Eric Omondi yatawe muri yombi nyuma yo gukora imyigaragambyo ikomeye

Umunyarwenya Eric Omondi yatawe muri yombi nyuma yo gutegura no kuyobora imyigaragambyo ikomeye yabereye ku nteko ishinga amategeko ya Kenya, Ku mpamvu zuko ubuzima bukomeje guhenda ngo kuburyo bamwe no kubona ubukode ari ikibazo gikomeye.
Omondi wari wambaye imyenda yo hasi gusa yatawe muri yombi azira gutegura no gukora imyigaragambyo hanze y’inteko ishinga amategeko ya Kenya.
Abigaragambyaga bafunze imihanda yo kuri iyi nteko, Aho bari bafite ibikarito binini byanditseho ibyifuzo byabo.
Iyi myigaragambyo ije nyuma y’igihe gito, Uyu munyarwenya avuze ko urubyiruko rwinshi rw’abanya Kenya rukennye cyane ndetse benshi banavuye mu mashuri kuko ababyeyi badashobora kubona amafaranga y’ishuri.
Yakomeje avuga ko nyamara n’ubwo ibyo byose biba, Benshi mu banyapolitike ngo bo bahora mu birori mu mpera z’ibyumweru.
Byaje kurangira polisi ibamishemo ibyuka biryana mu maso, Omondi n’abandi basaga iduzeni bari kumwe batabwa muri yombi.
Eric Omondi yatawe muri yombi
Imyigaragambyo yitabiriwe na benshi