Episode 80: Manager yambwije ukuri kurandya kurandwaza

Manager-“Wakabimenye se! None ko ugiye gukavaho uzatungwa niki? Ahubwo se ayisumbuye yo wayize ute ko nzi ko abenshi twagiye duterateranya yewe na nubu akaba ari ko bimeze? Wagerageza ukajya ukomeza ubika duke twazagwira ukishyura….bitekerezeho Songa!”

Namaze akanya nshecetse ntuje nibaza, ntekereza… kubyo Manager yari amaze kumbwira, muri ako kanya ntabwo nari guhita mfata umwanzuro kuko naje ntazi ko ari buze guhindura intekerezo zanjye akanyereka indi nzira izo numvaga ko zose ngo zigera i Roma.

Nyuma y’ akanya katari gato nikije umutima maze ndamubwira,

Njyewe-“Boss! Ndumva muri aka kanya ntacyo nabona nakubwira gusa urakoze gukangura ubwenge bwanjye bukarushaho gutekereza kure cyane, urakoze kandi kunyereka ko hari inzira nyinshi benshi bamenye ko basobora kunyura bagahurirayo. Reka ngende mbitekerezeho wa mugani wawe ibyo gusezera akazi reka mbe mbyegetse muri iyi nguni”

Manager-“Hhhhhhh! Sawa Songa!”

Narahagurutse nsezera Manager ndahindukira ndagenda ngeze ku muryango….
Manager-“Eeeh! Ahubwo se utaragenda nkubaze…”

Manager yahagurutse mu ntebe agorora karuvati aratambuka aza imbere asa n’ uwicaye ku meza ye, maze arambwira,

Manager-“Songa! Amakuru ya Teta?”

Njyewe-“Teta se…Teta araho ari kwitegura gutangira kaminuza, we agiye kujya kure…agiye gukomereza kwiga….!”

Manager-“Ndahazi! Ndabizi ko azajyana na Petit frère, erega amakuru nakuburiyeho nsigaye mba nyafite ahubwo wagira ngo ntimugicana uwaka! Cyangwa wanze kubyigana na Petit frère?”

Njyewe-“Tubyigana dushaka iki se nyakubahwa?”

Manager-“Gutereta Teta! Hhhhh! Ariko uriya mukobwa azarikora! Ese nkubaze Songa! Ko mukiri bato ubundi muba murwana niki muta igihe cyanyu? Ubu Teta agutakiye wamufasha iki nawe utifashije?”

Natuje akanya gato iryo jambo ryaranshengeye rigera kure ariko kandi ntabwo ryari ubwa mbere ndyumvishe, byanyibukije umunsi navuye ku ishuri nkubita agatoki ku kandi gusa Teta akaza kunyereka ko hari ikiruta ibindi.

Byatumye nongera kwibaza kniba nawe yarabimbwiye atazi ko bibaho kuko uwo munsi koko narabibonaga ko urukundo rwanjye ruri inyuma y’ ibindi gusa ntabwo naciwe intege nibyo kuko nari narizeye urukundo nabwiwe ko rudasaza,

Manager-“Ko mbona ugiye kure se ubu nibwo ugitekereza kuri ibyo nkubwiye?"

Mbere narabikubwiye ko Teta azicuza none dore ibibazo byabaye uruhuri, harya ngo ntiyashakaga kwakira ko yitwa umugore wa Manager?”

Njyewe-“Ariko rero ibibazo ntawe bitabaho natwe twese byatubaho…”

Manager-“Songa! Nyumva neza uri mukuru! Burya usibye urukundo uru tuzi dutaka bamwe bavuga ko rubarutira amagana rugira abafite amagana, nawe urabyumva neza ntirwaruta amagana mutagira”

Njyewe-“Oya…oya none se…”

Manager-“Ibyo nkubwira ndabizi Songa! Humuka! Ntabwo ubona wabaye imbata neza neza? Wakomeje kubimpisha ariko naje kumenya ukuri! Ubu nta kintu ntazi kuko Petit frère wanjye yarabimbwiye byose”

Naratuje ndaruca ndarumira Manager akomeza kumbwira,

Manager-“Erega ntacyo ntazi! Petit frère aherutse kumbwira ko wowe na Teta mukundana, ubu se witeguye kumufasha iki ko asumbirijwe ndetse no kujya gutangira kaminuza ari ah’ Imana n’ abagiraneza ra?

Ndabizi erega ko buriya ibibazo by’iwabo bishira ibindi biza, bakuru be nta kazi ngo n’ inzu babamo buriya iri mu marembera bayitanzeho ingwate kuri bank bagiye kuvuza nyina wabo hanze birangira bakoze impanuka,

Songa! Ubu Teta akeneye umuntu umwereka urukundo rwo kumuba hafi no kumufasha, niwabo nabo bakeneye umusore uzabafasha bifatika ndetse agafasha n’umwana wabo kwiga, niba ubona uzabishobora komeza urugendo, niba kandi uzaguma muri ihangane zinukwa…niyo nama nakugira! Naho ubundi wazasazwa n’ ibitekerezo n’ ibibazo bitagira ibisubizo”

Manager amaze kumbwira ibyo byose yasubiye mu ntebe ye aricara, hashize akanya arambwira,

Manager-“Eeeh! Ushatse wakomeza akazi kawe Songa! Twaganiraga ngira ngo nizere ko utabifata nabi ngo bibe byaba impamvu yo kumbona mu yindi shusho itari iyo usanzwe umbonamo”

Nasohotse mu biro bya Manager nacitse intege, ibyo yari amaze kumbwira byabaye nko kunyorosora igitambaro cyari kimfubitse, nibonye ngenda inyuma ya Teta mu gihe mbere nabonaga tugendana.

Nasubiye mu biro nkomeza akazi amasaha yo gutaha ageze ndataha, nari namanjiriwe amagambo ya Manager yangarukagamo kenshi, nageze mu rugo Gentil twari kumwe wakomezaga kunyitegereza cyane bikomeza kumucanga, bimwanga mu nda maze arambaza,

Gentil-“Ariko Songa! Urarwaye cyangwa? Ndabona wasuherewe! Usa n’ ufite ibitekerezo uruhuri, kuba ugiye gusezera byituma wiheba kandi mpari, nakomeje kubitekerezaho nanjye, mfite ikizere ko tuzakomeza kubaho dufatanyije kuko ubu namenye umushahara wanjye w’ ukwezi kandi rwose uzadutunga ndabyizeye”

Njyewe-“Gentil! Ibyo nibyiza kandi birashimishije ariko ntabwo ari byo bitumye ubu nsuherewe”

Gentil-“None se….oya Songa! Ibyo si byo! Ni wowe wajyaga umbuza kwigunga none dore ni wowe bisigayeho, nanjye rero ntabwo mbishaka”

Njyewe-“Buriya rero nari nagerageje kwifata ntako ntari nagize gusa ubwo ubibonye binyeretse ko narengeye…”

Gentil-“None se ibyo urabiterwa niki koko niba unyumva wambwije ukuri”

Muri ako kanya nongeye kubona Teta mu ntekerezo zanjye ubwo twari kwa muganga inyuma y’ inzu intoki ze ziri mu gituza cyanjye ambwira ngo:

Songa! Nindamuka ntakwituye Imana yonyine izakwiture yo nshima ko yamkumpaye ari wowe nkeneye, ni ukuri amahitamo yanjye yari wowe, nubwo ntari nzi aho uzaturuka ariko wangezeho, ndagukunda Songa kandi sinagukundiye ko unkunda ahubwo ni wowe musore nifuzaga mu buzima bwanjye”

Gentil-“Songa!”

Narashigutse…

Njyewe-“Uuuuuh! Ariko se ibi n’ ibiki koko?”

Narimyoje maze ndahaguruka mbwira Gentil,

Njyewe-“Gentil! Reka njye kuryama n’ ahejo, ntabwo meze neza ariko ntugire ikibazo, ndaza kumererwaneza”

Nagiye mu cyumba nirambika kuburiri, mu gihe nari ngitekereza cyane telephone yanjye yarasonnye…yari Teta,

Nakanze yes ihita yikupa, ako kanya mpita muhamagara, ntibyatinze yanyitabye vuba,

Teta-“Songa! Bite?”

Njyewe-“Ni byiza Teta!”

Teta-“Ko waryamye kare se ni amahoro?”

Njyewe-“Urebye….nako ni amahoro, wowe se bite? Umeze neza?”

Teta-“Wapi ni kwa kundi Songa! Ubu nyine mba ndyamye naniwe umunsi wose mba niriwe niruka mbese nawe urabizi ntabwo byoroshye”

Njyewe-“Yoooh! Ihangane mukunzi! Ndabizi ko utorohewe kandi ndagutekereza kenshi gusa ngategereza ko umbwira basi ngo ngire icyo nkora, niyo nabura byose ntabwo nbura kugutera imbaraga”

Teta-“Sha se….”

Njyewe-“Teta! Ndifuza ko ejo twabonanatukaganira ndagusabye, ubu ntabwo merewe neza ni wowe wenyine ntegereje ko umbwira koko niba ibyo nabwiwe ari ubuhanuzi bw’ impamo”

Teta-“Ngo?”

Njyewe-“Ntabwo nkugora, ndakwinginze nyemerera umwanya ejo niyo yaba ari uwa nyuma mbere yuko ugenda tubonane ndashaka ko aba ari wowe umpamiriza ukuri ubundi nkiyakira”

Teta-“Songa! Kandi ubwo ugaruye bya bindi byawe byo kundakarira ngo nkwima umwanya kandi uziko ntorohewe”

Njyewe-“Teta! Ndagusabye wowe mbwira niba ejo uzambonera umwanya gusa nta kindi ngusabye”

Teta-“Songa! Ntabwo mbizi ariko ndagerageza, nzakubwira hakiri kare, reka ndyamye ndumva ntangiye gusinzira”

Njyewe-“Sawa basi ngaho ryama Imana ikurinde….kandi ndagukunda!”
Teta-“Urakoze…”

Nategereje ko Teta ansubiza ngo nanjye ndagukunda nkuko yabikoraga mbere ariko ndaheba arinda aho akupa, ibyo nabyo byatumye umutima wanjye upyinagara nk’ ipine rivuyemo umwuka.

Mu gitondo nagiye ku kazi amaso yabyimbye, bigeze nka saa saba z’ amanywa Teta yarampamagaye ambwira atari buze kuboneka, nongeye kuganzwa n’ agahinda ndetse n’ intekerezo, hahandi wibaza niba ari wowe? Rimwe ukibwira ko hari icyo uzira.

Nka saa kumi nebyiri ubwo nari nkiri mu biro nanze gutaha ngo Gentil atanshishamo ijisho numvishe telephone yanjye isonnye mu kureba umpamagaye yari Moses!
Nahise nitaba vuba,

Njyewe-“Hello!”

Moses-“Bite wangu! Ni Moses! Amakuru yawe wowe ko wagiye ugaceceka ni amahoro?”

Njyewe-“Nakumenye Moses! Amakuru ni meza, wowe se bite?”

Moses-“Ni sawa kabisa, uri hehe se ngo tubonane ko ndi muri uyu mugi kandi nkaba ntajya nica isezerano?”

Njyewe-“Eeeh! Ntiwumva se? Ubwo butumire buntunguye ntako busa, ndangira ahubwo umuyaga uratinda”

Yandangiye aho yari ari numva ni hahandi neza neza Joannah yigeze kundangira ngo njye kumureba mpita menya ko byanga bikunda bashobora kuba bari kumwe, nasohotse ubwo nerekezayo.

Nageze ku muhanda nurira moto, feri ya mbere nageze aho nagombaga kuviramo ndishyura ndinjira mu gihe nari nkiri gukura telephone mu mufuka sinzi uko nakebutse ku ruhande natunguwe nuwo nabonye impande yanjye ngakubitwa n’ inkuba nkamera nkuri mu kinya………………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 81 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Olivier butoyi

    Kubsanze songa yarakund cane teta kand na teta yarakunda songa gusa nkuko bsanzwe abkobwa barakunda amaronko cn kuburyo babonye uwufse uwobhora bkunda bdasubir kumwibuka gusa ukw nukudatahura kwabkobwa kuk teta vyoshobka amaronk agye kurondra kwa manager ntagre ic amumarira song naw ninkuk yotrimbere hamw teta yomwipfuza nawe atakimuronka

  • - Bikorimana Samuel

    Urukundo Ruraryoha Iyo Rugitoshe Ariko Rumaze Gukabirana Naho N'ibindi. N'ukur Umutima Songa Afise Ujanjagurits Nanj Muraka Kanya Niwo Mfise Kandi Jewe Arivyo Ndigusoma Gusa Kandi Bitari Kuri Jewe. Vy'ukuri Ndababaye Kandi Ntanguye Kubonako Manager Ivyo Avuga Ari Ukuri Kuko Uwo Ukunda Vyogorako Umuburira Akanya Kandi Yakagusavye Akwinginga Ivyo Haba Hariho Ikindi Vyerekana Mubuzima Bw'urukundo Rwakino Gihe. Songa Gerageza Wihangane Kandi Utangure Kwiga Kubaho Mubuzima Bwawe Butagiramwo Teta Kuko Ageze Kure Agusiga Kuko Wenyene Ubwiye Niyo Atabona Ko Yatambuze Cane Ngo Akurindire Canke Aguruke Kukuraba Aho Yagusize Ntiwoba Ukimuhamvya. Kanguka Ukure Amashasha Y'urukundo Yagupfutse Amaso.

  • - Ggggg

    Ubundi gukunda uri umukene biragatsindwa, kuko qualites ufite hari abazifite kandi bafite n'akantu, rero bisaba umukobwa ufite umutima ukomeye. Songa byanze bikunze abonye Teta na petit frère wa Manager

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO