Episode 74: Naraye nkanuye kubera gufuha, ngeze ku kazi biba ibindi

Teta-“Uwayintije se…ni wa musore nakubwiye twiganye….umwe wasanze yansuye kwa muganga, uwampaye akazi….uzi ukuntu ari umwana mwiza, uziko yansoneye no kukazi ntakijyayo kandi nagumye kuri list y’ abakozi! Rero yaguze indi telephone mubwiye ko njye ntaniyo kwitabiraho mfite aba antije iyi”

Njyewe-“Ngo?”

Teta-“Uuuh? Ko mbona usa naho utabyishimiye Songa? Ko mbona isura yawe ihindutse ubabajwe niki?”

Muri ako kanya koko ntabwo nari gushobora guhisha Teta ko mbabajwe no kumva murumuna wa Manager yamaze kumutwara intekerezo, kumva ko ari umwana mwiza imbere ye byongeye kunyereka ko ndi mu marushanwa maze ifuhe rintera kumubwirana n’ igitsure kinshi,

Njyewe-“Teta! Urakoze kumbwira umwanya ndimo, ndumva ndi uwanyuma mu marushwanwa ntabwo nari nzi ko burya bwose hari uwantanze imbere akaba urugero rw’ abo wishimira”

Teta-“Ariko Songa! Urongeye koko? Ubwo se nanone ubabajwe nuko nkubwije ukuri singukinge ngo mbigire ibanga?”

Njyewe-“Basi niyo ushaka ikindi umbeshya ariko ntumbwire ko ndi nyamugenda mu binyuma, burya bwose murumuna wa manager yarakwigaruriye umwizera wese ubu niwe mwana mwiza uzi?”

Teta-“Murumuna wa Manager?”

Njyewe-“Ushatse kuvuga se ko utari ubizi?”

Teta-“Reka reka ntabyo nari nzi”

Njyewe-“Ibyo ntibishoboka! Humura erega mbwira ko wari ubizi ureke kwigiza nkana, uriya musore ni murumuna wa Manager yewe n’ ikimenyimenyi niwe wamubwiye ko yakwangaje usigaye ukoropa kwa muganga”

Teta yaratunguwe ndetse akomeza kunyitegereza abona mbabaye, hashize akanya arambwira,

Teta-“Songa! Basi mbabarira ntabwo nkubwiye ibi kugira ngo ubabare, nkubwiye ibi kuko nkwizera rwose nta kindi kibyihishe inyuma urabizi ntabwo ndi biri hanze cyangwa umwasama ngo ube wankekera ko nyuma y’ ibyo nkubwiye urukundo rwanjye nawe ruza inyuma ye”

Njyewe-“Hmmm”

Teta-“Songa! Maze kubona ko ushobora kuba utanyizera, ubaye unyizera ntabwo wakabaye umfuhira bigeze aha, ese ubwo ubundi nashatse kugutendeka wibwira ko warabukwa?

Ahubwo se iyo nza kukubwira ko iyi telephone ariyo naguze cyangwa nayihawe na mukuru wanjye bwo ntabwo wari kubyemera?”

Nabonye Teta atangiye kurakara ndetse arahaguruka atangira kuvuga ahagaze nsha bugufi maze ndamubwira,

Njyewe-“Teta! Teta! Basi mbabarira, mbabarira wicare gato utuze, ntabwo navukiye gutuma ukunja isura yawe yuje ubwuzu”

Teta-“Oya reka ntahe Songa! Ubu se tuzahora muri ibi kugeza ryari? Nizibana ntizikomanya amahembe burigihe”

Njyewe-“Ni ukuri mbabarira nanjye si njye Teta! Ni urukundo! Rwose ndaguseseranya ko ntazongera gufuha ngo mbikwereke, ibi ni ukubera urukundo ntabwo ari ukubera ko ngufiteho ububasha ngomba kugutegeka uwo mugomba kuvugana nuwo mutagomba kuvugana, uguhereza ukakira nuwo ugomba kujugunyira ibye”

Teta yaratuje yongera kwicara, hashize akanya katari gato njye nawe ducecetse ahita ambwira,

Teta-“Sawa, sawa ndakubabariye ariko nizere ko bitazasubira Songa!”

Njyewe-“Oya ntabwo bizongera rwose”

Teta-“Ngaho mperekeza ntahe, nta muntu numwe uzi aho aho nagiye”

Njyewe-“Uuuh? Kuki wagiye utavuze se Cherie?"

Teta-“Ntabwo byari ngombwa Songa! Reka ngende ahubwo”

Yarahagurutse ako kanya nanjye nkinga agapira mu gituza turasohoka, asezera Gentil wari wicaye hanze twerekeza ku muhanda.

Tugezeyo ntitwahatinze moto yarayuriye agenda atyo, mu nzira manuka umutima wari ushengutse numvaga ya magambo ya Teta antakira murumuna wa manager angaruka mu matwi.

Nageze mu rugo nkizinze umunya, ubusanzwe kuva ku muhanda ujya mu rugo nahakoreshaga iminota itanu, uwo munsi nahakoreshe nk’ iminota makumyabiri ngenda mpagarara, Gentil akimbona ahita ambwira,

Gentil-“Eeeeh! Songa! Uriya mukobwa mwiza kuriya muziranye hehe?”

Nariyumanganyije nanga kumwereka ko mfite mukushi ku mutima ndamwenyura ndamusubiza,

Njyewe-“Hhhh! Wamushimye noneho?”

Gentil-“Songa! Umva, nemeye pe! Nabanje kugira ngo yayobye naje kwemera ari uko ambwiye ngo Songa ntarataha?”

Njyewe-“Eeeh! Ntabwo yayobye hano yari ahazi”

Gentil-“None se mbwira mwamenyanye gute? Ese koko utambeshye niwe nyasito yawe?”

Njyewe-“Hhhhh! Gentil! Teta rero….Uriya ni impano Imana yampaye, niwe nkesha uwo ndiwe uyu munsi, mukunda nkuko nikunda, niwe utuma ndyama ngasizinzira cyangwa nkarara ijoro nkanuye”

Gentil-“Oya kurara ukanuye byo ntabirimo, ubwo waba ukundana n’ umukobwa mwiza kuriya ukabura ibitotsi ute?”

Njyewe-“Byihorere Gentil! Wowe ntabwo ubizi”

Gentil-“Ariko se mbwira ubundi buriya ibintu byo guteretana bigenda bite?”

Njyewe-“Hhhhh! Winsetsa Gentil! Ushaka kumenya iki se?”

Gentil-“Nyine mbwira ukuntu bitangira, erega njyewe mbyumva gutyo gusa ntabwo nzi aho biva naho bigana”

Njyewe-“Hhhhh! Ubu se nkubwire ko bigenda gute ra? Mbese ubundi urebye bitangira buhoro buhoro bigakomeza bikagera kure”

Gentil-“None se tuvuge uri nk’ umusore, ubona umukobwa agenda ukamukurikira ukamubwira ngo ndashaka ko dukundana?”

Njyewe-“Hhhhhhh! Gentil! Rekera aho kabisa winsetsa, uziko utumye mbira ibyunzwe, burya kuba wenyine si ikintu, kuva waza hari byinshi nabonye ko nari narabuze”

Gentil-“Nyamara unsekeye ubusa! Ushatse wambwira ibibera muri iyo si dore wowe wagize Imana”

Njyewe-“Gentil! Ndabyumva wasigajwe inyuma n’ ubuzima wabayemo ariko ntugire ikibazo nawe urukundo rukurimo kuko uri umuntu nk’ abandi, umunsi umwe nawe uzambwira utu burya ni kuriya bigenda?”

Gentil-“Ahaaa! Reka nzane ibiryo twirire ndumva ibyo biri kure nk’ ukwezi”

Gentil yazanye ibiryo dutangira kurya ambwira uko umunsi wagenze, ambwira uko yatangiye kumenyera akazi, turangije tujya kuryama gusa iryo joro ntabwo nashyizweyo narakanuye ntekereza Teta na murumuna wa manager amasaha akavaho imwe mbibona natoye agatotsi mu rukerera nkanguka nshigutse nsanga ndyamye njyenyine Gentil yagiye kare izuba ryari ryakambye.

Narebye ku isaha nkubitwa n’ inkuba nsanze izo kugera ku kazi zirenzeho iminota makumyabiri, njugunya amashuka nirukira muri douche nitera amazi vuba ndambara ngisohoka numvishe umpamagaye, yari Belinda,

Belinda-“Songa bite?”

Njyewe-“Ni sawa Beli!”

Belinda-“Mana yanjye wee! Ariko ntujya ukumbura koko? Abantu baburana baturanye?”

Njyewe-“Kuburana byo twaraburanye hanze ahantabwo byoroshye dore nubu ndi kwiruka nakerewe”

Belinda-“Ko nagushakaga se waretse tukavugana akanya gato”

Njyewe-“Nyihanganira ntabwo bikunze ahubwo wenda twaza kuza kubonana nimugoroba”

Belinda-“Nyamara….nako nta kundi”

Njyewe-“Sawa ahubwo umunsi mwiza!”

Ntabwo nigeze ntekereza kucyo Belinda yashakaga kumbwira nateye intambwe ndende ngera kumuhanda nurira moto, umurabyo uratinda nagezeyo nishyura moto vuba nkinjira aho twakoreraga mba mbonye abagabo babiri n’ umugore umwa bahagararanye na Manager imbere y’ umuryango.

Nakomeje kugenda nihuta mbanyuraho ako kanya numva hari umpamagaye ndahindukira….yari Manager,

Nasubiye inyuma ngenda mbasanga, mbageze imbere, umwe muri ba bagabo wari usheshe akanguhe ahita avuga,

We-“Uyu se ni wa musore ukora ukazi uko yishakiye? Niko sha, aya masaha niyo usanzwe uzira mu kazi?”

Uwo mugabo yambajije atyo mpita menya ko byanga bikunda ashobora kuba ari umwe mu bagenzuzi ba company ku mutima nti noneho kambayeho,

Njyewe-“Oya nsanzwe nzinduka cyane nkagera hano mbere y’ abandi bagakoropa manitse amaguru”

We-“Umva ngo arabeshya ubwo se ushaka kuvuga ko ari wowe mukozi mwiza kandi igenzura ritunguranye rigutaye mu kagozi?”

Nakomeje kurya indimi, ntacyo nari mfite cyo kwisobanura, uwo mugabo yongera kubaza Manager,

We-“Iyi niyo mikorere myiza wambwiraga?”

Manager-“Nyakubahwa uyu musore ubusanzwe yakoraga neza ntabwo nzi ikibazo yagize uyu munsi”

We-“No! Ibi ntabwo uba ugomba kubyihanganira! Niyo mpamvu ugomba kumwandikira ibaruwa isaba ibisobanuro kandi ibyo bisobanuro nkazabibona nyuma y’ iminsi itatu”

Manager-“Yego nyakubahwa”

We-“Umukozi udafunga n’ ibipesu ubundi ni mukozi nyabaki?”

Narirebye mbona ibipesu bitatu by’ ishati bidafunze mbimwariraho mbifunga nkomeza guhagarara wa mugabo akomeza guha andi mabwiriza Manager, sinzi uko yahindukiye,

We-“Dore mbese! Uracyahagaze hano? Ihute jya mu kazi”

Nahindukiye vuba ntera intambwe ndende nihuta njya mu kazi nkinjira mu biro Bosco ahita avuga aseka,

Bosco-“Hhhhhh! Nyamara narabivuze! Njyewe ubundi bijya kuba nabibonye! Ubu se ntugaragaye?”

Nakomeje guceceka Bosco ankina ku mubyimba, ndambura impapuro ngo ntangire akazi ariko biranga ibitekerezo bimbana byinshi.

Nakomeje kwibaza impamvu yanteye gukererwa, mu by’ ukuri byose byatewe no kurara nkanuye ntekereza ukuntu Teta yambwiye ko murumuna wa manager ari umwana mwiza ndetse yamuhaye ibyo yari akeneye bigatuma mba nyamugenda mubinyuma impano nahihibikanye nshaka kubw’ urukundo ikansubira mu biganza.
Nakomeje kwibaza niba koko nakabaye mbuzwa ibitotsi nibyo, bikaba bimviriyemo no kwica akazi nabonye kubwa Teta, nibaza impamvu ya byose ko ari urukundo ntangira kwibaza niba aho rwageze ibintu bihungabana.

Amasaha yakomeje kwicuma, saa sita ntabwo nigeze njya mu kiruhuko nagumye mu kazi ndetse ibaruwa insaba ibisobanuro Manager arayinzanira, Bosco noneho abona icyo avugiraho anyibutsa ibyo yambwiye.

Nasubije ibaruwa nisobanura mvuga ko ndwaje umuntu byahe byo kajya! Iminsi yakurikiyeho nashyize ubwenge kugihe nita ku kazi nkajya nzinduka ndetse ngataha nyuma y’ abandi.

Uwo munsi ari kuwa gatanu navuye mu kazi ndavuga nti reka njye kureba Teta kuko nari maze iminsi muhamagara ntanyitabe rimwe na rimwe ngasanga ari kuyivugiraho ibyambuzaga amahoro noneho ngatekereza ko ari kuvugana na murumuna wa manager.

Muri ako kagoroba navashe inzira nerekeza iwabo ngezeyo ndakomanga, hashize akanya hari uwakinguye…yari Gihozo mukuru wa Teta!

Gihozo-“Eeeeh! Songa! Hhhhh! Kalibu! Noneho urashyize uraje!”

Njyewe-“Erega nari narabigusezeranyije! Nari nje kukuvamo ideni!”

Gihozo-“Hhhhh! Bivuge neza ko ari Teta ukuzanye naho njyewe se…..”

Yarakinze ajya imbere ndamukurikira twinjira muri salon ndicara nawe aricara dutangira kuganira,

Njyewe-“Andi makuru se Giho?”

Gihozo-“Sha ni meza! Urebye turaho turashima Imana”

Njyewe-“Ururimo wenyine se?”

Gihozo-“Oya nuko abandi baryamye!”

Njyewe-“Na Teta se?”

Gihozo-“Eeeh! Ntabwo yakubwiye aho yagiye se?”

Njyewe-“Oya”

Gihozo-“Noneho uje utanamuhamagaye?”

Njyewe-“Ntabwo nigeze muhamagara numvaga nshaka kumutungura”

Gihozo-“Yoooo, ihangane disi surprise irapfuye”

Njyewe-“Yaba yakubwiye se ko yagiye hehe?”

Gihozo-“Yambwiye ko hari umuntu agiye kureba kandi yagiye kare wasanga wenda ubu ari mu nzira agaruka ahubwo ba unganiriza mu gihe umutegereje”

Niko byagenze nakomeje kuganira na mukuru wa Teta amasaha akomeza kwicuma Teta ataraza mu gihe nari ntangiye kurambirwa urugi rwarakingutse nkubita amaso Teta mu kureba neza nagize ngo ndarota yari yambaye umupira w’ imbeho w’ umukara usa neza neza nkuwo nabonye murumuna wa Manager yari yambaye igihe duhurira mu bitaro………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 75 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - ka.do

    Twahebye rwose

  • - GILBERT

    Songa ngaho fuha cyane ikibyimbye kimeneke ikuremo kumva ko Teta atagira undi avugisha wibuke ko yiganye nuwo musore ntiwamenya uko bari babanye fata umwanya witekerezeho ukore akazi utuje nibwo uzamenya Teta uwo ariwe

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO