Episode 72: Nateguriye impano Teta, mu kuyimuha menya ko natinze

Nyuma y’ akanya gato ducecetse njye na Gentil wari unsabye guhera uwo munsi kuzajya muhamagara Joseph, twumvishe umuntu ukomanze cyane dushigukira icyarimwe.

Njyewe-“Yewe ukomanga?”

Nahise numva ijwi rya Mama Belinda ndasohoka ndamusuhuza,

Njyewe-“Eeeh! Mwiriwe Mama Beli!”

Mama Belinda-“Wiriwe nawe Songa”

Njyewe-“Yego ndabona ndaho, ahubwo se ko mutugendereye aya masaha akuze aho ni amahoro?”

Mama Belinda-“Enda hano nkwereke icyo umfasha dore ni wowe mugabo tugira muri uru rugo”

Ntabwo niriwe ntekereza impamvu atitabaje wa mukozi we Kamanzi ahubwo narakurikiye, numvaga wenda ari nk’ ikintu ashaka ko kumanika gisaba kurira tugeze muri salon nsuhuza Belinda.

Mama Belinda-“Beli! Ba uduhaye akanya gato hari icyo ngira ngo mvugane na Songa”

Belinda-“Uuuh! Ubwo se icyo niki mugiye kuvugana kuboryo mwampeza Mama?”

Mama Belinda-“Ba uduhaye akanya yewe!”

Belinda-“Ahaaa!”

Belinda yarahagurutse aragenda ndicara nanjye ntangira kubunza imitima nibaza icyo Mama we ashaka ko tuvugana nk’ umupangayi natangiye gutekereza ko wenda yabonye undi mukiriya umuha menshi akaba agiye kunteguza gushaka ahandi njya hashize akanya,

Mama Belinda-“Songa! Nabonye ariko uyu munsi wabonye umushyitsi, nuriya se cyangwa dutegereze undi?”

Njyewe-“Hhhh! Uravuga Joannah se?”

Mama Belinda-“Ndanamumenye ubwo niko yitwa, nuriya nabonye waje ufashe akaboko nawe si ukukwegama ku rutugu nabonaga agenda asinziriye…..ubukumi we!”

Njyewe-“Munyihanganire niba byababangamiye, uriya mukobwa yari aje kunsura bisanzwe”

Mama Belinda-“Oya nta kibazo Songa! Kuza kugusura se hari icyo bitwaye?Ahubwo icyo nari nguhamagariye….nategereje ko umbwira ko usigaye ubana nundi muntu ndaheba, niyo mpamvu nguhamagaye ngo umbwire niba ari ukuri, uriya musore nagize ngo n’ umushyitsi wawe ejo n’ ejobundi azagenda naho ngo yaraje ngo mubane?”

Njyewe-“Eeeh! Nibyo rwose dusigaye tubana, narebye gukomeza kwibana mbona bitaba ari byiza duhuza imbaraga”

Mama Belinda-“Ariko ntabwo wabimbwiye, wagombaga kubimbwira nkamwakira nkuko nakwakiye”

Njyewe-“Byanshiyeho ni ukunyihanganira ariko nizere ko yabibwiye?”

Mama Belinda-“Eeeh! Mu gitondo rwose yanyibwiye, ngo yitwa Joseph yaje aturutse iwanyu mu cyaro, nabonye ari umwana mwiza rwose, uziko atinya no kureba umuntu mu maso?”

Njyewe-“Hhhhh! Niko yimereye!”

Mama Belinda-“Kuva nakubita amaso isura ye rwose inyibutsa ibintu byinshi iyo mwitegereje numva namubaza ibisekuru bye”

Njyewe-“Koko se? Ukaba utekereza ko yaba avuka mu muryango wawe?”

Yatuje akanya gato maze yitsa umutima,

Mama Belinda-“Iyo atambwira ko muturanye mwakuranye ngo nshire amakenga ntabwo nari kunyurwa pe,kuko iwanyu n’ iwacu ni kure, sinzi aho byahurira rwose”

Nyuma y’ akanya gato ducecetse,

Njyewe-“Eeeh! None se niki wari umpamagariye ngo ngufashe Mama Beli?”

Mama Belinda-“Oya ntacyo nagiraga ngo nkubwire ko namenye ko musigaye muri babiri utakiri umwe, nabanje kugira ngo warabimpishe”

Njyewe-“Oya ntawe uhisha uwo ahishaho nari kuzakubwira nuko muri iyi minsi natahaga ntinze ngasanga mwaryamye”

Mama Belinda-“Eeeh! Nuko nuko ngaho genda mube muganira ndabyumva ubu umaze kwibagirwa irungu”

Njyewe-“Hhhhh! Wabimenye byo hehe n’ irungu”

Naramusezeye ndasohoka ngeze hanze ndahagarara ntekereza gato impamvu Mama Belinda yaba ambwiye ibyo byose mpera mu gihirahiro ntera intambwe ndinjira Gentil ahita ambaza vuba,

Gentil-“Ko watinze n’ amahoro Songa?”

Njyewe-“Eeeh! N’ amahoro…nta kibazo”

Gentil-“Mabuja se yashakaga ko umufasha iki?”

Narebye kumubwira ko Mama Belinda yari ampamagaye ngo tumuganireho ariko umutima urankomanga, niko kumubwira,

Njyewe-“Ni akantu gato yagiraga ngo tuganireho, ntugire ikibazo ndabizi ihangayika ryawe”

Twakomeje kuganira dore ko amasaha yari akuze cyane ntitwatinze twagiye kuryama mu rukerera nibwo nakangutse numvishe Gentil akubita inzu ibipfunsi yimyoza,

Njyewe-“Gentil! Gentil! Bite byawe ko numva uhondagura inzu wimyoza? Wongeye kuganzwa n’ akahise agahinda karakwigaranzura?”

Gentil yakomeje kwimyoza ntiyagira icyo ansubiza, nkomeza kumubaza ngo ambwira ikibimutera, hashize akanya katari gato,

Gentil-“Ariko buriya Imana izi ko inzozi zibaho?”

Njyewe-“Umva nawe ra, urumva yabiyoberwa ite kandi ariyo yaremye umuntu?”

Gentil-“None se ko yanga ikinyoma kandi inzozi zikaba zibeshya igakomeza kubirebera?”

Njyewe-“Hhhhh! Ntukabaze ibibazo nk’ ibyabana ariko?”

Gentil-“Oya winseka Songa! Mbikubajije kubera umujinya ntewe no gukanguka ngasanga narotaga”

Njyewe-“Pole sana, urose izihe nzozi se?”

Gentil-“Wahora niki ko ndose nshagawe, ngabira bose ngaragiwe, uzi kurota wambaye ikamba, uzi kurota uhetswe wakanguka ugasanga…..sha!”

Gentil yakomeje guhonda ku gikuta ndetse akomeza kwimyoza, hashize akanya gato ndamubwira,

Njyewe-“Ariko wagira ngo ni ubwa mbere urose? Ubwo uwo ni umujinya gusa cyangwa? ubu se ntabwo wari warota watoraguye igikapu cy’ amafaranga cyangwa uri kurya ibiryo byose bibaho?”

Gentil-“Songa! Niyo nkomeza nkarota inzozi narotaga, nkajya ndota imodoka ya Boss bayibye, nkarota bacukura inzu cyangwa banziritse amaguru n’ amaboko, iyo narotaga ibyo narakangukaga nasanga zari inzozi nkiruhutsa”

Njyewe-“Ihangane Gentil! Noneho numvishe impamvu y’ umujinya wawe gusa ariko kandi ugomba kumenya ko habaho no gukabya inzozi”

Gentil-“Reka reka wishaka kumbeshya kugira ngo nkunde ngabanye umujinya, ahubwo reka mbyuke nigendere n’ ubundi ntabyo ndyamyemo”

Njyewe-“Ugiye hehe se ubu muri iki gicuku?”

Gentil-“Ntubizi se ko ngenda ukabona ntashye, naba nagize amahirwe nkagira icyo ntahana, nanjye ubu ntabwo nzi aho ngiye turabonana nimugoroba”

Gentil yarabyutse aritegura aransezera aragenda, nsigara ntekereza byinshi,
amasaha yo kujya ku kazi yarinze agera ntongeye kurambika umusaya ndabyuka nditegura nanjye mfata umuhanda.

Ngeze ku kazi nibwo nibutse ko ukwezi kwapfuye uwo munsi turi buhembwe ndishima, nkuko nari narabipanze nari nifuje kuzaha impano Teta, nkamushakira telephone nziza idahenze kubw’ ubushobozi, ikazajya imvuna amaguru ikamfasha kubagarira urukundo.

Umunsi wose nakoze indirimbo yari iri mu kivugirizo yitwaga “Karire k’ inyana” numvaga amasaha atava aho ari, mu nzira zose nanyuragamo ngiye ku mashami nari nshinzwe ntabwo nanyuraga ku iduka nabonagamo telephone, nkagenda nkabaza gusa ubundi ngasohoka, sinje warose mbona message ko amafaranga angezeho,

Njyewe-“Ubu rero, impapuro ndabizinze ndatashye!”

Bosco-“Eeeh! Uratashye se iki gihe? Saa cyenda? Icara dukore wa mwana we…”

Njyewe-“Hhhhh! Ariko ko mba mbona wivanga mu kazi ka Manager wamusimbuye mu mwanya? Niba akazi nakoraga nakarangije uragira ngo nkomeze nterure indabo hano?”

Bosco-“Ahaaa! Nakugiraga inama wa musore we, ntukifuze guhembwa utakoze, nukomeza uwo murongo bizakugora umenye ko ukiri muto kandi ubu ari bwo ufite imbaraga zo gukora”

Njyewe-“Sawa! Sawa nabyumvishe mujyana, ariko kandi ndagiye!”

Nagize ngo ngende,

Bosco-“Songa!”

Narahindukiye maze ahita ambwira,

Bosco-“Ariko ko mbona umunsi ku munsi ugenda uhinduka wikanze iki? Mbere ko wacishaga macye ubu ukaba usigaye warizamuye…”

Njyewe-“Nyakubahwa ndabyumva uri kunshakaho impamvu yo kugira ngo nterane amagambo nawe…nako reka nguhunge”

Ako kanya narasohotse nsohoka aho twakoraga, umugi nawumarishe amaguru nshakisha aho ngura telephone kubw’ amahirwe ninjiye mu iduka rimwe, ntangira gutoranya mpitamo agatelephone nabonye kadahenze ariko kandi keza ndishyura ndamwenyura ngisohoka hari umusore wahise antangira,

We-“Boss! Tugufunikire se?”

Njyewe-“Mumfunikira? Gute ubwo?”

We-“Urabona nyine, wasanga nkiyo telephone uyiguriye nk’ umugore wawe cyangwa undi muntu, hano dufunika impano ukajyana ibintu bisobanutse!”

Njyewe-“Eeeeh! Koko se? Ntiwumva! Ntabwo muhenda se?”

We-“Reka reka twe turahendahenda”

Nahise mfata gahunda yo gufunikisha ntari mbifite muri gahunda nkomeza urugendo njya gutega imodoka yerekeza kwa Teta ariko ngeze aho twategeraga nunguka igitekerezo cyo kutajya iwabo ahubwo ngahamagara mukuru we akamumpa nkamubwira tugahurira aha twenyine akaba ariho muhera impano.

Narebye nimero za Gihozo nkanda yes nshyira ku gutwi anyitaba vuba,

Gihozo-“Hello! Songa bite? Mbega! Ibintu uhugiyemo muri iyi minsi sha wowe bizagukoraho”

Njyewe-“Hhh! Oya ntabyo giho, ubwo se urumva nahugira kuki kindi cyanyibagiza Teta?”

Gihozo-“Kumuhamagara gusa? Ubwo se ntukumbuye no kutubona?”

Njyewe-“Basi icyaha ndakemera muri iyi minsi nzareba uko nyaruka mpagere…ahubwo se uri kumwe na Teta?”

Gihozo-“Oya ntabwo turi kumwe, ariko mukanya araba aje”

Njyewe-“Ooooh! Ntacyo ndaza kongera nguhamagare”

Hashize akanya katari gato natunguwe no kubona nimero ya Teta impamagaye nitaba vuba,

Njyewe-“Mbega byiza! Naherukaga kubona cyera izina ryawe ryiyanditse muri telephone yanjye umpamagaye, biranshimishije pe!”

Teta-“Areeee! Hhhhhh! Bite se mukunzi?”

Njyewe-“Ni byiza Rukundo”

Teta-“Bambwiye ko wanshatse ukambura?”

Njyewe-“Yego nagushatse ndakubura ariko ntabwo utinze kandi nizeye ko icyo ngiye kugusaba utarampakanira”

Teta-“Humura Songa! Urabizi ntabwo nabikora cyane ko nzi ko utansaba ibidashoboka!”

Njyewe-“Ndagushaka byihutirwa”

Teta-“Ni amahoro se?”

Njyewe-“Yego ni amahoro”

Teta-“Unshaka hehe se? Iwawe cyangwa?”

Njyewe-“Oya, ndashaka ko duhurira hahandi wanjyanye bwa mbere, umunsi nari ngiye kugufasha gusunika amasaha Clever akatuvangira”

Teta-“Ayiweee! Uvuze uwo mutindi ku mutima ndikanga”

Njyewe-“Humura! Humura wikuka umutima ahubwo se urangeraho mu minota ingahe?”

Teta-“Reka nitegure basi nko mu minota mirongo itatu”

Njyewe-“Eeeh! Mirongo itatu yose?”

Teta-“Ubwo se ni myinshi? Basi makumyabiri”

Njyewe-“Nta kibazo urakoze cyane kandi ngutegerezanye ubwuzu”

Yakupye telephone nanjye ako kanya nurira moto, nari nashyushye numvaga ko ashobora kuhantanga, twagezeyo bidatinze ntangira kuzenguruka nshaka ahantu heza ho kwicara, mpitamo aho nabonaga heza hatuje, naka icyo kunywa ntegereza umukunzi.

Hashize nk’ iminota mirongo itatu telephone yarasonnye ndebye inyuma mbona nguwo Tetero ry’ abato, yari yambaye neza cyane kuburyo abagabo bari aho hafi ibikebu byendaga gukebana, ndahaguruka ndamusanganira ndamuhobera muha kalibu.

Twakomeje kurebana mu maso ntawe uvuga, akamwenyu ari kose ibyishimo biva mu kurebana twa twana two mu maso biradusaba dutangira kuganira,

Njyewe-“Ahwiiii! Noneho nakwiruhutsa ubwo nkubonye, ndumva nsa nubonye amarembo y’ ijuru, ndumva nkandagiye mu isayo y’ umunezero kubera gucigatira mu gituza no guhuza imboni nawe rukundo rukundo…rukundo nakundaga!”

Teta-“Yoooh! Urakoze cyane kubwayo magambo, ni ukuri nanjye ndishimye kandi kumpamagara nkakwitaba n’ ihame ry’ urukundo ntashobora gutatira”

Njyewe-“Nuko shenge!”

Nazamuye ikiganza cya Teta ndagisoma, mbikora neza neza nkibyo nabonaga muri film z’ urukundo twarebaga ku ishuri, ako kanya baza kwakira Teta, dukomeza kuganira ari nako umugoroba ukomeza gusatira ijoro.

Isaha yarageze maze ntuma umukobwa wari wampaye icyo kunywa kunzanira envelope nari namubikije, amaze kuyizana ndikoroza nitsa umutima maze mbwira Teta,

Njyewe-“Ese ko utigeze umbaza icyatumye nguhamagara igitaraganya Teta?”

Teta-“Hhhhhh! Wabimenye nicyo nari ngiye kukubaza, ahubwo mbwira amatsiko yenda kunyica pe”

Njyewe-“Humura isaha niyi nta nubwo nirirwa nigana abandi ngo ngupfuke mu maso cyangwa ngusabe guhumuriza ahubwo….”

Narebye muri evelope nkuramo impano nari namugeneye akubitwa n’ inkuba yipfuka mu maso nkomeza kurambura ikiganza muhereza.

Hashize umwanya utari muto arakira,

Njyewe-“Ushatse wayipfundura akareba ikirimo kuko niyawe”

Teta n’ amarira yatangiye gupfundura agaseke kari gateye amatsiko abonye ko ari telephone mbona ibyishimo bisa n’ ibihanutse no hasi ngo baa! Aho kugira ngo akomeze gupfundura yubika umutwe aratuza,

Njyewe-“Cherie! Ko udakomeje gupfundura ngo urebe telephone nakugeneyeho nk’ impano nkuko maze igihe nyitegura?”

Nyuma y’ akanya katari gato nanone acecetse,

Teta-“Songa! Kuki utabanje kumbaza koko? Kuki utambwiye ko ugiye kugura telephone sinari kukubwira ko nabonye indi?”

Njyewe-“Ngo?”

Teta-“None se utambeshye nguhamagara watekereje iki?”

Nikije umutima,

Njyewe-“ Teta! Natekereje ko watiye telephone mukuru wawe ugashyiramo sim card, nishima ko ari ubwa nyuma iri joro urararana iyawe”

Teta-"Ntabwo ariko bimeze rero ngiyi telephone, naraye nyibonye, mbabajwe nuko utakaje amafaranga ugura indi”

Teta yambwiye atyo nubika umutwe, intege ziracika numva agahinda kenshi muri njye ntangira kumubaza,

Njyewe-“Teta! Niki kiguteye gusuzugura impano yanjye? Basi iyo unyereka ko uyishimiye ko kubw’ urukundo nemeye kuguha imwe mu minsi y’ imibyizi yanjye ngo nkwereke ko kuba nduyu ndiwe ari wowe,

Ntabwo nari nyobewe ko wabishatse wabona iby’ ushaka kubera ko icyo wimye abandi wari umwambaro utagukwira, nyabuna nyemerera wakira impano ivuye mu maboko yuwo wahamagaye mu bandi, nyemerera niyo waba usuzuguye iyi mpano ariko uyakire”

Teta-“Nyumva neza Songa! Ibyo uvuga ndabyumva kandi ni ukuri ndabishimye ariko kandi nabwo nakuryarya ngo nkwereke ko nishimye kandi ntishimye kuko ngukunda, aya mafaranga utanze ntabwo yari kubura ikindi akora, washoboraga kuyohereza iwanyu mu cyaro cyangwa akazagufasha mu buzima buri imbere, kuyasimbuza kungurira telephone kandi nayibonye nicyo kimbabaje”

Nyuma y’ akanya gato ntarabyumva neza,

Njyewe-“Basi se niba atari ibanga, iyo telephone yawe ko mbona ari nziza cyane wayikuye hehe?”

Teta-“Ntabwo yavuye mu bushobozi bwanjye urabizi ko ndi gukora nitegura gutangira kaminuza ntabwo natagaguza , rwose ni uwayimpaye pe!”

Njyewe-“Uwo wayiguhaye se ninde kandi?”

Teta yaracecetse bituma nkomeza kubyibazaho, iby’ urukundo ntawe umenya uko bigenda mu ntekerezo natangiye kubona umusore ntazi acigatiza Teta iby’ agaciro amubwira ko amukunda binyibutsa Belinda w’ akahise…. byatumye hari ibyazamutse mu mubiri wanjye ntabashaga guhagarika mpirika ibyari biri kumeza abari aho bose barakangarana………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 73 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Dou2

    Mbega ifuha rya Songa!!!!! Ahirika ameza?Ndatangaye. Thanks Umwanditsi,nzanezezwa no gusanga Gentil ari umuhungu wa Maman Belinda

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO