Episode 71: Akuzuye umutima katumye mvugishwa, Gentil abeshya izuba riva

Duherukana ubwo Joannah yari yaje kunsura maze ubwo irungu ryari ryahunze agasusuruko, twicaye muri salon dusangira duseka nuko Gentil akinjira yamukubita amaso agahasokoka igikubagahu….

Narahagurutse ndasohoka, ndeba hirya no hino mbura umuntu, nzenguruka ruguru y’ inzu nsanga niho Gentil yikinze, akimbona ahita ambwira vuba,

Gentil-“Mbwira! Mbwira! Mbabarira umbwire, ntabwo ambonye?”

Njyewe-“Gentil! Uuuh? Ko mbona wahabye se? Hhhh!”

Gentil-“Uraseka mu bikomeye Songa!....,

Njyewe-“Ariko rero tuve mu rwenya umbwire ukuri Gentil! Ko winjiye ugahita usohoka utinye umushyitsi cyangwa…?”

Gentil-“Ni wowe wabigize urwenya, mbabarira umbwire wowe niba uriya mukobwa yambonye ngire icyo nkora mu maguru mashya”

Njyewe-“Oya! Oya niba ari ukukubona ibi byo kugukubita imboni ntabwo yakubonye, burya se utinya abakobwa bigeze aho?”

Gentil-“Oya Songa! Uriya….uriya ni Joannah ndamuzi, ni umukobwa wa databuja, aho navuye mpunze, aho nabaye igihe kinini mbakorera nk’ ubwishyu bw’ ikirahuri k’ imodoka yabo namennye ntabigambiriye!”

Njyewe-“Ngo? Uravugisha ukuri?”

Gentil-“Niwe namubonye ndamumenya, ndamuzi wese imbere n’ inyuma, ahubwo se yageze hano gute?”

Njyewe-“Uuuu! Gentil! Ubwo uko ni ukumutinya gusa cyangwa hari icyo wasize ukoze wampishe?”

Gentil-“Oya….oya ntacyo, ahubwo reka mbe ngiye, ndaza kugaruka yagiye”

Ako kanya Gentil yagiye yububa ansiga aho, maze kwiyumvira nsubira mu nzu, nsanga Joannah avugira kuri telephone ashyira urutoki ku munwa nk’ amarenga yo kunsaba kutavuga menya ko ari kuvugana n’ umuntu ukwiye icyubahiro kuri we.

Joannah-“Yego Cheri!.....ndi mu rugo ni ukuri ntabwo nakubeshya…..ndi mu cyumba cyanjye nabaye nirambitse…..television se?….television abari bayibye barabafashe barayigarura abakozi bo mu rugo barabafungura, ubu nta rungu nkigira….”

Akivuga ibya television nahamije ntashidakanya ko ibyo Gentil yambwiye koko ari byo Joannah ari umukobwa w’ uwahoze ari Sebuja, hashize akanya katari gato ava kuri telephone maze arambwira,

Joannah-“Mbabarira natinze kuri telephone, nari ndi kuvugana na Moses”

Njyewe-“Ngo? Moses se niwe ubeshya gutyo Joannah ukamubwira ko uri mu rugo kandi wibereye hano?”

Joannah-“Hhhhhh! Mbega Songa! Ubwo ni ubwoba gusa? Tuza erega mba mbikoze nzi impamvu yabyo”

Njyewe-“Oya nta mpamvu yo kubeshya uwo ukunda, njye buriya ahubwo nari nzi ko mbere yo kuza hano wabanje kubimubwira?”

Joannah-“Songa! Nkuko bajya bavuga ngo amafuti y’ umugabo ni bwo buryo bwe, no kubeshya kwanjye nibwo buryo bwanjye, Moses ndamuzi neza, nzi uko mutwara rimwe na rimwe aho kumubwiza ukuri nzi ko kuramubabaza ndamubeshya agatuza”

Nacecetse gato nibuka akahise…nibutse ikinyoma cya Belinda wanteye igikomere ku mutima, hashize akanya ndamubwira,

Njyewe-“Ibyo tubireke, ahubwo se ko numvaga umubwira iby’ abajuru na television….benengango baherutse kubasura?”

Joannah-“Eeeeh! Sha abajura bamaze iminsi batwibye ku manywa y’ ihangu, abakozi bararangaye babaca mu rihumye batwiba television kubw’ amahirwe nyuma y’ iminsi barafatwa barayigarura”

Njyewe-“Abo bakozi ko ari indangare ra?”

Joannah-“Oya, umusore wacungaga izamu iwacu ntabwo yari indangare, disi nababazwaga n’ukuntu Papa yamufataga nabi, nashaka impamvu nkayibura, ubundi ntiyajyaga afata abakozi nabi”

Njyewe-“Eee? Ubwo se yamufataga nabi se gute Teta!....eeh nako Joannah!”

Joannah-“Hhhhh! Zimpe neza se, uwo Teta nuwa hehe uri gutuma uvugishwa?”

Njyewe-“Hhhhh! Tuvuge ko utabyumvishe ahubwo ukomeze umbwire iby’ uwo musore, ngo Papa wawe yamufataga nabi?”

Joannah-“Hmm! Byihorere, nabi se gusa? Imyaka yari imaze kuba myinshi akora adahembwa, yahamagarwaga ibitutsi akitaba karame, akarira iyo rimwe Papa yaba yaje yabishe akamupfukamisha adasibye kumuha inshyi kandi mu byukuri nashaka ikosa yakoze nkaribura”

Njyewe-“Ooohlala!”

Joannah-“Nagende igihe cyari kigeze ko atoroka akajya kugwa ku bandi yari amaze kuntera agahinda”

Njyewe-“Ariko ntabwo numva impamvu umuntu yakwifata agahohotera umuntu gutyo gusa, byanga binoga hari indi mpamvu”

Joannah-“Nanjye najyaga mbitekereza Songa! Hari umunsi nigeze gutaha ijoro, nari nasohokanye na Moses maze kuko twari twarumvikanye ko ninjya ntaha bwije nzanjya nitsamura aho gukomanga,

Muri iryo joro nageze kumuryango ngiye kwitsamura numva ijwi rya Papa amubwirira mu kumba yararagamo kari impande y’ igipangu ndatuza ndumviriza maze numva ari kumubwira ngo….”

Njyewe-“Wumvishe ari kumubwira ngo iki Teta!....nako Joannah?”

Joannah-“Ariko se ibi nibiki mwo kabyara mwe, nkomeje kugira amatsiko yuwo Teta wahose uteshaguzwa”

Njyewe-“Nanjye ntabwo nzi impamvu ndi kuvugishwa nk’ utwaye inyama mu mufuka….gusa komeza umbwire”

Joannah-“Songa! Numvishe ari kumubwira ngo arabizi neza impamvu yateye imodoka ibuye akayimena paraburize, ngo yabikoze abishaka, ngo yashakaga kumumena umutwe, ngo kandi ibyo aribyo byose hari uwabimutumye, agakomeza kumubaza uwo muntu uwo ari we umusore nawe agahakana”

Njyewe-“Eeeeh!”

Joannah-“Papa yakomeje kumubaza amazina y’ ababyeyi be ariko akamusubiza ko azi nyina gusa Se atamuzi, agakomeza kumubaza aho nyina aba ngo azajye kumuzana amucungure ariko umusore agakomeza kuvuga ko atahazi, amusiga aho aragenda hashize akanya katari gato nibwo nitsamuye arakingura ndinjira”

Hashize akanya gato njye na Joannah ducecetse,

Njyewe-“Ubu tuvugana harya uwo musore yaragiye ntabwo akiba iwanyu?”

Joannah-“Sha, yarigendeye ahubwo naho yari yaratinze”

Njyewe-“Ubwo se yaba yarerekeje hehe ra?”

Joannah-“Ntabwo mbizi gusa icyantunguye n’ukuntu Papa yabuze amahoro amaze kumva ko yagiye”

Njyewe-“Reka! Koko se?”

Joannah-“Ahaaa! Ko nabyo byabaye ikibazo ra? Nakomeje kubyibazaho biranyobera, uziko yahangayitse nkaho urugo rwose ari we rwari rushingiyeho? Ariko naje gutekereza kabiri nibuka ko imbohe iyo itorotse uwayiboshye ahora yikanga ko yagarutse kandi yaje ije”

Njyewe-“Akaba yumva se yazagaruka akamugirira nabi?”

Joannah-“Yego Songa! Erega….mbese sinzi uko nabikubwira, Papa rwose nawe yarakabyaga nkabona wagira ngo hari icyo ashaka kudukinga”

Nyuma y’ akanya katari gato ducecetse,

Njyewe-“Eeeh! Umbabarire twakomeje kuganira kuby’ uwo musore nibagirwa ko no kurya ari ngombwa….”

Joannah-“Eeeeh! None se wa mugani ko nta Kadogo nabonye hano uritekera Songa? Ahubwo se uribana?”

Njyewe-“Eeeh! Njyewe se….”

Joannah-“Ko mbona urya indimi nk’ushaka kumbeshya?”

Njyewe-“Oya ntabwo nakubeshya, ahubwo reka nshyashyane ndebe ko twarya….”

Joannah-“Hhhhh! Ariko winsetsa Songa! Ubwo se byashoboka ko umusore nkawe waba utaha ukajya mu masafuriya? Wabuze umwana uzajya uhemba akazajya abigukorera?”

Njyewe-“Naramubuze, ahubwo se hari uwo uzi ngo undangire?”

Joannah-“Nzabaza umukozi w’ iwacu niba hari uwo yaba azi naho niba ugiye guteka kubwanjye byihorere ndarya ngeze mu rugo”

Twakomeje kuganira amasaha akomeza kwicuma, bigeze nka saa yine z’ ijoro nibwo yambwiye,

Joannah-“Songa! Reka ntahe, wakoze kunyakira, nari mfite amatsiko yo kugera aho uba nta nubwo nari mperutse guseka nari mbikumbuye, ni nawo mwanya nari mbonye wo kuva mu rugo nkisanzura nkanywa no ku nzoga, ahubwo se igihe nzajya numva nshaka kwisanzura nzajye nza hano Songa? Nta kibazo”

Njyewe-“Nta kibazo rwose ni kalibu upfa kuzabyitwaramo neza ntibizagire ingaruka, naho kunshimira byo….Hakoze wowe wabagaye ubucuti ugatera intambwe ukaza, nasusurukijwe no kuganira nawe muri make nanyuzwe n’ ibihe byiza twagiranye….nubwo wabeshye Moses aho uri, uzi ko abimenye wamubeshye aribyo byarushaho kuba bibi!”

Joannah-“Ibyo byihorere Songa! Ahubwo mperekeza ntahe kandi naramuka aguhamagaye utamvamo sibyo!”

Njyewe-“Ok! Sawa nta kibazo”

Joannah-“Ngaho nzanira kaga kote kanjye namanutse mu cyumba nkinge mu gatuza ntahe sha”

Njyewe-“Hhhh! N’ ubundi nashimishijwe nuko winjiye wisanga, komeza wisange wisiga wiheje”

Joannah yaramwenyuye yinjira mu cyumba asohoka yambaye yitunganyije dusohoka mu rugo ndamuherekeza tugera ku muhanda,

Njyewe-“Mpagarike moto se?......”

Joannah-“Hhhhh! Oya Songa! Ntubona ko ndi guhamagara? Mfite umuntu utegetswe kumpa umunyenga aho nshaka kujya hose”

Njyewe-“Koko se?”

Joannah-“Hhhhhh! Biragutunguye se? Hari abantu erega bazi gutanga impano, iyo nimwe mu mpano nakiriye ku isabukuru yanjye iherutse kuba mu minsi ishize!”

Njyewe-“Ahaaa! Abandi bana!”

Joannah-“Hhhhhh!”

Aho twahahagaze nk’ iminota icumi tuganira, mbona ya modoka twari twajemo kare iraje, ampobera ansezera agenda atyo.

Nasubiye mu rugo, nkinjira mu gipangu nasanze hakinguye kandi nari nasize nkinze, menya ko ibyo ari byo byose ari Gentil waducunze tugiye agaceremba akaza agakingura.

Nkinjira nasanze yicaye asa nuri kure mu ntekerezo, nanjye ndicara hashize akanya ndamubwira,

Njyewe-“Garukira aho gutekereza byinshi Gentil! Joannah yambwiye ibyawe byose ndetse ambwira nibyo utambwiye, yambwiye nuko umaze kugenda iwabo byasigaye bimeze”

Gentil-“Yeee? Yakubwiye ko bari kunshakisha hasi no hejuru?”

Njyewe-“Oya, bagushakisha gute se kandi utarahavuye wibye, ahubwo, ngo umaze kugenda…

Gentil anteze amatwi, mubyo Joannah yambwiye ntacyo nigeze nsimbuka maze kumubwira byose,

Gentil-“Nubwo bwose nakomeje guceceka ngo umbwire ariko nawe washyizemo amakabyankuru urakabya”

Njyewe-“Ngo ndakabya? Nkabya nte se ko ndi kukubwira ibyo nabwiwe?”

Gentil-“Ubwo se urumva koko Boss nzi yahangayika kubera gafifi gafigi nkanjye?”

Njyewe-“Buriya wasanga azi ko wahavanye inzika wenda ushobora kuzajya kumurega cyangwa…..”

Gentil-“Oya…nawe urabizi ni wowe wamvanye hariya kuko wabonaga ko icyo nkeneye cya mbere ari amahoro, ariko se ubundi nzabigira nte ko aho ngeze hose ibikuba binkuka bakambaza ibisekuru n’ aho mva ngana?”

Njyewe-“Ushatse kuvuga iki Gentil?”

Gentil-“Songa! Kare izuba riva nari nicaye hariya hanze ngiye kubona mbona Mabuja arasohotse, nk’ ibisanzwe nubika amaso ngiye kumva numva arambajije ngo harya witwa nde? Nibajije impamvu ambajije amazina, nibuka ukuntu yajyaga anyitegereza cyane numva ubwoba bwinshi muri njye, ntekereza ko wenda ashobora kuba aziranye na Boss, ashobora kuba yarambonye yo akaba ashaka kuntanga mpitamo kumubeshya”

Njyewe-“Reka reka ahubwo urabeshya, ubwo se wamubeshye ko witwa nde?”

Gentil-“Ahubwo unkundiye guhera uyu munsi wazajya umpamagara Joseph”

Njyewe-“Ariko ibyo uri kumbwira ndumva bisa n’ ikinamico Gentil!”

Gentil-“Nyumva ibyo nkubwira ntabwo ari ikinamico, mabuja yambajije n’amazina y’ ababyeyi ndetse ambaza n’ aho naje mva gusa namubeshye nanone mubwira ko naje nturutse mu cyaro ndetse ko njye nawe duturanye urugo ku rundi, ko waje gushyingura Papa wawe aribwo wansabye ko naza tukabana I Kigali”

Njyewe-“Ariko rero ntabwo mbyumva, yaba yaguketseho iki ko njyewe atigeze ambaza ibyo byose?”

Gentil-“Si nk’ ibyo byose uvuga nanjye nkubwira se? urumva ko iyo nivamo nkamuha amakuru y’ ukuri kari kambayeho”

Nyuma y’ akanya gato ducecetse njye na Gentil wari unsabye guhera uwo munsi kuzajya muhamagara Joseph, twumvishe umuntu ukomanze cyane dushigukira icyarimwe……………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 72 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Dou2

    Ndi kugenda nsobanukirwa ko bishoboka ko Gentil ari umuhungu wa Papa Joannah. Hanyuma Maman Belinda akaba ari we Maman wa Gentil watewe inda na Papa Joannah agatorongera.

  • - Bemeriki

    Thank Eddy twari dukumbuye inkuru yacu yuje impano no mpanuro komerezaho naho ndumva gentil bitoroshye

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO