Episode 7: Willy yiyemeje kwica Danny amuziza gukundana na Noella

Twagarukiye aho Noella yasubizaga Willy akamubwira ko afite urukundo.
Ese yamwemereye urukundo ? Yaba yari agiye gutendeka Danny ? Reka dukomeze

# Noella :::nyumva neza Willy urukundo
ndarufite
gusa hari uwo narangije kuruha kuko
yarunsabye mbere yawe.

Akimara kuvuga Willy yahise yikubita
hasi, Noella biramuyobera
atangira gusaba
ubufasha aba
serveur baraza batangira guhungiza
hashize
nk’iminota itanu Willy arazanzamuka
ubona atazi
iyari bamuzanira amazi ubundi aratuza
yongera
kuganira na Noella.

Willy:::ubwo Se ntabwo wahindura
intekerezo
ukambera umukunzi,basi mbwira
uwakuntwaye

#Noella :::guhindura intekerezo byo
ntibyabaho
nkiri muzima naho kukubwira umukunzi
byo ntacyo byakumarira ahubwo ndatashye

# Willy:::Noella nkubwiye ko nkiri
muzima uzaba
uwanjye wabyanga wabyemera kandi
uzanyitambika akagukunda azabizira

#Noella:::aho uribeshya ahubwo reka
nigendere.

NYUMA Y’IBYUMWERU 2
Turabona mu rugo rumwe hari umusore
uberewe gusa aritegura nk’ufite
urugendo kumbe
ni Danny arangije afata phone gusa
ntitwamenye uwo ahamagaye
aramubwira ngo
duhurire aho twasezeranye akivuga
yumva
mama we aramuvugisha

Mama Danny:::mwana wa warangije
kwitegura
tuguherekeze?

Danny:::yego mama ahubwo tugende

mama we::: umva rero mwana wanjye
uzirinde gusamara kd umenye ikikujyanye ujye
wibuka ko ari wowe cyizere cy’umuryango.

Danny:::nzabizirikana mama..

tubibutse ko Danny yari agiye gukomeza
amasomo mu mwaka wa gatatu naho
Noella agiye kujya mu mwaka wa kane.
Kurundi ruhande turabona abasore
babiri baganira gusa umwe afite uburakari ku
maso turabona ari Willy na Frank

Frank:::ngaho zimpe neza sha umbwire
ukuntu wamwemeje

Willy:::(arahigima) ngo mwemeza aho
ntugirango nugupfa kwemeza wavuze ko yanyanze
se?

Frank:::(atangara)akwanga????!!!!
ubwo se yishingikirije iki??

Willy:::ngo afite uwo yahaye urukundo
rwe da gusa namubwiye ko nzemera nkasheta
ubuzima bwanjye ariko akaba uwanjye.

Frank:::yakubwiye ko akundana nande
se?

Willy:::yanze kumubwira gusa
nzamumenya
kandi nkimara kumumenya azahita aba
umurambo

Aha turabona camera itwereka ku kigo
cy’amashuri hari babiri baganira baseka
ubonako bishimye

Noella:::sha Danny amasomo
urayabona gute??

Danny;::chr kuba narimaze igihe ntiga
bizangora
ariko bizakunda kuko sindi umuswa
Bakiganira basonnye barinjira gusa
nubwo
amasomo yarakaze gusa ntibyabuzaga
Noella na Danny guhura bakaganira ku rukundo
rwabo

IMINSI YARAHISE INDI IRATAHA
NYUMA Y’IMYAKA 3

Turabona umukobwa mwiza kd uberewe
n’imyenda miremire wicaye mu biro
mu kureba
neza kumbe ni Noella yarangije
amashuri ahita
abona akazi arimo kuvugira kuri phone

Noella::: sha Danny ........... loading Ep 8

Ese nyuma y’ubuzima bw’ishuri Danny na Noella bazakomeza bakundane ?
Ibya Willy byo bizarangirira he ? Ese aracyafuhira Noella cyane ?
Amaherezo ni ayahe ?

NTUZACIKWE N’IGICE GIKURIKIRA CY’IYI NKURU ’Imbaraga z’urukundo’ ni ejo mu gitondo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO