Episode 76: Nafatiye mu cyuho Billy yiba mwene Mama

Gentil yongeye kwitsa umutima bigaragara ko yari afite icyo ashaka kumbwira gikomeye bituma ibyo nari ndi gukora mbireka muhanga amaso ndetse mutega n’ amatwi,

Njyewe-“Nguteze yombi”

Gentil-“Songa! Nta kintu kingora mu buzima nko kwitekerezaho gusa nibwo buzima niberamo, inshuro nyinshi nakunze kuba njyenyine nta kindi nakoraga kitari ukwitekerezaho nibaza uko ejo bizamera,

Uyu munsi rero ndagira ngo ngushimire ko ubu ntakiri wawundi wabumpaga amaso nkabona ejo habuditse umwijima, nkabona nta nzira nkibaza icyo nacumuye nkakibura”

Njyewe-“Oooh ooh! Ntukwiye kunshimira Gentil! Kuba naraguteze amatwi byonyine nibyo byaremye uwo uriwe ubwira, ntekereza ko atari ibintu ukwiye kunshimira rwose!”

Gentil-“Nubwo usa nuwanga ishimwe ryanjye ariko kuba waranyumvishe nkuko ubivuga n’ ibyagaciro, iyaba buri wese yagiraga umutima wo gutega amatwi mugenzi we, wa mugani ntamwumvire ubusa ngo amusige uko amusanzwe benshi nkanjye bagarura ikizere isi ikagira abayikunda nkuko nayangaga nkifuza ko imira nkajya munda yayo”

Njyewe-“Nuko nuko Gentil! Nishimiye ikizere wagaruye, ahasigaye umwanya ni uwawe ngo wigaragaze, ndakwifuriza kuzakabya za nzozi warose kandi ndifuza ko Papa wawe azishima amenya ko uri umuhungu we, ukazongera kubonana nuwakwibarutse uri ishema rye!”

Gentil yikije umutima hashize akanya arambwira,

Gentil-“Urakoze Songa! Byibura ujya undema agatima ko nzongera kubona Mama wambyaye, naho akahise ko impamvu iyo ari yo yose yatumye ansiga niteguye kuyakira n’ ibiganza byombi”

Nyuma y’ umutuzo twakomeje gushaka icyo kurarira twaryamye dutinze ariko kandi twagombaga kubyuka kare.

Nongeye gukanguka nsanga Gentil we yagiye cyera nk’ ibisanzwe kuko bwacyaga akanuye, yari yarambwiye ko impamvu ari uko yari yaramenyereye kubyuka muri ayo masaha agiye koza imodoka nk’ akazi kamurebaga atari guharira undi wese.

Nanjye narabyutse nditegura nerekeza ku kazi hakiri kare dore ko nirindaga kutazongera kwakwa ibisobanuro, amasaha yakomeje kuvaho imwe saa sita sinatarabuka, nka saa cyenda numvishe telephone isonnye mu kureba umpamagaye nsanga nimero ntayo nzi, nditaba,

Njyewe-“Hello!”

Ako kanya nahise numva ijwi ndarimenya ndikanga, ryari irya mushiki wanjye Mwiza, numvaga ari mu rusaku rwinshi,

Mwiza-“Alloo! Songa uranyumva?”

Njyewe-“Bite Mwi! Ntabwo nkumva neza vuga cyane”

Mwiza-“Ndi kukubaza ngo wamenye?”

Njyewe-“Yego nakumenye! Amakuru Mwi?”

Mwiza-“Ni meza, none se wandangiye aho utuye cyangwa ukaza kumfata ko naje kugusura?”

Njyewe-“Yeee? Waje ino utabanje kunteguza?”

Mwiza-“Numvaga atari ngombwa ndakubwira nimpagera”

Njyewe-“Ibaze! None se ubu uri hehe?”

Mwiza-“Ndi hano aho imodoka ziva mu ntara zihagarara”

Njyewe-“Sawa….sawa reka nze nkurebe”

Muri ako kanya nakuye telephone ku gutwi ntangira kwibaza niba Mwiza ahisemo kuza kundeba gutyo gusa nta kibazo kimuzanye dore ko ubusanzwe yampamagaraga akambwira uko bimeze ibishoboka nkabikemura.

Nahise njya mu biro bya Manager ngo nsabe uruhushya, ngezeyo ndakomanga ,
Manager-“Yes! Injira ni kalibu!”

Narinjiye ndamusuhuza,

Manager-“Aaaah! Songa bite se?”

Njyewe-“Ni sawa ntacyo nshinja uwiteka”

Manager-“Ko ntakikubona cyane ariko bimeze bite ra? Habe no kwinyuza hano ngo umbwire amakuru ya Teta?”

Njyewe-“Teta se? Ngira ngo murumuna wawe aba yayakubwiye?”

Manager-“Petit frère se niwe usigaye akurusha kumenya amakuru ya Teta? Uziko koko wa mwana yaba akomeje nanjye mupinga? Hhhhhh!”

Manager yavuze atyo numvira mu rusaku ako kanya mpita mubwira icyangenzaga uruhushya ararumpa ndashima ndasohoka, manuka njya gutega imodoka ari nako nibaza igihagurukanye Mwiza kikamuvana mu cyaro.

Bidatinze nageze Nyabugogo ngize ngo muhamagare nitabwa nundi muntu,

Njyewe-“Hello!”

We-“Ouiiii!”

Njyewe-“Nari mpamagaye Mwiza, ko numva atari we unyitabye?”

We-“Uuuh? Mwiza? Mwiza se ni uwahe?”

Njyewe-“Ni mushiki wanjye…..”

We-“Eeeeh! Niba ari umukobwa waguhamagaye avuye mu cyaro twatandukanye, namusize agutegereje”

Njyewe-“Ubu se ndamenya antegerereje hehe mwo kabyara mwe?”

We-“Namusize yicaye mu kazu k’ abagenzi shakisha uramubona”

Yahise ankupa nanjye ntangira kuzenguruka nshakisha ko nabona Mwiza ariko ndaheba, muri uko kuzenguruka kubera kurangara nagwiriye umuntu ntabishaka mu hindukira ngo nisegure nakubiswe n’ inkuba,

Njyewe-“Billy!”

Uwo nagwiriye yari Billy mu kureba neza umukobwa wari warangaye bari kumwe…ya Mwiza,

Nahise muhamagara,

Njyewe-“Mwi! Mwiza!”

Yarahindukiye abonye ari njyewe aza yihuta arampobera,

Mwiza-“Songa! Ahwiiiii! Ndakubonye! Imana ishimwe!”

Billy-“Uyu mukobwa se muraziranye Songa?”

Njyewe-“Eeeh! Ntubona ko dusa se? Uyu ni mushiki wanjye!”

Billy-“Yeee? Koko se?”

Njyewe-“Ahubwo wowe muziranye hehe? Ahubwo se wari uri kumujyana hehe ko nzi ko atamenyereye umugi?”

Billy-“Urumva nyine….uzi ukuntu ibintu byagenze se?”

Mwiza-“Uyu musore ni umwana mwiza Songa! Yarari kuntembereza yanambikiye ibintu byose ngo abajuru batanyiba”

Njyewe-“Ngo?”

Mwiza-“Nyine namuhaye ibyo nari mfite arambikira, n’ imitwaro yose y’ ibiryo nakuzaniye yabaye abimbikiye ahantu”

Njyewe-“Oya ntibishoboka?”

Ako kanya nasumiriye Billy ngo mubaze impamvu yashatse kwiba mushiki wanjye ahita yitanguranwa,

Billy-“Oya…oya windaburiza wangu! Dore akira ni ibihumbi bine byonyine yari afite…..”

Njyewe-“Zana nyine! Nta soni? Koko wabaye umujura Billy?”

Billy-“Vuga buhoro ariko nk’ umuntu twabanye hatagira ukumva”

Njyewe-“Ahubwo uwakuvugiriza induru…..”

Billy-“Mbabarira Songa! Ahubwo reka mbwira abajama dukorana bazane n’ imizigo ye batarayiteza”

Billy yagize ngo agende mufata akaboko,

Njyewe-“Ntabwo unshika Billy! Ndashaka ibyo mwatse mushiki wanjye bimusange hano, bitabaye ibyo…”

Billy-“Ntugire ikibazo Songa! Wowe nyizera utandaburiza mbazanire ibyanyu”

Nakomeje kumufata akura telephone mu mufuka ahamagara vuba nkimufashe n’ umujinya mwinshi nyuma y’ iminota nkicumi,

Billy-“Basi muze tugende mbereke aho ibyanyu biri mundeke nigendere”

Nakomeje kumufata turagenda, duteye intambwe nka makumyabiri hari umusore waje yivugisha,

We-“Uyu mukobwa ko yatinze ra? Ubu se iyimizigo ye nyisige aha?”

Mwiza-“Eeeh! Naje! Ni ibyanjye”

We-“Ubutaha ntukajye urangara muko!”

Yabivuze agenda Billy nabonaga adafite n’ isoni ahita ambwira,

Billy-“Hari ikindi se? Ubaye hari ikindi ushaka kitari ugusubirana ibyanyu waba uri kurengera”

Narekuye Billy ahita anyonyomba adusiga aho, ntwaza Mwiza tujya gutega imodoka ntibyatinze imodoka yaruzuye dufata urugendo.

Twageze mu rugo ndakingura turinjira,

Njyewe-“Ahwiiii! Ni kalibu Mwi! Icara umbwire ukuntu wemera abajuru bakakubikira ngo n’ abana beza”

Mwiza-“Koko se buriya uriya musore yari umujura Songa?”

Njyewe-“None se hari icyo utiboneye? Uriya ndamuzi twarabanye, ibyanjye nawe ni birebire”

Mwiza-“Ahaaa! Ntawacyeka ko umusore nkuriya atunzwe no kwiba”

Njyewe-“Humura ikizima nuko ibyacu byatugarutse mu maboko, ahubwo mbwira…..mbere ya byose uragenzwa n’ amahoro nicare ntuze cyangwa….”

Mwiza-“Ndagenzwa n’ amahoro rwose humura”

Njyewe-“Imana ishimwe, hanyuma se amakuru ya Mama na bashiki banjye?”

Mwiza-“Baraho bambwiye ngo ngusuhuze”

Njyewe-“Eeeeh! Reka nze nshake icyo nkwakiriza uraza kumbwira amakuru yose”

Nagiye gushaka icyo nakiriza Mwiza, ngarutse nsanga Gentil yaje ndetse bamenyanye baganira maze kumufungurira aga Fanta ndasohoka gato ngo ntekereze aho turi bumuraze.

Ngihagaze hanze numvishe urugi rwo kwa Belinda rukingutse ndahundukira…yari we n’ ubundi,

Njyewe-“Eeeh! Beli! Ni wowe?”

Belinda-“Bite Songa!”

Njyewe-“Ni byiza! Ahubwo nkubonye nagushakaga”

Belinda-“Eeeh! Noneho se urabonetse?”

Njyewe-“Ndabonetse….ngwino usuhuze mushiki wanjye yadusuye”
Belinda-“Oooh! Reka nze ndaje Songa!”

Nasubiye mu nzu hashize akanya Belinda arinjira ahobera Mwiza, aricara atangira kumva inkuru Mwiza yabariraga Gentil,

Mwiza-“Nuko mu gihe nari nicaye ntegereje Songa mbona umusore utacyeka ko yaba ari umujura araje maze atangira kunganiriza ambaza niba ari ubwa mbere nje I Kigali nanjye si ukumubwira byose nivayo…..

Gentil na Belinda bakomeje kumva iyo nkuru y’ impamo ya mushiki wanjye, nkomeza kwitegereza Belinda wari utuje ateze amatwi….nyamara ntakamenye ko uwo mujura yumva babara mu nkuru ari Billy Papa w’ umwana we yiteguraga kwibaruka…………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 77 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Fred

    urubyiruko rurabe rwumva, iyi nkuru rwose irigisha, Billy abaye igisambo kandi ntacyo yabuze iwabo, Belinda azagorwa no kubwira umwana we uko byagenze ngo asame inda ye, courage Eddy

  • - Bella

    Ni agahinda ariko kandi birigisha pe, turahari 6/5

  • - Fred

    urubyiruko rurabe rwumva, iyi nkuru rwose irigisha, Billy abaye igisambo kandi ntacyo yabuze iwabo, Belinda azagorwa no kubwira umwana we uko byagenze ngo asame inda ye, courage Eddy

  • - mtg

    Nukuri gasigaye ari gato pe

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO