Episode 84: Nitabye Teta kuri Telephone ya Manager… nshyiraho akadomo

Nkimugeraho narikanze cyane, nasanze uwo musore ari Leon twiganye mu mashuri yisumbuye, uwo nashyitseho bwa mbere nguruka ngo menye aho bweze, akanshumbikira ngo ndebe ko nabona ka kayira gafunganye k’ ubuzima benshi dushakashakira kunyuramo ngo tweze.

Njyewe-“Leon Ni wowe? Ibyo mu kahise tubihigike, bikugendekeye bite? Iyi mpanuka igukubuye mu muhanda ugana he?”

Leon wari utaratuza yaramenye birumvikana ntiyari yakamenya neza ko aramiwe n’ umuzi,

Leon-“Songa! Songa! Ndi Leon!”

Njyewe-“Ndakubonye ndakumenya Leon! Bikugendekeye gute? Nyuma y’ ibihe twaraburanye, duhuriye mu magorwa koko? Ihangane ugerageze gushinga, ariko se bigenze bite?”

Abari bamurandase babonye ko nyirawe ntabwo twamenye aho baciye, twisanze dusigaye twenyine, nkibibona nirukankanye moto imwe kubw’ amahirwe make iransiga ngaruka aho Leon yari yicaye, abari bamuri iruhande ndabahinda twigira hepfo gato mwica ku gasima nabonaga,

Njyewe-“Leon! Umbabarire ntabwo mbashije gufata uriya mu motari, aranshitse ariko….”

Leon-“Mwihorere nawe siwe, indi moto niyo imukoresheje impanuka, ntabwo namurenganya haguma amagara, usibye akaguru konyine ndumva…aaahh!”

Njyewe-“Ihangane Bro! Dufite byinshi byo kuganira ariko icya mbere nuko twongeye kubonana, isi ni mbi! Twaburanye tutabitekerezaga mbere, dore twatandukanye unagira amasogisi yanjye wari watwaye mu mufuka w’ ipantaro yawe, ntabwo wari uzi aho ngiye, ariko aho nageze narahabaye yewe ubu nsa nuwatuye, ngwino tugende nkwereke aho mba dore ni hafi aha”

Leon-“Igikapu cyanjye se?”

Njyewe-“Niki mbona se cyashwanyaguritse? Ndabona n’ urukweto rumwe hano ku ruhande? Narwo nurwawe se?”

Nibyo koko rwari urwe, nazinze utwangushye ndamusindagiza tugera mu rugo, Gentil akimubona nawe yatabaye bwangu yabonaga ko nzanye ukeneye ubufasha bwe ndetse atangira gushaka amazi ashyushye ntabwo namenyaga ibyo avanga gusa nabonaga ntako atagize ngo yomore ibikomere bya hato na hato Leon yari afite.

Leon amaze kurya no kuryama, nasigaranye na Gentil,

Gentil-“Uriya musore se umukuye hehe? Ndabona ashobora kuba yahuye n’ abagiranabi! Ariko njya mbikubwira ngo ujye utaha kare!”

Njyewe-“Erega ntabwo ari abagiranabi yahuye nabo ahubwo yahuye n’impanuka! Uriya musore twariganye, dusangira byose, yamenyaga buri kimwe cyanjye cyose kenshi akananyitangira,

Twaje kurangiza amashuri yisumbuye kuko yari atuye mu Ruhengeri kandi ari mu mugi mpitamo kumusaba ko twajyana nkareka gusubira mu cyaro ngo njye kureba aho bweze,

Nyuma yo kubona amahirwe njye nawe tukabona akazi nk’ umugisha, ubu twongeye guhurira mu mage, umufate neza ari mu biganza byiza by’ abagize amahirwe yo kubigwamo, yahuye n’ impanuka ya moto ntabwo nari namenya uko byagenze gusa yakomeretse aranavunika nkuko wabibonye”

Gentil-“Oooooh, Koko inshuti ihumurirwa indi cyane mu magorwa, niyihangane ariko se yaje kugera ino ate? Cyangwa ni nka kwakundi Mwiza yaje?”

Njyewe-“Ariko wowe na Mwiza wawe!...”

Gentil-“Ndabizi ubwo ugiye gufuha, reka turyame ahubwo se ndarara hehe ko batatu tutabukwirwaho? Reka nirambike mu ntebe”

Njyewe-“Ahubwo se waretse akaba ari njye mpirambika?”

Gentil-“Oya ninjye ndabyuka kare, ahubwo ubwo nahejo, tuzamenya uko byagendekeye umuvandimwe”

Gentil yirambitse mu ntebe nanjye njya kwirambika ku buriri, mu rukerera narakangutse njya kwitegura, Leon we yari agisinziriye, byabaye ngombwa ko tumusiga twese tukajya gushaka igeno gusa Belinda nk’ umwana mu rugo yasigaye ahatubereye.

Mu kazi agatima karateraga nkibuka Teta, ngasohoka nkizembagiza nibwo nageze hanze mbona Manager nawe atembera mu kumwihisha yari yandangije,

Manager-“Songa! Songa!...

Naramwitabye dore ko ntari kwima amatwi uwanyoboraga, ngenda musanga ari nako akomeza kuvugira kuri telephone,

Manager-“Reka muguhe muvugane…

Yampereje telephone amwenyura ntacyo avuze muri ako kanya numvishe ijwi rya Teta ndarimenya,

Teta-“Songa! Bite?”

Nagowe n’ umutima kwikiriza gusa nagombaga kubikora kuko nari mpagarariwe na manager,

Njyewe-“Ni sawa!”

Teta-“Ese ubu ntabwo wari unkumbuye koko? Twaraburanye umbabarire nsanga wambuze nanjye naguhamagara bikaba uko, umeze ute se wambwiye ngo wagumye mu kazi, ese ubwo kuki wanze gukomeza kwiga urabona ejo hawe uzahabamo ute?”
Naratuje ntabwo muri ako kanya kubwira Teta ibyanjye byose yari kuba yaramenye kare iyo ampa umwanya nari kubibasha, nakomeje guhuza amaso na Manager ari nako anshira amasiri ntamenyaga,

Muri ako kanya telephone irikupa,

Njyewe-“Ndabona ivuyeho! Ariko ntacyo…. ndaza kumuhamagara nyuma y’akazi ntashye”

Manager-“Hhhhh! Ubwo se uraba ugiye kumumenyera iki ra? Mbwira erega aho bigeze Teta yamenye ubwenge, azi icyo akeneye kandi nawe wamenye icyo ukeneye, ubu se wari kumutwara i Butare ute?”

Njyewe-“Ngira ngo ariko wamuhaye lifuti?”

Manager-“Uko byakwitwa kose….jya gukomeza akazi kawe ibya Teta ndumva bitari mu nshingano ziduhuriza hano…ugira ngo narazinutswe? Umutego niyo waba kure ugumya kuba uregeye!”

Njyewe-“Ubwo se ushatse kuvuga iki Boss?"

Manager yarisekeye acaho aragenda mu masaha ya nimugoroba akazi kakirangira natashye kare ngo ndebe uko Leon ameze, mpahurira na Gentil mu marembo,

Gentil-“Songa! Ni ubwa mbere duhuriye mu muryango! Banza ari nabwo bwa mbere ngiye kwicara nkakubwira ijambo ry’ abandi bagabo!”

Njyewe-“Koko se? Bimbwire neza rero!”

Gentil-“Hhhhh! Banza winjire ariko? Ko mbona utinya aho wisanga!”

Njyewe-“Erega…nako reka ninjire gusa ndabona uyu munsi udasanzwe”

Narinjiye, nkigera mu nzu nasanze Leon na Belinda bicaye, amupfuka, amukandira...amwitaho, byankoze ku mutima ndamwenyura ntega ikiganza bose bakubitamo,

Njyewe-“Leon! Ndabona…ndabona uri gukira, wabyutse agatuza wakanaze hanze! Ububabare hehe nabwo, cyangwa uri mu kinya wangu?”

Leon wavugaga nkuwakize yansubuzanye igitwenge cyanyeretse ko uko biri ameze neza,

Leon-“Songa! Erega ibi bitaro wanzanyemo….nako ko nzi ko aho twigaga nta buganga bwahabaga, Belinda yabikuye hehe?”

Njyewe-“Hhhhhh! Nakubwire dore niwe mwirirwanye!”

Belinda-“Sha mwinyibutsa iyo twajyaga muri croix rouge, maze tukiga uko bakora ibintu nkibingibi….”

Tukiri aho Mama Belinda yarinjiye,

Mama Belinda-“Eeeh! Songa! Nawe waje? Watinze wa? Ariko wagiye utaha kare uragira ngo nawe bazagutangire bakudihe nkuko babigenjereje uyu musore mwiganye?”

Njyewe-“Erega Leon ntabwo bamutangiye ngo bamugirire nabi, ahubwo yagize impanuka”

Mama Belinda-“Uko biri kose ibyabaye byabaye mu ijoro, Gentil jya kunzanira ubuki mu kabati, urebe neza utabumena”

Mama Belinda akivuga atyo nabonye ko ibintu byafashe indi ntera, ntabwo niyumvishaga ko Gentil yagira aho agera gutumwa mu nzu akagera no mu kabati kuwo nitaga Mabuja nubwo atabikundaga.

Gentil yarahagurutse aragenda ariko kandi nibuka ko ari umukozi wa Mama Belinda, ntabwo nabitinzeho twakomeje kuganira,

Mama Belinda-“Naho ubundi Songa! Namenye ko uyu musore mwiganye, kandi ngo yahuye n’ ibyago, njyewe uko nimereye…yewe nkunda gutabara no gutabaza, ndabizi ko hari aho umuntu agera akaba atakishoboye, kandi nubwo yaba yishoboye bwose ntabwo yagera aho yireba mu bitugu”

Njyewe-“Mama Beli! Ibyo byo kureba mu ntugu byo….

Mama Belinda-“Oya nta kindi mbivugiye nuko mbona ariho uno musore yakomeretse, ese ubundi wa mugani niba atari urugomo n’ ijoro byakugendekeye bite?”

Leon yatuje umutima, umusore nari nziho gusetsa cyane yarigaragaje atangira kutubwira uko byamugendekeye,

Leon-“Songa! Mbere na mbere wowe ntacyoo turavugana, wumve ko ntahari, ahubwo rata Mama! Ndagushimira ko wabyaye abana beza nka Belinda, akabyara akuzukuzu keza akakita Benon. Ni ukuri Belinda yanyiseho pe, ngo ngaho Songa na mugenzi we bari bagiye gushugurika”

Mama Belinda-“Erega biba bikwiye, none se ugira ngo ubuzima buri hanze aha…”

Leon-“Ndabyumva Mama! Wivunika! Naho ubundi! Naje nje gutangira kicukiro mu ishuri ry’ ubumenyi ngiro, niho nagiriye amahirwe yo gukomereza ubumenyi”

Njyewe-“Eeeh! Nanjye nuko niho nari ngiyegukomereza Leon!”

Leon-“Nijye mfite ijambo! Ceceka nubwo ari wowe ufite ijambo ritarenga na metero zirindwi! Ubu uwo tugaragiye ni Mama Belinda”

Bose-“Hhhhhh!”

Nihanganiye gusekwa, Leon arakomeza,

Leon-“Ubwo nabaye nkiza ibyangombwa byose nari mbyujuje ndetse ndiyandikisha, icyari gisigaye kwari ugushaka aho mba, nibwo nabonye umukomisiyoneri wo kumfasha, ari we nakurikiye bikarangira nkoze impanuka”

Njyewe-“Ariko se abakomisiyoneri….nawe nizeraga koko? Icyakunaniye wajyaga gushaka nikihe?”

Leon-“Byihorere Songa! Aho ugeze urayoborwa, nahuye n’ umusore ngo witwa Billy! anyizeza inzu yo kubamo ku giciro gito, uko namubonaga yari umusore buri wese yakwizera si ubujiji nshiye akenge gusa buriya aho ugeze abagusanganira nibo uyoboka mwaramutse ntakindi kiyikiriza usibye yego”

Njyewe-“Ngo? Billy?”

Leon-“Ko wikanze se ngufate uramuzi ko ari we wamfashe akanzengurutsa hose adahagarara, kubera kwiruka inyuma ya moto yari ariho tugakora impanuka?”

Muri ako kanya namenye neza ko ariwe…Billy yageze no kuri Leon nitsa umutima nshaka uburyo nabivugamo ariko ndabubura ndetse nkomeza kurebana na Belinda ari nako Gentil yakomezaga kutureba menya komuriwa mugoroba umwe naje bakanzika Belinda yamubwiye ukuri,

Mama Belinda-“Ko murebana nk’ abafite icyo baziranyeho ra? Uwo Billy muramuzi ngo afatwebaryozwe ubutekamutwe bwe, njye ntabwo nakwihanganira umunyamabi nkuwo namumenye”

Hashize akanya gato k’ umutuzo,

Belinda-“Noneho nta banga rihari Mama! Nabizi njya guhunga nkava aha mu rugo ni umutima wanjye wanshiraga urubanza, nagarutse kubw’ umutima nanone, ntabwo nari narigeze gucira umuntu urubanza ariko Billy wumvishe ni Papa w’ umwana wanjye, ubyumve nk’ akahise nubwo iki gihe ataricyo nari narateguye cyo kubikubwira………………………….

Muhishiwe #Episode85 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ejo mu gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Clemance

    Iyi nkuru inyibukije umusogongero, ndawusomye amatsiko arushaho kwiyongera, Eddy Rwibutso Imana ikongerere inganzo uratwubaka cyane Ese Genesis ntiyadufasha abakunzi binkuru tukishyira hamwe tugaha umwanditsi inkunga muri iyi corona cyangwa buri wese ace in box y’ umwanditsi??

  • - moses

    mwaramutse mwanditsi? akakantu nisawa cyane inyigisho zirimo zira twubaka cyane peeee 👍 courage nyuma ya corona nukuzagushaka tukanywa kamwe kwa moses.

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO