Eric Bailly yirinze kurya indimi atangaza ko Manchester United ihoza ku ibere abakinnyi b’Abongereza

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Cote D’Ivoire Eric Bailly ntabwo yigeze arya indimi cyangwa ngo adidimange ahubwo yashize amanga atangaza ko ikipe ya Manchester United ihoza ku ibere abakinnyi b’Abongereza.
Magingo aya Bailly ntabwo akibarizwa mu ikipe ya Manchester United ndetse kuri ubu ari mu ikipe ya Olympic de Marseille kuko yatijwe muri iyi kipe muri iyi mpeshyi.
Uyu myugariro Bailly yatangaje ko Manchester United ikunda gutonesha cyane abakinyi bakomoka mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse abenshi bakurikirana Manchester United batangiye gushyira mu majwi umukinnyi Harry Maguire.
Nk’uko ikinyamakuru The Times kibitangaza, Bailly yagize ati: "Ikipe igomba kwirinda gutonesha abakinnyi b’Abongereza kandi igaha buri wese amahirwe.
Ikipe igomba gushyira imbere guhatana mu rwambariro, ntirebe bamwe gusa. Nahoraga numva ko umukinnyi w’umwenegihugu ashyirwa imbere.
Uyu mukinnyi yakomeje atangaza ko umutoza mukuru wa Manchester United Ten Hag ngo we adakunda gutonesha ndetse ngo icyo ashyira imbere ni uguhatana bityo hagakina ushoboye.