Eric Omondi yatawe muri yombi

Umunyarwenya Eric Omondi nyuma y’ibyumweru bibiri ategura imyigaragambyo yamagana isuzugurwa ry’abahanzi bo muri Kenya yatawe muri yombi na Polisi ya Kenya mu myigaragambyo yabereye imbere y’inteko ishinga amategeko.

Kuva mu cyumweru gishize umunyarwenya Eric Omondi yakomeje kumvikana avuga ko mu gihe abanyamategeko batahindura itegeko rigenga umuziki muri Kenya azigaragambiriza ku nteko ishinga amategeko.

Umunsi yari yatanze wa nyuma wari uyu munsi tariki 16 ugushyingo wo kuba iri tegeko ryashizweho bitabaye ibyo agahagurutsa imyigaragambyo karahabutaka igana ku nteko ishinga amategeko ya Kenya yari buterane uyu munsi ku wa kabiri.

Eric Omondi yavugaga ko arambiwe agasuzuguro gakorerwa abahanzi bo muri Kenya kandi ko niba abahanzi bakuru mu muziki badashaka ko bihinduka abahanzi bashya bazabikora.

Nyuma yuko Eric Omondi avuze ko akeneye ko ibitangazamakuru byose muri Kenya bizajya bicuranga imiziki y’abahanzi b’abanyakenya byibuze ku kigero cya 75%, abahanzi barimo Bahati , Bienaime wo muri Sauti Sol na Khaligraph Jones bari mu bakomeye muri Kenya bakomeje kwamaganira kure ibyo uyu munyarwenya avuga.

Ni mu gihe ku rundi ruhande abahanzi bakomeye mu karere ka afurika y’iburasirazuba nka Jose Chameleon bo bamaze kwemeza ko bashyigikiye uyu munyarwenya uri kurwanirira umuziki wa Kenya.

Eric Omondi amaze iminsi irenga ibyumweru bibiri yihariye imitwe y’inkuru mu binyamakuru byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba kubera iki gikorwa cy’impinduramatwara yatangiye. Nyamara nubwo bimeze bityo hari abakomeje kumushinja ko ibi byose ari kubikorera kwamamara.

Eric Omondi afungiye kuri sitasiyo ya polisi y’umujyi wa Nairobi. Nubwo urubyiruko rwinshi rwari rumuherekeje ruri hanze ya sitasiyo n’amajwi aranguruye ruti “Mubohore Eric Omondi.“


Reba amashusho ya Eric Omondi afatwa na Polisi ya kenya

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO