Episode 75: Namenye inzira nziza igera ku mitima ntiyisige uko iyisanze.

Niko byagenze nakomeje kuganira na mukuru wa Teta amasaha akomeza kwicuma Teta ataraza mu gihe nari ntangiye kurambirwa urugi rwarakingutse nkubita amaso Teta mu kureba neza nagize ngo ndarota yari yambaye umupira w’ imbeho usa neza neza nkuwo nabonye murumuna wa Manager yari yambaye igihe duhurira mu bitaro.

Noneho numvishe ibintu bibaye ibindi muri njyewe, muri ako kanya mfatanya ibiganza ndabikomeza, nubika amaso nanga gukomeza kureba Teta mu mwambaro wundi musore utari njye.

Teta-“Wahagurutse ngagusuhuza Songa!”

Gihozo-“Hhhhh! Ibyanyu rero nabyo bijya binshimisha, urabona ukuntu Songa yirengagije neza neza akigira nkutakubonye ra?”

Ntabwo byari ukwirengagiza ahubwo nari nacanganyikiwe, Gihozo yavuze ibyo mera nkukangutse ndahaguruka mpobera Teta, ndijijisha ndanamwenyura ariko mu by’ ukuri nashegurwaga nshira.

Narongeye ndicara Teta yicara iruhande rwanjye atangira kunganiriza abyitayeho ndetse amfata mu kiganza,

Teta-“Wageze hano ryari se?”

Njyewe-“Nahageze kare, hashize nk’ amasaha abiri”

Teta-“None se kuki waje utampamagaye?”

Njyewe-“Numvaga nshaka kugutungura”

Teta-“Ese maama? Ntacyo nubu ndatunguwe, Gihozo se ko nta kintu yigeze akwakiriza ni wowe wabyanze cyangwa?”

Gihozo-“Songa nagusubize wa mugani utagira ngo ikosa n’ iryanjye”

Njyewe-“Ni njyewe wabishatse Teta!”

Teta yakomeje kunyitegereza nkomeza guhisha ko imbere nashize, Gihozo nawe agira atya ariheza dusigara twenyine muri salon,

Teta-“Ko mbona watuje cyane se byagenze bite Songa? Ndabona bidasanzwe, ntabwo uri kuganira, usa n’ ufite imbeho yewe ntanubwo ushaka kundeba mu maso, rwose ndabona bidasanzwe”

Njyewe-“Oya nta kibazo…nta kibazo”

Nyuma y’ akanya gato ducecectse kubera icyasha cy’ ifuhe cyari kindi kumutima mbona Teta yambaye umupira wa murumuna wa Manager, ibiganiro byatangiye kuba rusange ibi n’ abahuye bwa mbere baganira,

Teta-“Andi makuru se?”

Njyewe-“Ni meza”

Teta-“Nanjye nari mvuye kureba Maric!”

Njyewe-“Nari ngiye kukubaza ngo ninde ariko mpise mumenya kubera uwo mupira wambaye”

Teta-“Eeeeh! Harya uyu mupira urawuzi?”

Teta yabivuze amwenyura mbona neza ko rwose ari ntacyo yikanga kuri we ari ibintu bisanzwe,

Njyewe-“Yego uwo mupira nzi nyirawo, ndabyibuka kwa muganga”

Teta-“Nari ndi kumwe nawe tugiye gutandukana tubona ikirere gisa nabi ampa umupira ngo imvura imvura itaza kunyagira”

Njyewe-“Eeeeh!”

Nyuma y’ akanya gato nanone ducecetse,

Njyewe-“Teta! Iminsi yari ibaye myinshi nkubura kuri telephone niyo mpamvu nari nje kukureba ngutunguye, ubwo uri amahoro Imana ishimwe”

Teta-“Yooo, urakoze Songa! Byibura umenye ko telephone yanjye yari yarapfuye, umuntu yampamagaraga simenye uwo ari we ndetse no kwitaba ntibikunde, niyo mpamvu rero nari nagiye kureba Maric, yari yanyemereye ko arayinkoreshereza”

Muri ako kanya namenye ukuri kw’ icyari cyajyanye Teta kureba murumuna wa Manager mu gihe mu ntekerezo zanjye nacyekaga ibindi maze kwitsa umutima ndamubwira,

Njyewe-“None se kuki utahise umbwira ngo nguhe yayindi nari naguze nk’ impano yawe wibagiwe ko nyifite?”

Teta-“Cheri! Uracyayifite?”

Njyewe-“Yego!”

Teta-“Reka! Nari nzi ko wayishakiye umukiriya”

Njyewe-“Erega buriya kugurisha impano biragora, ahubwo se telephone yakize?”
Teta-“Yego yakize maze mpise nyizana!”

Njyewe-“Eeeh! Noneho nizere ko ntazongera kukubura”

Teta-“Humura ntabwo uzongera kumbura, nanjye numvaga undi kure cyane nuko ntakunda itiku nari kukubaza impamvu umaze kumbura utahamagaye Gihozo nkuko wabigenzaga mbere”

Njyewe-“Teta! Ibyo narabitekereje ariko mpina akarenge ahubwo ntekereza impamvu, ntakubeshye… umbabarire natekereje ko wabikoraga ubishaka nkibaza icyo nacumuye nkakibura”

Teta yikije umutima maze ambwira atuje,

Teta-“Songa! Mbabarira basi kuba nanjye ntacyo nabikozeho”

Njyewe-“Nta kibazo humura….”

Nkivuga mukuru wa Teta Denise yahingutse muri salon agenda acumbagira bigaragara ko yari atarakira neza, duhuje amaso,

Denise-“Eeeh! Ese ni wowe?”

Natunguwe nuko ambwiye atyo, icyo nari niteze sicyo nabonye, noneho ntabwo yanyutse inabi ahubwo yaje ansanga aransuhuza ndetse aricara,

Denise-“Andi makuru se ko wari umaze iminsi ntaguca iryera?”

Njyewe-“Eeeh! Nari maze igihe byo ntagera hano”

Denise-“Nizere ko ariko ikibazo atari njyewe?”

Njyewe-“Oya…oya ntabwo ari wowe….”

Denise-“Naho ubundi ni kalibu! Reka mbareke mukomeze mubitsanye amabanga, ikiganiro cya ababiri bahuje umutima ntawe ukivangamo”

Njyewe-“Hhhhhh!”

Mukuru wa Teta amaze kugenda,

Njyewe-“Teta!..."

Teta-“Hhhhhh! Uratunguwe se?”

Njyewe-“Gutungurwa gusa se? Ndatunguwe cyane ahubwo! Uriya ni Denise nzi cyangwa?”

Teta-“Niwe Songa! Nyuma ya byose yaje kumenya wowe yabonaga agahinda, njye na Gihozo twamubwiye ko aho abandi batabaye ari wowe wahabaye, twamubwiye ko ari wowe wadutunze kwa muganga amarira amushoka kumatama yibutse akahise”

Njyewe-“Yoooooh”

Teta-“Ahubwo buriya yansabye mbere ko uzaza akagusaba imbabazi ndabyanga, mubwira ko nkuzi atari ngombwa kuri wowe kandi ibyo wakoze wabikoreye njyewe, niyo mvano y’ urugwiro agusanganije”

Njyewe-“Ese?”

Muri ako kanya naratuje ntekereza icyahinduye Denise…nabonye ko burya urukundo ari inzira nziza igera ku mitima ntiyisige uko yayisanze.

Nahise mbwira Teta,

Njyewe-“Ndishimye cyane kubwa mukuru wawe n’ umuryango wawe muri rusange, ubu ndumva mfite ishema ryo kuba nicaye hano”

Teta-“Ishema urarifite kuko umfite Songa! Kandi nukomeza kunyizera uzagira umugisha”

Ibikorwa burya biruta amagambo nahobeye Teta mu gihe nari nkimuhobeye Gihozo yaduhingutseho arikanga asubirayo yiruka natwe dusigara duseka….byari ibihe byiza kuri twe!

Amasaha akuze narasezeye Teta aramperekeza angeza ku muhanda aransezera nurira moto ndataha.

Nageze mu rugo ibinezaneza ari byose Gentil ambonye arabyibwira,

Gentil-“Songa! Bimeze bite ko mbona…..”

Njyewe-“Hhhhh! Ngira ngo nawe uhise wibwira aho mvuye”

Gentil-“Ahaaa! Nuko ntakwifuza umugisha wawe naho ubundi”

Njyewe-“Gentil! Erega igihe kizagera, wowe komeza urugendo rw’ ubuzima icya mbere nuko uriho kandi ubuzima bwawe bwavuye mu rusekabuye bukajya mu gitaka gitoshye buzashisha bugushyitse mu rukundo rugira abatoni batuje bazi gufungurira umutima ifunguro rikwiye”

Gentil yikije umutima, hashize akanya,

Njyewe-“Ko mbona hari icyo ushaka kumbwira?”

Gentil-“Songa! Tumaze kumenyerana usigaye unzi neza nanjye nsigaye nkuzi, iyo hari icyo mfite ku mutima nshaka kuvuga ubimenya mbere”

Njyewe-“Erega abantu babana, barya bimwe…. ntibabura gusa ku mutima”
Gentil-“Nibyo, ibyo uvuga nukuri”

Njyewe-“Hanyuma se niki ushaka kumbwira Gentil?”

Gentil yongeye kwitsa umutima bigaragara ko yari afite icyo ashaka kumbwira gikomeye bituma ibyo nari ndi gukora mbireka muhanga amaso mutega n’ amatwi……………………

Ntuzacikwe na Episode ya 76 yiyi nkuru “Nanjye si njye” kuwa mbere mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO