Episode 78: Namenye ko hari ikirutira Teta kunyitaho ndacyubaha

Amasaha yakomeje kwicuma saa kumi nimwe zuzuye nibwo telephone yanjye yasonnye ndebye nsanga ni message…yari iya Teta. Ibyo nasomye byatumye ako kanya mpita mpaguruka vuba feri ya mbere ku muhanda mpagarika moto.

Nayikubiseho mbwira motari kugendera mu ijana feri ya mbere yari aho Teta yari andangiye ko ari….aho nasanze we n’ abandi banyeshuri bari gushakira amabaruwa abaha za kaminuza bagomba kutangira kwigamo kubemerewe”

Mu kurangaguzwa numvishe umuntu unkozeho ndahindukira, nikanze mbona Teta ariko kandi arikumwe na Maric murumuna wa Manager,

Teta-“Songa! Songa! Nawe genda bakurebere….umuntu ari kugenda agatanga imyirondoro ye bakamurebera ibaruwa bakayisohora kuri mudasobwa nta kindi biri gusaba”

Njyewe-“Teta! Habe no kunsuhuza ntubona ko nari nateze amaboko niteguye kuguhobera?”

Teta-“Yoooh! Mbabarira Songa! Rwose mbabarira ibi ni ukubera abantu bose hano imitwe yashyushye"

Teta yarampobeye mpereza ikiganza murumuna wa Manager, ntiyatinda akomereza aho yari ageze,

Teta-“Abandi babonye aho basabye kwiga, nawe injiramo hariya bakurebere”

Nabasize aho ninjira aho Teta yari anyeretse nanjye nanjye ndabaza nsabwa imyirondoro no gutegereza bidatinze bambwiye ko nahawe kujya kwiga mu ishuri ry’ ubumenyi ngiro rya kicukiro, ngakomeza ibyo gukanika nize muri COSTE i Nyanza.

Nasohotse nishimye ko ngiye gukomeza umwuga natangiye, ngeze hanze Teta aransanganira ariko kandi ari kumwe na Maric uwatumaga nsuhererwa kubw’ umwanya nabonaga yicayemo impande ya Teta,

Teta-“Songa! Zana tureba, wowe ugiye kwiga hehe?”

Yanyatse ibaruwa arebyeho,

Teta-“Yoooh! Disi nari nzi ko tugiye kujyana i Butare twese naho…”

Maric-“We yabonye umwanya hehe?”

Murumuna wa Manager nawe yafashe ibaruwa arasoma, mukwitegereza Teta we yasaga n’ ubabaye ndetse atangira kunyihanganisha ibibintu byanyeretse ko yifuzaga ko tujyana nkuko nanjye nabyifuzaga nubwo bwose nari nzi ko bitazakunda.

Teta-“Songa! Njye na Maric baduhaye kujya kwiga i Butare, nishimiye ko ngiye kwiga ubuganga nkuko nabyifuzaga”

Njyewe-“Wowe na Maric ubwo muzajyana?”

Teta-“Yego tuzajyana, ibyacu birimo umugisha ubu tuzagenda nk’ ikipe, ntabwo ubuzima buzatugora”

Naratuje gato nkibitekerezaho,

Maric-“Bro! Ugiye kwiga ibintu byiza! Ushobora kuzatubana umukire twe tukijajara, birumvikana ntiwakwiga gukora imodoka ngo ntuyitunge, ese ubundi buriya iwanyu ntimutunze nk’ ebyiri, eshatu cyangwa enye?”

Akibivuga intekerezo zanjye zerekeje ku musozi w’ iwacu kw’ ivuko, Teta wari uzi byose ahita amuca mu ijambo,

Teta-“Mari! Ariko nawe ntugashake gutandukira, kandi ibyo ujya ukunda kubikora kuva cyera!”

Maric-“None se ibyo mvuga sibyo, ubundi ahandi badutanze iterambere umwana atangira gukambakamba yamena television bugacya ajya kwiga kuyikora”

Teta-“Mari! Sha jya ureka natwe igihe kizagera niba ari iterambere turigereho kwiga imyuga bitagomba ibyo utunze ariko icyo mbona nuko azaba agiye gushaka ubumenyi atazaba ajyanye ibyo afiye iwabo, ubu se ko ngiye kwiga ubuganga nuko ndwaye?”

Maric-“Ahubwo urwo nurugero rwa hafi, urabyivugiye! Iwanyu se si mu barwayi gusa! Na nubu ntibarakira, wowe rwose ufite impamvu”

Teta-“Ibyo tubireke, Songa! Rata twigendere Mari! Ubwo naho ubutaha”

Maric-“Sawa ubwo ndaza kuguhamagara muri ya masaha tuvugane birambuye uko tugiye gutangira kwitegura”

Murumuna wa Manager yavuze ibyo ndikanga, nibaza ayo masaha ayariyo asanzwe amuhamagariraho, ntiyansezeye Maric yagiye atyo nanjye nkomeza imbere aho Teta yari yansizeho intambwe.

Twigiye imbere gato,

Teta-“Ariko se ko mbona usa naho utishimye kandi?”

Njyewe-“Uuuh? Ubiboneye hehe se Teta?”

Teta-“Ntabwo wishimye ndabibona! Erega ndakuzi Songa! Ntabwo nabona ikintu kidasanzwe mu isura yawe ngo mbure no kubibona ku mutima”

Njyewe-“Nta kibazo meze neza ahubwo ubu nari ndi gutekereza ukuntu tugiye gutandukana nta kindi”

Teta-“Ibyo njye ntabwo nabitekereza aka kanya kuko muri aka kanya ndi gutekereza byinshi”

Njyewe-“Noneho nihuse?”

Teta-“Hhhhh! Byashoboka cyangwa wenda uka ibindi byose warabishyize ku murongo”

Njyewe-“Muri make se ushatse kumbwira ko ndi guha agaciro ibyo ntakabaye mpa agaciro?”

Teta yahise ahagarara, arahindukira maze ambwira atuje,

Teta-“Songa! Uko wabyumva kose wumve ko ntari hamwe, ndi kwibaza uko nzagenda ibyo nzajyana uko nzabaho mbese mfite umutwaro undemereye, rero aka kanya ntabwo nakubeshya ngo nkubwire ko ndi gutekereza ibyo gutandukana nawe ahubwo mu rukundo rwacu hari ibyo tugomba guha agaciro tukirengagizaho gato ibindi kandi nyuma yabyo njye nawe tuzaba tukibifite, nta mpanuka yatugwiye ndagukunda kandi nawe urankunda ndabizi kandi ndabihamya”

Muri ako kanya namenye ko ibihe twari twinjiyemo byari biri imbere cyane y’ ubwacu twembi, twakomeje kugenda tugera aho twagombaga gutandukanira turahagarara maze mbwira Teta,

Njyewe-“Bya bihe nanga nabyo bikanga bikansuzugura biraje, ubu tugiye gutandukana, ariko nifuzaga kukubwira ko mushiki wanjye Mwiza yaje kunsura”

Teta-“Eeeh! Shan i byiza nizere ko wamunsuhurije”

Njyewe-“None se wowe ntabwo waza ukamusuhuza akakubona ko ubizi ko mba nifuza kugutura abanjye?”

Teta-“Ndabizi Songa, ariko rwose umbabarire sinzi ko bizankundira”

Njyewe-“Ok! Ngaho basi reka nguherekeze….

Teta-“Ubu se koko…..oya! Reka ngende ntabwo nshaka ko ugenda ukongera ukagaruka kubera njyewe”

Natuje umutima nta kindi nari kurenzaho yampobeye ansezera arenze nanjye mpagarika moto nerekeza iyo mu rugo.

Nagezeyo nsanga ibiganiro byabaye byinshi, muri make inzu bari bayiteruye, Mwiza na Gentil bari bahuje urugwiro, nanjye ntabwo nahise ninjira nikinze kuruhande ngo numve ibiganiro bahuje aho biganisha niba ari n’ inka nzamukosha ntangire kurya ibishyitse kugira ngo nzabone uko ntera umujugujugu,

Gentil-“Hhhhh! wikomeza kwisuzugura Mwi! Uri umukobwa mwiza uko usa uko, none se ubwiza niki?”

Mwiza-“Winshuka di! Umukobwa wo mucyaro se maama”

Gentil-“Mucyaro se si ahantu mu cyaro si mu Rwanda?”

Mwiza-“Hmmm! Ndabizi abasore muba mwishakira abambara ibigezweho, mbese bagendana n’ umugi nyine”

Gentil-“Hhhhhh! Ibyo se ninde wabikubwiye….zimpe neza”

Mwiza-“Si hari umukobwa duturanye se waje akamara amezi atanu ino ariko uwakubwira ukuntu yagarutse asa….Izuba!”

Gentil-“Hhhhh! Reka?”

Mwiza-“Twaramubonye turahurura, ikibazo cyabaye kimwe, agihinguka iwabo nyirakuru yihutiye gushaka igitenge avuga ngo nibatabare umwuzukuru we yasaze yambara ubusa ku musozi”

Gentil-“Hhhhhhhh!”

Mwiza-“Uraseka wowe! Kandi ngo yari yaje yiyambariye amasitire ye”

Gentil-“None se Mwi! Ubwo ibyo nibyo wita ubunyamugi?”

Mwiza-“Hmmm! Nanjye erega ubu natangiye kuba umusirimu, ubu nanjye nzasubirayo banyoberwe, ariko impenure zo reka reka ntabwo nazambara”

Gentil-“Nabandi bose nicyo baza bavuga”

Mwiza-“Oya…oya njyewe ntabwo ari cyo cyanza rwose, naje nkurikiye Songa ngo amfashe nanjye ngire icyo nigezaho wenda nzashake umugabo nanjye hari icyo mfite duhurize hamwe hato atazavaho ansuzugura ibindi by’ amaraha nzabica kure ntabwo nzatana ngo ntatire indahiro nagiriye Mama amaze kumpanura”

Disi muri ako kanya amagambo ya Mwiza yankoze ku mutima numva ibyishimo ko nagize amahirwe yo kugira amahirwe yo kuvukana n’ umukobwa w’ umutima ndetse ako kanya mpita ninjira,

Gentil-“Eeeh! Songa! Kalibu! Bite se n’ impapuro, arabe atari piriyave wo kagir’ Imana we”

Maze kubasuhuza naricaye maze ndiruhutsa,

Njyewe-“Ahwiiiii! Ntabwo iyi ari piriyave Gentil! Ahubwo ni ibaruwa ya kaminuza ngiye gutangira kwigamo”

Mwiza-“Yeeee? Kaminuza? Songa! Yeeeeeeee!”

Mushiki wanjye mwiza yaransimbukiye arampobera karahava, ibyishimo biba byose aho ngaho ndetse bihuruza na Belinda aza kureba ikibaye,

Mwiza-“Mbe byiza weee! Mbega ibitangaza by’ Imana musaza wanjye muri kaminuza! Birashyize birabaye Songa! Uhesheje ishema umuryango wacu, ni ukuri ntabwo ushobora kumva ibyishimo mfite”

Yoooh! Ibyishimo byateye amarira Mwiza nanjye nkomeza kumwitegereza numva ikiniga kiramfashe ndamuhaguruka ndamuhobera ndamugumana.

Nyuma y’ akanya katari gato nibwo namurekuye nkebutse mpuza amaso na Gentil yubika amaso ndetse na Belinda duhuje amaso yubika amaso ndetse ahita asohoka aragenda menya ikimujyanye.

Uwo mugoroba wari mwiza bihebuje, twarataramye biratinda bwije cyane mpamagara Belinda aza gukingurira Mwiza bajya kuryama natwe dusemba akajisho
Muri icyo gitondo nibwo nabyutse kare nditegura ngiye kugenda mbwira mushiki wanjye Mwiza,

Njyewe-“Mwi! Witegure ufure neza imyenda waje wambaye ndabizi ko ariyo yari myiza muri mike ufite, hari ahantu nshaka ko tujyana”

Mwiza-“Ahantu ushaka ko tujyana? Ubwo se aho ni hehe?”

Njyewe-“Wowe kora ibyo nkubwiye nta kindi”

Mwiza-“Ndumva mfite ubwoba!”

Njyewe-“Ubwoba bw’ iki se uranyishisha?”

Namwegeye musanga mufata amaboko yombi mureba mu maso mubwirana ituze ry’ amaraso amwe y’ igihango,

Njyewe-“Humura uyu munsi uraza kwishima uraza kubona byinshi waje ufitiye amatsiko, uraza kobona aho mba, ntabwo nakubwiye uko naje kuhamenya ariko si nangombwa icyo ukeneye ndakizi!”

Mwiza disi yazenze amarira mu maso, akomeza kundeba ntaragenda arampobera ngeze ku muryango w’ igipangu ndahindukira ndeba imisatsi ye yari ijagaraye mu ntekerezo nibuka iya Jolie twakoranaga uburyo iye iba isa n’ uburyo mbwirwa ko ari myiza, burya ntawe udakenera gusa neza ahubwo, ubushake buza mbere ubushobozi bukaza nyuma ninjye yabererekeye, uwo munsi natashye mfite umujinya mwiza…………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 79 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo Hamwe na Eddy Rwibutso Wanyu}

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Winny

    Murakoze mwanditsi wacu.ariko mujye muduha episode irenze imwe mutumare amatsiko.murakoze

  • - Winny

    Marc aramugutwaye da!!ariko teta uzamubwize ukuri ko akuryarya akunda abahungu bayafite.

  • - Winny

    Ni byiza cyane gukomeza kwiga ariko se akazi uzakareka utungwe ni iki?ubitekerezeho utazasaba uri umuntu mukuru.naho teta arakuryarya yo kugutwarira igihe.turasaba ngo mujye muduha episode irenze imwe.murakoze

  • - Ggggg

    Ko ndeba Marc na Teta bitazoroha ra!!?

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO