Episode 77: Mushiki wanjye Mwiza yampishuriye ko yaje aje atazasubirayo

Gentil na Belinda bakomeje kumva iyo nkuru y’ impamo ya mushiki wanjye, nkomeza kwitegereza Belinda wari utuje ateze amatwi….nyamara ntakamenye ko uwo mujura yumva babara mu nkuru ari Billy Papa w’ umwana we yiteguraga kwibaruka.

Mushiki wanjye Mwiza amaze kuvuga uko byose byagenze,

Gentil-“Eeeeh! Wagize amahirwe iyo Songa atahaba bari bagukenyeje rushorera!”

Mwiza-“Ahaaa! Kandi Mama amfunyikira impamba yari yari yabimbwiye! Yambwiye ngo ngende nigengeserrye i Kigali ni amahanga”

Gentil-“Umubyeyi ni umubyeyi ubwo yari yabyiyumvishemo kare, niyo mpamvu yaguhanuye”

Nyuma y’ akanya gato ducecetse, nikije umutima nitegereza Belinda nanga kumuhisha inkuru y’ impamo y’ uwo musore,

Njyewe-“Beli! Wihangane ndumva….ntabwo nakwanga kubikubwira…uwo musore wakiranye impuhwe za bihehe mushiki wanjye uramuzi… ni Billy!”

Belinda-“Ngo? Songa!....”

Belinda yakubiswe n’ inkuba, akomeza kumbaza niba koko ibyo mvuga ari byo nkomeza kumuhamiriza ukuri, muri ako kanya ahita asohoka musohokaho tugeze hanze mufata akaboko,

Njyewe-“Umva Beli! Tuza gato nkubwire”

Belinda-“Oya Songa! Rwose urankomerekeje ntabwo wari kumbwirira hariya ko Billy ntwitiye umwana ari we mujura washatse kwiba mushiki wawe”

Njyewe-“Ariko aho waba umbeshyeye ntabwo nashatse kugusebya”

Belinda-“Rekera aho Songa!”

Njyewe-“Beli! Tuza….tuza ndakumva koko ukomeretse umutima kubwa Papa w’ umwana wawe ariko kandi wikumva ko ngusebeje kuko yaba Gentil yaba na Mwiza ntacyo bazi kubyawe na Billy,

Beli! Byanga byakunda Billy ni Papa w’ umwana wawe kandi ibyo mvuga si ukumuharabika cyangwa kumusebya urabizi siko nabaye, ahubwo ibye n’ inkuru yafasha n’ undi musore nkanjye cyangwa nka Gentil, nkawe ndetse na Mwiza”

Belinda-“Oya….oya….”

Njyewe-“Nyamara niyo wabifata ukundi ingaruka zo ntizizabura kuko n’ ubundi amateka y’umuntu mu buzima bwe bwa buri munsi yiyandika ku rukuta rudashobora gusibwa n’ undi wese, wumve ko nuwo utwite azavuka ashaka kumenya akahise ka se, agahinda ufite uyu mwanya kari kunyereka neza ko ugifite agasamusamu ku rukundo, iyaba Billy yahindukaga agakosora amakosa yakoze”

Nyuma y’ akanya katari gato Belinda yihanaguye amarira, ndambura ikiganza nawe ampereza icye ndamukomeza dusubira mu nzu turicara,

Mwiza-“Songa! None se ko mwahise mwiheza, uriya musore wari ugiye kunyiba ni musaza wuwo mukobwa?”

Gentil-“Nanjye ubwo nibyo nari nketse, ariko ibyo aribyo byose hari icyo bamuziho kurenza uko ari umujura”

Njyewe-“Uriya musore tumuveho twiganirire ibindi”

Niko byagenze koko twiganiriye ibindi, amasaha akomeza kwicuma, tumaze kurya twongeye gusohoka njye na Belinda wari wo mwanya wo kumusaba ubufasha,

Njyewe-“Beli! Nashakaga kugusaba ubufasha….urumva nyine nawe urabibona ko mushiki wanjye yaje kunsura….nako reka nere kubica ku ruhande niba bishoboka wamutwara mukararana kuko….”

Belinda-“Eeeeh! Hari ikibazo se? Nta kibazo rwose naze tugende”

Belinda yajyanye na Mwiza natwe dusigara aho Gentil amaze kwegekaho urugi ahita ambaza,

Gentil-“Songa! Nabibonye hari icyo wowe na Belinda mwaduhishe, ushatse wambwira iby’ uwo musore watumye mubanza kujya kwikoresha inama hanze”

Muri ako kanya nahise nubika umutwe, nibuka umunsi nari nje gutangira ubuzima mu murwa mukuru, Teta kandwanira intambara yo kunshakira aho nshumbika, akaba ariwo munsi nabonyeho Billy bwa mbere….,

Njyewe-“Gentil! Ibyo reka tubyihorere Bro, reka turyame ejo ni akazi”

Gentil ntiyanyuzwe, narabibonye ko atishimiye ko iyo ngingo tuyirenga, nongeye gukanguka mu gitondo nsanga yagiye cyera, ngisohoka nsanga Mwiza muri salon atunganya utuntu tumwe na tumwe,

Njyewe-“Mwi! Waramutse ute se? Kurara I Kigali bwa mbere byari bimeze bite?”

Mwiza-“Naramutse neza nubwo naraye numva imodoka zigenda zikambuza kwisinzirira, ese ntizijya zihagarara?”

Njyewe-“Hhhhhh!”

Mwiza-“Ahubwo se mwebwe muraryama mugasinzira Songa?”

Njyewe-“Cyane rwose….buhoro buhoro umuntu agenda amenyera”

Mwiza-“Ahaaa!”

Njyewe-“None se urataha ryari ngo nze kugushakire n’ itike hakiri kare nze no kwaka agahushya mbashe kuguherekeza?”

Mwiza-“Ese ko uri kunyirukana Songa?”

Njyewe-“Oya ntabwo ari ukukwirukana ahubwo muri make nakubazaga gahunda yawe”

Mwiza-“Nta gahunda mfite yo gutaha erega, naje ngo tubane nturi musaza wanjye se? Nabitekerejeho numva ntagomba kuguma mu cyaro”

Njyewe-“Mwi! Ibyo uvuga urakomeje cyangwa?”

Mwiza-“Ibyo mvuga ndakomeje Songa! Ntako ntagize ngo nkubererekere nkigomwa ngo ubone ibyo wari ukeneye byose, urabizi nemeye kureka ishuri ngo wige, ababyeyi bacu banyima agaciro baguha amahirwe ngo uzaduteturure,

Ibyo byose nibyo byansunikiye gukomeza gutekereza byinshi, mfata umwanzuro wo kuza ngo umfashe aho ugereye, muri make ndaje ngo ugire icyo unshingira nakora ngo duhuze imbaraga dukomeze gufatanya kusa ikivi aho imbaraga z’ ababyeyi zigarukira abe ariho dukomereza”

Hashize akanya gato nshecetse nikije umutima maze mbwira mwiza nti,

Njyewe-“Ndakumva mwana wa Mama! Humura buri uko mbyutse mfunga ibipesu by’ ishati ngiye ku kazi, uko mpera hasi ngana hejuru ni nako mbatekerezaho nkumva ko ndi hano kubera mwebwe,

Kenshi mbabonera mu nzozi ziri kure kuko ibyo bamwe bibwira atariko bimeze mu mibereho y’ ikigihe, muri uyu mugi waje usanga ugasanganizwa n’ ibisambo….ntabwo byoroshye Mwi!”

Mwiza-“Urashaka kumbwira ko nakoze ikosa gufata umwanzuro wo kuza ngo tubane? Nakomeje gutegereza ko untumaho ndaheba ntangira kumva ko nyine wibagiwe ko nemeye kuva mu nzira ukaba ugeze aho ugeze ubu ndigaba”

Njyewe-“Mwi! Wakoze ibyari biri ku mutima gusa kuzinga ibyawe ukaza mu mugi kubera ko wumvishe ko ariho abantu bose bashakira ubuzima ukibagirwa ko amazi ava ku isoko ntabwo ari byo, no mu cyaro iwacu ku ivuko wahashakira imibereho nkuko wamye ubikora”

Mwiza-“Oya Songa! Uransonga sinoga”

Njyewe-“Nyamara ibyo mvuga nibyo Mwi!”

Mwiza-“None se wowe ko urangije ayisumbuye ko wanze kugaruka iwacu? Nanjye rero nicyo gihe”

Njyewe-“Mwi! Ndabona isaha zigeze, reka njye ku kazi, nintaha ubwo turabiganiraho”

Nasigiye Mwiza ibyo ari bukenere byose nerekeza ku kazi…mu kazi nakomeje gutekereza kumwanzuro mushiki wanjye mukuru kuri njye yari yafashe bikomeza kunshanga niko kwiyambaza Kalim wari usigaye ahuze muri iyo minsi, kuri telephone ntiyatinze kunyitaba,

Kalim-“Yes Songa! Amakuru yawe muntu twaburanye?”

Njyewe-“Hhhh! Wabimenye ni nayo mpamvu saa sita zigeze nkakwibuka, uri hehe se ngo duhurire kwa kimaranzara?”

Kalim-“Eeeeh! Aho nari nicaye reka mpave nze nkurebe, ubariye nkicara uhita umpamagara”

Njyewe-“Nizere ko utari buze gutinda nkaza gukererwa akazi dore amabaruwa asigaye avuza ubuhuha”

Kalim-“Utaba warazazamye ukiha gusuzugura akazi se?”

Njyewe-“Oya ahubwo ni za mpamvu za hato na hato zitabura mu buzima”

Kalim-“Ok! Ndaje….none aha ndaje wowe humbya gato”

Nasohotse mu biro nerekeza kwa Kimaranzara, nahatanze Kalim ariko nawe ntabwo yatinze cyane…aho twakundaga kwicara yari ahazi yahise ahahinguka ndahaguruka ndamusuhuza,

Njyewe-“Aaah! Kalim! Bite bite?”

Kalim-“Hhhhh! Ni sawa Songa! Ndakubona!”

Njyewe-“Ibyo byo iminsi yari ibaye myinshi, ahubwo se harya ngo uba uhugiye mu biki mu buzima bwa buri munsi?”

Muri ako kanya batuzaniye ibyo kurya n’agafanta dutangira kugaburira umubiri tuganira,

Kalim-“Hhhh! Naho ubundi Songa! Njye buriya ntacyo ntakora keretse ikitari ikimpa inyungu, njye buri munsi nshakisha ahari isoko iryo ari ryo ryose nkaripiganira….niyo ryaba ari iryo gutegura ubukwe ndabupatana kugeza aho utwikururiye”

Njyewe-“Koko se?”

Kalim-“Ndakubeshya se?”

Njyewe-“Burya bwose wibitseho umwuga nkuwo ukaba utawunyigisha kandi numva ngo habamo inyungu?”

Kalim-“Hhhhh! Niba ubyifuza wowe uzanshake twicare ahantu nk’ umunsi wose nkwereke uko byose bigenda”

Njyewe-“Ubwo se kubijyamo ntibisaba igishoro kinshi?”

Kalim-“Nk’ ibisanzwe ushora make ukunguka make, gutyo gutyo, wenda nkanjye wabigutanzemo nagerageza kugufasha uko nshoboye”

Njyewe-“Ntiwumva se! Mbaye ngushimiye !”

Turangije kurya,

Kalim-“Songa! Amakuru se…ya Teta?”

Njyewe-“Ni meza, ameze neza ubu njye nawe gahunda ni ugutangira kaminuza”

Kalim-“Ndumva aho ari sawa, mbere ya byose buriya ni ugushaka ubumenyi, ntuzashukwe n’ amafaranga ngo wirengagize kwiga”

Njyewe-“Ibyo nibyo rwose, ahubwo buriya nari nguhamagaye ngo umfashe ungire inama”

Kalim-“Mbwira ndakumva”

Njyewe-“Harya nakubwiye ko nsigaye mbana n’ umusore witwa Gentil?”

Kalim-“Reka reka! Ko ndumva nta makuru mfite ra? Ndabibonye koko nsigaye mpuze kabisa”

Njyewe-“Noneho ejo hashize na mushiki wanjye nkurikira nawe yaraje, yaraje ngo tubane ngire icyo mushingira cyo gukora ino, nkuko nabikubwiye umwana wa Mama yarambererekeye ampa umwanya we ngo nkomeze amashuri ndabyibuka amarira ye ya buri munsi”

Kalim-“Ubwo se wari witeguye neza uriyizeye ko bose uzashobora kubatunga?”

Njyewe-“Ibyo si ikibazo Kalim, niyo twasangira igice cy’ umugati tukarenzaho amazi nta kibazo cyane ko Gentil nawe azi gushugurika ahubwo mbwira icyo nakora, ngo mushiki wanjye abone icyo yakora gusa ariko njye nakomeje kumubwira ko byaba byiza adahise aza huti huti I Kigali agatangirira mu cyaro iwacu nkamuha igishoro kuyo nizigamiye dore ko ngiye kureka akazi ngakomeza kaminuza gusa ntabwo ashaka kunyumva”

Kalim yaratuje hashize akanya,

Kalim-“Buriya se….njyewe rero….ndabona ariko ubu se wamushingira uwuhe mushinga ra? Ariko wa mugani watekereje neza, njyewe ndumva n’ ubundi kuko ibintu by’ ubuhinzi abizi wamubwira akaba ari byo atangira gukora”

Njyewe-“Gute ubwo?”

Kalim-“Wowe uzamuhe amafaranga akodeshe isambu nini ashyiremo abakozi bahinge, andi aguremo imbuto atangirire aho nk’ umukobwa abyiteho atuje apana kujya azinduka yiruka muri uyu mugi, nibiba ngombwa kandi uzanguze ndabizi wowe ntuzanyambura nkunda umuntu ufite intekerezo zo guhindura ubuzima akabuha icyerekezo cy’ iterambere”

Nahereje ikiganza Kalim! Ndamushimira ku nama nziza tuva kwa kimaranzara tugeze ku muhanda dusezeranaho aragenda nanjye nsubira mu kazi.

Amasaha yakomeje kwicuma saa kumi nimwe zuzuye ngira ngo ntahe nibwo telephone yanjye yasonnye ndebye nsanga ni message…yari iya Teta. Ibyo nasomye byatumye ako kanya mpita mpaguruka vuba feri ya mbere ku muhanda mpagarika moto nyikubitaho mbwira motari kugendera mu ijana………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 78 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO