Episode 87: Nagiye guhaha ntaha imbokoboko…Kalim anyibutsa Teta yantanze kumenya

Wa mubyeyi wari muri kontwari yahise avugana impuhwe,

We-“Ariko disi wavamo umugore mwiza! Ndabona utazicisha umugabo wawe inzara, cyera disi ba masenge bajyaga batubwira ko umugabo ari umutware, ko ubanza kumugaburira kugira ngo ahage maze aruhahire”

Yoooh! Uwo mubyeyi amaze kuvuga ayo magambo numvishe imbabazi zinzamutsemo nakira umugati ndahindukira nitegereza uwo mwari mwaka agakapu ko guhahiramo keza k’ umutuku yari afite, mushyiriramo umugati ndamuhereza ntabwo nitaye kuby’ uko nari nishyuye, ni ubwa mbere mu mateka nasezeye muri butiki.

Njyewe-“Mama! Murabeho murakoze nejo nzagaruka”

We-“Nuko nuko ni kalibu rwose! Yoooh! Mugende neza mudatsikira mukavuna umutima!”

Twarinze tugera hanze aho tutabashaga kumva amagambo uwo mubyeyi yaduherekesheje, tugeze imbere gato,

Njyewe-“Uriya mubyeyi azi kugenira! Ni ubwa mbere nari muguriye ariko ndabona nta handi nzongera kugurira! Yakira abakiriya neza uzi ko ashobora gutuma ugura amakara nta mbabura ugira”

Uwo mwari wuje uburanga yaramwenyuye ndetse araseka nanjye ndamufasha, mri ako kanya arambwira,

We-“Ndumva warangije kumuyoboka! Nanjye niko byatangiye!”

Njyewe-“Ariko wowse banza atari gusa kuko ukuntu yagutatse ndetse akagira impuhwe akubonye uje usanga nkubuye, banza warafashe ifatabuguzi cyangwa akaba yaraguhaye ya mahirwe benshi twabuze”

We-“Ayahe mahirwe se benshi mwabuze?”

Njyewe-“Ndavuga amahirwe yo kubona umucuruzi ukwizera akagukopa!”

We-“Hhhhhh! Mbega! Uwakubwira ukuntu mbitinya! Ntinya ideni mu buryo usashobora gupfa kumva, aho kugira ngo nikopeshe umugati nakwemera nkakinywera aho”

Njyewe-“Uti ukakinywera aho?”

We-“Nakinywera aho rwose pe!”

Twakomeje kumanuka tuganira, kuwatubonaga akatwitaho byasaga nkaho atari ubwa mbere tubonanye, tugeze ku gahanda gatambika arahagarara,

We-“Njyewe ndanyura hano, niba ukomeza reka ngusezere kandi nagushimire ko wanyitangiye”

Njyewe-“Oooh! Ese uranyura hano? Nari nzi ko dukomeje….”

We-“Oya naba ndenze iwacu, mu rugo ni hariyaa…..kuri ruriya rugi rw’ umuhondo”

Njyewe-“Eeeeh! Urakoze kunyisangamo ukambwira aho utaha, ibindi nzirwariza!”

We-“Hhhhh! Ibindi bihe se? Kukwereka mu rugo se si ibintu bisanzwe? Cyangwa wowe ujya uhahisha?”

Njyewe-“Oya kuhanyereka ni amahirwe kuri njye kuko igihe icyo ari cyo cyose nshobora no kuza kurahura, ahubwo reka nanjye nkurangire aho ntaha, turi abaturanyi…..”

Narahindukiye ngo ndangire uwo mwari indoro yuburiraga mu mboni zanjye nkumva natega ibiganza, mu kureba umuhanda ugana iwacu ndawubura,

Njyewe-“Nanjye murugo ni….urabona uriya muhanda utambika….”

We-“Utuye mu ruganda se?”

Njyewe-“Oya….uriya wo ruguru niwo mvuga….”

We-“Noneho se utuye ku rusengero ko ariho uriya muhanda nzi ugana?”

Njyewe-“Ariko banza nibeshye inzira ngakomeza kugukuririra, ndabona ahantu ndi nkabura inzira insubiza mu rugo”

We-“Hhhhh! Oya kandi winsetsa! Ahubwo vuga ngo ntabwo ushaka kuhanyereka, ntacyo reka nkureke buriya tuzasubira”

Njyewe-“Eeeh! Mbere yo kugenda….njyewe nitwa Songa!”

We-“Nanjye nitwa Amanda!”

Njyewe-“Nishimiye kumenyana nawe kandi rwose wumve ko nishimye…muri make nakwishimiye mbese ntiwakumva uburyo nishimye”

Amanda yaramwenyuye, ampereza ikiganza ndacyakira nyuma y’ akanya gato duhuje amaso arahindukira aragenda.

Nateye intambwe biranga, ndahindukira nongera kugarura amaso kuri we mubona arenga, nakanzwe n’ inzogera y’ igare ryashungukaga nk’ iryabuze feri ndataruka kubw’ amahirwe ntiryangonga ahubwo urukweto aba ari rwo rubigenderamo rucika.

Nazamutse ndukurura, aho nari ndi ntabwo nari kumenya umuhanda wundi ugera mu rugo uretse gusubira aho nari nanyuze nkagera kuri butiki nkareba neza aho nanyuze nza kugura umugati.

Nagezeyo ndaranganya amaso, mbona inzira naje nyuzemo, ndamanuka nsubira mu rugo mu kuhagera Leon akinkubita amaso,

Leon-“Songa! Nta byawe kabisa! Ubu watabara umuntu amagara ari gucika koko? Ndebera igihe wagendeye none ukaba uje ukurura urukweto, ese ko nta nicyo mbona ufite mu ntoki?”

Njyewe-“Wahora niki wa musore we!”

Leon-“Nahora niki kiki se ubwo iyo umbwira ko uri buze gutinda ntabwo mba nigiriyeyo?”

Njyewe-“Oya…oya iyo ujyayo ntabwo byari kuba ari byo! Wari unaniwe ninjye wagombaga kujyayo, ahubwo nejo n’ ejobundi ninjye uzajya ujyayo, na wa mwana uza guteka ahubwo ndamubwira ntazongere kujya ajya kugura umugati nzajya nigirayo”

Leon-“Reka izo blague zawe umbwire, ikibazo cyabaye ikihe ko nzi ko uyu munsi hatabaye umuganda ngo ube usanze abacuruzi bose bakinze?”

Njyewe-“Bro! Ihangane kabisa! Niba koko ushaka umugati hasi no hejuru genda ufate amafaranga ujye kuwigurira njye nayobye mbura aho aho bawugurira”

Leon-“Nta byawe kabisa! Sibyo njya nkubwira se ngo ujye uza tuzindukane tujye muri sport ukanga? Uzajya uyoba nyine iyi cartier ku muntu nkawe uzinduka agenda agataha bwije se wabuzwa niki kuyoba?”

Ibyo byose nabibwiraga Leon ngo atamenya ibyambayeho byasaga nk’ ibitangaza kuri njye, hari icyo nari mbitse ku mutima…nta kundi yafashe envelope agenda yivugisha, nanjye nicara ku kabaraza ntangira gusubiza intekerezo kuri Amanda.

Natangiye kwibuka uburyo navugishijwe mubwira ko namwishimiye numva igisebo muri njye gusa nanone ntangira kwibaza uko byaje ngo umuntu mbonye bwa mbere nisange mu njyana yanyuze amatwi, isura ye ikaba ifoto nakurikiye ngo nkomeze ndebe kugera mu bubiko bwayo.

Nkiri aho telephone yanjye yarasonnye mu kureba umpamagaye…yari Kalim nitaba vuba,

Njyewe-“Yes Kalim!”

Kalim-“Songa bite? Week end imeze ite?”

Njyewe-“Ni byiza rwose meze neza! Wowe se?”

Kalim-“Wapi wapi nakubwiswe ahubwo ndagushaka mbwira vuba uko nakubona”

Njyewe-‘Ni amahoro se?”

Kalim-“Mbwira wowe uko tubonana ibindi ndaba mbwikubwira turi kumwe”

Njyewe-“Ok! Noneho ubu nari ndi mu rugo…”

Kalim-“Wafashe akihuse tugahurira kwa Kimaranzara se nkarya n’ agatogo ko naraye mburaye”

Njyewe-“Yampaye inka! Ibyo nibyo bita kuyiramukana!...sawa reka nze! Nimpagera ndakubwira”

Akimara gukupa Leon yinjiye mbona ko yazinze umunya,

Njyewe-“Hhhhh! Wakwivumbura wagira ariko n’ ubundi uwo mugati ni wowe uwurya wenyine kuko ndagiye”

Leon-“Hhhhh! Ubundi se wibwiraga ko nari gutuma uryaho?”

Njyewe-“Ahaaa! Hari ikiruta umugati nasamuye erega niyo mpamvu naziye aho”

Leon-“Nabicyetse ko ushobora kuba wagiye ukicara ukarya ukanywa ubundi ukigaruka uhaze inda ikuvuna n’ inkweto zagucikiyeho…ntacyo ariko umenye ko uwo ari umuco utari mwiza, nanjye umunsi umwe ninza nguhumurira inyama ntibizakubabaze”

Njyewe-“Hhhhh! Nakubwira iki, ahubwo mbaye ngiye…ngiye kureba wa musore w’ umushabitsi nakubwiye witwa Kalim”

Leon-“Ok! Nanjye ubwo reka njye mu myitozo ku ishuri, ejo dufite match”

Njyewe-“Sawa sawa igikinnyi! Erega wowe uzankiza! Impano yo kujugunya mu gakangara ngo ishobora kubyara amamiliyoni!”

Leon-“Hhhhh! Ibyo uvuze bizangirirweho muvandi!”

Nikojeje muri douche vuba vuba nerekeza I Nyamirambo ngo mbonane na Kalim, nahageze nsanga ari kwihaganyura,

Kalim-“Yes Songa! Ni wowe uzi kubanguka kabisa, umuntu agutabaje ngo uze uzimye ntiwasanga n’ akotsi k’ abatabazi”

Njyewe-“Ariko ntako ntagize ngo mbanguke, ahubwo wowe ushobora kuba wampamagaye uri hano”

Kalim-“Ntakubeshye kwihangana byananiye ndirira, naburaye erega Songa!”

Njyewe-“Ariko se uburara ute uri umuntu w’ umusore?”

Kalim-“Erega mba niriwe niruka nkabura n’ umwanya wo kurya, nkubu naraye ntashye saa saba z’ ijoro, hari umugabo uherutse kumpa isoko mfite ryo kujya mugemurira inyama akazicuruza ku ma busheri afite hirya no hino muri uyu mugi ariko bigiye kunsaza”

Njyewe-“Bigusaza gute se Kalim?”

Kalim-“Uzi kujya mu masoko yo mu cyaro akirirwa uzenguruka ureba inka z’ imishishe zifite iroti, kuzipakiza, kuzibagisha,…. naraye ntashye ijoro ndanaburara numva ngize umujinya…nabonye ntazabivamo kabisa”

Njyewe-“Eeeh! Ndumva bitoroshye byo! None se inyungu yo wayicyuye?”

Kalim-“Inyungu se yabura ite? Niba ari ibintu byunguka nibi, ikibazo cyabyo nuko bisaba kwiruka kandi mbyirukiyemo byatuma nangiza ibindi nsanzwe nkora nzi neza binyungukira bitamvunnye”

Njyewe-“Ariko rero urivumbura nk’ umwana Kalim! Urumva wabaho ute utavunitse? Ikibabaza buriya n’ ukuvunika ntugire icyo usarura, naho kuvunika ukunguka nk’ umusore ndumva utagakwiye kubyivumburira”

Kalim-“Ngaho se jyamo unsimbure niba uri tayali, dore ni nabyo nari nguhamagariye, harya umunsi umwe si wowe wambwiye ngo nzakwigishe uko bigenda…”

Njyewe-“Kalim! Mbwira neza se ahubwo….urakomeje?”

Kalim-“Umva Songa ra! Urumva naba nguhamagaye nkina se? Ahubwo tuve muri restaurant y’ abandi tujye kureba ahandi twicara hatari urusaku rw’ amakanya n’ amadongo, uzane urupapuro n’ ikaramu wicare wige!”

Njyewe-“Ntiwumva se! Ako kantu rwose! Ahubwo se wariye iby’ angahe ngo nishyure?”

Kalim-“Hhhhhhh! Ba uretse wimfatirana facture nzayiguhera rimwe umunsi uzaba watangiye kunyereka ko ibyo wize byatangiye kukugira akamaro”

Twavuye aho kwa Kimaranzara tugenda tuganira,

Kalim-“Amakuru ya Teta se?”

Nikije umutima mbura icyo mvuga, dukomeza kugenda, twigiye imbere yongera kumbaza,

Kalim-“Ko ntacyo unsubije Songa! Teta ko ntacyumva umuvuga, nkaba nta makuru ye mperuka, yewe maze iminsi muhamagaye inshuro eshatu ntiyigeze anambaza icyo namushakiraga cyangwa ngo ambipe!”

Nikije umutima ngabanya ingendo,

Njyewe-“Erega nta wowe nta njyewe twese ubu turi mu murongo umwe”

Kalim-“Ushatse kuvuga iki Songa?”

Njyewe-“Nshatse kuvuga ko yaba wowe, yaba njyewe, turi bamwe kuri Teta, ahubwo wowe ushobora kuba uri imbere yanjye kuko uwo nari we…ndavuga akahise, bishobora kuba impamvu yo kumpinda aho wowe yaguha ikaze”

Kalim-“Ushatse kuvuga se ko ibyawe na Teta byarangiye Songa?”

Njyewe-“Yewe! Mvuze ngo yego ntabwo naba mbeshye, ikimbabaza nuko iyo mbivuze intimba inshengura nkicuza ko nibeshye gusa ngahumuka nkabona ko hari icya mbere kuruta icyo nitaga icya mbere,

Kalim! Teta yarantunguye ndumirwa, kurya igicu gihinduka…niko byaje ngira ngo n’ ugufuha no kumva nakwiharira uwo numvaga ari malayika murinzi w’ umutima wari warakomeretse cyera, gusa ubu inkuba zarakubise ndetse zimena amatwi ndayamfuka….mbyiganira mu nguni, ubu nibwo ndi kubura umutwe….nariyakiriye”

Kalim-“Ariko rero nanjye narabibonaga! Teta yari umuhanga cyane mu mahitamo….ntiwashoboraga kumenya icyo yifuza muri we, nubwo ntazi icyatumye agenda ariko bishoboke ko icyatumye aguhitamo cyagushizeho cyangwa akaba yarabonye ko hari ikindi gikenewe kurenza cyo, erega bibaho, muri iyi si ntawavutse azirikanye nundi, kami ka muntu n’ umutima we, kandi umutima ushaka icyo ushaka”

Aho twari duhagaze mu muhanda w’ amabuye utari nyabagendwa cyane twongeye gutera intambwe, tugera ahantu nari ngeze bwa mbere, Kalim ambwira ko ari muri cartier atahamo, ko ari ahantu ajya aza kugorobereza yikoresha inama.

Twaricaye nzana urupapuro n’ ikaramu atangira kunsobanurira, nyuma y’ amasaha atari make,

Kalim-“Urabona uri tayali se ufite igishoro kuwa mbere utangire?”

Njyewe-“Kali! Igishoro byo ndabona ntamfa kukigondera, harya ngo amake ni miliyoni n’ igice?”

Kalim-“Yego! Niyo make kandi nabwo ubwo namubwira hakagira undi musangira isoko”

Njyewe-“Ikindi kibazo nanone nuko nabonye ari ukuzajya mbyirukamo kandi urabizi ko mba ndi ku kazi”

Kalim-“Wa mugani….harya buriya ntabwo wakareka?”

Njyewe-"Nakareka gutse se ko nayo ndi kuvuga nizigamira ariho nyakura, nshobora kukavaho nkajya muri ibyo ngahomba, nkazabura nicyo kwishyura ishuri nkaba ndahanutse no hasi ngo pooo! Nkajya gufasha mushiki wanjye guhinga”

Kalim-“Ibyo uvuga nibyo Songa!...ahubwo se igitekerezo, wafashe amafaranga ufite nkakongerera, ubundi mushiki wawe akazajya akugurira inka nziza za make akazipakiza zikaza ibindi ukirwanaho?”

Njyewe-“Ubwo se ibyo bintu naba mujyanyemo urumva yazabivamo koko?”

Kalim-“Nyamara ibintu byose ni ukugerageza Songa! Kandi ntugire ngo nutinda mu makorosi ujya umenya abandi bacanye maremare”

Kalim yakomeje kungira inama, twatandukanye nafashe umwanzuro wo gushakira hasi no hejuru ngo nkomeze nshake icya mbere mubyo ntitaga icya mbere, mushiki wanjye Mwiza nabimuganirijeho nawe ariyemeza, Kalim ampuza na Boss we wari waramuhaye ako kazi tugirana amasezerano, icyumweru cya mbere nubwo byari bigoye ariko yakomeje kumfasha ndetse intambwe ndayitera inyungu itangira kuboneka, ikofi itangira guseka, kwa kundi uba wicaye ukazunguza umutwe uririmba indirimbo utazi, niko kenshi nabaga meze aho nabaga nicaye hose…………………………………….

Murahishiwe! Inkuru “Nanjye si njye” iracyakomeza…..

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - GILBERT

    Songa courage kdi ikuremo Teta wukorere azizana

  • - D

    Musigaye mutinda kuduha akumunsi kdi amatsiko aba Ari yose! Songa komeza witeze imbere Teta azagushaka.

  • - Elie Le Petit

    Namba Bigeze aho Teta Akwanga,nimukunde Ndabahebeye Rwose,urukundo Rwubu Ninkoguhumekera Mumwotsi Aho Ukwega Impemu Ukazibura Kandi Umwotsi Ubona Urimwo Uhungabana

  • - GILBERT

    Songa courage kdi ikuremo Teta wukorere azizana

  • - Mbabazi Mellony

    Ubivuze neza uti murahishiwe iyi nkuru irimo kunyubaka pee. Mwanditsi wacu komereza aho

  • - Osier

    Songa courage Maric azoza asanga waramurenze nayo teta we azosigara aririmba urwo yiyambuye kubera guhubuka kwiwe

  • - Osier

    Songa courage Maric azoza asanga waramurenze nayo teta we azosigara aririmba urwo yiyambuye kubera guhubuka kwiwe

  • - JMJ

    Ni isomo ku rubyiruko kbsa

  • - JMJ

    Eddy uratwubuka kbsa anyw wamenya no kugira inama business yunguka nzagushaka umbwire aho ubikura

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO