Episode 8: Teta yongeye kunyereka uwo ari we kuri njye

Njyewe-“Bily! Umunsi umwe Belinda azamenya ko niriye nkimara ngo mushimishe ariko akanga akabona ko kumuha byose kwawe ari rwo rukundo nyamara ubu nkaba nzi neza ko umubeshya we atabizi, Bro! Kugeza nubwo anyirengagiza nkutanzi?
Hmmm! Bily! Akebo kajya I wa mugarura, uwo mugabo ntabwo muzi ariko nguhaye akebo gereramo Belinda nkuko yabinkoze umuntu ni nkundi....Ni ukuri “Nanjye si njye”

Maze kubwira Bily ibyo yabyakiye vuba maze ahita ambwira,
Bily-“Bro! Ihangane kabisa agahinda kawe ndakumva, uriya mukobwa ngo ni Belinda nzamuha isomo atazibagirwa, kwanza nako ibyanjye nawe byarangiye, azagende yicuze nkuko nawe wicuje wa mugani umuntu ni nkundi, ahubwo Bro! Reka nze mbwira kadogo wo ku kabari ka hariya ruguru atuzaniwe kamwe twinywere, ni amande ndaba niciye”

Ako kanya Bily yahise afata telephone agize ngo ahamagare ihita isona, ahita akupa n’ umujinya mwinshi,
Bily-“Dore mbese! Uyu we se kandi arampamagarira iki? Caline nawe ntajya ampa amahoro…”
Yamukupye vuba ahamagara ku kabari bamwitaba vuba,

Bily-“Yes yes Mabuja!....Hhhh! Ntabwo bwakwira ntarisomye nawe urabizi…Hhhhh! Ntacyo ndarisomera mu rugo ahubwo ohereza Kadogo azane ibibindi nka bine nibishira ndongera nguhamagare…Hhhhh! Nta kibazo mabuja!”
Amaze gukupa telephone,

Bily-“Barizane turisome, pfite mabuja hariya….ndavuga umukobwa ukora muri kariya kabari aranyikundira bya hatali, ndafata akandika dore ko ntajya mpasiba, naho ubundi Belinda mundekere ibyo nzamukora ni njye ubizi”

Bidatinze Kadogo yarakomanze, yinjira azanye amacupa ane meza meza y’ icyatsi atereka ku meza, Bily ntabwo yatindiganije yahise apfunduza amenyo aragotomera biracika, amaze kwiruhutsa,

Bily-“Ko utagenda sha Kado? Utegereje iki?”
Kadogo-“Nta mafaranga umpa se Boss?”
Bily-“Oya genda nyokobuja dufite uko dukorana, Bro! Irwaneho wangu ufungure ugotomere! Kubera akavuyo sinamenya aho urufunguzo narujugunye”

Kadogo amaze kugenda nanjye koko nirwanyeho ndafungura, ako gacupa nari mperuka kugasomaho kera ubwo nari nagiye mu bukwe bw’ abaturanyi, birumvikana nari nishimye.

Twakomeje kuganira biratinda, ndetse numva ntangiye no gusinda, ibyo Bily ntabwo yabyumvise ahubwo yatangiye kunserereza ambwira buryoki nta byanjye ntazi kurisoma ndetse birangira atumijeho n’ izindi, nongeye kwisanga ndyamye mu ntebe ndetse bwakeye.

Narashigutse, mpagurutse ndazengera ndongera ndicara, nari naraye nsinze koko, mu mbaraga nke narasindagiye ngenda ngwirirana ndoga ndambara mpfata inzira ijya ku kazi, nabajije isaha bambwira ko ari saa tatu noneho numva kambayeho, akazi k’abandi nari nagakerewe.

Nagezeyo nkubitwa n’inkuba mbonye umugabo uhagaze asa naho antegereje, mu kwitegereza neza nabonye asa na Manager.

Kubw’ amahirwe nkimugeraho nasanze atari we,ndiruhutsa nkomeza imbere ndamusuhuza ahita ambwira vuba,

We-“Hano se mukora mukinze cyangwa namwe murananiwe tuzayoboke abandi?”

Njyewe-“Murihangana Boss! Nari nsimbukiye hirya gato ariko ntabwo ntinze”
We-“Umva mbese! Uzi umwanya maze hano? Uziko maze isaha irenga mpagaze aha? Ahubwo nari maze guhamagara ziriya nimero mbonye ku cyapa”

Narikanze cyane kuko nimero zari ziri ku cyapa zari iza Manager, nta kindi nari gukora nafunze roho niyemeza kwirengera ingaruka zuko nishinze Bily utarazindukiraga mu kazi.

Narakinguye uwo mugabo wari uje kuvunjisha amafaranga ndamuvunjira aragenda amaze kugenda negamye ku ntebe nongeye gushigukira hejuru numvise umuntu unkozeho….yari Teta!

Teta-“Songa! Bite? Urarwaye?”
Njyewe-“AhwiiiiiI! Urankanze Teta!”
Teta-“Oya mbwira! Urarwaye bimeze bite?”
Njyewe-“Oya ntabwo ndwaye….”
Teta-“Ahubwo se ko numva hano hahumura inzoga bimeze bite?”
Njyewe-“Eeeeh! Ni umugabo uvuye hano wari warisomye….”
Teta-“Uuuuuh! Uwo muntu yari yanyweye izingana gute kuburyo umwuka we winjira no mu birahuri ukagusangamo hano?”
Njyewe-“Buriya wasanga yavanze urwagwa na byeri…cyangwa akaba yanyweye za zindi zitemewe njya numva bavuga ngo ni mukubite umwice cyangwa umumanurajipo”

Teta-“Uuuh? Songa? Ahubwo se ko mbona amaso yawe yatukuye?”
Njyewe-“Ni ibitotsi….ni ibitotsi”
Teta-“Oya Songa! Ibyo ari byo byose hari ikintu uri kunkinga”
Njyewe-“Oya ntacyo, nta na kimwe pe”
Teta-“None se umuntu wahamagaye Manager akamubwira ko ageze hano agasanga hakinze wakerewe gufungura?”
Njyewe-“Nazindutse….nazindutse rwose uwo muntu yageze aha asanga ngiye kugura…hariya hirya…..nako nari ngiye kwihagarika”
Teta-“Songa?”

Teta yongeye kundeba igitsure, burya kubeshya bitera isoni n’ ikimwaro twahuje amaso nubika ayanjye.
Nyuma y’ akandi kanya gato Teta yahise yongera kumbwira,

Teta-“Songa! Manager yari anyohereje ngo nze ndebe koko niba hano hakinze mubwire, kandi ndamutse mubwiye ko koko wari wakinze ntabwo wamukira, ni rimwe mu makosa atajya yihanganirwa muri aka kazi”

Njyewe-“Ntabwo bizongera rwose n’agakosa gato kabayeho, njya kwihagarika ndatinda…numvaga byanze…nako nari nabuze aho ntira ubwiherero….”
Nakomeje guha ibisobanuro Teta ariko yari ay’ubusa burya ikinyoma byanga bikunda kiragutamaza.

Teta-“Songa! Byambabaza umusore nabonye nkamubonamo musaza wanjye abaye abeshya, tuza ntabwo nguteranye kuri manager ariko umbwije ukuri narushaho kukwizera”

Njyewe-“Mbabarira rwose natinze pe!”
Teta-“Watindijwe niki se Songa? Habaye iki kidasanzwe?”
Nyuma y’ akanya gato nshecetse narebye kubwira ukuri kose Teta ariko umutima urambuza, ndyumaho nkomeza kumujijisha mubeshya, ibyo ntiyabitinzeho yahise ambwira,

Teta-“Songa! Wambeshya utambeshya umenye ko byose ari wowe bigarukira, ibuka ko watoranyijwe mu ruvunganzoka ugahabwa amahirwe bariya bose babuze, icyo nakubwira rero nuko nutimenya ukishinga Bily bizakugora kugera ku ntego wiyemeje umunsi utangira aka kazi”

Koko nongeye gutekereza kuri ayo magambo, nibuka nanone ijoro rimwe njye na Leon tugiye gutandukana amagambo Mama we yatubwiye, nkibitekerezaho,

Teta-“Songa! Ntiwumve mvuze Bily ngo wumve ko nshaka kumukwangisha kandi ari njyewe wabahuje, uri umuntu mukuru sinavuga ngo yagushuka, ahubwo nubwo wambeshye nabimenye agacupa karaye kakugaraguye, ndabeshya?”

Nta kabuza Teta yari yamvumbuye, nagombaga kumubwiza ukuri kose, burya ntawe uhisha uwo ahishaho,

Njyewe-“Teta! Umbabarire kugambirira kukubeshya nanjye si njye ni ipfunwe nagize zo kwemera ko imbere yawe ndi umunyamafuti…”

Teta-“Ndakumva Songa! Ibyo bibaho rwose ariko ni ukuri ndagusabye ntibizongere, ntuzongere kwishinga Bily kuko we nta kazi agira urabizi atunzwe na ziriya nzu z’iwabo akodesha, iminsi ye rero ihora ari kucyumweru, ibaze ibi bigiye bikubaho buri munsi? Nkubwiye ukuri ko akazi utakamaraho n’ ukwezi”

Njyewe-“Ndakumva Teta! Sorry kabisa”
Teta-“Nkunze ko unyumvise reka tunabireke tutabigira birebire, ndareba uko mbwira Boss aho wari usimbukiye, hanyuma se nkugurire iki kikuvura?”

Naracecetse mbura icyo musubiza birumvikana nari nasebye, Teta akomeza kundeba indoro yuje ubwuzu, hashize akanya gato,

Teta-“Buretse ndaj….ndaje gato ntabwo ntinda”
Teta yarasohotse nsigara nifashe mu gahanga, nyuma y’ iminota nk’ itanu yagarutse afite envelope, akuramo amata na keke ndetse n’ amasambusa nk’ ane, ubundi akurura agatebe yicara impande yanjye,
Teta-“Bone apetit Songa!”

Koko inzara yari yose natangiye kurya no kunywa ari nako Teta anganiriza, nawe afata agasambusa kamwe ngo antere apetit, nsoje numva ngaruye ubuyanja, nk’ impfura amaboko yanjye yakiriye yagombaga guherekezwa no gushima,

Njyewe-“Teta! Urakoze cyane ni ukuri, unkuye kure nari mpfuye pe! Imana isubize aho ukuye!”
Teta-“Hhhhh! Urakoze gushima! Ngaho reka ngende nsubire mu kazi, buriya tuzasubira”
Njyewe-“Yego kandi nongeye kugushimira nanone…”

Mu nseko nziza Teta yarahagurutse aransezera aragenda, amaze kugenda nitsa umutima nishima ku nda, koko Teta yari ankuye kure.

Nongeye kumwishimira cyane ndetse ntangira kumubona mu ntekerezo zanjye yiganzamo, nongera kumva ya magambo yambwiye angarutsemo, ntangira kwibuka aho naturutse, nibaza aho naba ngana nkiri gutekereza ibyo hinjiye umukiriya intekerezo zigarukira aho njya mubyo kumwakira.

Amasaha yakomeje kwicuma ayo gutaha aragera ndakinga nerekeza kwa Bily aho natahaga, ngeze yo narakomanze ako kanya hari umusore wahise ambwira,

We-“Eeeh! Bite Boss? Bily nta wuhari, yansigiye urufunguzo ngo nze kuruguha, njyewe mba muri uyu muryango wa gatatu”
Njyewe-“Eeeh! Ok! Urakoze cyane”

Yararumpereje ndakingura, nicara muri salon ndiruhutsa nkomeza gutekereza uko umunsi wangendekeye mu gihe nkiri muri ibyo numvise umuntu ukubise urugi ndikanga….hinjiye Belinda.

Yari atakirwambaye, yari yarubiye umujinya ari mwinshi, ntiyigeze yicara ahubwo yatangiye kumbwira n’ urusaku rwinshi,

Belinda-“Ndasha Bily none aha! Ndamushaka ari hehe? Ndamushaka abanze ambwire ukuntu umushuka akambwira amagambo aterekeranye ngo imbyanjye nawe birangire….”

Belinda wavugaga azenguruka inzu yose ntaho yasize yageze no mu byumba hose agaruka muri salon,

Belinda-“Songa! Aho ari urahazi, mbwira se nyine?”
Njyewe-“Hhhhhh! Noneho se wamenya ko ndi Songa wirengagije ukavuga ko utanzi? Nanjye muri aka kanya ndabona ntaho nkuzi”

Belinda-“Uraseka se uraseke ibiki?”
Njyewe-“Hhhhhh! Hama hamwe! Usibye no kuguseka se ahubwo urumva ikindi nagufasha iki? Hhhhh! Ntacyo nagusayidira Pe!”

Belinda-“Songa! Mbwira se aho Bily ari nta menyo yawe nkeneye kureba, nta soni erega warabyiganye urinda uva iwanyu mu kitumva ingoma ngo uje gusenya urwacu? Uko areba gusa! ”

Akivuga atyo ako kanya urugi rwarakingutse Bily aba arinjiye, Belinda akimubona yihuta amusanga arambura amaboko ngo amuhobere, ariko umusore w’ ibigango aramusunika yitura mu ntebe, aramukurura ngo amusohore umukobwa induru ayiha umunwa ibintu biba ibindi.………………………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 9 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ku munsi wejo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - mtg

    Singaho, nibwo noneho igeze gusobanuka

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO