Episode 82: Teta yampaye amahirwe agiye… ngaruka nimyiza imoso

Nta kabuza namenye ko iyo myenda yari ivuye kwa Moses, mu gihe nkibona mu ntekerezo uko byari bimeze bayitwika, telephone yarasonnye ndebye mbona ni Teta umpamagaye nitsa umutima nibuka byose…. Muri ako kanya nibaza icyo ampamagariye nicyo agiye kumbwira.

Mu gihe nkibitekerezaho telephone yavuyeho,

Gentil-“Uwo muntu wanze kwitaba se ubwo umuhoye iki? Wari ugize amahirwe ubonye ugutekereza none umwimya amatwi? Wasanga kandi ibyo yari agiye kukubwira bigufitiye akamaro ukaba witesheje ayo mahirwe, umunsi njye naguze telephone….ariko se ninde uzi ninde uzampamagara?”

Gentil akimara kuvuga atyo ako kanya Teta yongeye guhamagara ndasohoka ngo njye kwitabira hanze hato Gentil atabona agahinda kari mu mutima wanjye mu gihe ndi kuvuga.

Nageze hanze nabwo telephone yavuyeho, nkanda yes ndamuhamagara, ntiyatinze yahise yitaba,

Teta-“Helloo! Songa! Ko utitaba telephone? Niki cyaguteye kudashaka kumvugisha? Hari uwaduteranyije?”

Njyewe-“Ahubwo se wiriwe neza Teta?”

Teta-“Eeeh! Umbabarire nibagiwe kugusuhuza! Yego niriwe neza, wowe se?”

Njyewe-“Nanjye ndaho biraho… ko watinze kuryama se noneho byagenze bite?”

Teta-“Ngiye kuryama nuko nari mbanje kuguhamagara….nubwo wanze kunyitaba bwose”

Njyewe-“Oya ntabwo nabyanze ahubwo….nabonye kuguhamagara aribyo byiza kugirango ama unite yawe atagenda wayahamagaza n’ abandi ndabizi ko ugowe na byinshi”

Teta-“Ese maama! Urakoze Songa!”

Njyewe-“Nguteze amatwi ngaho mbwira icyo wari umpamagariye”

Teta-“Icyo nari nguhamagariye se? Nagiraga ngo numve uko umeze, umunsi wari urangiye tutavuganye”

Njyewe-“Uuuh! Wibagiwe se ko twavuganye umbwira ko utakibonetse?”

Teta-“Eeeeh! Buriya se twavuganye koko? Kuvugana mvuga nawe urakumva, kumenya amakuru…nyine atari biriya…ariko Songa! Nyamara mbona genda umpunga!”

Njyewe-“Oya ntabwo nagera aho kuguhunga warampamagaye mu bandi umunsi wa mbere tubonana!”

Teta-“Mana yanjye! Songa! Ibyo koko wazabyibagiwe ko byarangiye?”

Njyewe-“Kwibagirwa aho wavuye biguhuma amaso ukajya iyo utazi….nako reka tubiveho none se gahunda wari wagiyemo zatumye umburira umwanya zagenze neza?”

Teta-“Sha zagenze neza, nabishimiye Imana ubu ikizere cyo kujya gutangira kaminuza ni cyose, ahubwo se ubu tuzabonana gute muri iyi minsi ibiri isigaye ngo ngusezere?”

Njyewe-“Kubonana se byose ko ari wowe? Nakomeje kugusaba nkomeje ariko kubera wowe ntibikunde kugeza no kuri iyi saha kubera wowe kubonana byaranze, ubwo rero ntabwo biri mu maboko yanjye biri mu yawe”

Teta-“Mbabarira Songa!Ni ukuri nanjye si njye, ntabwo ari ukutabishaka ahubwo n’ uguhangayika ngira ngo narabikubwiye….”

Njyewe-“Humura wivunika unsobanurira Teta! Ndabyumva kandi narabikubahiye hari iby’ ingenzi biruta umwanya wakampaye gusa ntabwo njya nibagirwa ko cyera nitwaga uw’ ingenzi wahaga umwanya mbere y’ ibindi, kabone niyo atagira uko abigufasha ariko mukaba muri kumwe”

Teta-“Basi mbabarira Songa! Ndumva uvugana agahinda, ntabwo nari nguhamagaye ngo ngutere kubabara”

Njyewe-“Teta! Humura….nta kibazo…nta kibazo rwose wumve utuje nzategereza niyo yaba cyeraa….igihe uzabonera umwanya uzambwire”

Teta-“Songa!....basi reka ngusezere ndumva…”

Nyuma y’ akanya gato ducecetse,

Njyewe-“Ok! Sawa ugire indoto nziza z’ umunsi wawe wari mwiza kuri wowe kandi wibuke n’ abandi bawushavuyemo, Imana ikurinde!”

Teta-“Nawe Imana ikurinde Songa!”

Nakupye telephone ndiyumvira, hashize akanya nsubira mu nzu, nasanze Gentil yaryamye nanjye ninjira mu mashuka negeka umusaya, hashize akanya gato telephone yongera gusona….yari Teta,

Njyewe-“Hello!”

Teta-“Mari! Sha maze kumuvugisha numva nyine afite agahinda,ndumva binkoze ku mutima ni ukuri niciriye urubanza”

Njyewe-“Teta! Ariko ushobora kuba wibeshye nimero, ntabwo ari Maric uhamagaye, reba neza”

Teta-“Mana yanjye wee!...Songa! Mbabarira!”

Njyewe-“Oya nta kibazo Teta! Nta kibazo rwose…”

Teta yakupye vuba nitsa umutima ndongera negeka umusaya ibitekerezo bijya kure nongeye gukanguka mu rukerera ntangira kwitekerezaho, nibuka ibyo Manager yambwiye, aho niho nafatiye icyemezo cyo kuguma mu kazi, nkaziga mu ishuri ryigenga nirihira ari nako nkomeza akazi nita ku muryango wanjye.

Mu gitondo narazindutse, ngisohoka mva muri douche nkubitana na Gentil yirigata iminwa, twinjira mu nzu,

Gentil-“Eeh! Eeh! Eeh! Songa! Burya bwose habaho abantu bifata neza ndabibonye! Ni kuriya biryoha? Mbega! Umugati icyayi amagi….ninjye ufite umukoresha naho abandi barabeshya!”

Njyewe-“Hhhhh! Gahunda yatangiye se?”

Gentil-“Ntureba se ko inda nyegetse? Mabuja niba ari ijuru yarigezemo cyera! Ahubwo mvuye gusangira n’ abamalayika!”

Njyewe-“Hhhhh!”

Gentil-“Songa! Ariko rero nubwo bimeze bitya, ndacyabyibazaho, Ndakibaza niba izi ari impuhwe cyangwa ukwezi nigupfa Mama Belinda atazambwira ko byahwaniyemo?”

Njyewe-“Oya byizere Mama Belinda ntabwo yabikora ndamwizeye”

Gentil-“Apuuu! Niyo ariko yayankata! Ubundi igihe nabayeho nkorera idiho ni gito? Byibuze nanariye neza! Nkanacyura n’ ibirayi erega!”

Njyewe-“Hhhhh! Si nkibyo byose se!”

Gentil-“Songa! Reka ngende ubu abakiriya bambuze, abateka resitora ubu baba bahageze kare! Ubu batonze umurongo”

Njyewe-“Sawa nyaruka naha nimugoroba”

Gentil yaragiye nanjye nitunganya vuba nerekeza iyo ku kazi ngezeyo nagiye kwa Manager mubwira ko umwanzuro nawufashe yewe aranabishima ndetse andangira n’ ishuri abona ryiza nazabaza amakuru yo kwiyandikisha no kwishyura akaba ariho naziga,

Nongeye kubona neza ko usibye ibindi Manager ari umujyanama mwiza nta mutima mubi akura mu kahise, niho nahindutse sinongera kumufata nka “maze nzarore” nkuko yabaye we kuri Teta namenye ko hari icyabimuteye mu buzima busanzwe atariko ameze.

Haburaga umunsi umwe gusa ngo Teta yerekeze i Ruhande…nako i Butare,nakomeje gutegereza ko ambonera umwanya dore ko nari narahisemo kwituriza nkamukura ku nkeke, uwo nawo wararangiye uwo kugenda uragera.

Nazindutse mu gitondo maze kwitegura telephone irasona, mu kureba umpamagaye yari Teta, nongeye kwitsa umutima maze nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Teta-“Songa bite?”

Njyewe-“Meze neza, wowe se?"

Teta-“Nanjye meze neza ubu ndi gushyira ibintu byose ku murongo”

Njyewe-“Eeeh!”

Teta-“None se ntabwo uza kunsezera no kumperekeza?”

Natuje akanya gato ntekereza ko uwo nakunze, uwansezeranyije n’ indahiro ko ari njye yahaye umutima we ngo twubake icyo abandi babuza, Teta noneho yamboneye akanya ariko ngiye kumuherekeza.

Umutima umwe wambwiye kumuhakanira undi urambuza, numvira untegeka kutazinukwa ahubwo nkibuka akahise, nkibuka Teta nakunze kandi nkunda, maze ndamubwira,

Njyewe-“Teta! Nshimye uwo mwanya umpaye kuko ubonye ko ariwo nkwiye, mbwira igihe uragendera rwose ndaza kugusezera no kuguherekeza”

Teta-“Ariko Songa na nubu ntabwo wari wanyumva ngo wemere ko ntakuburiye umwanya ahubwo nanjye ubwanjye nibuze?”

Njyewe-“Nubundi ntabwo twasubiza inyuma ibihe Teta, mpa gahunda yawe rwose ndaza nkuko ibyifuza”

Teta-“Basi ungereho nka saa saba tuganireho gato kuko saa munani turaba tugiye”
Njyewe-“Ok! Urakoze cyane kubw’ ayo mahirwe!”

Gahunda yabaye iyo nerekeza ku kazi, uko nakoraga ni nako nakomezaga kureba ku isaha, saa saba abandi bagiye gufata ibya saa sita njye nakomeje gukora, Bosco yagarutse saa saba zibura iminota mike maze ndamubwira,

Njyewe-“Eeeh! Ubwo muje noneho nanjye najya kureba icyo mfata, nahisemo kuruhuka muri ano masaha imibare yari yabaye myinshi”

Bosco-“Eeeh! Nta kibazo! Ariko warahabutse! Usigaye utarabuka ukibuka gusaba uruhushya?”

Njyewe-“Nibyo erega buriya iyo usitaye uhindura ingendo”

Bosco-“Ubundi Manager iyo yaruhutse ni njye usigara ari Chef hano!”

Njyewe-“Ndabyumva nyakubahwa! Erega buriya ndakubaha”

Bosco-“Hhhh! Ntiwumva se! Nkongeje indi saha imwe, ugaruke nka saa cyenda nta kibazo hatagira ugutangira!”

Narasohotse biba amahirwe Bosco anyongera isaha, gahunda yari iyo kwerekeza kwa Teta, ngeze ku muhanda mpagarika moto ndayurira, hari hafi, nk’ iminota itanu twari tuhageze.

Moto yari inzanye imaze kugenda ako kanya telephone yarasonnye, ndebye umpamagaye nasanze ari Teta, nanga kwitaba kuko nari mpagaze ku muryango ahubwo ndakomanga…byabaye ubugira gatatu mbona urugi rurakingutse, nakubise amaso Gihozo mukuru we,

Gihozo-“Yoooh! Songa! Bite?”

Njyewe-“Ni byiza!”

Gihozo-“Disi ukereweho iminota mike cyane, usanze Teta amaze kugenda”

Njyewe-“Ngo nsanze Teta amaze kugenda?”

Gihozo-“Yego sha, imodoka imaze kubatwara mukanya we na wa musore Maric biganye secondaire bakomezanye I Butare”

Njyewe-“Ntibishoboka, none se ko yari yambwiye ko aza kugenda saa munani byaje guhinduka gute?”

Gihozo-“Sha nawe si we pe! Ubundi bari bumvikanye ko barajya gutega imodoka bisanzwe nyuma nibwo Maric mukuru we yamubwiye ko agiye kujya mu mahugurwa y’ akazi i Butare nuko yabahaye lift”

Njyewe-“None se baje kumutwara batamuteguje Giho?”

Gihozo-“Sha sinzi niba bari bamubwiye gusa nyine ariko yagize amahirwe, yari afite ibintu byinshi pe! Kujya gutega bugenzi byari kumugora bakaba banamwiba”

Muri ako kanya nabuze icyo mvuga, nitsa umutima ari nako telephone yakomezaga gusona,

Gihozo-“Wakwitabye se basi niba ari we uri kuguhamagara ko wenda ashaka ko muhura bataragenda akagusezera?”

Njyewe-“Giho! Nta kundi niba ari abagenda bagiye, buriya turaza kuvugana bagezeyo, urakoze reke ngende”

Gihozo-“Yooooh! Songa! Ni ukuri ihangane ndabibona ko ubabaye gusa ndahamya neza ko Teta atabikoreye ubushake, urabizi neza ko agukunda atarota agenda atagusezeye ku bushake, umwana wa Mama naza kugusobanurira umwumve pe!”

Njyewe-“Urakoze Giho! Reka ngende”

Nasezeye Gihozo mpina akagongo nzamuka jya ku muhanda, ntabwo niriwe ntega nafashe umuhanda nsubira ku kazi ngenda n’ amaguru gusa nubwo ibirenge n’ umubiri byari mu muhanda ariko ubwenge ntibwari buri mu mubiri………………………

Muhishiwe #Episode83 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo, hamwe na Eddy Rwibutso

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - moses

    mwanditsi waramutse ho?? ese ko twategereje amaso yaheze mukirere?? kndi uziko tuba dufite amatsiko turi benshi🤭

  • - Egide

    Mwiriweho! Amatsiko we! Njye nagize ngo ni uko ntaherukaga ku rubuga!

  • - Ngabo Egide

    Cha Teta Arimwo Kubabaza Song Ariko Songa Komeza Wihangane Ugwane Urugamba Urimwo Kk Uzoritsinda

  • - Nana

    Inkuru yuyu munsi ko twayibuze byagenze gute?

    • - Editor

      Nana mwihangane uyu minsi hari akabazo gato kabayeho izagageraho ejo

  • - moses

    uyumunsi ntaka zode raa??

  • - Mbabazi Mellony

    Mwaramutse neza Eddy kotwategereje amaso akaba yaheze mukirere? Njyewe mfite amatsiko menshi pee

  • - Mbabazi Mellony

    Yooooo mbega Teta ngwaratera Songa agahinda ark azicuza peee ukuntu aguma kumucurika ntago bizamuhira!!

  • - osier

    Ndabona Téta ariko aratwarirwa mu ndege atazi iyo imujana ikimbabaza gusa nuko azoza avuga ngo nanje sije nkaho umengo hari uwundi yabigize gusa mbaye nihanganishije maric iyamenya ubgenge yari kubaza mukuru we uko vyagenze kuko na clver yarafise ibirenze ivyo Maroc afise songa komera wihangane gusa utishuka ngo usubire kumyanzuro wavanye Skul kubera Belinda ahubwo komeza urugamba witeze imbere vyose bizogenda neza.

  • - Dou2

    Noneho agahinda Songa arakegeka he ra? Uyu Marc na we yaje kuvangira Songa&Teta Na we ni rusahuriramunduru rwose. Teta na we amahitamo atangiye kumugora,kubwiza umukunzi ukuri kose birafasha kuko bituma anakugira inama. Nzaba ndeba iherezo ry'uru rukundo

  • - Eli Andre James Elohe

    Teta nawe atangiye kuvanga ibintu.

  • - Moses

    sha akakantu numuti peeee nikeza uwajya aduha nka tubiri kubera uburyohe gafite.

  • - Egide

    Ntimundorera! Ko mbona Teta akomeje kuba umwana mubi wa mugani wa Dany Vumbi? Umwana agiye gukuramo undi? Niyigira gutya uzamwihorere wiremere ubuzima bwawe rata Songa!

  • - Nepo

    sha nukuri urambabaje ubaye nka ya nyondwe yumirira ku ruhu inka bayiriye! jewe mba naravuye inyuma kera. cakora ufite umutima w'urukundo. wamwihojeje ko abakobwa batabuze uzaronka uwugukunda vy'ukuri.

  • - GILBERT

    Songa iturize nawe wige ubwo umwanya wakinagamo habonetse utsinda ibitego byiza kukurusha gusa wibuke ko Billy take bwiye ko Tete utamuzi Tks Eddy R

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO