Episode 88: Mu gihe nari ntegereje umuganga w’umutima…. Teta yaje ansonga

Icyumweru cya mbere nubwo byari bigoye ariko Kalim yakomeje kumfasha ndetse intambwe ndayitera inyungu itangira kuboneka, ikofi itangira guseka, kwa kundi uba wicaye ukazunguza umutwe uririmba indirimbo utazi, niko kenshi nabaga meze aho nabaga nicaye hose.

Kuva umunsi mbona Amanda, ntabwo nasibaga kujya kugura umugati mu gitondo ngo wenda ndebe ko twakongera guhura gusa ibyumweru byabaye bibiri tutarongera kuhahurira.

Iminsi yakomeje kwicuma uko bucya nuko bwira ibintu bikomeza kujya mu buryo ndetse nkomeza kwishyura Kalim wa mugani we ntangira no kujya niteza imbere, uko ntashye ngasanganirwa n’ impumuro y’ agatukura.

Umugoroba umwe tumaze kurya, njye na Leon twicaye muri salon tuganira ibya ,mva he na njya he nibwo umutima wakomeje kumpatira kuvuga akandimo ngo nduhuke, aho kwivugisha mbwira Leon,

Njyewe-“Ariko Leon! Wowe ujya utaha kare, ugaca hariya kuma butiki hakibona, nta mukobwa w’ umubiri utoshye utemba itoto, w’ ikimero…nako ntakuntu ataba yaragucyebuye ngo umwitegereze….uwo mukobwa utambuka atababaza isi muri, make ugira uko agenda, umukobwa ukwiye guteta no guhora atatswe nk’ amasimbi, uwo ubona yandutira abo namenye, ntawe wigeze umbonera ko mpamya neza ko ari umwe wenyine muri iyi cartier?”

Leon si uguseka ahubwo yampaye urwamenyo, nyuma y’ akanya katari gato amaze gutuza no kwiruhutsa arambwira,

Leon-“Hhhhhh! Songa! Nabera nakumenya nibwo wansetsa ukantembagaza, subiramo numve, harya ngo….?”

Njyewe-“Nyamara uraseka kandi nkubajije nkomeje, hari umukobwa twahuye umunsi umwe igihe njya kugura umugati ngataha imbokoboko n’ urukweto rwanshikiyeho, uwo mukobwa niwe watumye mfata umwanzuro wo kujya nzinduka ndwanira envelope na Kadogo”

Leon-“Hhhhhh!....nyamara ibyo uvuga ushobora kuba ukomeje! Mbwira neza Songa! Nyuma yo kwibagirwa no kuzinukwa se wongeye gukunda? Haaaa! Nanjye nkabibona muri iyi minsi wakundaga kumbwira ngo uraje nkayoberwa aho ugiye naho wabaga ugiye gutera metero cartier yose ngo urebe ko wahura nawe?”

Njyewe-“Wahora niki, ahubwo se hari uwo waba waramboneye?”

Leon-“Hhhhh! Songa! Rwose nutari njye yaguseka, ubwo se urumva uwo mukobwa umbwira namubwirwa niki n’ abakobwa buzuye uru Rwanda?”

Njyewe-“Ariko koko ibyo uvuga ntabwo ubeshya, iyaba waramubonye wari guhita umwibwira, ahubwo ngira inama Leon! Ubu koko nkore iki ko kuva uwo munsi agatima gahora karehareha, rwose mba numva umutima wokera nifuza kongera kumubona kuko ari we numva wampuhiraho ngashira impumu”

Leon-“Koko se?”

Njyewe-“Leon! Ntakubeshye nongeye gukunda umwari nateye imboni byonyine! Bya bindi bya cyera ngo mbere yo gukunda uwo ukunda ubanza kumenya imico, imyitwarire….ngo kumumenya….kumenya iki ko ibyo namenye mu kahise byatumye ntacyo nshingiraho kuko umuntu ari umuntu kandi ari mugari ahinduka nk’ igicu ….niba n’ igicucucucu ukibura mu mwijima gusa!”

Leon-“Ariko rero Songa! Jya wibuka ko aba umwe agatukisha bose!”

Njyewe-“Ibyo ndabizi wenda uwo umwe ntiyatukisha Amanda! Uzi ubwuzu bwanyuzuye mbonye uko yanyitwayeho bwa mbere n’ umugisha twaherekeshejwe n’ umubyeyi twari turi imbere!”

Leon-“Ndumva ngize amatsiko Songa! Gusa ariko kandi nshimishijwe no kuba utaramugaye umutima ngo ube waribagishije inyama ikunda, niki cyaguteye izo mbaraga?”

Njyewe-“Hhhhhh! Leon! Nta kindi erega ! Nuko namenye ko hari icya mbere mubyo ntatekerezaga ko ari icya mbere, nkamenya ko burya urukundo atari amagambo gusa no gusangira ubusa, ari nayo mpamvu umunsi wa mbere mpura na Amanda narekuye ntacyo nitayeho nanjya kuvuga akari kumutima nkadidimanga”

Leon-“Eeeh! Nyamara banza koko ibyo uvuga ari byo! Ahubwo se koko kugeza na nubu uwo mwana ntabwo urongera kumubona aka ya ndirimbo?”

Njyewe-“Wahora niki ko naho yanyeretse ataha nasubiyeyo nkahayoberwa, wa mugani wawe nirirwa ntera metero umuhanda….!”

Leon-“Songa! Ntacyo wenda reka twizere ko uzagira amahirwe ukongera kumubona, amahirwe yakwigereka ku yandi uramutse usanze nawe yaraguhaye umwanya nkuwo wamuhaye, byaba ari amata abyaye amavuta dore ko usigaye uri kuri myako…ariko uzi ko umunsi twajyanye mu rugo batazapfa kukumenya!”

Njyewe-“Wibeshya aho unyogeza nta mukinnyi mpanganye nawe, kurya wamenyereye abagufana mu kibuga ngo ukomeze uhangane n’ abakurusha ibigango….”

Leon-“Hhhhh! Nyamara nagiraga ngo wishimire aho ugeze! Burya nabyo biba bikenewe mu buzima! Nk’ umuvandimwe ntabwo nabura kukubwira ko wateye intambwe igana ubuzima wahereye iwacu ucumbika ushakisha”

Muri ako kanya nongeye kwibuka akahise koko nibuka byinshi byose nitsa umutima hashize akanya katari gato,

Njyewe-“Urakoze Leon! Wongeye koko kunyibutsa ibihe byahise byansunikiye mu bihe byanjye, byose si kubwanjye ni Rugira, Rurema mbikesha ariko kandi nawe uhagaze neza! Ukomeje gukabya inzozi! Mbana n’ umusitari muri basiketi! Ese iyo unyura mu muhanda cyangwa iyo ugeze ku ishuri abantu bakagutangira uba wumva bimeze bite?”

Twese-“Hhhhhhh!”

Njye na Leon twakundaga gutarama tuganira tukaryama bwije ariko tukabyuka kare buri wese agaca akayira ke tukongera guhura nimugoroba.

Mu gitondo nakangutse nshigutse mbona izuba ryakambye, nibutse ko ari umunsi naruhukagaho ndiruhutsa, wari mwanya wo kujya muby’ abakozi n’ inyama nk’ inzira yindi nari narakandagijemo ikirenge ngahamya.

Narabyutse nditegura, maze kunywa icyayi ndakinga nzamuka njya ku muhanda ngira ngo ntege moto numvishe umuntu unkozeho ndikanga, mu guhindukira yari…. umwana muto,

Yahise anshira amarenga antungira urutoki avuga buhoro, nsha bugufi,

We-“Arambwiye ngo kumunyuzeho utamusuhuje?”

Mu kureba aho yanyerekaga hari aho wa mubyeyi yacururizaga…aho nahuriye n’ Amanda yitaga umukobwa we,

Njyewe-“Eeeehh! Reka tujyane!”

Nahise mfata uwo mwana akaboko twerekeza aho yari antungiye agatoki, tugeze kwa wa mubyeyi wuje umuneza aramwenyura,

We-“Niko uzigaye uca ku rugo ukigendera?”

Njyewe-“Mumbabarire banza nari narangaye! Icyari kindi mu mutwe yari moto gusa”

We-“Eeeh! Noneho ntabwo uje guhaha?”

Njyewe-“Oya ngiye mu kazi ”

We-“Nari ngize ngo ugiye guhahira ahandi unsimbutse…ariko se ko udaherutse kuza kugura umugati kandi ari wowe mukiriya nsigaranye”

Njyewe-“Uuuh? Ntabwo numvishe icyo ushaka kuvuga?”

We-“Wa mukobwa wanjye se ko ntakimubona sinzi uko byamugendekeye….eeeh! Dore disi! Uziko atazapfa vuba? Nguriya araje!”

Narahindukiye koko mbona nguwo Amanda araje, numvishe ibyishimo muri njye mubona aza adusanga, ambonye arikanga gusa aramwenyura adutera twese ibinezanenza ahita ampobera wa mubyeyi nawe si ukwizihirwa,

We-“Yoooh! Ariko se aba bana banjye ko mbona bankumbuza ubukumi bwanjye koko ndabigira nte! Murekere mudatuma nifuza mwa bana mwe”

Twarekeye duseka Amanda asuhuza uwo mubyeyi, akimara kumusuhuza hari umugore yabonye amanuka mu muhanda, ahita asohoka amuhamagara adusiga muri alimentation twenyine maze…..

Njyewe-“Amanda! Hhhh! Birabaye ndongeye ndakubonye!”

Amanda-“Hhhh! Abadapfuye ntubizi se ko batabura kubonana!”

Njyewe-“Ni ukuri uwabivuze yabivuze neza, ntekereza ko ashobora kuba nawe yarakundaga umugati nkawe!”

Amanda-“Hhhhh! Oya se kandi utansetsa muri iki gitondo”

Njyewe-“Byaba ari byiza kuri njye wemeye kunyereka akamwenyu muri iki gitondo! Umunsi wanjye waba uwuhinduye mwiza gusumba indi yose nazindukiraga aha nziko tuhahurira gusa nkakubura”

Amanda-“Oya sha! Kandi ubwo wasanga ugiye kumbeshya ngo wari warambuze…”

Njyewe-“Ni ukuri ibyo uvuze ntabwo ari ikinyoma kuri njye, ni ukuri! Ariko ntabwo ari nanjye gusa, na Mama mugati ngo yari yarakubuze”

Amanda-“Eeeh! Warebye muri telephone yanjye ryari ngo umenye uko nanditsemo nimero zuyu mu mama?”

Njyewe-“Reka? Koko se?”

Amanda-“Ni ukuri….ndumiwe pe! Mbega”

Njyewe-“Oya ntukumirwa maama!”

Muri ako kanya nicinye icyara, ubusanzwe ntabwo nari nzi gufora ariko muri uwo mwanya namenye ko kubera Amanda n’ akataraza azakazana!”

Njyewe-“None se umaze iminsi uba hehe? Nizere ko ari amahoro atari impamvu z’ uburwayi cyangwa ibindi byago”

Amanda-“Ni amahoro pe!…nari maze iminsi mu kazi nkorera i Cyangugu, naraye nje nijoro”

Njyewe-“Oooh! Okay! Ikaze uje wari ukumbuwe na benshi mpagarariye!”

Amanda-“Hhhh! Wibeshya! Koko se warambuze kandi narakweretse no mu rugo? Ko batambwiye ko hari uwaje kunshaka?”

Njyewe-“Reka nere gusubiza icyo kibazo kuko ngisubije wanseka, ahubwo niba bishoboka wankingurira inzira imwe yo kuzakubona ubutaha ikibunda nikibudika mu maso yanjye nkabura inzira ikugeraho nzanyure itazansaba imboni z’ amaso?”
Amanda-“Iyihe nzira?”

Nakuye telephone mu mufuka ndayimuhereza, aramwenyura yibwira icyo gukora, yandikamo nimero ndetse arihamagara arayinsubiza,

Amanda-“Niyo nimero yanjye ariko kuva saa kumi kugeza saa yine z’ ijoro ntabwo mboneka!”

Njyewe-“Nta kibazo Amanda! Niyo wampa isaha imwe ubonekaho nkiy’ amakuru yo kuri radiyo nazajya mba naregeye urushinge!”

Amanda-“Hhhhhhhh! Urasetsa shahu! Mbega! Ntacyo nimboneka ndahita nkwihamagarira, ndaza kubizirikana sibyo?”

Nkirangariye inseko ye ari nako nzunguza umutwe nemera wa mubyeyi yarinjiye,
We-“Natinze ariko nizere ko namwe mwabyungukiyemo! Nabonye mwari mumeze nk’ abakundana….nimushaka muvuge ko nabikoze mbishaka! Namaze!”

Twese-“Hhhhhh!”

Amanda-“Wampaye umugati se nkagenda ntasanga gihoze Mama!”

We-“Hanyuma se ntimujyana mukajya gusangira?”

Amanda-“Hhhhh! Niba abishaka naze tujyane pe! Ni kalibu”

We-“Nuko maama! Ngaho akira mugende! Nawe ntabwo ari umwana erega! Ayo mahirwe ntabwo yayatera inyoni”

Twasekeye rimwe turamusezera turasohoka tugeze hanze,

Njyewe-“Amanda! Ubu ngize amahirwe yo guhura nawe ngana mu kazi ariko ndaza kuguhamagara tuvugane, uryoherwe, ugire umunsi mwiza kandi ndishimye kubwo kongera kwibona mu mboni zawe! N’ umugisha nagiriwe ntakwibagirwa gushima”

Amanda-“Yoooh! Urakoze Songa! Nawe ugire akazi keza! Ubwo turaza kuvugana”

Ikiganza cyanjye cyasigayemo impumuro ye, nshimishwa no kuba akibuka izina Songa! Nzamuka ku muhanda nurira moto njya kwiruka muby’ umushinga w’ inyama,

Akazi kari karoroshye dore ko abakozi banjye twari twaramenyeranye cyane ndetse barabaye n’ inshuti zanjye, ibyo byatumaga akazi kagenda neza ndetse bakangira inama ntibemere kuba twahomba.

Nageze mu rugo numva hari gahunda ikomeye mfite, nkimara kwicara mfata telephone…iyo gahunda nta yindi yari iyo guhamagara Amanda, ngishyugumbwa nibuka ko kuva saa kumi aba ataboneka….nshika intege numva ko saa yine z’ ijoro ari buze kubonekera ari nka nyuma y’ ukwezi.

Nkiri aho ntegereje ko amasaha agera nkavugana n’ umuganga w’ umutima wanjye, uwo nabonyemo ikizere k’ ibyishimo byanjye, uwo nari niyemeje kuzaha ibyanjye bibaye ngombwa…. telephone ya Gentil yarampamagaye nitaba vuba,

Njyewe-“Yes Gentil! Bite bite muvandi….Allooo…alloo!!”

Gentil wavugaga buhoro cyane byatumye nibaza uko byamugendekeye nongera volume,

Njyewe-“Ntabwo ndi kukumva Gentil! Gerageza uvuge cyane!”

Gentil-“Songa! Songa! Uziko Teta ageze hano mu rugo kwa mabuja kandi ari wowe aje ashaka!...

Njyewe-“Ngo ngo…Teta?”

Gentil-“Teta! Teta uzi ari hano, ngo yaje kukureba! Namubwiye ko wimutse tutakibana ariko yanze kubyemera, ari kunyaka na nimero yawe usigaye ukoresha, mbwira mbigenze nte? Muhe nimero yawe cyangwa murangire aho uba aze mwivunire?....................................

Ntuzacikwe Episode ya 89 yiyi nkuru “Nanjye si njye” iracyakomeza…..

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - MBARUSHIMANA EMMANUEL

    Wow ! Iyi nkuru rero imaze kumfata Bugwate ariko kuri episode noneho ndemeye, ariko ndibaza Songa arakora iki. Amatsiko mfite weeeee. I can't wait to read next episode

  • - MBARUSHIMANA EMMANUEL

    Wow ! Iyi nkuru rero imaze kumfata Bugwate ariko kuri episode noneho ndemeye, ariko ndibaza Songa arakora iki. Amatsiko mfite weeeee. I can't wait to read next episode

  • - moses

    mwanditsi utubabarire teta ntazashwane na songa kuko yahita ibiha burundu peeeee. kndi yari ryoshye

  • - Ngabo Egide

    Yeeee Mbega Inkuru Iryoshe Weee.

  • - K.Joseph Vinny

    Songa ibuka akahise kawe na Teta nibura wemere umutege amatwi

  • - GILBERT

    Songa kakubayeho ariko nuko wowe na Amanda mutaragera kure gusa Teta uramubwira iki kuva warahinduye niba number ya phone amakosa agiye kuba ayawe yose kuko aje no kugushaka gusa wirinde gutanga ibisobanuro byibyo utabajijwe kdi ntumwereke ko wamucyetse ko yakwanze we ubwe arivamo nuvuga macye

  • - Leon

    Wow, iyi nkuru amatsiko aho gushira aba arimo kwikuba gusa, nkubu ndifuza yuko teta amenya aho yatsikiye akagaruka pe, kuko ndamukumbuye kumwumva muri iyi nkuru nuko byaje kugenda.

  • - mtg

    karabaye ariko songa reka kwirukira amanda kuko ufite umukunzi kuko TETA aracyagukunda ahubwo muhe karibu uramenya byose.

  • - Ggggg

    Mwanditsi dukunda urakoze cyane... Teta rwose uzamureke bahure twumve icyamuraruye umutima kugeza ubwo atanamenya ko Songa yimutse!!?

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO