

We-“Yewe, nta kigendaa…”

Njyewe-“Byakugendekeye gute ko wagiye ugahera kugeza ubwo bashatse undi mukozi ugusimbura?”

We-“Ngo umukozi unsimbura?”

Njyewe-“Baramushatse rwose, urumva se twari kumara iminsi ingana gutya dukorera ahantu hadakorerwa isuku?”

We-“Ubu ntabwo nkiri umukozi wanyu?”

Njyewe-“Yewe bisa nabyo”

Uwo musore yacitse intege ndabibona, birumvikana kumva ko utakibarizwa aho wakuraga igeno bitera kwiheba, ntabwo nagarukiye aho nakomeje kumubaza impamvu atazaga ku kazi, arabohoka yitsa umutima maze arambwira,

We-“Erega kutaza ku mu kazi nabonye nkeneye ntabwo ari kubwanjye, ntabwo ari uburwayi ahubwo maze iminsi muri gereza”

Njyewe-“Muri gereza?”

We-“Yego”

Njyewe-“Ariko se ibyawe noneho umuntu yavuga ko ari ibiki?”

We-“Ahaaa! Wa muntu we se ugira ngo….”

Njyewe-“None se wafunzwe uzira iki?”

We-“Urabona, ngira ngo nakubwiye ko mba kwa databuja, aho nagiye nk’ umucakara ngo nkore nishyura ikirahuri k’imodoka namenye ntabigambiriye, uyu mwaka ubaye uwa kane nkora ubudasiba”

Njyewe-“Eeeh! Hanyuma se ubundi akazi ukora aho kwa sobuja ni akahe?”

We-“ Akazi kanjye nako kuzinduka iya rubika noza imodoka ya databuja niya mabuja, nijoro ngakora ubuzamu, ubundi ngakora no muri jardin byaba ngombwa amazi yaba yabuze nkajya gutunda amajerekani, hari nubwo biba ngombwa ngafura!”

Njyewe-“None se hano ukahakora ute?”

We-“Nyine, naje kubona ko nta kuntu nazabaho ntabika byibura n’ ijana ku mufuka, nshaka aka kazi rwihishwa, kuko databuja na mabuja bazinduka bagenda bagataha nijoro, iyo bamaze kugenda nanjye mpita nza hano ngakora isuku vuba ngasubira iwabandi”

Njyewe-“Ese? Kugufunga se byaje bite?”

We-“Wahora niki ko umukobwa w’ umukozi dusigarana ku rugo yagiye guhaha akibagirwa gukinga, ubwo nanjye nari ndi hano, mwene ngango agire atya aduce mu rihumye yinjire mu nzu aterure television y’ abandi”

Njyewe-“Oooohlala!”

We-“Ubwo nyine nagombaga kuba uwa mbere mu bagomba kubizira”

Njyewe-“Byaje kugenda bite se ngo bagufungure?”

We-“Abapolisi buriya tujye tubatinya ntabwo ari bagenzi bacu, baje gukurikirana mpaka bafashe umujura yerekana aho yayigurishije, yaba umujura nuwaguze ibyibano baradusimbura turataha”

Njyewe-“Mwagize amahirwe, hanyuma se uvuyemo wasubiye kwa Boss cyangwa…”
We-“Urumva se ahandi najya ari hehe? Nakomeje akazi gusa mbabajwe nuko aka kanyuze mu myanya y’ intoki”

Njyewe-“Ariko rero nubwo sinzi uko mbibona nuko mbifata, ndumva nk’ umuntu mukuru ukwiye kuva aho hantu ukajya gushaka ahandi uba, igihe wakoreye kirahagije, ntabwo ukwiye gukomeza kwemera kuba umucakara, sinzi uko ubyumva”

Uwo musore yikije umutima, hashize akandi kanya,

We-“Nanjye njya mbitekereza gusa nkibaza ndamutse mpavuye aho nakwerekeza, niba naho wenda ndarya, nkaba mu kazu kanjye ntishyura, ku rundi ruhande nkumva hamfitiye akamaro”

Njyewe-“None se amaherezo azaba ayahe?”

We-“Nta kundi nyine ubwo nicyo navukiye”

Nongeye gutuza numva binjemo maze mbwira uwo musore wavutse nkanjye,
Njyewe-“Uramutse ubonye ugufasha ukahava se wabyemera?”

We-“Eeeeh! Urumva nakwitesha ayo mahirwe, mbonye umvana aho ntukwa umusubirizo ngacirwa mu maso, nkavumwa nkaho ntari umuntu nk’ abandi?”

Njyewe-“Ok! Noneho niba wahava, wowe genda witegure ushyire ibintu byose ku murongo, ejo nimugoroba mu ma saa kumi nimwe uzansange hano”

We-“Ibyo uvuga se urakomeje cyangwa….?

Nubwo atabyumvaga neza ariko nari nkomeje, byanjemo numva tujyanye tugahuza imbaraga nk’ abasore ubuzima bworoheje butatunanira.

Tukiri aho Manager yarahahingutse, akibona uwo musore wakoraga isuku twari duhagararanye amwamagana akimubona, amubwira ko yataye akazi agasimbuzwa undi, umusore yagerageje kwinginga ariko biranga biba iby’ ubusa ahina akagongo arikubura arataha………………………………………………………..

Ntuzacikwe na episode ya 70 yiyi nkuru “Nanjye si njye” kuwa mbere mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - alice

    yooo,Imana ifashe uriya musore abone akazi,songa akomeze kugira umutima w'impuhwe ni smusabire akazi kwa joannah,Teta nawe niyihangane

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO