Episode 9: Ijoro rimwe narose inzozi mbi...ndicuza

Belinda akivuga atyo ako kanya urugi rwarakingutse Bily aba arinjiye, Belinda akimubona yihuta amusanga arambura amaboko ngo amuhobere, ariko umusore w’ ibigango aramusunika yitura mu ntebe, aramukurura ngo amusohore umukobwa induru ayiha umunwa ibintu biba ibindi.

Belinda-“Bily! Bily!”
Njyewe-“Yampaye inka data! Ibi nibiki?”
Belinda yakomeje kumwiboheraho asa naho amwihambiraho ari nako avuga amagambo menshi, Bily utari witaye ku magambo ye akomeza kumushorera amusohora.
Belinda-“Bily! Bily!
Bily-“Ceceka se nyine! Uratinyuka ukavuga? Erega ari no kurira? Hhhhhhh!”
Aho nari mpagaze nicinye icyara, ku mutima numvaga iyaba ahubwo Bily yabaga yamushyizemo urushyi rwa mbere agashyira mu bikorwa bya bindi yambwiye kuba narakoze umunsi nsebera hagati y’ abanyeshuri twiganaga nambaye ikote na karuvati nari natiye.,
Nakomeje kureba iyo film y’ impamo ari nako nseka buri jambo Belinda yavugaga namwe murabyumva twari tugeze ahamanuka nagombaga kumwishyura ahazamuka yansetse, kuko nanjye si yari njye ni bya bindi bavuga ngo gira so yiturwa indi”
Belinda-“Bily! Bily!Ni wowe nzi cyangwa ntabwo ari wowe? Ntabwo mbyumva! Oya ntabwo mbyumva!”
Njyewe-“Hhhhhh!”
Bily-“Wanyibeshyeho! Ibihe biha ibindi… sohoka vuba kuko ntabwo nifuza gukomeza kukubona mu maso yanjye wa ndaya we”
Belinda-“Bily! Ni wowe umbwiye utyo? Basi mbwira icyaha nakoze nsabe imbabazi, mbwira ikosa rikomeye nakoze ryatuma wanga no kuntega amatwi ngo unyumve utitaye ku magambo Songa yakubwiye”
Muri ako kanya Bily ntabwo yabyihanganiye yahise amuterura amusohora nabi, amujugunya hanze y’ igipangu arakinga agarukana umujinya, muri ako kanya nabonye neza ko koko Bily atakundaga Belinda nkuko yabimbwiraga yamubeshyaga amushukisha ikofi ye ibyimbye yahariyr iraha.
Bily yinjiye mu nzu ndamukurikira, dukomeza imbere twicara muri salon, mpita mubaza vuba,
Njyewe-“Bro! Uziko burya bwose nta mikino! Buriya nabanje kugira ngo ibyo uvuga urivugira naho wari ukomeje ahubwo nako ubitse inzika? Buriya nari ntangiye gucururuka numva wamubabarira”
Bily-“Reka reka! Narakubwiye ko nari narabuze impamvu, ubundi iyo kwambara uruhu rw’ intama bikurambiye urajugunya, ukambara urw’ ikirura ukarya izindi ntama”
Njyewe-“Eeeeh! Ibyo numvaga ko bitabaho ariko ubu ndabibonye bibaho”
Bily-“Wari kubimenya ute se utabanje kumenya neza ko akebo kajya i wamugarura? Nta rukundo rwubu wangu, ngira ngo noneho wabihamya ukumva ko umwanzuro wafashe ari ntakuka”
Njyewe-“Ariko Bro! Uranyibukije”
Bily-“Nkwibukije iki?”
Njyewe-“Urareba…mbese…hari ikintu numva nifuza kumenya kandi umpfashije waba unkoreye”
Bily-“Mbwira ndakumva”
Njyewe-“Bro! Ndifuza kumenya bihagije Teta kuko….”
Bily-“Uuuh? Birashoboka ko se waba utamuzi kandi ari we watumye tumenyana cyangwa urashaka kumbaza uburyo namuterese nyuma y’ igihe gito akabivamo ariko akanga kunta tukibanira nk’ inshuti zisanzwe?”
Njyewe-“Oya ntabwo ari ibyo kuko ibyo yabimbwiye kera, icyo nshaka kumenya ahubwo….”
Bily-“Songa! Nanjye ubwanjye ntabwo Teta nigeze musobanukirwa, wumve ngo ni wa mukobwa ubaye uzi gutaka utabona uko utaka, ubaye uzi gushimira utabona uko ushimira kuko wajya uhora usubiramo amagambo amwe,
Wumve ngo ni wa mukobwa ntigeze nsobanukirwa mu gihe twamaranye, nari nzi ko ameze nka ba Belinda, Celine, Vava, Vestine…..”
Bily yavize abakobwa ntegereza ko asoza ndaheba…..nkubita igitwenge mubwira nseka,
Njyewe-“Hhhhhhh! Ese ubwo abo bakobwa bose baguciye mu bituza Bily? Ubahobera ubabwira ko ubakunda?”
Bily-“Ahubwo abo ndumva ari bake kuko hari abo nibagiwe”
Njyewe-“Inka ya Data! Yeeee? Ndumva koko warantanze kumenya ko abakobwa bose ari bamwe ukabaho nta rukundo ugira uri indyadya gusa”
Bily-“Have se utantuka!”
Njyewe-“Nivugiraga nubwo navugaga ukuri!”
Bily-“Hhhhh! Naho ubundi nari ndimo nkubwira ko mu gihe nari nkimwigaho yanyeretse ko yamenye kera, ambwira ko tutagikomezanyije, menya ko yamvumbuye akabona imico yanjye gusa akanga kunta”
Njyewe-“Bro! Rero nanjye impamvu mbikubajije nuko nananiwe kumusobanukirwa, kuva ubwa mbere ampesha amahirwe yo kubona akazi kugeza uyu munsi, nabuze uko namwita,
Ntibisanzwe kubona umukobwa nkuriya anyitaho atanzi kugeza ubwo amvuye hong over! Kandi byose ni wowe waraye ubiteye!”
Bily-“Hhhhhh! Utanyibutsa! Umuntu w’ umugabo ananirwa no kujya kuryama kweli? Nagusize uryamye aha njye ntabwo nzi kuryamisha abasinzi”
Njyewe-“Bily! Erega nanjye si njyewe ahubwo buriya icyabiteye nuko atari ibintu menyereye, narabikubwiye ko ari ibintu ntatekerega ko nzabamo kubwo kuba nta nzira nabonaga yazahangeza”
Bily-“Ugomba rero kubona ko inzira wayigezemo ukareka imyumvire ya kera”
Njyewe-“Oya Bily! Teta yambujije!”
Bily-“Hhhhhhhh! Ngo iki?”
Njyewe-“Ariko uzi ibyambayeho mu gitondo?”
Bily-“Zimpe neza se?”
Njyewe-“Nakangutse numva nikoreye umusozi, mbona isi iri kuzenguruka, ngize ngo mpaguruke….”
Nakomeje kubwira Bily uko byagendekeye kugeza ubwo Teta asamye amagara yanjye yanshikaga nawe si uguseka ajya hasi, ndangije kumubwira byose,
Bily-“Pole kabisa, bizagenda biza uzagenda ubimenyera…..”
Njyewe-“Reka reka…ahubwo ntabwo nzongera kabisa, ibaze iminsi yose ibaye nkuyu, akazi bahita banyirukana kandi ni njye nzi uko nageze aha ntabwo nifuza gusubira inyuma”
Bily-“Ariko uzi ko nta byawe kweli, no muri bibiliya baravuga ngo “Wa musore we, ishimire ubusore bwawe n’umutima wawe ukunezeze mu minsi y’ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe….birumvika no mu mufuka”
Njyewe-“Hhhh! Bily! Ibyo wabisomye muyihe bibiliya kweli?”
Twameje kuganira dore ko Bily byari ibintu bye, amasaha akomeza kwicuma bwije cyane tujya kuryama.
Ndyamye ku gitanda natangiye kubona iwacu mu rugo abantu bicaye mu mbuga bota kwitegereza neza mbona mushiki wanjye Mwiza ndetse na Mama bitwikiye ibitenge mu maso barira,
Byasaga nkaho ari agahinda kenshi, bisa nkaho bari mu kiriyo, ngiye kubona mbona umugabo twari duturanye ahagaze hagati yabo maze aravuga,
We-“Twongeye kubakomeza babyeyi nshuti mwaje kudufata mu mugongo nta kundi nyine nukwihangana, none se twakora iki? Ikimbabaje nuko umwana wanyu yari arangije amashuri yisumbuye agiye kuzabakura mu bukene”
Nongeye kubona Mama arira muri kokanya numva avuze cyane…
Mama-“Oya umwana wanjye Songa yarapfuye, iyaba nanamubonaga nkamushyingura bikarangira….”
Nashigutse ubwo njugunya amashuka..burya ibyo nabonaga byose byari mu nzozi!….mbega inzozi mbi!
Nacanye itara ngo ndebe aho ndi, umutima wateraga insigane, ibyunzwe ari byinshi, mbura amajyo, mfata agacupa k’ amazi kari kari aho ndagotomera maze kwiruhutsa nifata mu gahanga intekerezo zanjye zijya kure.
Natangiye kwibaza izo nzozi koko zibaye ari impamo mu rugo bakaba barambitse kandi ndiho ndetse bakankorera n’ ikiriyo numva agahinda kenshi muri njye, muri ako kanya nongeye kwigaya birenze ukwemera nicuza impamvu mbere yuko mpfata umwanzuro ntagiye iwacu ngo mbasezere bampe nuwo mugisha.
Nongeye kwicuza bwa kabiri impamvu nahaye agaciro i wabandi nkibagirwa ku ivuko, nkumva ko ariho nzabonera ubuzima, ikiniga kiranyica atemba ajya mu nda.
Iryo joro ntabwo nongeye gusinzira, bwarinze bucya nkanuye, mu gitondo naritunganyije nerekeza ku kazi.
Ku kazi nari meze nkudahari, ubwenge bwanjye bwari bwibereye mu rugo ku ivuko, nko mu masaha ya saa tanu nibwo nabonye Teta yinjiye, nkuko byari bisanzwe yari azanye amafaranga yo kuvunjira abakiriya.
Yinjiye mo imbere mu kazu nabaga ndimo ndahaguruka ndamusuhuza,
Teta-“Songa! Bite se?”
Njyewe-“Ni sawa noneho nta kibazo!”
Teta-“Uuuh? Ntabwo umbeshya?
Njyewe-“Oya! Ntabwo nkubeshya rwose Pe!”
Teta-“Imana ishimwe ubwo umeze neza, hanyuma rero ntabwo ntinda, nari nzanye amafaranga y’ abandi nkuko bisanzwe….”
Njyewe-“Eeeh! Ndabona uvuye no gufunukuza telephone nshya? Ko ari nziza ubwo igura nk’ angahe?”
Teta-“Ushaka kuzayigura nibaguhemba aya mbere se?”
Muri ako kanya nikije umutima Teta ambwiye ibyo guhembwa kuko yari asanze intekerezo zanjye ziri kure ndikwibaza niba bishoboka ko baba bampaye igice cy’ umushara nkanyarukira mu rugo nkabahumuriza nanjye nkaruhuka kubera inzozi nari narose
Njyewe-“Oya Teta! Ahubwo buriya nkawe umenyereye aka akazi, umuntu yaka uruhushya bigende bite?”
Teta-“Uuuh? Aka kanya se kandi? Ufite ikihe kibazo Songa?”
Narebye kubwira ukuri Teta ariko nanone nibuka ko numvaga bavuga ngo si ngombwa kuvuga ukuri kose ngarukira aho,
Njyewe-“Uzi se? Nyine urabona ndi kumva nshaka kurwara…nako nabazaga bisanzwe!”
Teta-“Songa! Sinagusabye kutajya umbeshya koko? Ndabibona ufite ikibazo ariko ntabwo ushaka kukimbwira, ese wanze kunyizera uranyishisha mbimenye?”
Muri ako kanya nongeye kubona umutima utuje wa Teta, bajya bavuga ngo ntawe ureba mu mutima wundi ariko burya umutima mwiza uhora ufunguye gusa nuko beshi batawurebamo, bakirebera isura n’ ibikorwa, inenge ndetse n’ amagambo.
Njyewe-“Teta! Ntacyo nagushinja ariko ibyo reka tube tubyihoreye ni ibyanjye, ahubwo dukomeze tuvuge ku by’ akazi”
Teta-“En Bon! Nta kibazo Songa! Harya wari uri kumbaza iby’ iyi telephone?”
Njyewe-“Yewe! Tubyihorere ubu ntabwo telephone aricyo kindaje ishinga ahubwo…..
Teta-“Songa! Nagirango nishimire kukubwira ko iyi telephone atari iyanjye ahubwo ari iyawe”
Njyewe-“Ngo ngo ngo?
Teta-“Songa! Iyi telephone rero nkubwiye aho yavuye watangara cyane, mbese…ukuntu byagenze, nakomeje kujya ntekereza kenshi ku musore nkawe uje muri uyu mugi bwa mbere ndetse utangiye akazi nk’ akangaka mbona hari byinshi ukeneye,
Nabonye ukeneye kugura imyenda n’ ibindi bikoresho nkenerwa nk’ umuntu utangiye akazi ariko mbona byose ntabigufasha ahubwo niga inzira nanyuramo ukaba uvuye mu bwigunge byibura ukajya uvugana n’ inshuti n’ umuryango”
Ibyo Teta yambwiraga numvaga bisa nk’ inzozi dore ko inzozi zari zarihariye igice kimwe cy’ ubuzima bwanjye zisa n’ impamo, mu gihe nakomezaga kumubaza niba koko ibyo avuga ari ukuri akomeza kumbwira,
Teta-“Songa! Buriya….umbabarire nako nabikoze ntawe ngishije inama, natekereje kugushakira telephone, njya kwa Boss mubwira ko akazi kari gupfa kubera ko nta telephone utunze, namubwiye ko tumaze guhomba amafaranga menshi kubera kubura uko tukuvugisha nk’ abakozi mukorana maze abyumva vuba!
Nibwo yafashe umwanzuro ategeka ko countable asohora amafaranga yo kukugurira telephone, iyi niyawe rero akira!”
Muri ako kanya ikiniga k’ ibyishimo cyaranyishe, nateze ibiganza nanirwa kwakira telephone kubera ibiganza byombi byatitiraga nitegereza Teta mu maso wari wuje ubwuzu n’ impuhwe bambe………………………………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 10 yiyi nkuru “Nanjye si njye” ku munsi wejo

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Kunda brave

    Nukuri ndikubona uruntu runtu hagati ya Teta na Songa

  • - Cadette

    Ayiweee njye igitekerezo cyanjye Eddy tx ark nasaba ko songa ava kwa bily yazamwigisha imico mini weee

  • - D

    Teta afite umutima mwiza kbsa.

  • - Nziza

    Iyi nkuru ko itangiye gutera emotion ntituzayirangiza amarira yarageze ku birenge? thanks

  • - Egide

    Inkuru yaryoshye rero! Komereza aho

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO