Episode 73: Ntabitekerezaga nasanze Teta mu rugo, menya uwatumye ansubiza impano

Teta yaracecetse bituma nkomeza kubyibazaho, iby’ urukundo ntawe umenya uko bigenda mu ntekerezo natangiye kubona umusore ntazi acigatiza Teta iby’ agaciro amubwira ko amukunda binyibutsa Belinda w’ akahise…. byatumye hari ibyazamutse mu mubiri wanjye ntabashaga guhagarika mpirika ibyari biri kumeza abari aho bose barakangarana,

Teta-“Songa! Songa! Mana yanjye weee!”

Narahagurutse nsohoka nihuta, ngeze imbere ndahagarara mbura amahoro ndahindukira ndagaruka mpura na wa mukobwa wari watuzaniye icyo kurya no kunywa ahita ambwira,

We-“Nari ngize ngo ugiye utishyuye?”

Njyewe-“Ahubwo watinze kumpa facture!”

We-“Ubu se ndirirwa nyikora, urishyura ibihumbi bine gusa”

Narishyuye nongera gusohoka, ngeze hanze nanone ndahagarara,muri ako kanya nari meze nkuwavangiwe muri make nari nataye umutwe byose kubera urukundo uru rukunda kwiharira rukanga kubangikanywa.

Nkiri aho nabonye Teta ampingutseho,

Teta-“Ariko Songa! Ubwo koko urabona ibyo urimo ari byo? Ubu se kuba wantumyeho ko unshaka nkakwitaba ukaba untaye hariya bariya bagabo bagashaka kunyanjama nibo wari wanzaniye mbimenye?”

Nakomeje guceceka, mu gihe nari ngize ngo mvuge Teta ansha mu ijambo yongera kumbwira,

Teta-“Songa! Ntabwo nzi impamvu wababazwa nuko nabonye telephone ukumva ko nanze impano yawe kugeza ubwo uhaguruka ukansiga ukagenda nkaza nkwiruka inyuma,

Basi se iyo utuza ukanyumva ntutsebye ngo unsige nsigare manjiriwe ko nta mpamvu nimwe yari kugutera kwivumbura?”

Nyuma y’ akandi kanya gato Teta yampereje ya mpano ya telephone yari afite mu ntoki,

Teta-“Akira ntahe ndabona ntacyo narenzaho, wakoze kunzirikana no kuntura iyi mpano nubwo birangiye ukuri mbona kuguteye kunyereka ko uhinduka nk’ igicu ariko nabyo ndabimenye kandi ntabwo byambuza gukomeza inzira natangiye kuko nemeye kugukundana n’ inenge zawe zose”

Muri ako kanya numvise ikimwaro muri njyewe mbona Teta ampereza impano yari yambujije amahoro nyishakisha ahantu hose nkomeza kwanga kwakira yongera kumbwira,

Teta-“Songa! Akira ngende burije, ugende nucururuka ubitekerezeho uraza gusanga nta mpamvu yari kugutera kundakarira bigeze aha”

Impano nari nageneye Teta yangarutse mu biganza, aransezera aragenda, nyuma y’ akanya katari gato umutima wanshiriye urubanza mfata umwanzuru wo kumukurikira ataragera mu rugo iwabo niko kumanuka nihuta ngeze ku muhanda nurira moto ngenda ndangira motari aho anyura.

Bidatinze nageze kuri wa muhanda wamanukaga ujya kwa Teta mbwira motari arahagarara ndamwishyura aragenda nkomeza guhagarara ku muhanda ngo ntegereze.

Hashize umwanya utari muto ntangira gutekereza ko wenda yaba yahantanze akinjira iwabo, mu gihe nkibyibaza imodoka yazamukaga yacanye amatara mbona nguwo Teta ari kumanuka, imaze gucaho ndambuka njya mu ruhande yari arimo angezeho,

Teta-“Songa! Urakora iki hano?”

Njyewe-“Ni wowe utumye ndi hano Teta! Mbabarira umutima wanshiriye urubanza gutaha biranga mpitamo kuza hano ngo ngusabe imbabazi kubera uko nitwaye hariya twari turi, Nanjye si njye n’ifuhe ry’ urukundo, umutima wanjye wifuza kukwiharira nkumva ko nta wundi wundi wantanga kukumenyera icyo ukwiye”

Nyuma y’ akanya gato Teta atuje yahise ambwira,

Teta-“Songa! Humura rwose nakubabariye kandi namenye neza ko wabitewe n’ ifuhe, itahire rwose wumve utuje uryame uruhuke ejo uzazinduke ujya mu kazi”

Njyewe-“Basi nyemerera wakire impano nari nakugeneye ubundi mbone gutaha”

Teta-“Oya Songa! Erega ntabwo nayanze ahubwo nuko nabonye indi ba uyitwaye tuzareba uko tuzabigenza nawe urabyumva naba ndengeye ntunze telephone ebyiri, ushobora kuyishakira umukiriya amafaranga akagufasha, cyane ko ufite umuryango wawe uguhanze amaso n’ ibindi bisabwa amafaranga muri uyu mugi nawe urabizi”

Naratuje nemera gutahana byibura izo mbabazi, ndamusezera mpina akagongo ndataha.

Nageze mu rugo naniwe meze nk’ umuhinzi wushije ibivi bine mboneza mu cyumba ndaryama.

Nongeye gukanguka mu rukerera Gentil nawe wabaga yakangutse buri gihe muri ayo masaha ahita ambaza,

Gentil-“Songa! Waramutse ute? Ese waba worohewe?”

Njyewe-“Uuuh! Nigeze nkubwira ko narwaye se?”

Gentil-“Oya nuko waraye utashye uhitira mu buriri naza kukubwira ngo uze urye ngasanga wasinziriye nkakwihorera nkanga kugukangura”

Njyewe-“Ntabwo naryamye aruko ndwaye ahubwo naraye ntashye naniwe cyane”

Gentil-“Mwagize akazi kenshi se cyangwa….”

Njyewe-“Akazi ko ntabwo kari kenshi ahubwo intekerezo zanjye nizo zagiye kure cyane mbega ubwonko bwari bwananiwe niyo mpamvu naguye agacuho”

Gentil-“Ihangane bibaho Songa!”

Njyewe-“Wowe se bite?”

Gentil-“Ni sawa rwose dore ejo nagize n’ amahirwe mbona aho nzajya nzinduka jya, noneho ntabwo nzajya nzinduka ntazi iyo njya”

Njyewe-“Kagire inkuru! Nibyo se koko?”

Gentil-“Ugira ngo se amahirwe ava kure ko iyo ari ayawe akubera igicucu mukagendana? Ninkubwira uko byagenze uraza kumirwa”

Njyewe-“Mbwira ahubwo watinze”

Gentil-“Umva, Ejo ubwo nari ngiye ku ntege nagezeyo nsanga ibintu byayoberanye akazi kabuze, njye n’ abandi dukomeza kumanjirirwa, bigeze nka saa yine ndavunga nti n’ ubundi byanze reka mbe nitemberera,

Ubwo mba nzamutse ntemberaa….sinzi uko nageze ku modoka yari iri gupakurura ibirayi biranyanyagira ntangira gufasha abasore bapakururaga kubitoragura, sinzi uko nunamutse mba mpuje amaso na mabuja”

Njyewe-“Yeee? Uravuga Mama Belinda se?”

Gentil-“Yego niwe mvuga!"

Njyewe-“Inka ya Data!”

Gentil-“Ubwo ngishaka aho ndigitira yahise mpamagara Joseph, ntakundi nahindukiye ngenda musanga aransuhuza ambaza icyo nkora aho mubeshya ko nari ngiye imbere gato mbonye ibirayi binyanyagira ngafasha abandi gutoragura,

Yambajije ubusanzwe aho nkorera nanga kongera kumubeshya mubwira ko ntaho ambajije impamvu ndya iminwa ahubwo nyirya kurusha uko nayiryaga, abibonye arambwira ngo mbe mutegereje gato abanze abarane n’ umukozi we,

Nagumye aho nk’ umuntu wamenyereye gukora ntabwo nari gukomeza guhagarara mbona abandi bakora, nanjye nagiye mu bandi ndabafasha turangije bahemba abakozi baragenda sinzi aho yatumye umusore umucururiza dusigara tuganira”

Njyewe-“Ndabyumva yahise akwemerera akazi”

Gentil-“Songa! Burya iyo ugize amahirwe ukabona aho uvunyisha urarambukirwa, namubwiye ibyanjye byose ndetse musaba ko niba bishoboka yambwira iminsi imodoka iziraho nkazajya nza gufata ikiraka nk’ abandi ati oya ahubwo niba nashobora gucuruza muri iyo depo y’ ibirayi mubwire,

Urumva nawe niyo waba utabizi wakwikiriza ukazaba ubyigira mu kazi. Mabuja yambwiye ko uwo musore usanzwe umukorera yari yaramujengereje amwiba, ambwira ko ashaka kumwirukana ariko ansaba kubigira ibanga,

Uyu munsi rero niriwe menyerezwa uko gakorwa, nejo nzirirwa menyerezwa umusibo ejo kuwa gatanu nzatangira gukora njyenyine, urumva ko amahirwe yansekeye ngiye kuzajya mpembwa ku kwezi”

Njyewe-“Eeeeh! Mbega amahirwe wagize! Biranshinishije rwose! Ntabwo nabitekerezaga!”

Gentil-“Amahirwe se….amahirwe ntawe umenya aho ava, kuri njye akazi kazaba kanyuze, urumva kandi ni n’ inyungu kuri twe kuko birumvikana ntabwo nzajya mbura ikiro cy’ ibirayi ntahana”

Njyewe-“Umva kandi utangiye gupanga umugambi wo kujya wiba utaratangira n’ akazi?”

Gentil-“None se wowe wacuruza ibiryo utahaze? Buriya abantu bacuruza muri restaurant baseriva abakiriya ibiryo batariyeho barangiza bakabwira abakiriya ngo baryoherwe?”

Njyewe-“Hhhhhhhh! Uzindutse unsetsa kabisa, tuve mu rwenya Gentil! Niba ubonye ayo mahirwe ugomba kuyitwaramo neza, kuko niyo ntangiriro yo guhindura ubuzima bwawe, ushobora gutangira utahana ikiro kimwe utahawe ejo ukazatahana umufuka, uzibuke ko amahirwe aza rimwe mu buzima”

Gentil-“Ibyo byo!”

Nyuma y’ akanya gato ducecetse,

Gentil-“Ikibazo nsigaranye ni kimwe”

Njyewe-“Ikihe kibazo?”

Gentil-“Ubu koko nzakomeza kwiyita Joseph kugeza ryari? Umunsi yamvumbuye ko namubeshye azabifata ate?”

Nyuma y’ akanya gato nanone,

Njyewe-“Ariko se ubundi waje kumubwiza ukuri ko ntawe byishe”

Gentil-“Oya oya oya ntawamenya Songa! Hari impamvu umutima wankomanze ngahitamo guhisha amazina yanjye, nzakomeza nitwe Joseph kandi nawe ntuzigere umvamo ngo unanirwe kwisama umpapagare Gentil mabuja yumva”

Twabisezeranye dutyo ndabyuka nditegura nerekeza ku kazi, uko nakoraga niko nakubitaga agatima kubyari byaraye bimbayeho nkubika umutwe, nkongera ngakomeza akazi ariko kandi nkigaya nkibaza icyabinteye gusa nkigarura nirengera mvugira mu mutima ngo Nanjye si njye ni urwo nkunda Teta.

Amasaha yo gutaha yarageze gusa ntabwo nahise ntaha nagumye ku kazi nko mu masaha ya saa kumi n’ ebyiri nibwo nafashe inzira itaha.

Nkigera mu rugo ninjiye mu nzu ndatungurwa! Natunguwe no gusanga Teta yicaye muri salon atuje,

Njyewe-“Ndarota cyangwa? Teta! Wageze hano ute?”

Teta-“Hhhhh! Nageze hano nkuko uhageze!”

Yarahagurutse arampobera n’ ibineza neza byinshi n’ inseko izira imbereka, disi nyuma y’ ibyari byaraye bibaye yongeye gutera intambwe ansanga aho njye numvaga ko namwaye,

Njyewe-“Ni kalibu Cherie!”

Teta-“Hhhhh! Kandi Joseph yarangije kuyimpa?”

Njyewe-“Joseph?”

Narikoroje ndahindukira mpuza amaso na Gentil,

Njyewe-“Ihangane geto mbanze nkuremo imyenda Cherie! Ndaje!”

Hashize akanya ndagaruka ndicara, Gentil ahita yiheza njye na Teta dutangira tuganira, nongeye kubona neza umutima we uzira inzika, byasaga naho nta cyaraye kibaye.

Bigeze nka saa mbiri z’ ijoro,

Teta-“Cheri! Rero kuva dutandukana nakomeje kugutekerezaho, nkibaza agahinda waraye utahanye, nkibaza niba wenda hari ikosa naba nakoze mbese ibitekerezo byanjye byaraye kuri wowe ndetse byirirwa kuri wowe niyo mpamvu navuze nti reka nze ndebe uko umeze nubwo watinze gutaha ariko nihanganye ndagutegereza”

Njyewe-“Yoooh! Ntabwo nabona uko ngushimira Rukundo! Nanjye nakomeje gutekereza umunsi wose kubyaraye bibaye nkomeza kwigaya ubu nari ntashye ngo mfate umwanya ahihereye nguhamagare tuvugane igihe kirekire gishoboka nongere guca bugufi”

Teta-“Oya humura byarangiye kandi nshimishijwe nuko watuje ukaba umeze neza, ntugire ikibazo rwose ntabwo byaba impamvu yo guhinduka ngukunda by’ ukuri icyaba impamvu yo kurekuza akaboko kawe cyaba kiremereye kuburyo ntaba ntashobora kukikorera ngo dukomezanye urugendo”

Nongeye kwitsa umutima kubw’ amagambo ya Teta, burya ibikorwa biruta amagambo aho kumusubiza muhobera mushimira.

Twakomeje kuganira, hashize akanya akura telephone nziza mu gakapu yari afite ngo arebe isaha,

Njyewe-“Cherie! Cyakora aho ho naremeye, iyo telephone ni nziza pe! Ni ukuri ahubwo ujye utaha kare cyangwa nutinda nzajya nguherekeza, mfite ubwoba ko bazagutega bakayikwambura, uziko ugendana isambu mu ntoki!”

Teta-“Hhhhhh! Wikabye Songa! Kuba nziza byo ni nziza da! Reka ndeke guhakana ibigaragara dore sinanayigondera”

Njyewe-“Harya….wambwiye ko arinde wayiguhaye?”

Teta-“Uwayintije se…ni wa musore nakubwiye twiganye….umwe wasanze yansuye kwa muganga, uwampaye akazi….uzi ukuntu ari umwana mwiza, uziko yansoneye no kukazi ntakijyayo kandi nagumye kuri list y’ abakozi! Rero yaguze indi telephone mubwiye ko njye ntaniyo kwitabiraho mfite aba antije iyi”

Njyewe-“Ngo?”…………………………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 74 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - ka.do

    Nibyiza rwose ,ariko ntimukomeze kwita gentil Joseph kuko uriya ni nyina ntimukajye mubeshya ababaruta

  • - moses

    sha akakantu nisawa cyane kbs mwanditsi courage peeee 👍👍 nirangira nukuzareba aho twicara tukanywa kamwe kuko utumara irungu kndi ukatwigisha byishi.

  • - GILBERT

    Songa ihangane uhite ubwira Teta ko uwo musore avindimwe na Manager boss wawe hanyuma amenye uko abyitwaramo nawe ugabanye gufuha no gutwarwa nu rukundo cyane urakabya wagirango ntuzi ko na Teta mwatandukana kdi ubuzima bugakomeza

  • - mtg

    nawe ndebera ubwo ifuhe rirongeye riratangiye .Songa ihangane rwose humura teta si umwasama.

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO