Episode 90: Nateguriye intebe Amanda arayihigika, ansezeranya ntaramuganyira

Manager-“Hhhhh! Nta kidashoboka mu buzima Songa! Niyo mpamvu wenda iyi nshuro ugiye kwemera ugatuza ukamenya ko ushaka ifi imwe mu zindi adaterera urushundura ahubwo ashyira umunyorogoto ku ndobani”

Nakomeje kwinginga Manager ngo ankundire anyumve ariko biranga biba iby’ ubusa ansaba gusohoka mu biro ndetse aramfasha aransohora arakinga, yinjira aho twari twasize Teta, nsigara ku munryango manjiriwe nikoreye ijuru ryari ryangwiriye.

Nakomeje guhagarara ku muryango, hashize akanya umuryango urakinguka batambuka bafatanye ikiganza, Manager agenda amubwira gahoro amagambo ntumvaga neza, nkomeza kubitegereza kugera basohotse, nitsa umutima nta kundi nsubira mu biro aho nasanze Bosco yataye umutwe yivugisha,

Bosco-“Ntabwo mbyumva! Oya ntabwo byumva! Aya mafaranga ari kuburira hehe? Ni gute nyabura….?”

Yakomeje kwivugisha nanjye nkomeza kumwitegereza, ibyo kumubaza ibyo arimo byari kure kubera agahinda nari mfite ko kuba nje kuzinga nkamusezera, nyuma y’ akanya katari gato yitonganya,

Bosco-“Songa! Nta mafaranga wigeze ukoresha ukibagirwa kuyandika? Nakomeje guteranya amafaranga ariko nabuze amafaranga magana arindwi yose! Inote imwe ya magana atanu n’ ibiceri bibiri by’ ijana!”

Njyewe-“Hmm! Bosco! Rwose mu gihe nari maze aha ntabwo nakwigiyeho byinshi nkuko Manager yari yarabimbwiye ajya kunzana hano ngo tujye dukorana mu biri bimwe,

Namenye biruseho agaciro k’ amafaranga kuko nabonye hanze aha ariyo byose! Niyo rukundo, niyo marira niyo byishimo, niyo yibutsa bamwe akibagiza abandi…..gusa reka ndeke gusiga utaye umutwe reka dufatanye igihombo ubu ndi mu bagenda wenda uzabinyibukiraho wenda igihe kizagera dufatanye n’ inyungu”

Bosco yarikanze, areka ibyo yari arimo byose maze arambaza,

Bosco-“Songa! Numvishe nabi cyangwa….urambwiye ngo uri mu bagenda?”

Njyewe-“Wumvishe neza erega! Aka kanya Manager aransezereye! Ubu ndagiye rwose ubu ngiye gutura muri tegereza yayindi numva bavuga ko ituye hafi ya heba”

Bosco-“Eeeh! Barakwirukanye se? Wakoze iki?”

Njyewe-“Ntacyo nakubwira none aha, gusa nari nje kugusezera ngo hato utazambura aha ukagira ngo nanze akazi”

Bosco-“Yayayaya! Ubwo ntubuze icyo uzize! Ubwo nyine genda wihangane nta kundi, ubwo ninkenera kugira ibyo ngusobanuza ku byerekeye akazi wakoraga nzaguhamagara naho igihombo se…icyo ugize kirahagije ntabwo narenga ngo kwambure nutwo ugiye kurya utazi niba ejo uzabona utundi”

Nazinze amadosiye nyashyira ku ruhanda, mfata ikote ndishyira ku rutu ndasohoka, ngeze hanze nongera kwitegereza inzu nari nsohotsemo…nibuka nyirabayazana nitsa umutima nakira ko uwampaye amahirwe ari nawe uyanyambuye mfata inzira ijya mu rugo.

Nagezeyo nsanga nta muntu uhari nicara muri salon nifata ku kananwa nkomeza kwibaza byinshi, numvaga nataye umutwe, mbanza kujya kwimenaho amazi muri douche, mvuyeyo nibwo nagaruye ubuyanja.

Nicaye ku kabaraza nibwo telephone yasonnye mu kureba uwari umpamagaye yari Gentil, menya ko yageze iwacu ku ivuko nitaba vuba,

Njyewe-“Helloo!”

Gentil-“Bite bite Songa!”

Njyewe-“Ni sawa Gentil! Bite wowe wagezeyo?”

Gentil-“Hhhhhh! Ahubwo mbwira ngo ndyoherwe!”

Amajwi numvaga ku ruhande yatumye mpaguruka aho nari nicaye, numvaga Mama na bashiki banjye bato ndetse na Mwiza buri wese avuga ngo mubwire ko wahageze turi kurya, nongeye kumva ibyishimo bivanze n’ ikiniga muri njye, Gentil aranteturura ahira ambwira,

Gentil-“Reka ahubwo nkureke ndeke kuvugana injya mu kanwa, ngo baragusuhuza kandi ya gahunda wambwiye ndayikora ubwo tuzavugana ejo kuko ndahagera mu ijoro…eeeh! Mwiza ngo hari ibimasa by’ imishishe yakuboneye gira uzane amafaranga…nako araza kukwihamagarira…”

Gentil yarakupye nitsa umutima nyuma y’ akanya mu ntekerezo ndagaruka nicara aho nahoze.

Nakomeje gutekereza ndegama mpumbya amaso mbona Amanda mu mboni zabitse isura ye, mfata telephone kuko saa kumi zari zageze nandika message igira iti,

“Bite Amanda! Umeze neza? Nubwo nzi neza ko ya masaha yageze udafite telephone ariko ntibyambuza gushyira ikiganza ku gituza ngo nkwereke ko muri aka kanya ngutekereza, nuza ugasanga ubu butumwa wumve ko nagukabakabye iruhande rwanjye nkakubura mu bihe nkibi, umunsi nkuyu ntazibagirwa”

Maze kohereza hashize akanya numva message iraje, mu kureba….yari Amanda unsubije,

“Meze neza Songa! Urakoze kunzirikana! Uziko mpari? Uyu munsi ndahari no muri ya masaha nabaga ntahari”

Ntabwo nazuyaje nahise nandika vuba,

“Ese urahari! Yooo! Urakoze, karame yawe itumye ndambukirwa, bintera kugusaba nshiye bugufi ntaciye ku ruhande niba bishoboka?”

Nyuma y’ akanya gato nabonye message ye ivuga ngo,

“Mbwira ndakumva uko nakubonye ndetse nuko nakumvishe ntiwansaba ibingora cyangwa ibingerageza uzi neza ko bitashoboaka”

Vuba vuba nahise nandika nti,

“Ama! Nagusabaga niba uhari ufite umwanya ko twahura tukaganira kuko usibye kugukumbura ubu nsa nuri mu icuraburindi, muri make ndi kwiganiriza nkibaza nkisubiza, nkeneye umuntu…. abaye wowe byaba akarusho ntako byaba bisa, umbabarire kuba ngufatiye aho nkuboneye”

Hashize akanya gato yaransubije,

“Oooh! None se ko untunguye koko? Waretse tukazabonana wenda muri week end ko nzaba niteguye?”

Nongeye kwandika vuba nti…

“Ama! Humura niyo twaba turi kumwe nkuko twahuye inshuro ibyiri tutabiteguye wategura umutima wanjye ukawinjiza mu nzira nshya, ukemera nkawugutura wowe ntazi ariko nzamenya, wowe mbona nk’ isoko izavubura amazi meza azamara inyota akuhagira ab’ imitima itatse ikinyoma banteye ishavu ngashengurwa nshira”

Nyuma y’ akanya katari gato…Amanda yaransubije,

“Basi se ubwo binakunze twabonanira hehe bitunguranye koko?”

Nahise nandika vuba nti,

“Niyo yaba hafi cyangwa kure, amahitamo ni ayawe,muri byose ndifuza kukorohereza ninjye ubabaye kandi ni njye wabanze urugi”

Nyuma y’ akanya gato nanone,

“None se waje mu rugo, hari ikibazo?”

Nasubije vuba,

“Ama! Ntabwo nanze kuza iwanyu ariko….urumva ndifuza ko njye nawe tuva aho turi tukajya ahandi, tukumva ko turi kumwe twenyine, ndifuza ko tuganira bigashyira cyera ntawe utuvumva amabanga”

Byarangiye nshyizemo imyenda ya sport mva mu rugo, Amanda namusezeranyije ko turahurira hafi y’iwabo, nagize amahirwe ndayobagurika ariko ndahagera, ndamuhamagara, mu gihe telephone yari ikiri ku gutwi nantunguwe n’ umuntu wamfashe mu bitugu mu guhindukira nasanze ari we!

Ibyishimo byanzamutsemo mubona yambaye neza imyenda ya sport maze kumuhobera,

Njyewe-“Wooow! Wambaye neza Ama!”

Amanda-“Merci! Nawe nuko! Ahubwo se….”

Njyewe-“Oya nawe mbwira ubu ninde wiganye undi? Uzi ko abantu baragira ngo njye nawe dukina mu ikipe imwe?”

Amanda-“Hhhh! Mbabarira winsetsa mu muhanda utantera isoni, ahubwo tugende niba tugiye hehe sinzi”

Koko twafashe inzira tugenda dutembera nk’ abananura ingingo, ibiganiro byari ibisanzwe gusa nishimiye ukuntu burya bwose Amanda azi kuganira yahuye n’ umuganiriza byanyabyo!

Twakomeje kugenda tugeze ahantu hamwe nabonaga hari itara ryakamo ifiriti n’ inyama ndetse n’ icyapa cya Fanta ako kanya ntekereza kujyanayo na Amanda ngo turye, tunywe ubundi tuganire akari ku mutima nkamuture turebana amaso ku yandi.

Nkibimukoza,

Amanda-“None se ubwo ushaka ko tugenda tukaganirira mu kabari koko?”

Njyewe-“Ama! Ndifuza ko tujyana tukicara ahatuje nkaha tugafata icyo kunywa nkishimira gusangira nawe nkwitegereza mu maso, nkubwira akari ku mutima, erega mfite byinshi nshaka kugutura unyemereye, ntumbaze ikibintera n’ impamvu nabihisemo uraza kumenya ukuri kwanjye”

Amanda-“Ibaze? Oya Songa! Mu kabari ntabwo ariho hantu hatuje wakwifuza ko twicara ukambwira akari ku mutima wawe….ahubwo wenda mu ndorerwamo niho wabashije kuntera kwimenya no kumva uwo ndiwe ntari nzi ko ndiwe, ntabwo naguhisha ko nishimiye bitavuga uriya mwanya twamaze tuvugana”

Njyewe-“Amanda! Ibyo uvuga koko urakomeje uhiritse intebe nari nguteguriye?”

Amanda-“Ndakomeje Songa! Ndabizi wenda kumva ko twajya hariya tukicara tukarya, tukanywa, ukishyura facture ihenze byatuma ntaha nishimye ndetse wenda mu hazaza ukazajya ubyirahira gusa ariko umbabarire njyewe mbifata ukundi, mbifata nko gusesagura no gusasa itapi mu rusekabuye aho uca uyu munsi ejo ugatsitara amano, cyane ko n’ ibihenze bipfukirana amatwi, impumuro ikazibiranya akari ku mutima, niyo mpamvu ntakwemera ko tujyana kandi rwose ntabwo humura ngusuzuguye nararezwe natojwe kubaha”

Amanda yambwiye ayo magambo mbura icyo ndenzaho ndetse ikiganza nari mufashe muganisha aho hantu hasaga nk’ akabari aba ari we unkurura andusha imbaraga arahamvana dutera intambwe turaharenga.

Twakomeje kugenda tuganira gusa numvaga meze nkuwasebye, nkibaza ukuntu yanze ko tujyana…ntabwo niyumvishaga neza ko ibyo yambwiye koko byamuvuye ku mutima, numvaga ko wenda ashobora kuba yijijishije acyeka ko yaba angoye.

Twakomeje kugenda tugera ahantu hamwe hari hari abana bato bari kwidagadura muri uwo mugoroba….bamwe bari ku myicungo abandi biruka bakina, abicaye ku mafarasi y’ ibipupe….

Nageze imbere ndahindukira mbona Amanda yakomeje kubarangarira , nsubira inyuma muhagarara iruhande nanjye mufasha kuguma muri ibyo byiza yari yishimiye kwitegereza.

Hashize akanya katari gato,

Njyewe-“Ama! None se nawe urumva ushaka kujya kumyicungo cyangwa urumva ushaka kujya gukina agatambaro k’umwana kari he, ngako karahise?”

Amanda-“Iyaba byashoboka ngasubira buto nanjye ngaca muri ibi bihe, ngakina ngaseka nk’ abandi bana”

Nitegereje Amanda mbona asa n’ ufite ikiniga, nkomeza kumwitegereza hashize akanya ndamubwira,

Njyewe-“Uuuuh! Ama! Ko mbona usa n’ ugize ikiniga? Ubabajwe nuko mu buto bwawe utigeze ukina nk’aba bana?”

Amanda yakomeje gutuza ntiyagira icyo ansubiza, mbonye bimeze bityo ndamwegera biruseho maze ndamubwira,

Njyewe-“Ama! Ihangane ndabona ahari usa naho hari icyo wibutse gusa ubuto bwacu twese bwahindutse amateka, wasanga uri kwicuza impamvu utigeze ukina nkaba bana…kimwe n’ abandi bose zabitewe n’ ibihe hari byinshi tutabonye ariko bivuze ko abazadukomokaho bagomba kubona byinshi tutabonye”

Amanda yikije umutima maze asobeka akaboko mu kanjye,

Amanda-“Basi tugende tube dukina nabo niba byemewe”

Ako kanya twaramanutse gato, twinjira muri iyo jardin nziza, Amanda atangira gukina n’ abana, nanjye nkamwitegereza nkabona biteye ubwuzu, ngatera metero…nako intambwe nkushaka kugabana jardin y’ abandi, nagera imbere nkongera kumwitegereza,

Amasaha yakomeje kwicuma, ka karyoshye kadahora mu itama isaha yako yarageze karayonga, ababyeyi bajyana abana babo njye na Amanda dusigara aho,

Twamanutse hepfo gato yicara kumwicungo ntangira kumucunga ari nako aseka n’ ubwoba bwinshi, hashize akanya ansaba kurekera nanjye nicara impande ye,
Njyewe-“Ama! Wakoze cyane kubwo kwemera kunyitaba, rwose waje unsanganira aho numvaga nabuze inzira, aho numvaga ntaziyakira”

Amanda-“Yooh? Wiyakira? Wagize ibihe byago Songa?”

Njyewe-“Ama! Nagize ibyago bampagarika ku kazi nzira amaherere, niyo mpamvu natashye kare ubuzira kuzasubirayo ejo”

Amanda-“Yoooh! Mbega! Ihangane ni ukuri, muri iyi si niko bimera, iyo ubuzima buguhindukiyeho gutyo biragora cyane kubaho utazi uko ejo bizagenda, birahangayikisha iyo umaze gufungura ariko ukibuka ko aho wategaga agaseke babitse umutemeri ikizere cyo kubaho kirayoyoka gusa humura ubwo wanze kubyihererana nzagira icyo nkora”

Njyewe-“Yoooh! Ama!….”

Amanda-“Ndabyumva ubwo ugiye kumbuza gusa hari impamvu umbwiye icyo utabwira uwo muhuriye mu nzira wese, ubimbwiye kuko bisa n’ ibyago, njyewe rero niyo utari kubimbwira byari kuzagera nkabimenya kuko kamere yanjye uwo namenye tukaba inshuti mpa umwanya wanjye ntibigarukira ku izina gusa ahubwo ngarukira hahandi dusangira byose tugasa,

Rero sinshidikanya ko uri umwe mu banjye kuko waje unsanga kandi kuri njye mbibonamo umugisha udasanzwe, nzagerageza kugufasha muri bike n’ ibyinshi…kuko ubusanzwe ubundi mfite amahirwe y’ akazi, nkora muri hotel, nakira abakiriya mbahereza bya byo kunywa no kurya wambwiraga muri ariya masaha nakubwiye mba ntaboneka kuri telephone”

Njyewe-“Ese niyo mpamvu?”

Amanda-“Yego!

Njyewe-“Oooh! Naho ubundi ntuhangayike! Nizeye ko mu rugo hatazabura amavuta mu keso n’ agafu mu kibo kuko…burya kugenda muri iyi si ni ugutandaraza….”

Amanda-“Hhhhh! Ngo gutandaraza?”

Njyewe-“Yego! Hari ukuntu ushakira iburyo n’ ibumoso ntugendere inzira imwe, hose uyoboza ku idembe….ndavuga uyoboza inzira igana aheza”

Amanda-“Wooow! Ni byiza! Ubwo ufite ahandi uzajya ukomeza gukura…nkunda umuntu ukora sinzi niba ari uko…. Nako reka ngarukire aho”

Amanda yaramwenyuye ndatwarwa, mu gihe twari tukiri aho umuriro warabuze amatara arazima, biba ngombwa ko tuhava n’ amasaha yari akuze dufata inzira itaha.

Mu nzira asobetse akaboko mu kanjye nanjye numva ndi umwami ingabo zaturuka impande n’ impande zitakora kuri Amanda tuganira, nikanze ambwiye ngo kalibu! Ntabwo namenye ko twageze ku muryango w’ igipangu hahandi yanyeretse….umunsi nyoba inzira,

Njyewe-“Eeeh! Aha tuhageze dute?”

Amanda-“Hhhhh! Kalibu yewe”

Njyewe-“Ama! None se koko kalibu?”

Amanda-“Kalibu rwose”

Njyewe-“Aya masaha ko atari meza kubona uhingukanye n’ umushyitsi nkanjye mu rugo?”

Amanda-“Cyeretse niba udashaka kugera mu rugo naho ubundi rwose nta kibazo”

Narebye ku isaha mbona bigeze saa tatu n’ igice z’ ijoro, mbona bitaba byiza ko nsura Amanda muri iryo joro mfata icyemezo mubwiza ukuri,

Njyewe-“Ama! Ntabwo nanze kwinjira umpaye kalibu gusa amasaha arakuze ntabwo byagaragara neza mu bawe uzanye umushyitsi wa nijoro kandi izuba ryarenze turibona, reka nkugeze aha nzagusura undi munsi hakiri kare dore ko ubu mfite n’umwanya uhagije”

Amanda-“Wa mugani ibyo uvuga nibyo Songa! Wakoze cyane ndumva ntashye meze ukuntu!”

Njyewe-“Hhhh! Ngaho mbwira urumva umeze ute?”

Amanda-“Hhhhh! Ni ibanga ryanjye…ndishimye nako”

Ibyo byonyine byanteye kurambura amaboko ndamuhobera dusezeranaho ntaha ngana ku icumbi, umutima wanjye wari wuzuye ibyishimo, isura isesuye ibinezaneza reka umwijima nari ndimo ntacyo wari umbwiye.

Ngeze mu ntambwe nka makumyabiri ngo ngere mu rugo numvishe urusaku ndikanga, ndahagarara… muri ako kanya numvishe ijwi rya Leon atongana cyane ibikoba birankuka ……………………………

Iyi nkuru “Nanjye si njye” iracyakomeza! Ntuzacikwe na Episodes zikurikira

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Ngabo Egide

    Amanda Numwana Mwiza Kbx.Ndumva Nanje Mukunze

  • - JP

    Mwanditsi komerezaho KBS gusa ngewe mbona ifite impano itangaje na filme wazikina

  • - JP

    Mwanditsi komerezaho KBS gusa ngewe mbona ifite impano itangaje na filme wazikina

  • - Karemera Sylvanus

    Uyu mwanditsi azi ikinyarwanda pe!!! Nicyo nkuyemo naho inkuru yo ni uburyohe gusa

  • - J marie

    Gentil ndamwemeye afashe irembo hakibona naho amanda ni umwana mwiza yahaye umwanya aho teta yawinye songa baziranye byishi kandi ubwo se teta azaza avuga ngo ntakazi yari afite kandi yarakavuyeho ahungaa manager bikarangira aguye mu ndobani?bitangira banga bikarangira bemeye ifaranga bosiko abura agasara rizarikora

  • - Falidah

    Mana yanjye ubwo se ninde wateye kwa songa koko amatsiko ngo mutahe, gushyigikira inkunga ku mwanditsi ni ibisanzwe ? mudusobanurire uko tuzabona ibice bikurikira murakoze genesis 5/5

  • - Karangwa Jules

    Woooo Amanda umukobwa winzozi za Songa araje sha! Hhhhh iyinkuru kabisa kabisa 👏🏼👏🏼👏🏼👏🏼To u Eddy

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO