Episode 8 : Karabaye Noella aguye igihumure nyuma yo kumva inkuru mbi

Duherukana tubona Noella ari mu biro byiza aho yabonye akazi, ese Danny we bimeze bite? Yabonye akazi? Willy afite iyihe migambi?
Reka twikomereze....
Twasoje Noella ari guhamagara Danny kuri Phone
Noella: Bite sha Danny? Umeze neza?
akazi kambanye kenshi hano.
Danny:: Yego sha meze neza,
nawe kandi wihangane hari igihe akazi kaba kenshi.
ahubwo nkufitiye inkuru nziza sha
Noella:: Kagire inkuru rero.
mbwira sha!!
Danny:: Umva, ubu ndi kwitegura ikizamini cy’akazi sha!!
Noella: Oooh mbega byiza, nukuri nkwifurije
amahirwe masa mukunzi, ndagukunda cyane
kandi uzabitsinda
Danny:: Yego sha cherie ndabyizeye pe
Imana izabana nanjye
Noella: Yego nukuri nanjye ndagusengera bizagende neza.
Ndabona amasaha y’akazi arangiye njyiye kwitegura ntahe turavugana neza njyeze
mu rugo
Danny: Yego cheri, ugire umugoroba mwiza ndagukunda
TUBONA NOELLA AFUNGA IBIRO BYE AFATA ISAKOSHE NZIZA YE ARATAHA. TUBONA AGEZE MU RUGO
Noella: Mwiriwe aba hano, njyeze mu rugo!!!
Mama Noella :: Wiriwe neza Noella?? Akazi karagenda?
Noella:: Yego pe ,ntakibazo urebye naramenyereye
ubu ntakibazo
TWUMVA IMODOKA IHINDA IRI GUPARIKA, KUMBE NI PAPA NOELLA UVUYE KU KAZI
Papa Noella: Mwiriwe neza? Oooooh Noella nawe wageze mu rugo?
Noella :: Yego nanjye nibwo nkihagera rwose ,tuhagereye rimwe urebye.
Mama wa Noella: Umva rero mwana
wacu ,tugize amahirwe dore jye na so turi kumwe twese, ubu hari icyo dushaka kuganira tumaze iminsi dutekereza.
KAMANZI (Papa Noella):: yego rwose
mwana wacu, hari icyo njye na nyoko
twatekereje ku hazaza hawe
Noella:: (atangara) Egoko!!! Ko munteye ubwoba,
ahazaza hanjye ??
Ubwose ni ibiki koko??
SIPERA (Mama Noella):: Dore
umaze gukura , wabonye akazi ndetse
imyaka iri kugenda dore dukeneye akuzukuru
KAMANZI:: Yego rwose mwana wacu
igihe kirageze ngo ushinge urugo
uheshe ishema ababyeyi
Noella: Mama nawe Papa mbibarize rwose
ese ubu murabona maze gukura kuburyo nashinga
urugo rwanjye?
Ahubwo se maze igihe kingana iki mbonye akazi
dore sindizigama , nzakora ubwo bukwe nta
bwizigame na buke tukazabaho gute?
Dukwiye kuzigamira ejo hazaza hacu twe n’abana
tuzabyara, sibyo?
KAMANZI:: Yego rwose ndabyumva mwana
wanjye.
Gusa ubushozi si ikibazo. Ntacyo uzatuburana
SIPERA:: Yego rwose mwana wacu, ubushobozi bwose uzakenera yaba amafaranga n’ibitekerezo
tukuri inyuma.
KAMANZI:: Si ibyo gusa Noella, ubu twamaze kukubonera umusore mwiza uzakurongora ndetse naganiriye n’umuryango we mbemerera umugeni
Akiri kuvuga ibyo Noella ati: Ngo mwabonye umugabo muzanshyingira??!!
ahita agwa igihumure
Ese Noella ni inde bagiye kumushyingira?
Ibya Danny byo bizarangirira he? urukundo rwabo ko rugerwa amacumu?
Noella uguye igihumure we ibye bizarangira bite?
NTUZACIKWE N’IGICE GIKURIKIRA CY’IYI NKURU ’Imbaraga z’urukundo’ ni ejo mu gitondo.