Episode 9: Ubukene bwatumye umukobwa nakunze bashaka kumushyingira undi

Mu gice cya 8 duheruka ababyeyi ba Noella bamubwira ko bamuboneye umusore bazashyingiranwa agahita agwa igihumure, Ese byarangiye bite? Reka dukomeze..
ubwo Noella yamaze kumva iyo nkuru ko ababyeyi be bamuboneye umugabo uzamurongora, aba afashwe n’isereri agwa igihumure, gusa mu minota mike arazanzamuka.
Noella:::papa nawe mama muntege amatwi mbabwire iki gihe tugezemo si cya gihe ababyeyi bahitiragamo abana babo, iki gihe umwana afite uburenganzira bwo kwihitiramo uwo bazabana
KAMANZI::::Ubwo rero ugiye kutwigisha uburenganzira bw’umwana nkaho ukora muri komisiyo y’uburenganzira bw’umwana?
SIPERA:::mandwa za data noneho ndazibandwa nzerekeza he? abana b’ubu ni gutya mumeze?
NOELLA:::njye ndi kubabwira ukuri kwanjye
KAMANZI:::(Amukanga cyane) ukuri nyabaki ko uvuga ubusa gusa!
NOELLA:::papa rwose niba ari willy mumbwira naramuhakaniye mubwira ko mfite undi sinzi rero icyo akinshakaho?
SIPERA;::mwana wanjye ntabwo uziko umwana utumviye se na nyina yumvira ijeri
KAMANZI:::njyewe rero KAMANZI mwene NKIKO na MAKOMA ndabivuze kandi ubyumve ntawundi mukwe uzinjira muri uru rugo atari WILLY mwene Paul reka njye kwisomera n’agacupa muransakurishije none imyota iraje(ahita agenda)
Tugaruke kuri Danny na mugenzi we James bari kygenda mu muhanda baganira
JAMES:::sha Danny kiriya kizamini cy’akazi tuvuye gukora cyari gikaze
DANNY:::byo cyari gikomeye ariko kubera Imana tuzagitsinda
(Danny akivuga yumva phone irasonye mukureba shenge asanga ni Umukunzi ndavuga NOELLA)
DANNY:::sha James ba wihanganye nitabe umuntu gato
Allo cherie
NOELLA:::bite sha Danny,?
DANNY:::ni byiza sha nanjye ubu nibwo mvuye gukora cya kizamini cy’akazi nakubwiraga
NOELLA:::yoo ni byiza sh wabitsinze se sweet??
DANNY:::sha nagerageje kandi nizeye intsinzi
NOELLA:::Yego sh gusa haricyo nashakaga kukubwira byihutirwa nshaka ko ejo tuzabonana mvuye ku kazi duhurire kuri la palm saa saba
Tugaruke kuri Willy na papa we Paul barikuganirira mu rugo
WILLY:::naho ubundi papa nibyo nakubwiraga umuryango wacu n’uwa KAMANZI dufitanye umubano ukomeye none nshaka gushyigikira umubano wacu nkarongora wa mukobwa we mukuru
PAPA WE:::(amukora mu biganza) n’uko sha uri akagabo kandi ibyo nta kigoranye kirimo kuko KAMANZI ntiyatwima umugeni nzabiganiraho nawe neza sha
Tuze kuri la palm turabona umusore mwiza uberewe n’imyambaro yambaye ari kunywa fanta citro gusa aracishamo akareba ku isaha mu kureba neza kumbe ni DANNY inyuma ye haturuka umuntu amupfuka mu maso aravuga ngo fora ninde??
DANNY:::umuntu ufite akajwi keza gutya n’intoki zoroshye gutya ntawundi ni NOELLA
(ahita ahaguruka barahoberana)
NOELLA:::chr nari ngukumbuye byo gupfa
DANNY:::ntiwageza ahanjye sweet ahubwo saba icyo ushaka
NOELLA:::nampe orange ikonje
DANNY:::eee cherie uri isugi?
NOELLA :::(amukubita agashyi ku itama) ubusugi bwanjye ni IMANA irabizi ko ari ubw’umusore witwa CYUSA DANNY
(mbega ngo DANNY arishima agahaguruka akamuterura atitaye ku bamureba)
DANNY:::urakoze cherie kandi nanjye ubumanzi bwanjye ni ubwawe
NOELLA;::chr ndabona amasa akuze reka nkubwire icyanzanye dutahe
DANNY:::nguteze yombi bebe
KUMBE KU RUHANDE HARI UMUNTU WABUMVIRIZAGA AHITA AFATA PHONE ARAHAMAGARA kumbe ni FRANK ya nshuti ya WILLY yahamagaye WILLY
WILLY:::Frank wababonye?
FRANK:::nababonye ubu turi kumwe 5/5
DANNY::: Amafranga ahagije nayaguhaye None umva icyo ugiye guhita ukora.........................................next ep
Ese NOELLA arabwira iki Danny??
Yaba agiye kumubwiza ukuri kw’ibiri kumubaho?
Ese Frank agiyeye gukora iki??