Episode 86: Gentil yatewe ubwoba n’ikizere gikomeye yongeye kugirirwa

Gentil-“Songa! Urabizi kuba ndi hano ni wowe, ntabwo nifuzaga kugeza aho dutera indi ntambwe ngo nsigare kuko aho ndi hari andi mahirwe nifuzaga ko dukomeza gusangira ariko muri aka kanya niba muri abasezera nimusezere ntabwo tukijyanye,

Njyewe-“Ibyo uvuga nukuri Gentil? Cyangwa uragira ngo wumve akatuvamo?”

Leon-“Ariko ntabwo abivugiye ubusa Songa! Wowe ntubona ukuntu yakonje nk’ uwakubiswe n’ igihu cyo mu bunyoni? Birashoboka ko hari icyatangiye umutima kubohoka agahitamo guhina akarenge”

Haciyemo akanya twese ducecetse…..Gentil aricara yitsa umutima maze atubwira atuje,

Gentil-“Erega ibyo mvuga ndakomeje, ntabwo tukijyanye, Mabuja yantegetse ko ngomba gukomeza akazi mba hano, urumva ntabwo namusuzugura”

Njyewe-“Uuuh? Ubwo se kuki utatubwiye mbere ngo tube turetse kwishyura hariya tugiye kwimukira tukabanza tukamenya iby’ izo mbogamizi zawe?”

Gentil-“Erega nta kibazo, mwebwe mugende ndasigara kandi ndumva kuba tutagikomeje kuba hamwe bitavuze ko tutazakomeza kubana nk’ abavandimwe batifuza gutandukana nka babandi binanira kubana bakirengagiza ko byose biva mu mutima bakabeshyera isi nkaho ibatuyemo nkawo”

Ako kanya Gentil akivuga atyo twumvishe Mama Belinda amuhamagara, asohoka agiye kwitaba.

Amaze kugenda,

Leon-“Songa! Ntabwo ari gusa! Gentil ashobora kuba afite ikintu gikomeye yamenye cyangwa yabwiwe kuko iriya migani isiguye byinshi!”

Njyewe-“Nanjye niko mbibona! Ubundi Gentil! Ntabwo yajyaga agwa agacuho ngo acike intege bene aka kageni, kandi nkuko abyivugira gutandukana natwe ntacyo bitwaye ikizima nuko tuzakomeza kubana kivandimwe, kuba asigaye aha kubw’ impamvu z’ akazi ndumva buri wese yabyumva….”

Leon-“Mu gihe mumaranye se hari icyo waba warahemutse umuhisha kuburyo ashobora kuba yakimenye….”

Njyewe-“Reka reka ntacyo! Icyo ntamubwiye ni ibanga ry’ umutima kandi ndumva bitari ngombwa cyane”

Leon-“None se ubu….”

Nyuma y’ akanya gato nanone dutuje, nakomeje gutuma intekerezo kure sinzi uko byaje,

Njyewe-“Ariko impamvu ndayiketse…..

Leon-“Uketse iyihe mpamvu Songa?”

Njyewe-“Leon! Mbitekerejeho nsanga Gentil nawe wamwumva! Ubu ubuzima yateganyaga imbere bugiye guhinduka, iyi nzu agiye kuyisigaramo wenyine kandi agomba kwishyura, ashobora kuba aciwe intege nuko Mama Belinda yafataga nk’ umubyeyi atangiye kumukomanyiriza nkuko yabayeho mu myaka yashize aho yakoraga nk’ umucakara”
Leon-“Ayayaya! Nibyo! Koko nibyo ariko kandi ntabwo yagombaga kubyemera nk’ itegeko, yagombaga kuganira na Mama Belinda akamubwira imbogamizi”

Njyewe-“None se ukaba wumva batinze bari mu biki Leon? Buriya nyine itegeko ryabaye itegeko buriya ntawe uburana nudafite icyo ahomba”

Leon-“Ibyo byo!”

Twakomeje gutegereza Gentil bigera aho atinda, ibyo gusezera iryo joro turabisubika yaje kuryama amasaha akuze cyane nanga gusinzira ntamubajije,

Njyewe-“Gentil! Ariko se bimeze bite ko mbona bidasanzwe?”

Gentil-“Nta kibazo Songa! Nari ndi kubarana na Mabuja amafaranga maze iminsi ncuruza, mu gitondo kare kare ndajya kurangura”

Njyewe-“Uuuh? Noneho ni wowe ugiye kujya arangura noneho se?”

Gentil-“Yego Songa! Ni nayo mpamvu ibi byabaye, reba nkubu ndaranye amafaranga kandi menshi ngomba kuzinduka njyana n’ umushoferi, ngomba kuguma aha nkuko Mabuja yabimbwiye kumpamvu z’ umutekano wanjye n’ imitungo y’ abandi nzajya nirirwamo”

Njyewe-“Nibyo! Noneho ndabyumvishe, nari nagize ngo wahangayikiye ndetse ucibwa intege n’ ikibazo cyo gukomeza ubuzima bwa wenyine, kwishyura inzu n’ ibindi?”

Gentil-“Reka reka! Ibyo kwimuka nabimubwiyeho, arambwira ngo ngomba kuyisigaramo nkajya nyiberamo ubuntu nk’ umukozi we nta kibazo”

Njyewe-“Yeee? Bya bintu uzi ko bitoroshye na mba?”

Gentil-“Icyatumye nsa nucika inege n’ ubwoba bw’ ikizere kirenze uko nabitekerezaga Mama Belinda yangiriye kuburyo andagiza ubutunzi bwe atanzi…njye umwana utazwi, utagira umuryango!”

Naratuje gato mba agaciro ayo magambo, koko Gentil yari afite impamvu ariko kandi aho niho naboneye ko umugabirwa guhirwa wacu muri ubu buzima ari igihe! Igihe iyo kigeze amahirwe aragusekera, igihe iyo kigeze urunguka, igihe iyo kigeze ubona ukuri wakekaga ko ari inzozi, igihe iyo kigeze uba umwizerwa, igihe cyawe iyo kigeze akahise kawe gahinduka amateka ukava mu gihe cy’ abandi ukajya mu gihe cyawe.

Hashize akanya katari gato,

Gentil-“Ikindi kandi gikomeza kumbuza amahoro ni ukuntu amaherezo azamenya ko namubeshye izina….na nubu aracyampamagara Joseph”

Njyewe-“Ariko narakubwiye mbere ngo uzamubwize ukuri Gentil! Sinzi impamvu wakomeje kunangira”

Nyuma yo kwitsa umutima nanone,

Gentil-“Reka ndyame mbone igihe nza kuzindukira, ngo turajya kurangura ahantu kure mu ntara, bisaba kuritema”

Njyewe-“Nyabuka ibyo ukora byose jya uzirikana Mwiza! Nazishima umbwiye ko wakije imodoka ugiye kumurangurira umusaruro w’ amaboko ye! Wibuke ko waba uri kumfasha gufasha umuryango mu gihe nanjye ngishaka uko nifasha ngo nige”

Gentil-“Ndazirikana Songa! Ntugire ikibazo nzaseruka gitore cyane ko…..Mwiza….”

Njyewe-“Hhhhhh! Ngaho ugire ijoro ryiza!”

Gentil-“Nawe ugire ijoro ryiza Bro! Ubwo nimuzinduka mukambura mumenye ko nagiye butaracya”

Twegetse umusaya dushyirwayo, mu gitondo nibwo nakangutse nsanga nsigaye njyenyine, nongeye kwibaza impamvu mbyuka nyuma y’ abandi, nibuka ko cyera Mama yajyaga ambwira ngo njye mbyuka kare ngire icyo nkora, ko umubyizi ari uwa kere kandi ubiba ibitotsi asarura ingonera, niyemeza kutazasubira kuba uwanyuma, nditegura nerekeza ku kazi.

Nimugoroba kwimuka byari birimbanyije saa kumi nebyiri nari ngeze mu rugo, nasanze Mama Belinda yicaye hanze,

Njyewe-“Eeeh! Mama Beli! Muriho muriho?”

Mama Belinda-“Yego turiho Songa! Namenye ikiguteye gutaha kare! Uje kumbwira ko mugiye kwimuka gusa naraye mbimenye, Joseph yabimbwiye”

Njyewe-“Ese yakubwiye? Nibyo rwose nari ntashye kare ngo dusezere nubwo ntawe usezera iwabo tuzakomeza kuhagenda”

Mama Belinda-“Ni ukuri ni kalibu! Ko tutabanye nabi se, murisanga mu rugo, Joseph we ndamugumana”

Njyewe-“Yatubwiye kandi kuba tutagikomeje kuba hamwe ntibizatubuza kubana nk’ abavandimwe”

Mama Belinda-“Mugende amahoro rwose nta deni munsigayemo, nta nicyo mwangije nabarihisha, harya ubwo mugiye kuba hehe?”

Njyewe-“Ugira ngo se ni kure? Urabona ugeze kuri…..”

Narangiye Mama Belinda amenya aho twimukiye, Belinda nawe wumvaga byose aria ho hafi n’ umuhungu we arahamenya, dufata utwangushye twari dusigaye kuko ibyinshi byari byagiye turasezera turagenda”

Nyuma y’ iminsi ibiri, hari kuwa gatandatu mu gitondo, narabyutse ndasohoka, ngeze hanze nsanga Leon avuye muri sport,

Njyewe-“Ooh Ahwiiii! Leon bite se?”

Leon-“Ni sawa Songa! Ariko se wagiye ubyuka kare wowe tukajyana muri sport, nkubu muri week end ufite umwanya uhagije ntabwo wananuro uwo mugongo wirirwa wicaje umunsi wose”

Njyewe-“Iyo uvuga ibyicariro ahubwo! Umugongo se barawicaza?”

Leon-“Hhhhh!”

Njyewe-“Cyakora ubutaha uzambwire Leon! Wa mugani nta mpamvu yo gusiga, nzajya nza tujyane gucuguza umuceri”

Leon-“Ariko rero! Sister na Mama bambwiye ngo ngusuhuze! Bongeye kukugaya nibuka uko bakugaye umaze igihe ugiye, koko ngo ntujya wibuka nabo wasize ngo uzubire inyuma ubasuhuze? Nanjye byatumye mbitekerezaho”

Nikije umutima unshira urubanza, nongeye koko kwibuka Mama Leon na mushiki we Malina,

Njyewe-“Leon! Rwose mbabarira pe! Ubu nanjye ndumva nigaye cyakora igihe cyashize twaraburanye cyo ndemera ko wend anta nimero yawe nari mfite ariko kuva aho twongera guhura ntacyo nakwireguza!”

Leon-“Ntacyo ubwo uze gushaka uko ubahamagara rero, bibaza ukuntu twaba tubana ukaba utarabavugisha, ababyeyi nawe urabazi baba bibaza niba uzabahamagara umunsi nzaba nkomerewe”

Njyewe-‘Ndabyumva Bro! Icyo gukora nakimenye….”

Leon-“Nta bintu by’ ibyayi se n’ imigati ngo nisanire umubiri ko harya uwakoze?”

Njyewe-“Amaguru ntayo gusa ndakeka nta kintu gihari, urabizi hano ntituraza ibyo ni nk’ ihame”

Leon-“None se wanyarukiye ku muhanda ukareba icyo uzana, ni ukuri kose meze nkuwaburaye”

Njyewe-“Hhhhh! Ndumva ukwiye kubyara ubwo ugeze igihe cyo gutuma….”

Ibyo nabivugaga njya gushaka envelope nerekeza ku muhanda ngo ndebe ko nagura umugati tukagira icyo dushyira mu nda muri icyo gitondo.

Nkigera kuri butiki ya mbere nasanze imigati yashize njya kuya kabiri naho nsanga nuko, iya gatatu nsuhuza umubyeyi wari urimo,

Njyewe-“Mwaramutse neza? Imigati irimo se?”

We-“Yewe hasigayemo umwe ugize Imana usanze urawuhasabze”

Akibivuga yahise yikanga andenza amaso,

We-“Yoooh! Ubu se…ubu se ndayibagabanya nte koko? Uyu mukobwa wanjye buri munsi ntasiba kungurira umugati…

Akibivuga narahindukiye, mpuza amaso n’ umukobwa uwo mubyeyi yitaga uwe…uwo yagize impungenge y’ uko agiye kutugabanya umugati kubera ko buri munsi asanzwe amugurira.

Muri ako kanya n’ ubwuzu bwinshi uwo mukobwa amwenyura yavuganye ijwi rituje riteye imbabazi,

We-“Nta kibazo niba yantanze nta kundi wumuhe njyewe ndakinywera aho”

Wa mubyeyi wari muri kontwari yahise avugana impuhwe,

We-“Ariko disi wavamo umugore mwiza! Ndabona utazicisha umugabo wawe inzara, cyera disi ba masenge bajyaga batubwira ko umugabo ari umutware, ko umukobwa w’ umunyamutima nkawe abanza kugabura, yooo! Utumye nibuka mu kirambi aho twaboheraga, ese uyu muco waracitse koko?"

Yoooh! Numvishe imbabazi zinzamutsemo nakira umugati mwaka agakapu keza k’ umutuku yari afite ko guhahiramo, mushyiriramo umugati ndamuhereza ntabwo nitaye kuby’ uko nari nishyuye, ni ubwa mbere mu mateka nasitaye muri butiki………………………….....

Ntuzacikwe na Episode ya 87 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ku munsi wo kuwa mbere

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Ggggg

    Songa fatiraho shaaa wishumbushe dore Teta yakweretse igihandure

  • - Bemeriki

    Songa iyo nkumi ishobora kuvamo umusimbura mwiza wa teta nako reka dutegereze ijambo RYA nyuma rya teta wasanga yaramaco yinda akigukunda ese amakuru ya clever

  • - Egide

    Mana we! Sinaherukaga gusoma! Uriya mukobwa wahuriye na Songa kuri Boutique bakomezanye na ho Teta akomezanye n'abo yahisemo.

  • - Bella

    Twitange njye ntanze 5000rwf

  • - Bella

    Gentil ashobora kuba ari umwana wa mama belinda iki kizere si gusa, mwanditsi turagukunda imana ikomeze ibane nawe nubwo muriyi quarantine ukeneye ubufasha bwabakunzi bawe

  • - Kamikazi

    Wooow songa! Umugati urimo umugisha mwana fatiraho

  • - Dou2

    Disi Gentil ni mushiki wa Belinda.mbega inkuru. Ni ibyiza bigeretse ku bindi.

  • - GILBERT

    Songa akaba yitoreye ingoma mu giteme abonye umusimbura wa Teta Songa fatiraho we kwigunga

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO