Episode 89: Amanda yandemeye ibyishimo…Teta anzanira ibyago mu kazi

Gentil-“Teta! Teta uzi ari hano, ngo yaje kukureba! Namubwiye ko wimutse tutakibana ariko yanze kubyemera, ari kunyaka na nimero yawe usigaye ukoresha, mbwira mbigenze nte? Muhe nimero yawe cyangwa murangire aho uba aze mwivuganire?....

Njyewe-“Eeeh eeeh! Gentil! Ubwo se watinyuka ukabikora?”

Gentil-“Oya ntabwo napfa kubikora ntakubajije niyo mpamvu nguhamagaye….mbwira mbigenze nte?"

Njyewe-“Mbwira neza uko bimeze ngo uwo mukobwa aranshakira iki?”

Gentil-“Songa! Natashye mvuye ku kazi ngeze mu rugo ntungurwa no gusanga Teta yicaye ari kuganira na Belinda! Ubwo maze kubasuhuza Belinda ambwira ko hari umushyitsi wansuye yambuze ariko yahambereye akamuganiriza ntiyicwe n’ irungu,
Nakinguye muha kalibu dutangira kuganira mubaza impamvu yagiye akatwibagirwa ambwira ko ari ukubera ishuri, umwanya n’ ibiki...gusa nabivugaga nijijisha, yakomeje gutegereza arambiwe ambaza impamvu watinze gutaha, mubwira ko tutakibana yanga kubyumva, nanubu! Uzi ko aya masaha akiri hano? Njyewe ngiye kumwohereza aze aho”

Njyewe-“Gentil! Aho kugira ngo umunyoherezeho mubwize ukuri, umubwire ko bidashoboka ko twabonana ndetse ko bitazigera binashoboka, intumwa ntiyicwa mubwize ukuri”

Gentil-“Oya…oya Songa! Ibyo ntabwo nabishobora pe! Cyeretse ahubwo muhaye telephone yanjye ukabimwibwirira”

Njyewe-“Ntabwo nshaka kuvugana nawe Gentil! Kandi ubipfashemo ndabigusabye, ibyahise byarahise mubwire uti Songa arambwiye ngo wigaruka kumusonga, uti uwo wasize ari indembe ubu ategeye amaboko muganga,

Mumbwirire uti uko ibihe bihora bisimburana, ibyanjye bisimburana bisimbura ibyawe, iyo ntambwe isubira inyuma nta keza kayo, kuko yansize atari ho nkiri, uti sinkwanga ahubwo nakugira inama yo gutera intambwe imbere yawe mu mahitamo yawe aho kugaruka gushaka Songa wataye”

Telephone yarikupye muri ako kanya ntangira kwibaza niba ari Teta nyawe koko waba ahindukiye agafata inzira akagaruka aho yansize ntacyo yitayeho….hashize nk’ iminota cumi n’ itanu Gentil yongeye kumpamagara nkanda nkanda yes ndatuza numva icyo ambwira,

Gintil-“Songa! Wigira ikibazo ibyo wari untumyeho byose yabyumvaga, nabonye ntaribuze gushobora kubivuga nkuko wabivugaga ndayimuhereza ariyumvira, niwe wakupye ahita ahaguruka aransezera yanga ko namuherekeza dusohotse mu rugo nsa n’ umwiruka inyuma”

Njyewe-“Mureke yiruke buriya yari afite gahunda yirukankanaga nayo”

Gentil-“Ariko rero Songa! Nyamara nubwo umwiyamye, kubwanjye rwose numvaga bitari bikwiye ko wanga kumwiyama, byibura wari kumwumva ntumushwihurize nkaho utigeze umumenya”

Nyuma y’ akanya gato ntuje,

Njyewe-“Cyakora koko ndahubutse! Wa mugani wawe nta mpamvu nari mfite yo kumushwihuriza ngo muture inabi”

Gentil-“Buriya ntabwo wari uzi ikimuzanye, wasanga wenda yari aje kugutura umutima umenetse, akakubwira gitera wateye byose, kuba umubwiye kuriya wasanga unamukomerekeje kuburyo ashobora no gufata undi mwanzuro atari yategenyije”

Njyewe-“Nta kundi byarangiye akarenze umunwa karushya ihamagara, ariko rero nanjye si njye, ntabwo nahisha akari mundiba y’ umutima, none se nigeze nibagirwa? Oya…oya ntabwo nigeze nibagirwa”

Gentil-“Sawa nyine nta kundi byarangiye, reka tubitege amaso hanyuma se uzi ko ejo mu gitondo ndazindukira iwanyu?”

Njyewe-“Eeeh! Koko se? Mperuka umbwira ko uri kubitegura nkumva ari cyera naho nejo?”

Gentil-“Twakomeje kubiganiraho numva ngomba kumubanza, cyane ko muri iyiminsi abakiriya bacu biyongereye kubera ibiciro twabikubise hasi, ahubwo se untumye iki?”

Njyewe-“Hhhhh! None se ko utambwiye kare ngo nguhe akaboga unjyanire, ubwo nyine uzabampera amafaranga birwarize nzakwisyura ugarutse”

Gentil-“Nta kibazo Songa!”

Njyewe-“Ariko uzanamubwirere ko vuba aha tuzajya kubasura, ndumva mfite gahunda yo kujya gusabana n’ umuryango kandi vuba cyane….ndetse ntabwo nshaka ko ibyumweru bibiri bishira”

Gentil-“Ok! Ubwo birumvikana ngiye guharura amayira kuko uwo munsi nanjye ntabwo nzasigara”

Njyewe-“Hhhhh! Kandi Gentil! Icyo ushaka mu rugo uzakibona!”

Gentil-“Hhhhhh! Reka reka ntacyo!”

Twakomeje kuganira akomeza kumbwira ukuntu akomeje guhindura amateka, umunsi ku munsi Mama Belinda agenda arushaho kumubera mushya ndetse ambwira ko ubu umushinga afite ari uwo kwiga imodoka yazamara kubona uruhushya rwo gutwara agafata n’ ak’ ubushoferi.

Tumaze kuvugana nakomeje kwicara nkomeza kureba film y’ urukundo yari irimo, uko ndebe abarebana ubwuzu bahishanya uturabo mu mugongo ubwenge bwanjye bukansunikira kuri Amanda…. amasaha akomeza kwicuma nikanze telephone yanjye isonnye mu kureba….yari we, mpaguruka vuba ngwirirana na Leon atashye, njya mu cyumba cyanjye ndikingirana nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Amanda-“Oui Hello! Mwiriwe neza?”

Njyewe-“Ndakumva Amanda! Niriwe neza kubwawe! Nawe umeze neza?”

Amanda-“Yego meze neza, aya masaha mwari mutararyama se?”

Njyewe-“Eeeh! Ntabwo nari kuryama isaha y’ amakuru itaragera, nakomeje kugumishaho urushinge!”

Amanda yarasetse cyane nanjye ndamufasha, muri ako kanya Leon akingura umuryango ararunguruka, ntangira kumwereka ibimenyetso mwiyama ngo agende, azunguza umutwe arakinga aragenda,

Amanda-“Mbega! Naherukaga guseka nkuku cyera pe!”

Njyewe-“Cyera nko mu gitondo ariko?”

Amanda-“Umva yewe! Oya! Cyera nkiga nko muri interna”

Njyewe-“Koko se?”

Amanda-“Ni ukuri ntabwo nkubeshya”

Njyewe-“Unteye amatsiko yo kumenya byinshi kuri wowe kuko umukobwa uberwa n’ inseko nkawe ntabwo yagakwiye kuba aheruka guseka cyera!”

Amanda-“Basi ibyo tubireke ndumva utangiye kumbwira amagambo atuma numva najya mu ndorerwamo none aha nkongera kwireba”

Njyewe-“Yoooh! Basi nkundira niba uri hafi yayo kubwanjye mfasha uyegere uyihagarara imbere!”

Amanda-“Maze se nimara kuyegera?”

Njyewe-“Numara kuyegera umbwire”

Amanda-“Ok! Nta kibazo nta kibazo ngaho mbwira ntiyari indi kure ubu ndi imbere yayo”

Njyewe-“Urakoze! Ama! Ngahi tuza witegereze mu ndorerwamo, urebe uwo muntu uyirimo, uwo ni wowe nyir’ ibiremwa yiremeye, ni wowe yashatse kwerekaniraho ko ari Imana irema ikiremwa nkawe gitangaje,

Reba umwiza uhebuje, reba indoro igaba ineza witegereze imbabazi n’ impuhwe urebana, nibyo byankuruye nkifuza… nubwo ari icyaha ariko Imana ntiyandenganya kuko nifuje neza”

Amanda yakomeje guceceka, aho nari nicaye ku gitanda byasaga naho njye nawe turi kurebana nkomeza kubohoka, umutima ukomeza kuzingura ikizingo cy’ amagambo yari awuvuyeho,

Njyewe-“Ama! Hari icyo ntari nzi bavugaga, ntabwo nari nzi ko nahuza amaso bwa mbere n’ umwari nkava mu byanjye nkabura amahoro gusa kuri ubu nahamya neza ko byambayeho kandi nemeye byose kuri uwo witegereza, uwo mbonamo ibyishimo by’ uyu munsi nejo hazaza, ongera wirebe!

Hashize akanya gato twese dutuje tucecetse telephone yarikupye ako kanya nongera guhamagara gusa biba ubugira kabiri Amanda atitaba mpitamo kumwoherereza message ngira nti,

“Ama! Wakoze kubw’ umwanya wampaye, wakoze kubw’ amatwi yawe wanteze ndetse n’ amaso wahanze aho nifufuzaga, ugire indoto nziza nzishima nongeye kuvugana nawe umuseke utambitse umbwira ko waramutse neza ndetse ko warose inzozi useka kubera njye”

Maze kohereza nirambitse ku buriri, ntabwo namenye igihe agatotsi kantwariye nongeye gushiguka mu ijoro hagati mbona kwinjira mu mashuka ndimiramiza.

Mu gitondo nazindutse nkabakaba telephone nkiyatsa nasanze mo message nyifungura vuba, yari iya Amanda,

Songa! Umbabarire ntabwo nanze kukwitaba kuko ntashakaga gukomeza kuvugana nawe ahubwo amagambo wambwiye yahagije umutima wanjye, aho nari ndi njyenyine uranganza ndahinduka ngira intege nke gusa wakoze nubwo naraye ntasinziriye ariko byibura watumye nongera kwireba, umunsi mwiza Imana ikurinde uhirwe muri byose

Namaze gusoma iyo message nanjye ndasubiza nti,

“Woow! Urakoze cyane Amanda! Nawe umunsi ukubere muhire! Ndi kumwe nawe ku mutima”

Natereye amashuka hejuru ndicara ntangira kumwenyura, ibyishimo byanyuzuyemo, kubera Amanda wishimiye njye wamwishimiye cyera agaha agaciro amagambo yamvuye ku mutima namubwiye.

Nariteguye muri douche akavugirizo kaba akavugirizo, nerekeza ku kazi n’ imbaraga nyinshi, gukora ntikoresheje noneho iby’ uwo munsi byari birenze indi minsi yose, numvaga nkora nkorera Amanda!

Nka saa munani ubwo nari nsohotse ngo nanure amaguru, nanyuze ku biro Juma na Jolie bakoreragamo numva basa n’ abateruye ibiganiro, mu kumva neza…numvishe ijwi ndarimenya…numvishe ijwi rya Teta.

Mu gihe nari ngihagaze ku muryango w’ ibiro urugi rwarakingutse,

Juma-“Aahh! Songa! Bite wangu? Nkuboneye hafi, nari nje kukureba, ni kalibu!”

Njyewe-“Wanshakaga se?”

Juma-“Cyane! Hari umuntu wifuzaga kugusuhuza”

Njyewe-“Ninde se?”

Juma-“Ngwino wowe uramubona! Hhhhh!”

Nta kundi narinjiye, nkubitana amaso na Teta areba hasi, Jolie akomeza kumuserereza amuseka ngo agira amasoni, nyuma y’ akanya gato Teta yarahagurutse mu kumwitegereza nabanje kugira ngo si we.

Yari yarahindutse cyane bigaragara, yambaye neza….guhera ku musatsi, ikimero, indeshyo, uruhu rutoshye runyerera….mbese ntabwo ari yari wa wundi nari nzi cyera, amaze kumpobera yakomeje kureba hasi, nanjye mbura icyo mvuga Juma na Jolie bakomeza kumuserereza bamubaza aho asigaye yarakuye isoni.

Hashize akanya katari gato,

Jolie-“Basi niba ari twe mwatinye mujye kwiherera turabizi neza ko mwari mukumburanye kandi Teta aje hano kubera Songa!”

Juma-“Cyangwa ahubwo tubasigire ibiro bakore n’ akazi kacu ubundi twe twitahire n’ ubundi ko Manager uyu munsi atagera hano!”

Jolie-“Wa mugani Juma! Uziko ari byo!”

Juma-“Impapuro ndazizinze njyewe ndatashye!”

Icyemezo cyarafashwe erega Juma na Jolie bahita bazinga baradusezera barasohoka nsigarana na Teta twenyine mu biro.

Aho nari mpagaze Teta yicaye nakomeje kumwitegereza yubura amaso uwo nari nzi cyera nabonye isura ye iganjwe n’ intimba ndetse ako kanya asuka amarira.

Mu gihe nari nkimwitegereje ako kanya urugi rwarakingutse ndikanga mpindukiye mbuza amaso na Manager.

Manager-“Ntibishoboka! Teta!”

Yanyuzeho asanganira Teta, atangira kumubaza icyo abaye ariko Teta akomeza gutsikimba arira, Manager abonye bimeze bityo aramureka arampindukirana aza ansatirana umujinya nanjye nsubira inyuma kugera ngeze ku gikuta,

Manager-“Songa! Mbwira! Mbwira umugize ute? Ni wowe mbaza Teta umugize ute?”

Njyewe-“Reka reka ntacyo! Ubwo se urumva naba mugize nte?”

Manager-“Nyitaba none aha mu biro”

Yarasohotse nongera kwitegereza Teta duhuza amaso ye yazengaga amarira nkingura umuryango njya kwitaba Manager.

Nkigera mu biro,

Manager-“Songa! Ntabwo mbyumva! Ntabwo numva icyo wishingikirizaho ngo ushake guhangana nanjye kandi ntarigeze nifuza njye kugutsikamira nkoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose mfite!”

Njyewe-“Ndabizi Boss! Kandi rwose ndabikubahira, gusa nanjye sinzi uko Teta ageze hano”

Manager-“Yampishe ko ari buze hano, kandi nari mfitanye gahunda nawe ambwira ko ataboneka? None ngo...?”

Njyewe-“Ariko rwose ndarengana! Ntacyo Ntwaye Teta sinzi nikimuteye kurira….

Manager-“Witinyuka kungira injiji! Byose uri kubikorera igisebo n’ ikimwaro cyuko yakwanze ukanga kwiyakira ugakora uko ushoboye... ukamwirukaho…Songa! Maze kubona ko igihe gishize cyose utigeze uva ku izima nyamara narakubaniye nk’ umusore mugenzi wanjye tujya inama none waranze uranangira…”

Njyewe-“Manager! Wigira umujinya kubwanjye nyumva rwose nkubwize ukuri…”

Manager yikije umutima, avuga atuje nk’ umunyampuhwe maze arambwira,

Manager-“Songa! Ceceka ukuri kwawe cyangwa ibinyoma byawe! Igihe ni iki! Kuko wavogereye ubusugire bwa company ibiro ukabihindura icyumba cy’ itotezwa n’ ihohotera, kubw’ ibyo rero ntegetse ko uhagarika akazi none aha, nitugukenera tuzagutumaho”

Njyewe-“Ntibishoboka?”

Manager-“Hhhhh! Nta kidashoboka mu buzima Songa! Niyo mpamvu wenda iyi nshuro ugiye kwemera ugatuza ukamenya ko ushaka ifi imwe mu zindi adaterera urushundura ahubwo ashyira umunyorogoto ku ndobani…………………………….”

Ntuzacikwe na Episode ya 90 yiyi nkuru “Nanjye si njye” iracyakomeza…..

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Ruyange francois

    Eddy ndemeye kbsa!Urategura

  • - GILBERT

    Ohooooo pauvre Songa

  • - Jp

    Inkuru igeze Aho iryoha KBS songa nakomere KBS gusa teta aramukunda kubigaragara

  • - Musana J luc

    (Teta Yari yarahindutse cyane bigaragara, yambaye neza….guhera ku musatsi, ikimero, indeshyo, uruhu rutoshye runyerera….mbese ntabwo ari yari wa wundi nari nzi) Manager afite reseau😂😂 yakoze akazi kose yimura niwabo wa Teta babakuye mu nzu! Kubyara nkiki icyo kubyara umukobwa 👍🏽👍🏽👍🏽

  • - Mbabazi Mellony

    Hhhhhhh mbega Manager ubu nukuvugako Marco arumunyorogoto manager yashyize kurushundura Ifi Teta ikabona gufatwa hhhhhhhhh Mwanditsi wacu urumuhanga komerezaho Songa genda ukore business yawe neza utuje naho Teta we agiye kubura byose nkingata imennye

  • - songa

    ariko teta azogeza ryari kudafata ingingo ngo avuge ukuri nagabanye gutendeka nivyo vyomubera vyiza gusa songa amahirwe agize nuko yamaze kwiyagurira akarere hababaje manager igihe bamenye ko company yabandi yayihinduye isibaniro azabiryozwa akabura vyose nkingata imenye

  • - GILBERT

    Ohooooo pauvre Songa

  • - Bemeriki

    Manager weeee komerezaho ushoborakuba Uzi yuko ufungiye songa imiryango ahubwo aribwo iyifunguye ehhhhh naho manager yarateguye murumva umunyorogoto arinde hhhhhhh

  • - General

    Imana ishimwe ko ibi bibaye Songa yaramaze gufatisha business ye. Nubundi gutega amaboko aba Boss biravuna. Songa igendere amahoro uve kubata urwo bambaye ngo babonye isha itamba. Teta yarambabaje ngezeho ndamwibagirwa. Hari ibyo yahaye agaciro bimukingiriza umutima disi. Songa itahire gitwari wibonere n'akanya ko kwita kuri Amanda.

  • - Lucky

    Ariko noneho ndagowe🤭.Arabura kubaza uwo mukobwa ikimuzanye aho akirukana umuntu utazi iyo biva n'iyo bijya?

  • - Ngoga

    Nagende ategereze bizarangira ahebye yikomereze gucuruza inyama nubundi teta manager ntabwo yamuhusha murumuna we yakoze akazi kose abakobwa ndabakunda kuko bakunda ubagirira impuhwe kandi abenshi bitangira banga bikarangira bemeye

  • - Egide

    Erega karabaye! Si bwo Songa asezerewe ku kazi nta nyeguza kandi nta kosa yakoze? Harya amayegeko abikiza gute banyarwanda?

  • - Eddy Rwibutso

    Songa taha ujye gucuruza inyama mwana ufatireho uzabona inyunguwakuraga ku kazi kawe

  • - Bella

    Amandah ndamukunze cyane mbega umutoma wo mundorerwamo ni hatari seriously ubundi umukobwa mwiza ntabwo aba abizi. ushaka ubwiza niwe abazi ko arimwiza akanabenga murumuna wa manager yamufashije gushyira ifi mu mutego bihereye kuri telefone numupira wimbeho thx rwibutso

  • - Kabera

    MBAYE UWA MBEREEEEEE TETA ARABIVANZE! MANAGER YARAMWAKIJE ARIKO URUKUNDO AKUNDA SONGA RWANZE KUMUVAMO, MANAGER NAWE ATI SINAHOMBA UJYA KUROBA IFI IMWE AGIRA ATE? HHHH EDDY URANYICA KABSA ANYW COURAGE INKURU IRARYOSHYE CYANEEEE

TANGA IGITEKEREZO