Eric Nshimiyimana azongererwa amasezerano yo gutoza As Kigali.

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya As Kigali Bwana Francis Gasana, yatangaje ko umutoza wayo Eric Nshimiyimana azongererwa amasezerano mashya y’umwaka umwe, yo gutoza iyi kipe y’abanyamujyi kugera mu 2021 nyuma yuko ayo yari afite arangiye.

Umutoza wa As Kigali, Eric Nshimiyimana yari yasoje amasezerano yo gutoza iyi kipe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2020.
“Eric Nshimiyimana azakomeza kuba umutoza mukuru wacu, mu minsi mike tuzabibatangariza.” Francis Gasana aganira na Newtimes.

Yakomeje avuga ko Komite nyobozi ya As Kigali yasuzumye imikorere ye mu mwaka wa shampiyona ushize ndetse ifata umwanzuro wo kumwongerera amasezerano, bwizera ko azabafasha no mu mwaka utaha w’imikino.

Yagize ati: “Isuzuma ry’imikorere ye mu gihembwe gishize ryakozwe ryishimiwe na benshi mu bagize komite nyobozi. Bemeje ko akwiye amasezerano mashya. Twizeye ubushobozi bwe n’uburambe afite bizadufasha kugera ku ntego twihaye umwaka utaha. ”

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga nibwo As Kigali yasinyishije umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi witwa Corneille Hakizimana aho yari aje gusimbura Inshutinamagara Ismael Kodo wasoje amasezerano n’iyi kipe.

Gasana Francis yavuze ko kandi bari mu biganiro n’abatoza bungirije barimo Jean de Dieu Mateso wari wungirije Eric ndetse n’Umutoza w’abazamu Thomas Higiro.

Ikipe ya As Kigali itozwa na Eric Nshimiyimana mu mwaka ushize w’imikino, yasoje iri ku mwanya wa 6 n’amanota 33. Mu mikino 23 ya shampiyona yabaye, ikipe ye yatsinze imikino 7, inganya imikino 12 itsindwa imikino 4.
Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa As Kigali
Kodo wasoje amasezerano muri As Kigali

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO